Digiqole ad

Ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 84,3%- Dr Bizimana

 Ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 84,3%- Dr Bizimana

Dr Bizimana Jean Damascene umuyobozi wa CNLG.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko ubushakashatsi bari gukora bumaze kubereka ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ku kigero cya 84,3%, Ubu ngo igaragara cyane mu bana bavutse nyuma ya Jenoside kandi ngo bayanduzwa n’ababyeyi; Mu gihe mahanga ho ngo abantu bakuru nibo igaragaramo.

Dr Bizimana Jean Damascene umuyobozi wa CNLG.
Dr Bizimana Jean Damascene umuyobozi wa CNLG.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu cyari kigamije kubabwira aho imyiteguro yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 igeze, Dr Jean Damascène Bizimana uyobora CNLG yavuze ko ibyaturutse muri buriya bushakashatsi bizashyirwa ahagaragara mu buryo bwuzuye muri Mata uyu mwaka.

Dr Bizimana yatangaje ko ubwo bushakashatsi bugitunganywa neza ariko ngo icyo bugaragagaza muri rusange ari uko uko imyaka yagiye ihita, ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye igabanuka mu Banyarwanda.

CNLG ivuga ko icyatumye ingengabitekerezo ya Jenoside yaragabanutse uko imyaka yakurikiranye byatewe n’ingamba Leta yashyizeho nko guha abaturage uburenganzira bungana ndetse n’ubukangurambaga bwo kuyirwanya bwagiye bubera mu mashuri n’ahantu hahurira abantu benshi.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu wari muri kiriya kiganiro yabwiye abanyamakuru ko uruhare rwabo mu kurwanya  ingengabitekerezo ya Jenoside ari runinni ariko rugomba kurushaho kwiyongera  binyuze mu kuvuga  no kwandika ububi bwayo abaturage bakabwumva kurushaho.

Abanyarwanda baba mu mahanga barasabwe kungeera uruhare ryabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, binyuze mu guhangana n’abagoreka amateka yaranze Jenoside kandi bakanayipfobya.

Mu mwaka 2014,Umuryango mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside wasabye ibihugu biwugize gufata ingamba zatuma ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi rihagarara kandi ibihugu bigashyiraho amategeko ahana abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari ku Isi.

Kuri ubu ibihugu nk’u Butaliyani , u Busuwisi n’ibindi byamaze gushyiraho amategeko ahana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yaremewe n’Umuryango w’Abibumbye.

Biteganyijwe ko Kwibuka ku nshuro ya 22 bizakorwa hatangwa ibiganiro bijyanye no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bizatangirwa  mu mimudugudu no mu mashuri yo mu nzego zose.

Itsanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi,turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Dr Bizimana Jean Damascene yatunyuriramo ukuntu bapima ingengabitekerezo ya jenoside nigipimo yakoresheje? kuva igihe cyose abantu bazagira ubwoba bwokuvuga ibyabaye muri 1994 kugirango badafungwa ngo batitwa abajenosideri bizateza ikibazo.Aha ndavuga kwibuka.Aho bamwe babifitiye uburenganzira abandi ntibashobore nogutobora ngo bavuge ishavu ryabo.Ndi mu biciwe muri perefegitura ya Byumba.

Comments are closed.

en_USEnglish