Digiqole ad

Umunyarwanda Amb. Jacques Bihozagara yaguye mu Burundi

 Umunyarwanda Amb. Jacques Bihozagara yaguye mu Burundi

Amb. Jacques Bihozagara wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa, akaba inararibonye muri Politike y’u Rwanda na RPF-Inkotanyi by’umwihariko, yaguye muri Gereza ya Mpimba mu Burundi.

Nyakwigendera Amb.Bihozagara Jacques.
Nyakwigendera Amb.Bihozagara Jacques.

Mu mirimo inyuranye Jacques Bihozagara yakoze harimo no kuba yarabaye Minisitiri ushinzwe impunzi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa n’indi mirimo itandukanye. Ubu yari asigaye yikorera ibye mu Burundi.

Urupfu rwa Bihozagara rwemejwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi Amandin RUGIRA abinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Undi muyobozi w’u Rwanda wavuze ku rupfu rw’uyu mukambwe ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe, gusa bombi bavuga ko impamvu y’urupfu rwe itaramenyekana.

Amb.Bihozagara yari yafashwe n’inzego zishinzwe iperereza mu Burundi tariki 04 Ukuboza 2015, kugeza ubu akaba yari agifungiye muri Gereza ya Mpimba. Gusa, apfuye ataraburanishwa.

Hari impungenge ko urupfu rwa Amb. Bihozagara rushobora gutuma umubano w’u Burundi n’u Rwanda n’ubundi warimo agatotsi urushaho kononekara.

UM– USEKE.RW

53 Comments

  • Niyigendere nubundi mu Rwanda yarariho atariho.Imwana imwakire gusa tuzabona ejobamwe bari kwiha kubabara kandi twese tuzicyo bamukoreye tuzi ubuzima yarabayemo Kigali.

    • ubuhe se yarabayeho nkabandi banyarwanda bose kandi neza

    • none ntibababare kubera uko yarabayeho? Kubaho kwe bihuriyehe no kubabazwa nurupfu rwe?

    • OOOH!
      NDAMWIBUKA AZA MURI GROUPE SCOLAIRE OFFICIEL BUTARE (G.S.O.b)IKIYOBORWA NA PADIRI KAYUMBA, AKATUGANIRIZA (MEETING) TUKIRI BATO . HARI N’AHANTU KU KIMIHURURA NANYURAGA MBONYE ARI HEZA, BARAMBWIRA NGO NI KWA BIHOZAGARA….

  • Uburundi buyobowe na FDLR ntagitangaza kirimo kwica uwo musaza,gusa njye ndabona u Rwanda rwari rukwiye kubyira u burundi Stop si non,bamaze kugera kure cyanee ku buryo nitutababyira stop baratumenyera.

    • Nkawe Kabarisa koko,ibyuvuga ntasoni bigutera? iyo FDLR uvuga mu Burundi leta yu Burundi koyo yemeye kuko yashinjwaga nu Rwanda ko icumbikiye FDLR na leta yu Burundi ishinja u Rwanda ko munkambi harimo abantu bajyanwa mu myitozo ya gisilikare, umuntu yakwibutsa ko leta yu Burundi yemeyeko baza gukora iperereza kandi ryarabaye, ariko u Rwanda bavuzeko baza Mahama barizibukira.Ese kuri wowe bishatse kuvuga iki? Niba utazi uko abantu babifashe ujye unasoma ibinyamakuru mpuzamahanga uzasobanukirwa kuko usigaye wenyine uvugako mu Burundi hari FDLR.

      • wowe wasomyehe ko leta y’urwanda yabizibukiriye? Ko wasomye ibinyamakuru byinshi

      • @ Mvejuru cga Ikivajuru. Ntuhure Kabarisa ubusa. Ukuri guca muziko ntigushya. Avuz’ukuri kuzwi wowe ahubwo ureke kujijisha abantu. Ubwo abakwemera ibyo udefandamo uBurundi nabo mubyumva kimwe sha. uriya musaza ntagomba gupfa kuriya ngo bicecekwe, bazabiryozwa di. Kuki se icyo gihe cyose bataramuburanishije ngo ahamwe n’icyaha cga se ahanagurweho icyaha, bamufunze bamukekera ubumaneko ataribyo, none bashyize bamuteye urushinge rumwe bateye Umwami Rudahirwa sha. Eeee, ibi ntibishoboka kdi mpaka …..

        • @Umulisa nawe ujye uvuga wabanje gutekereza, ubu se mu Rwanda ntabo uzi bamaze imyaka irenga 15 nta na dossier bafite mwanya wo kuburana? Wikwiriza ay’ingona ngo uriya musaza ntagomba gupfa kuriya kuko igihe yahungaga ntacyo wavuze. Yahunze amerewe neza? Reka uzumve Mazimpaka nirumutwarira mu buhungiro uzatangira kuvuga ngo uriya musaza…..

    • Baraguhenze, uburundi si RDC, bacumugani mukirundi ati: “Ushaka urupfu asoma ingwe”, Uburundi burimaso. KIRUNDO

      • @ Clement, wamenye se nyine ko uburundi atari RDC cyo gihugu kinini cyane kinakize ye, Komini ya Kinshasa 1 ivunjemo uBurundi bwose, ureke mwe mutera icyocyere gusa, mwiratana ubugome mu bwicanyi gusa. Bimenye ko à n’importe quel moment le feu peut s’allumer, si vs n’arrêter pas de nous tabasser/tuer nos hommes. Uzabaze ubu uRwanda muri Kongo hose, twahasize amateka n’abavuka ubu bazayumva cga bazabibwirwa. Nimukomeza kuyazana rero, mutegereze namwe ayo mateka muzayasangire na RDC. Ngo mu KIRUNDO iyo muri quartier nyine yirunzemo abicanyi. Ni muKIRUNDO nyine cyanyu mwirundamo mucura imigambi y’ubwicanyi sha.

    • GENDA WA NJIJI WE!!!! REGA AHO UMUHUTU HOSE ARI KUBUTEGETSI MUZANA MO FDLR NACYO FDLR IMAZE KANDI NACYO IPFANA NABARUNDI. AMACAKUBIRI YAMOKO AZABICA IYO IRWANDA, NI NAYO MANVU NACYO MUGERAHO MUNSHINGANO ZANYU. MUREKE ABARUNDI BAGEZE KURE BI BANIRA NEZA MWERE KUBAZANAMO UMUVUMO WANYU WAMOKO WABARENZE.

      • Ahahah. Abarundi bageze kure? Keretse niba ari mu bwicanyi!

        • MUBWICANYI? ARIKO MAGO BABUBARUSHA MWE BANYRWANDA?. MWATUMARIYE ABANYE KONGO BENE WACU.

          • Wowe wiyita UDAKANGWA, urimo kuvugishwa ugaragaza uko uhagaze.uti uBurundi ntiburusha uRwada ubwicanda, ngo abanyarwanda babiciye benewanyu? Wavuze ngo FDLR ra, utabiciye kuruhande. Wavuze se ko urwishigishiye arusoma, mwacumbikiye FDLR none nimuhame hamwe zibereke aho zibera mbi.

      • Yewe ngo UDAKANGWA, maze n’ubu uravugishwa nkuwakanzwe ngo ngwiki. Uburundi buri mumarembera none ngo umuvumo wacu w’amoko. Iwanyu iBurundi simwe muri kugaragaza iby’amoko mwica abatutsi b’insoresore none mugeze no mubasaza. Umuvumo utari uwo n’uwuhe. Ariko ubundi sha, ibyo byose n’uko URda rudahubuka, ruhubutse nkamwe ngirango IBYABABAHO BYAZABA AMATEKA. Na Kongo (RDC)Kdi ari igihugu kinini cyaane, twagiyeyo tuzanayo impinduka, nkanswe ka Burundi sha. Ntibibabera isomo? Un homme avertit en vaut deux.

      • @UDAKANGWA,
        NTAWAKUGIZE UMUVUGIZI WA FDLR, NTA NUWAKWISE IMBONES…ICECEKERE, NAHO KURE UVUGA MU GEJEJE ABARUNDI….TURAHAREBA MURI 1993 NIBA WARI I KIGALI NIBA WARI I GITARAMA NIBA WARI HANZE GENDA UBAZE SO KUKO WE ARACYARIHO ko atari muri afrika, ariko mujye mwitonda kuko birababaje gukurura intambara uziza abantu uko bavutse gusa, kandi reba neza muzasanga abatutsi batavanze generation 5 imbere ntabariho!!!!reba abakoze jenocide bishe ababo bangana gute,abari bafite imiryango irimwo abatutsi….abategetsi bari babagejeje muri bruxelles abakene nabo bapfana nabandi nta kivugira, nta gutabaza, nta guhunga, nta no kwihisha. Uribuka MACINYA YI MUGUNGA????HAPFAGA ABARENGA 1000 KU MUNSI,reba kuri internet abapfuye uko bangana….Urwanda rwarabuze…ababikinisha ni mukine naho kuvuga ngo UGIYE KUGEZA HEZA ABARUNDI…UBAZANAMWO U RWANDA RWA 1994. iMANA IKUBABARIRE NIBA IYEMERA.

  • None se ko umwanditsi avuze impamvu z’urupfu rwe zitaramenyekana kandi nduzi Olivier yanditse assassination (iri jambo ntirisobanura kwicwa cga nijye urabizi?).
    Uwumuryango wa Jacque wihangane!

  • Uyu Olivier Nduhungirehe nsanga ntabushishozi nabumwe agira kandingo ari diplomate.Ese niba ambassaderi wu Rwanda mu Burundi ntacyo yavuze we aherahe uvugako yishwe? Akumiro karagwira.Uyu mwana ajye avuga avuga aziga kuko bucya bwitwa ejo muri politiki.Ese igihe yafatiwe mu Burundi hari twetter yigeze yandika? Ese harikintu na kimwe leta yakoze kugirango u Burundi bumufungure? Gusa ndamwibuka ahanganye nabafaransa kuri tv zabo, TF1,France 2 n’igifaransa kiza uyu uvuga yibereye mubipinga atari yayoboka.Abandi batari bamenya nokuvugira kuri micro ariho bakiva mu mashyamba, nuko bamuhembye iki? kumushyira kugatebe.Ntimubwireko yari muzabukuru kuko atarutaga Tito Rutaremara.

    • Tito rutaremara se uramushakaho iki? nawe se uramushaka cunga sana. imana yakire uwo musaza winfura gusa iperereza rikorwe hamenyekane impanvu nyakuri yaba yatumye yitaba aimana gufungwa ntibivuze gupfa. ndambiwe ibyabarundi bigize ngo maneko zivuye i rwanda zaba zijya kunekayo iki koko? udashinga abasha kubyina.

    • nonese niba atar,ukwicwa gufungwa mukwa Dec.2015 kugeza uyumunsi yitaby,Imana ataraburana bisobanura iki?ntagufa kurenze gufungwa nta Dosser.

    • @ Kababaro. Ihangane wivugana uburakari n’akababaro sha burya ngo inzira ntibwira umungenzi. Iyo abimenya akigumira mu Rwanda. Abarundi baramuhitanye, akurikiye izindi mbaga nyinshi n’izindi zigikomeza ariko Imana izahorera abazira akarengane cga uko baremwe.Birababaje ariko ntakundi. Imana Imwakire mu bayo kdi umuryango we wihangane twese niyo nzira, usibye ko izicibwamo ngo ugere iyo ujya ziba zitandukanye, hari inziza n’imbi. Abakora ubugome bose bazahanwa n’Imana kuko twe ntacyo twishoboreye kdi dutinya kwitandukanya n’Imana. Tuzajya tumwibukira mugukunda Igihugu cya yakoreye yitanga cyane mu rukundio rwinshi.

  • HOOOOO RIP

  • Ngo assassination? ariko mwagiye mureka guhutera ibigambo bidafite facts. Ubundi se u Rwanda rwakoze iki aho rumenyeye ko afungiye i Burundi? Kuki ntawamutabarije. Ndababaye pe, uyu mugabo yari umuhanga. RIP.

  • RIP,ndakwibuka mubyeyi wacu mubihe byaribikomeye muriza 90….imana ikwakire mubayo tuzahora tukwibuka

  • Murakoze mwa banyamakuru mwe kutugezaho iyi nkuru, gusa mushoje muvugako: Et je cite (à l’honneur de ce Monsieur qui maniait la langue de Molière avec aisance, ce qui n’est plus le cas pour beacoup hélas..)Hari impungenge ko urupfu rwa Amb. Bihozagara rushobora gutuma umubano w’u Burundi n’u Rwanda n’ubundi warimo agatotsi urushaho kononekara.Leta yakoze iki kugirango itabare uyu mugabo? Ese iyo perezida abwira ashinja mugenzi we kwirirwa no kurara yica abaturage b’igihugu cye, amazi yarenze inkombe ryari? Gusa turasaba imiryango idafite aho ibogamiye kuzakora ibizami hakamenyekana icyo uyu mugabo azize, tureke abatangiye gutaraka mu nyungu zabo ngo yishwe.

  • Birababaje cyane, uyu musaza ntabwo nziranye nawe najyaga mwumva ubundi nkamubona kuri za Tvs. ariko amwe mu mateka ye yavuba agaragaza ko ubuzima bwari bumaze kumusharirira kuko hari n’inkuru rushyashya yamwanditseho ivuga ko yiyemeje kujya gukomereza ubuzima i Burundi kuko i Rwanda byanze, kandi yakomeje gukoroboza kuko yajyanye n’umuryango we wose bakomeza kwibera i Burundi, kandi icyo gihe agenda ntankuru nyinshi zamuvuzeho kuko yari yarabaye igicibwa.

    Nyuma aho u Rwanda na Burundi batangiye kurebana nabi yaje gufatwa arafungwa akekwaho kuba maneko wu Rwanda, kandi afungwa u Rwanda ntakintu nakimwe rwigeze ruvuga ndetse benshi ntibari bazi niba afunze cg adafunze yemwe ntanuwari azi aho asigaye aba. none asezeye ku isi, ni agahinda gusa. nubwo Bihozagara yaba yarahemutse bingana iki ntabwo yari kwiturwa ibyo byose kuko nibura uruhare yagize afasha mu kubohora igihugu rwari gutuma hari byibura uburyo afatwamo adatereranwe kugeza iyo abaye umugwagasi.

    Twirinde kwatsa umuriro nka Amb. Nduhungirehe uhise wemeza ko yishwe cg Rudatsimburwa nawe wemeje ko yarozwe kandi urupfu rwe rutari rwatangazwa k’umugaragaro ngo hamenyekane uko yapfuye nicyamwishe kuko abitanguranwa wasanga aribo bamwishe kuko barabivuga nkabari bahari apfa cg nkaho bamupimye bakamenya icyamwishe

    • Mugabe ubivuze neza cyane, benshi mu banyarwanda bagombye kugira ubushishozi nkubwawe.Ejobundi uzababona bari kurira ngo Bihozagara aragiye bazamuhoza kumitima yabo.Ese iyibuka Bihozagara bari barayibitse he mbere? cyangwa kumugani wuwo nstinze n’ibikapu byuzuye…….

    • Iyo nyandiko ya Rushyashya uvuga Mugabe, yasohotse 11/11/2014.Kandi rushyashya hamwe na Tom Ndahiro bafatwa nkabanyamakuru bavuga rikijyana yewe niyo bakubeshyeye ntaburenganzira bwo kubanyomoza.

  • ALIKO IZIMBWA ZINKORAMARASO ZIMBONERAKURE KOZITUMARIYABANTU KOKO. Ibibirababaje biteyagahinda kenshipe enough is enough ntitugomba gukomeza kurebera ububwicanyi bigezaha akanagasuzuguro. Uyumubyeyi arambabajecyane ntamuzi. sha àmaraso yiyimfura azabakoreho mwabicanyi bimbonerakure, mwishebenshi ALIKO ayuyuyo aseemerere mumatwi y’Imana Ibahane Yihanuliliye

    • shame on you! ni nde wakubwiye ko yishwe n’abo urimo gutuka! urababaje cyane.

      • Wowe urumva yakwicwa na nde atari uwari umufunze. Murarengera mugaKabya arìko kurengera Leta y’u Burundi ku rupfu rwa Mzee Bihozagara ntibifashe.

        • @ Neza, bareke abajijisha bahakana ko Atari abarundi bamwishe nibamwe nyine wowe se urabyumva ute? Wowe wahisha umwotsi kdi inzu irimo ishya? Kdi abavuga ko yari yarasubiye kwibera iBurundi kubera ibibazo yarafite mu Rwanda sibyo abarundi bakagendeyeho ngo bamusuzugure bamukinireho mwene kariya kagene? Tout simplement yazize uwo ariwe kuko nibyo uburundi burimo gukora ubu, kumara ikitwa umututsi nkuko mu Rwanda byari bimeze, noneho umunyabwenge nk’uriya rero, ntibarikumurebera izuba. Bica n’abandi nkanswe intiti nkiriya kdi izi ibya politike, bari bamufitiye ubwoba bahitamo kumwikiza, ibi niko bimeze ntashiti. Ahubwo ntiharebwe ngo yagiranye ibibazo n’uRwanda ahubwo bakurikirane urupfu rwe nkumunyarwanda wishwe n’ubuyobozi bw’iBurundi, point et un trait. Kdi abanyarwanda twige kugarura urukundo muri twe naho ubundi, ahaaaa.

  • Uyu musaza ndamwibuka yakoze akazi gakomeye cyane muri sensibilisation mu myaka ya 90-95 asobanurira amahanga impamvu yo gufata intwaro kwa RPF kandi yarabishoboye arangije ahembwa agatebe. Yooo, ntiyari uwo kuzagwa muri gereza. Naho kuvuga ko yishwe ni ukwihuta, yakwicwa mu zihe nyungu? ashobora kuba yari arwaye.

    • Ariko kuba umuntu yikorera adakorera Leta bimubuza kuba umuntu. Kuri wowe abantu bakoreye Leta bagomba gusazira ahantu hamwe. Ikibabaje ni urupfu rw’umunyarwanda ibindi bisigaye nta mumaro.

  • None se Nduhungirehe nyine uzaruhungirahe? Iyo ruje ntawurukumira, ngerageje kugoragoza amazina yawe ni:
    Nduhungirehe, ntawuruhunga, ntawuhungurwaje, ntawurusimbuka, ntawumenyumunsi, etc
    Today is Him tomorrow is You. RIP Bihozagara (ikigarasha)

    • Wowe Nyabugogo, niba utari mubashyigikiye CNDD ushyigikiye FDLR, sibyo se. Umwise ikigarasha se kubera iki, wowe se uri iki” Waaaa. Mwariraseeee, ntamugayo sha n’uko ….

  • RIP Muzee Bihozagara, FPR wakoreye yakugize ikigarasha wicazwa kugatebe imburagihe, none naho wagiye gushakira amaramuko birangiye uhaguye!

    Ubu mukanya abaturage barasabwa kujya mumihanda biyamiriza Presidend Nkurunziza na FDD ye. gusa birababaje ikibazo nuko abagutereranye ubabaye bagiye kubyaza urupfu rwawe iturufu yo guteza umwiryane.

    Igendere isi ntisakaye wari umaze kunyagirwa bihagije iruhukire mumahoro

    • Maze aho bigeze murekeraho comments murarushaho gutera umujinya n’agahinda. Urupfu nk’uru ku muntu nk’uyu kweli. Twebweho bamwe ntitwari tunazi ibyoyabayemo nyuma kuko tumuheruka mu nzego z’ubuyobozi, n’ukuri biteye ubwoba n’agahinda pe. Imana izamuhembe yaritondaga, yarafite ubwenge, n’ibindi byinshi. Mana weeee, agahinda gusa.

  • Aliko nkubu koko agahinda apfanye kagira igipimo! kubona aharanira ko ubuhunzi burangira,none akabaguye mubuhunzi kandi muri Gereza,biteye agahinda .Imana imwakire ikomeze abasize.

  • Sinumva uyu uvuga assasination aho ayikuye? Bisa naho we ibibaye yari abizi ariko akaba avuze next topic mu mwanya utari uwayo. Biteye agahinda, iyaba byatwigishaga wenda abasigaye, abagiye ni benshi kd baracyagenda. FDLR yabaye iturufu irya hose, abantu babimize bunguli yewe ngo ushatse kubabwira ukuri wese aba apfobya cg ni interahamwe! Umunsi umwe muzakanguka abasinzirijwe. RIP Bihozagara isi ntanyiturano.

  • Real African we hate each others, why this nkuruziza if u cant rule u van drop . u cant think about Peace . ok u have ur hate also wainting judges soon back to u. H
    U kill by using gun, it ll back to you ,,,,,,,,

  • Mbuze icyo mvuga nta kintu kibi kubaho nka politic. Niba hari umuntu wabaye muri orphelinant Fred Rwigyema I Kayonza azi ubumuntu bwa Bihozagara reka nekuvuga menshi ntacumura uwangira President nk’aka kanya sinatuma umuhitanye asinzira ndira gake ariko ibi birenze kuririrwa nyakubahwa tanga gasopo kandi birashoboka
    Ruhuka neza Papa twarakuze warakoze. Tuzahora tukwibuka.

  • NDABABAYEEeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Birababaje kubona umunyarwanda apfira muri gereza i Burundi, abantu ntibamenye icyamwishe kandi hari Ambassade. Hakwiye gukorwa iperereza ryigenga ridafite aho ribogamiye, kugirango ukuri kuri uru rupfu kugaragare. Uburundi ni Igihugu cyigenga, ariko umuntu ufunzwe ataraburanishwa aba ari umwere! Yakagombye kuba yarahawe ubutabazi bukwiye, hanyuma akagezwa imbere y’Ubutungane! RIP Jacques, twese niyo tujya Imana ikwakire mu bayo, kandi izaguhembere ibyiza wakoreye abanyarwanda n’U Rwanda.

  • Inama nabaha mwese ,nimubikenera kandi byafasha buri umwe wese,soma IGITABO CY’UMUBWIRIZA MURI BIBILIYA YERA murasobanukirwa byose biri ku isi.Murakoze.isi ntacyo twayizanyeho ntanicyo tuzayikuraho,ibyo umuntu avunikira byose ni Ubusa,isi idutera kumarana kandi yo tukayisiga ikiri uko twayisanze.IMANA yo mu ijuru itugirire neza.

  • ese ntiyari akiyororera ingurube? musaza igendere ni uko Isi yitura

  • Kandi ubwo wasanga ambassadeur atarigeze amusura cyangwa se ngo akulikirane na dossier ye akarinda agwayo!. Sha gupfa byo birasanzwe twese niho tujya aliko nongere nti aliko urupfu uruya mubyeyi apfuye ruteye agahinda, apfuye ururuta urwo musinga yapfuye amaze kumeneshwa no kwirukanwa mu gihugu, nubwo urwo yapfuye ishyanga iyo muhanga muli congo rutazwi neza, aliko Umusaza w’imfura nk’uyu wakoreye igihugu ntiyari akwiriye gupfa ruriya kugwa muli Mpimba!!!

    N’uko mutazi iyo gereza ya Mpimba aha niho hantu urebye ibihakorerwa harutwa na Gihenomu, ubundi ni ahantu abarundi bajyana babantu bo kwicwa kandi bakabicwa urubozo. Sha birababaje, ubona iyo agwa ahandi koko?

    Umuntu wabaye mu Burundi akabukorera nk’impunzi akahava agiye kurwana urugamba rwo guharanira kubona igihugu cye yamara kukibona akanakivunikira agasubirayo kubera impamvu nazo tutamenya nibali politic, yarangiza akicirwayo n’imbwa z’interahamwe n’imbonerakure !!!! Arutwe na Khadafi nubwo yapfuye nabi byibura yaguye mu gihugu cye anicwa n’abanyagihugu yakoreye nubwo abazungu bali babyihe ishinyuma

  • WE SHOULD NOT SPECULATE MUCH ON THIS MAN’S SADDEN DEMISE.

  • Ku bantu batukana

    Rwose gutukana n’umuco mubi cyane. Gutukana sibyo byatuma urushaho gutambutsa cyangwa se kumenyekanisha igitekerezo/amarangamutima/aho ubogamiye n’ibindi. Birasebye rwose, waba uri Umurundi cyangwa se Umunyarwanda.

  • Ariko rwose mwaretse gukungura koko! Akakanya twibagiwe intambara uko ibabaza?
    Kandi nubushize byose byatangijwe namagambo.Nimba hari abantu iburundi bashaka intambara ku ngufu natwe se dusarane nabo? Njye nta ntambara nifuriza urwanda ibyabaye namaraso yamenetse ni menshi rwose. Nimusigeho! Twifurize abaturanyi amahoro numbwo mbona aho bageze bizabagora.

  • “Ne pleure pas si tu m’aimes.”
    Si tu savais le don de Dieu et ce que c’est que le Ciel.
    Si tu pouvais d’ici entendre le chant des Anges et me voir au milieu d’eux.
    Si tu pouvais voir se dérouler sous tes yeux les horizons et les champs éternels, les nouveaux sentiers où je marche !
    Si, un instant, tu pouvais contempler comme moi la Beauté devant laquelle toutes les beautés pâlissent.

    Quoi, tu m’as vu, tu m’as aimé dans le pays des ombres et tu ne pourrais ni me revoir, ni m’aimer dans le pays des immuables réalités !

    Crois-moi, quand la mort viendra briser tes liens comme elle a brisé ceux qui m’enchaînaient et, quand un jour que Dieu connaît et qu’il a fixé, ton âme viendra dans ce ciel où l’a précédée la mienne, ce jour-là tu me reverras, tu retrouveras mon affection épurée.

    A Dieu ne plaise qu’entrant dans une vie plus heureuse, infidèle aux souvenirs et aux vraies joies de mon autre vie, je sois devenu moins aimant.

    Tu me reverras donc, transfiguré dans l’extase et le bonheur, non plus attendant la mort, mais avançant d’instant en instant avec toi dans les sentiers nouveaux de la Lumière et de la Vie.

    “Alors, Essuie tes larmes et ne pleure plus si tu m’aimes.”

  • Bihozagara, bya Sebudagari bwa Sahaha wa Macari w a Ruvuzacyuma rwa Semuzigura igendere wari inshuti magara yaData umbyara tuzahora tukwibuka icyonzicyo itwari ntipfa iratabaruka. Unsuhurize sogokuru Nkerabigwi uti kakuzukuru wasize aragatambambuga kabaye akagabo.

Comments are closed.

en_USEnglish