Digiqole ad

Minisiteri y’Ubuzima n’abayifasha bariga ku ishoramari rikwiye mu buzima

 Minisiteri y’Ubuzima n’abayifasha bariga ku ishoramari rikwiye mu buzima

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko iyi nama izatuma mu rwego rw’ubuzima habamo guhanga udushya

Kuva ku wa 29-31 Werurwe i Nyamata mu karere ka Bugesera harabera inama yiga ku mpinduka ku bijyanye n’ishoramari mu bijyanye n’ubuzima hagamijwe gushishikariza abikorera ku giti cyabo kuzamura ibikorwa bigamije guteza imbere ubuzima.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko iyi nama izatuma mu rwego rw'ubuzima habamo guhanga udushya
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko iyi nama izatuma mu rwego rw’ubuzima habamo guhanga udushya

Iyi nama yateguwe na Minisiteri y’ubuzima irimo abahanga mu by’ubuzima, abaterankunga basanzwe batera inkunga ibikorwa by’ubuzima mu Rwanda baturuka hanze, abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Muri iyi nama ngo bazigira hamwe uburyo ingengo y’imari ndetse n’ibikorwa by’ubuzima byakongererwa ubushobozi bigizwemo uruhare n’abikorera ku giti cyabo.

Ubu ngo hakenewe ko abakorera ku giti cyabo bongeera uruhare bafite mu guteza imbere ingengo y’imari ishyirwa mu rwego rw’ubuzima.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi  Amb Clever Gatete wari umushyitsi mukuru muri iki kiganiro yabwiye abitabiriye iyi nama ko amafaranga atangwa mu rwego rw’ubuzima agomba kongerwa binyuze mu bufatanye n’abikorera ku giti cyabo bityo asaba abikorera kubigiramo uruhare.

Muri iyi nama kandi  bazarebera hamwe ibikenewe byose kugirango ubuzima bw’abanyarwanda bumere neza haba inyubako, ibikoresho,  n’abaganga bakenewe.

Amb Gatete Claver yavuze ko kugeza ubu ngo 15% by’ingengo y’imari yose ihabwa MINISANTE n’inzego ziyishingiyeho.

Ashingiye ku kuntu ubukungu bw’Isi buteye, yavuze ko uruhare rw’abikorera ku giti cyabo bagomba kugira uruhare rugaragara mu gufasha urwego rw’ubuzima gutera imbere.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho wari uri muri iriya nama yavuze ko ibyo bari bariyemeje kuzageraho  mu rwego rw’ubuzima mu myaka 15 ishize byagezweho.

Abahanga bari muri iyi nama n’impuguke zaturutse hirya no hino  mu isi ariko zikora mu nzego z’ubuzima bazigira hamwe uko bashyira mu bikorwa ingamba z’iterambere rirambye mu by’ubuzima zishingiye ku guhanga udushya muri uru rwego.

Nubwo Leta ishyira 15% by’ingengo y’imari yayo mu buzima, ngo hari imishinga mpuzamahanga ikorera mu bihugu bitandukanye nka Bill Gate Foundation, Rockefeller Foundation, Global Found, UN  n’indi mishinga.

Ariko ngo hari ubwo inkunga zo hanze zibura bitewe n’impamvu zitandukanye nk’intambara,  ikibazo cy’ubukungu n’ibindi bityo ngo byaba byiza abakorera bagize uruhare mu  gutuma urwego rw’ubuzima rwigira ku buryo rwabasha guhangana na ririya rihinduka.

Minisitiri Gatete yavuze ko ubuzima bushyirwamo 15% by'ingengo y'imari y'igihugu kuko ari ikintu gikomeye
Minisitiri Gatete yavuze ko ubuzima bushyirwamo 15% by’ingengo y’imari y’igihugu kuko ari ikintu gikomeye
Inama yitabiriwe n'abaterankunga abikorera ,impuguke n'abandi bafatanyabikorwa mu buzima
Inama yitabiriwe n’abaterankunga abikorera ,impuguke n’abandi bafatanyabikorwa mu buzima

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW  

5 Comments

  • Uyu Binagwaho aracyamariki muri gvment koko? Ariko biragaragarako umuntu umukingiye ikibaba akomeye.

    • Bayiguhe se urabona wayishobora kuki mwigira bamenya wmwagiye mukurikira ibibera ku isi mukareka kwirirwa mumatiku adafite hepfo naruguru

  • Ariko ubanza utazi ibyo MNISANTE ikuriranyweho kugezubu muri za Hopital zimaze kugenzurwa biragarako byibura bibye Miliari zirenga 5. Abayobozi bibitaro badafunze nabobaritorokeye noneho numviseko Nuwa Nyanza yacitse kdi barigukora igenzura. kdi bivugwako ariwe ubabwira ngobijyendere, muzabazecumuntu womuri RBC Yahaye buruse bakamugarurira kukibuga kindenge none ubu akaba agiye gusazira mumunyururu

  • Dufite Abayobozi beza kdi batureberera nizereko koko niba arbyo bazamutamaza. naho nareke kubeshya Abanyarwanda ngobashore imari mubuzima . aragirango abone icyo azajya yirira kuko private hospital cga Clinic ntizabona uko zikurikirana ibyabo yahita azifunga

  • Nge mbona bitazoroha muri Minisante,kubera impamvu zikurikira:
    1)Ubuvuzi bwo murwanda ntibukora research kuri Microbes kandi arizo zigiye kuzonga abantu,kugirango hafatwe ingamba nyazo zishingiye kubushakashatsi bwakozwe.
    2)Hakenewe ivugururwa muri Minisante kuko irimo abaswa benshi.
    aha ndagaragaza impamvu:
    -ubundi tuzineza ko Abiga ubuganga baba bagaragaza kuba abahanga mu ishuri,kandi barize Sciences.
    -Ikindi kandi kuva muri 2005 Science imfirmière zakuweho muri Secondary zo mu Rwanda. -Abaganga ni bamwe mubakozi byavugwaga ko bahembwa neza mu Rwanda.
    Izimpamvu 3 ngaragaje hejuru zatumye abantu benshi bari barize Sciences humaine,Letre,abize Biochimie MathePhysique babuze amanota yo kujya muri kaminuza n’abandi bose babishaka berekeza DRC,BURUNDI,UGANDA…bakurayo diplôme baza kuzikoreshwa mubigo by’ubuzima.
    NB:ibi byose,n’andi manyanga avugwa muri MINISANTE bidasubiwe mo tuzaherera mu Kuzimya umuriro nk’uko byagarutsweho n’umwe mubayobozi munama y’umushyikirano wa13.Murakoze!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish