Digiqole ad

Gatsibo: Bategereje inkunga y’ingoboka bemerewe none barahebye

 Gatsibo: Bategereje inkunga y’ingoboka bemerewe none barahebye

Mu karere ka Gatsibo

Mu murenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo mu Burasirazuba, haravugwa ikibazo cy’abageze mu zabukuru bijejwe inkunga y’ingoboka, ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere. Iyi nkunga ngo hari hamwe yagiye itangwa, ariko ahandi ntiyatanzwe bibaza impamvu bo batayihawe.

Mu karere ka Gatsibo
Mu karere ka Gatsibo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsibo kuri iki kibazo buratangaza ko uku gutinda kw’iyi ngoboka kwatewe no kudahuza kwabaye hagati y’umurenge n’akarere ku bijyanye n’umubare w’abagomba guhabwa nkunga, gusa agahamya ko ikibazo kigiye gukemuka vuba.

Abaturage bageze mu zabukuru bavuga ko nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’abagomba guhabwa inkunga y’ingoboka basabwe gufunguza za konte amafaranga azajya anyuzwaho barabikora ku buryo mu kwezi kwa mbere uyu mwaka bari babirangije, gusa ariko iyi nkunga y’ingoboka abo igomba kugoboka hashize amezi agera kuri atatu bategereje barahebye.

Bamwe mu bakecuru n’abasaza bavuga ku gahinda kabo ko bari bakwiye kuba barayaherewe ku gihe kuko ubuzima bwabo ubu buri mu kaga.

Umwe mu basaza twaganiriye w’imyaka isaga 70 y’amavuko aragira ati “Ikibazo ni uko ngiye gupfa ntayabonye kandi narafunguje konte, ubu ndiho nabi rwose, nta buzima mfite.”

Bamwe mu baturage muri aka gace na bo bavuga ko abakuze baha barenganye kuko mu yindi mirenge yo muri Gatsibo hari aho babonye ingoboka yabo.

Mutabaruka agira ati “Babasabye gufunguza konte barazifunguza, ariko barahebye dore amezi atatu arashize ubwo rero mu gihe atari yaza (amafaranga) barategereza nibapfa azaribwa n’abandi.”

Oswaldi Nyakana umuyobozi w’umurenge wa Gatsibo kuri iki kibazo atangaza ko uku gutinda kw’iyi ngoboka byatewe no kudahuza kwabaye hagati y’umurenge n’akarere ku bijyanye n’umubare w’abagomba guhabwa iyi nkunga, gusa agahamya ko kigiye gukemuka vuba.

Mu gihe gahunda y’aka karere ka Gatsibo ari ukugabanya umubare w’abakennye cyane kugeza n’aho bahabwa inkunga y’ingoboka, n’ab’ayigenewe, abo twaganiriye bayihabwa bavuga ko batayihabwa ku gihe kugira ngo nibura nubwo bukene bazabone uko babwikuramo, hakibazwa niba iyi ntego izagerwaho.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish