Digiqole ad

i Kigali inzobere ziriga uko amashyamba yangiritse yakongera kubaho

 i Kigali inzobere ziriga uko amashyamba yangiritse yakongera kubaho

Ishyamba rya Gishwati -Mukura rimaze kugira ubuso bwa Km2 10 mbere ryari risigaye ari Km2 6,1 ubu ryagizwe Pariki

Abayobozi bafite mu nshingano kwita ku bidukikije n’impuguke muri byo, bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga, bariga uko amashyamba yangijwe ku Isi yakongera kubaho nibura hakazasanwa Hectare miliyoni 100 z’amashyamba yangijwe muri Africa bitarenze 2020.

Ishyamba rya Gishwati -Mukura rimaze kugira ubuso bwa Km2 10 mbere ryari risigaye ari Km2 6,1 ubu ryagizwe Pariki
Ishyamba rya Gishwati -Mukura rimaze kugira ubuso bwa Km2 10 mbere ryari risigaye ari Km2 6,1 ubu ryagizwe Pariki

Abantu bagera kuri 50 barimo abayobozi n’inzobere guhera kuri uyu wa kabiri batangiye inama igamije kongera kurema no gusana amashyamba yangijwe mu karere u Rwanda rurimo n’ahandi ku Isi.

Iyi nama yiswe Africa High Level Bonn Challenge Roundtable, izabera rimwe n’ibiganiro byo gusangira ubumenyi mu kwita ku mashyamba byiswe International Knowledge Sharing Workshop on FLR.

Byitezwe ko muri iyi nama hazafatirwamo imyanzuro mishya n’inama bigamije kugera ku ntego yo kongera kurema amashyamba no kwita ku yangiritse ku buso bwa Hectare miliyoni 100.

Iyi nama y’i Kigali irimo abayobozi n’inzobere baturutse mu bihugu 20 ku mugabane wa Africa bagaragaje ubushake bwo kwita ku mashyamba na bamwe mu bahagarariye imiryango mpuzamahanga ishyigikiye icyo gikorwa cyo kwita ku mashyamba.

Mu byo inzobere n’abo bayobozi bazigira hamwe harimo politiki zashyirwaho zigamije kwita ku mashyamba, n’igenzura rikwiye gukorwa kugira ngo amashyamba adakomeza kwangizwa n’aho amafaranga yo kwita kuri ibyo bikorwa yaturuka.

Umwe mu bafatanyije n’u Rwanda mu gutegura iyi nama, Luther Bois Anukur, umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije (International Union for Conservation of Nature, IUCN) mu karere yavuze ko rwerekanye ubushake bwo kongera gutera amashyamba no kuvugurura ubutaka.

Luther yagize ati “Mu gufatanya kuzana izi nzobere za Africa muri iyi nama, twizeye ko intego zari zemejwe kugerwaho mu nama y’i Bonn (mu Budage) zizagerwaho kuri uyu mugabane wose.”

Uretse izi nzobere mu by’amashyamba ziri muri iyo nama yiswe Africa High Level Bonn Challenge Roundtable izindi nzobere 70, bazitabira ibiganiro bigamije gusangira ubumenyi ku kwita ku mashyamba.

U Rwanda rwiyemeje kwakira izi nama mu rwego rwo gukomeza intego rwihaye mu kubungabunga amashyamba no kongera gutera andi aho yangiritse, no kwita ku butaka.

Nibura, u Rwanda rwiyemeje kuba rwakongera gutera amashyamba kuri hectare miliyoni ebyiri no gusana ubutaka bwangiritse bikaba byakozwe mu 2020.

Uyu ni umuhigo u Rwanda rwafatiye mu nama y’i Bonn, aho Isi yose yiyemeje kongera gutera amashyamba aho yari ari kuri hectare miliyoni 150 bitarenze 2020.

Iyo ntego yaje kwiyongera igera ku kuba Isi yasubijeho amashyamba ku buso bwa hectare miliyoni 350 bitarenze 2030 nk’uko byafashwe nk’umwanzuro mu nama y’i New York mu 2014.

Kugarura amashyamba ngo bizagira ingaruka nziza mu kuvugurura ubwiza bw’aho abantu baba, n’imibereho myiza y’abantu n’ibindi binyabuzima biba ku Isi, ngo bizongera amazi n’ingufu kandi bigabanye imyuka ihumanya.

Ku bw’ibyo, u Rwanda ruheruka kugira ishyamba rya  Gishwati-Mukura, Pariki nshya, mu rwego rwo kubaha amasezerano rwasinye mu byo kwita ku mashyamba no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutungo Kamere, avuga ko kongera gusubizaho amashyamba nta kindi bisaba uretse gutera andi.

Agira ati “Binyuze mu kongera gutera amashyamba no kuvugurura ubutaka, twashobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, kandi byafasha mu mibereho myiza y’abaturage.”

Biruta avuga ko u Rwanda rwahisemo gufata ingamba zo kwita no gushyigikira kongerwa kw’amashyamba, no gushyiraho politiki zokomeye n’inzego zibikurikirana mu rwego rwo gushimangira ko ibidukikije ari ishingiro ry’ibyo igihugu gikora.

Ati “Izi ngamba ziri kudufasha mu guhangana n’ibibazo byinshi bijyanye n’ingaruka zo kutita ku bidukikije duhura na byo.”

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hah karabaye. Gutera amashyamba kuri hegitari miliyoni 2???? Turazifite se? U Rwanda rwose ni miliyoni 2 n’bihumbi 600. None ngo…. ikubazo se ni abateganya kuyatera cg ni umunyamakuru ubabeshyera?
    Either way, iki gihugu kirababaje

  • turabishyigikiye kabisa kuko habaye ubuyayu nanjye nzabafasha nka environmentalist.

Comments are closed.

en_USEnglish