Itorero Jubilee Revival Assembly mu giterane bise icyo gukingura ijuru
Itorero ‘Jubilee Revival Assembly’ ryateguye igiterane ngarukamwaka kizwi ku izina rya ‘Revival Catalyst’ bisobanuye umusemburo w’ububyutse kizaba kuva tariki ya 31 Nyakanga kugeza kuri 07 Kanama 2016 , iki giterane kikaba kitezweho gukingura ijuru rya benshi bari mu bubata bw’icyaha.
Iki giterane ngarukamwaka gitegurwa n’itorero ‘Jubilee Revival Assembly’ riyoborwa na Pastor Stanley Kabanda ndetse n’umufasha we Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda kigiye kuba ku nshuro ya munani kuva muri 2009, kuri ubu gifite insanganyamatsiko yitwa ‘Open Heavens’ cyangwa ‘gukingura ijuru’.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Jubilee Revival Assembly, Pasiteri Stanley Kabanda, iki giterane gishingiye ku nkingi z’amwe mu magambo yo muri Bibiliya, nkaho mu Ibyahishuwe hagaragara aho Yohana ijuru ryamukingukiye I Patimo..
Uyu murongo ugira uti “Hanyuma y’ibyo ngiye kubona mbona mu ijuru urugi rukinguye, kandi numva rya jwi nabanje kumva rivugana nanjye rimeze nk’iry’impanda rimbwira riti “Zamuka uze hano nkwereke ibikwiriye kuzabaho hanyuma y’ibyo.” Ibyahishuwe 4:1
Umuyobozi w’Itorero Jubilee Revival Assembly, Pasiteri Stanley Kabanda mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko kitezweho gukingura ijuru ry’isi n’iry’u Rwanda muri rusange.
Yagize ati “Ijuru iyo rikingutse habaho Imana kugenderera ubwoko bwayo abantu baheze mu mva zabo zo mu mwuka zigafunguka bakavayo. Usanga mu isi tumeze nko mu gihe cya Razaro, iyo ijuru rikingutse twumva rya jwi Yesu yavuze ngo vayo. Iyo rikingutse habaho Imana kugenderera abantu, bagahembuka, bakazurwa bakava mu buzima bwabo”.
Pasiteri Kabanda kandi avuga ko iyo ijuru rikingutse Imana imanukira gusubiza amasengesho y’abera, Imana ikamanuka ikazana umugisha n’igikundiro igasubiza amasezerano y’abera.
Yakomeje agira ati “Imana ikaza igatura mu bantu, imirimo yayo ikagaragara , igategekera mu bantu. Turambiwe kubona ibintu by’Imihango by’idini bitarangira.Turashaka kubona Imana imanuka iva mu ijuru, ikabana n’abantu, igakora, igakiza, igahembura imitima”.
Uyu muyobozi avuga ko muri iki giterane hakunda kuboneka abantu benshi bakizwa, ndetse gikunda no kugera ku nshingano yo gukomeza itorero kuko iyo iki giterane kirangiye hahita haboneka abantu benshi bemera kuvuka bwa kabiri.
Yakomeje agira ati “Uyu mwaka dukeneye kubona Imana isuka imbaraga zayo n’umwuka wayo ku itorero, impano z’Imana zongere zigaruke, itorero rihagarare nkuko ryahagaze mu gihe cy’intumwa, itorero ry’Imana ryongere rihaguruke ndetse ibitangaza n’imirimo yakozwe tuyibone maze imitima y’abantu ihemburwe.”
Jubilee Revival Assembly ni itorero ry’ububyutse riherereye munsi ya Hotel Alpha Palace I Remera rikaba rifite umwihariko wo gusengera no kubohora abari mu buzima buciriritse benshi bita ba ‘rubanda rugufi’ rikaba rikora ibikorwa bitandukanye birimo no kwita ku barwayi mu bitaro bitandukanye birimo CHUK.
Ku nshuro ya munani iki giterane kizamara icyumweru kikaba kizitabirwa n’abavugabutumwa batandukanye harimo Pasiteri Stanley Kabanda na Pasteri Julienne Kabiligi Kabanda ubwabo, Prophet James Kithcart wo muri Amerika, Uwitwa Rev Richard Pillay umuvugabutumwa ukomeye muri Africa y’Epfo ndetse n’Abahanzi n’amakorali atandukanye bazwi mu Rwanda.
Bamwe muri bo harimo Jubilee Worship Team, Korali Gisubizo, Herman Choir yaririmbye Nimetosheka n’abandi bahanzi batandukanye.
UM– USEKE.RW
1 Comment
ubundi se rirakinze ijuru?bazarikingura ataribo barikinze se huuuuuuu