Rusizi – Mu mirenge ya Gikundamvura uhana imbibe na Burundi na Gashonga uhana imbibe na DRCongo, hamaze iminsi havugwa urugomo rukabije ruva ku nzoga y’urwagwa bita igikwangari ivangiyemo ibintu bisindisha bikabije. Muri iyi week end Police y’u Rwanda yahakoze umukwabu hafatwa 1 260L z’izi nzoga zimenerwa imbere y’abaturage kandi bashishikarizwa kwirinda kunywa no gukora izi […]Irambuye
Abadepite bibumbiye mu muryango wa CPA (Commonwealth Parliament Association) bo mu nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’ibihugu byakolonijwe n’Ubwongereza bavuga ko hari bimwe mu bihugu byo muri Afurika bitubahiriza amategeko bashyiraho bigatuma hari abagore bakomeza guheezwa. Ni mu biganiro byahuzaga abagore bibumbiye mu muryango wabo (CWP/Commonwealth Women Parliament) bari i Kigali aho baganiraga ku burenganzira bw’umugore mu […]Irambuye
U Rwanda rwemeye kwakira inama ya 27 y’inteko y’abahanga muri science ku isi izaba kuva tariki ya 12-17 Ugushyingo, iyi nama iba buri mwaka bizaba ari inshuro ya kane ibereye muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma ya Nigeria (1995), Senegal(1999) na South Africa(2009). Perezida Paul Kagame yemereye perezida wa TWAS (The World Science […]Irambuye
Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Kagali ka Musumba, mu murenge wa Nyamirama, mu akarere ka Kayonza baravuga ko bugarijwe n’ubukene nyuma kwamburwa ikirombe bakuragamo ibumba bakoresha umwuga wo kubumba, bakavuga ko baterwa ubwoba ko uzasubiramo azahasiga ubuzima. Aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko kubaho kwabo basanzwe babkesha umwuga wo kubumba, bavuga ko nyuma yo kwamburwa […]Irambuye
Abatuye ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi bababazwa no kuba haruzuye inzu yo kwakira abashyitsi (Guest House) yatwaye amafaranga arenge miliyoni 200 ariko kugeza ubu ikaba idakora ndetse iri kwangirika. Izi ni inyubako zari zagenewe kujya zakirirwamo abasura iki kirwa mu rwego rw’ubukerarugendo , ariko abaturage bavuga ko kuva zakuzura zabaye umutako gusa. […]Irambuye
Komisiyo y’Igihugu y’Abana irahakana amakuru avuga ko abana baba bafatwa nabi n’imiryango iba yarabakiriye ngo ibarere. Leta y’u Rwanda ifite gahunda imaze imyaka hafi 15 ya ‘Tumurere mu muryango’, yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana benshi b’inzererezi n’abandi bari mu bigo by’imfumbi. Nubwo iyi gahunda muri iyi minsi iri kugenda neza, hari amakuru avuga […]Irambuye
Police y’u Rwanda kuri uyu wa kane yatashye inyubako nshya y’ibiro bya Police mu Ntara y’amajyepfo, igorofa izatangirwamo servisi zitandukanye za Police zikarushaho kuba nziza nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Police ku rwego rw’igihugu ndetse na Minisitiri w’umutekano ubwo bayitahaga. Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fadhil Harerimana yavuze ko bitewe n’ubushobozi bw’igihugu Police y’u Rwanda […]Irambuye
*Umwana yaburiye ku Kicukiro nijoro, abamutoye bamujyanye mu Bugesera bukeye arabatoroka *Yatowe n’umusore wamwitayeho mu byumweru bibiri bishize ndetse aramurangisha *Umwana kuko yahoraga ashaka iwabo yakundaga gutoroka uyu musore ariko akamucungira hafi akamugarura Ku cyumweru tariki 03 Nyakanga 2016 nibwo umuryango wa Mathias Murwanashyaka wabuze umwana wabo w’imyaka itanu gusa wari wazanye na nyina i […]Irambuye
Karongi – Tariki 30/10/2014 imvura nyinshi n’umuyaga byashenye ibyumba bibiri by’ishuri ribanza rya Nyamugwagwa mu murenge wa Ruganda, tariki 03/09/2015 inkuba yakubise abana 40 kuri iri shuri batanu barapfa n’ibyumba by’amashuri bimwe birangirika, tariki 20/06/2016 Umuseke wasuye iri shuri usanga abana bamwe barigira mu rusengero no mu biro by’Akagari. Hagati muri uku kwezi kuri iri […]Irambuye
Marc Hoogsteyns ni umwe mu babyeyi bafite abana barangije mu itorero Indangamirwa icyiciro cya cyenda, kimwe na bagenzi be b’Abanyarwanda yemeza ko itorero nk’iri ku rubyiruko ari ikintu cyiza ndetse akumva ko abana babiri afite na bo nibabishaka bazasanga abandi mu itorero. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Nyakanga nibwo Perezida Paul Kagame yasoje […]Irambuye