Ikibazo cy’inzara ivugwa mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda kubera izuba ryinshi n’imvura nyinshi byangije imyaka y’abaturage, Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi igifata nk’amapfa yateye, igasaba abaturage gukomeza gufatanya mu guhangana nayo mu gihe Leta nayo ngo irimo gukora uko ishoboye ifasha abahuye nayo. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Tony Sanganira avuga ko […]Irambuye
*Ikibazo cyari kigiye gukurikiranwa mbere gato y’uruzinduko rwa Perezida Kagame mu murenge wa Rweru, ariko birangirira aho, *Kubera kujuragizwa, akajya mu nkiko, akagaruka mu zindi, ngo byagezeho abonye ko kumurangiriza urubanza byanze arituriza. Bigirabagabo Faustin wo mu mudugudu wa Rwibinyogote mu kagari ka Nemba mu murengewe wa Rweru, mu karere ka Bugesera, avuga ko amaze […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Cyato bavuga ko inyamaswa z’ibyondi, inkende n’impuundu ziva muri Pariki ya Nyungwe zikaza kubonera imirima ugasanga babuze umusaruro bari biteze. Izi nyamaswa ngo zimaze kuba nyinshi ku buryo iyo ziraye mu murima ziwonona bikabije. Athanase Mugemanyi wo mu kagari ka Bisumo mu murenge wa Cyato avuga ko ikibazo cy’izi nyamaswa […]Irambuye
Uyu munsi, Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga hamwe n’ikigo RDB basinye amasezerano na Kompanyi y’Abashinwa China Communication Service International Limited (CCSI) yo kurufasha mu mishinga y’ikoranabuhanga cyane cyane kubaka ibikorwa remezo bigendanye naryo. Iyi sosiyete izajya iganira n’u Rwanda ku mishinga yihariye ndetse n’indi ikorerwa mu bindi bihugu bifitanye amasezerano nayo nka Africa y’Epfo. Maj Regis Gatarayiha […]Irambuye
Umugabo witwa Munyaneza ucumbitse mu mudugudu wa Kamboji Akagali ka Gacaca mu murenge wa Rubengera avuga ko hashize ukwezi umugore amutanye umwana utaruzuza imyaka ibiri akisangira undi mugabo. Uyu mugabo w’umupagasi nijoro uko akazi k’izamu biba ngombwa ko umwana we bararana izamu, mu buryo bushyira mu kaga ubuzima bw’umwana. Uyu mugabo avuga ko we n’umugore […]Irambuye
Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe haravugwa ikibazo cy’ubwiyongera bw’abakobwa babyara n’abatwita inda z’indaro (zitateganyijwe). Iyi nkambi ya Mahama ibamo abasaga ibihumbi 50 biganjemo abagore n’abana n’urubyiruko, abayirimo baravuga ko hari ikibazo cy’uko abana bo bakomeje kwiyongera ku bwinshi, kuko ngo abangavu bayirimo babyara umusubirizo. Bavuga ko hari ubwo mu cyumweru […]Irambuye
*Hashize amezi arindwi barataye ingo, bagiye guhaha none baraheze. *Abagore barakeka ko abagabo babo bashatse abandi bagore iyo bagiye gushaka amahaho. Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Rwinkwavu akarere ka Kayonza bavuga ko abagabo babo babataye kubera inzara bajya gushaka igitunga imiryango, gusa ngo hashize amezi arenga arindwi bataragaruka. Abagore bavuga ko aba bagabo […]Irambuye
UPDATE: Amatora ya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe yari ateganyijwe i Kigali mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yasubitswe, yimurirwa muri Mutarama 2017. Nyuma y’uko abakandida bahataniraga umwanya wo kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe babuze ubwiganze bw’amajwi yari akenewe, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bafashe umwanzuro wo kuyimura. Perezida wa Tchad, akaba […]Irambuye
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Emmanuel Bayingana yabwiye abari bitabiriye Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Cyumweru ko kugeza ubu muri aka karere hari abaturage 16 000 batazi gusoma no kwandika, abasaba gukora ibishoboka byose uyu mubare ukagabanuka. Akarere ka Kicukiro gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 340 nk’uko ibarura rusange ryo muri […]Irambuye
Kigali – Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas yasimiye Perezida Paul Kagame aho agejeje u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse asaba Afurika gushyigikira imigambi yose yagarura amahoro mu burasirazuba bwo hagati, bisaba ko Israel irekura ubutaka ngo yambuye Palestine. Ni mu ijambo yavugiye imbere y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abaminisitiri, abahoze ari abakuru b’ibihugu […]Irambuye