Ni inde utera ikibazo? Ni umuzunguzayi cg ni umugurira?
Mu mujyi wa Kigali iyo ugeze muri centres za Remera, Gikondo, Nyamirambo, Kimisagara na Nyabugogo ubona ko abantu bacururiza ku mihanda bagihari n’ubwo ikibazo cyabo gisa n’icyahagurukiwe. Mu minsi yashize, mu kugishakira umuti imbaraga zashyizwe mu kurwanya aba bacuruzi kugeza ubwo hari n’uwahasize ubuzima, ariko nyamara isoko ryo kumuhanda ntirishobora kubaho uhagurira adahari, bityo ugurira ku muhanda mu by’ukuri niwe muzi w’ikibazo, ariko mu gukemura ikibazo umuzi wacyo ntiwitabwaho cyane.
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yo kuwa 3 Gicurasi 2015 yari yabibonye, yanzura amabwiriza ko abafashwe bagurira ku mihanda bajya bacibwa ihazabu. Aya mabwiriza wemejwe mu igazeti ya Leta nshya iheruka gusohoka tariki 18 Nyakanga 2016.
Ingingo ya 19 y’aya mabwiriza ivuga ko “Umuntu wese ufashwe agura (umuguzi) ibicuruzwa by’abakora ubucuruzi bw’akajagari bukorerwa ahatemewe, azajya agawa kandi acibwe ihazabu ringana n’ibihumbi icumi (10,000 frw) kuri bene ibyo bicuruzwa.”
Abazunguzayi ntabwo bashobora kuba ku mihanda mu gihe nta babagurira basanga yo.
Nk’uko bivugwa muri aya mabwiriza, mu gukemura iki kibazo Umujyi wa Kigali wubatse amasoko yabagenewe mu bice binyuranye by’umujyi ndetse boroherezwa kuyajyamo badatanze umusoro mu gihe cy’umwaka banashishikarizwa kwishyira hamwe.
Ni igikorwa cyiza kuri aba bacuruzi ariko si kuri bose kuko hari n’abandi bazakomeza kwisuka mu mihanda ya Kigali n’ahandi mu Rwanda baje mu bucuruzi nk’ubu bw’akajagari, nabo ntabwo bazahora bubakirwa amasoko.
Uko byakunze kugaragara, imbaraga nyinshi mu kurwanya ubu bucuruzi zishyirwa mu kurwanya aba bacuruzi, bamburwa ibyabo, abafatwa bamwe bafungwa bya hato na hato n’ibindi…Ariko abaguzi nta ukorwaho.
Imbaraga zishyirwa mu kurwanya ubucuruzi bw’akajagari zikwiye gushyirwa cyane ku kurwanya abagurira mu kajagari bahahira ku mihanda kuko ariwo muzi w’ikibazo, aba nibo batuma n’abagiye mu makoperative mu masoko bashobora kwinubira ko nta baguzi babona bakigarukira mu muhanda.
Ibihano (kugawa no gucibwa 10 000Frw y’ihazabu) biteganywa muri iyi gazeti ya Leta ntabwo bihagije ngo umuco ugenda ukura wo kugurira ku mihanda ucike, hakwiye ubukangurambaga bukomeye bwakurikirwa no gushyiraho ibihano biremereye ku bantu bafashwe bagurira ku mihanda.
Niba abatuye imijyi mu Rwanda barakanguriwe kugirira isuku imijyi babamo bakabyumva kandi bakabyubahiriza, ubukangurambaga bwo kubabuza guhahira ku mihanda kugira ngo iki kibazo gicike sibwo badashobora kumva.
Ni byiza ko abacururizaga ku mihanda bubakiwe amasoko aborohereza bakanakangurirwa kwishyira hamwe, ariko aba sibo bazunguzayi ba nyuma, inyuma yabo hazaza n’abandi ikibazo gikomeze mu gihe cyose umuguzi wo ku muhanda atigishijwe ngo ahindure imigirire cyangwa se ngo ahanwe bikomeye.
Abacuruzi bo ku muhanda bacika gusa ari uko ababagurira babiretse bakajya bagurira ahabugenewe hemewe n’amategeko.
Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE
Ubwanditsi
UM– USEKE.RW
33 Comments
ubuse ko gusabiriza ko ari icyaha hahanwe bande iry’akanozasuku ryagiye he simbona kutavanga imyaka mu murima nabyo byarananiranye EREGA UBUKENE NIBWO BUTUMA BAGURIRA ABO MU MIHANDA IBAZE KO BATANGA AMAPANTALO 4 KURI 3000 GUSA
AHUBWO HAKORWE NA RESEARCH HAMENYEKANE IGITUMA ABAGUZI BAGURIRA MU MUHANDA…
IKINDI KIBAZO CY’INGUTU NI DEFINITION Y’IJAMBO “AKAJAGARI”!!! (NI KIMWE NA DEFINITION Y’IDINI RY’ICYADUKA)
None se disi ubwo rwose mwangaya!! Maze kugura karoti n’ imbwija ku muhanda imbere y’iwange bya 300 frw .Nintabona 10.000 ndagowe!! Mwubake amagereza mushishikaye wenda muza tugaburira ntawamenya!!
ubuse ko gusabiriza ko ari icyaha hahanwe bande iry’akanozasuku ryagiye he simbona kutavanga imyaka mu murima nabyo byarananiranye EREGA UBUKENE NIBWO BUTUMA BAGURIRA ABO MU MIHANDA IBAZE KO BATANGA AMAPANTALO 4 KURI 3000 GUSA ubwose uwo bazaca 10.000 akayabura bazamufunga kandi bitari mu itegeko ikindi HRW nivuga ngo Leta ifunga abakene duti hoya hoya kandi bimaze kujya mu itegeko
MU MUJYI WA KIGALI???
UBWO NI UKUVUGA KO MU MUJYI WA BUTARE, GITARAMA,…. ZA RUYENZI, RUGENDE,… BYEMEWE ARIKO GIKOMERO, RUSHESHE, NDUBA,… HO WAPI BIRABUJIJWE!!!!
Ikibazo ? igisubizo ? = gucanganyikirwa!
Njyewe nsanga ikibazo giterwa nuhohotera uwo muzunguzayi ndetse akanamwica
Njyewe nibwo bwa mbere nabona ingingo/igitekerezo cyiza cyanditswe na Media kabisa
Ibi bintu bikwiye koko guhagurukirwa, umuguzi niwe kibazo ntabwo ari ucuruza. Biri clear kereka udashaka kubyumva.
Nta muguzi nta soko, aho umuguzi ari niho isoko rijya. Leta rero koko nishyire imbaraga mu kurwanya abagurira ku muhanda aho kurwanya cyane abawucururizaho
merci umuseke
KUGURIRA KU MUHANDA??? NONEHO ABO TUBONA BAGURIRA KU MUHANDA ME2U, TIGO CASH, TICKET ZO KUREBA UMUPIRA CYANGWA TOMBOLA,……, NABYO NTIBYEMEWE?????????
umva muvandimwe dusangiye ubwenegihugu, ntago wavuga ngo nta muguzi nta soko kuko ntawugurisha nabwo nta soko ryabaho definition y’ijambo market muri glebal management <> so buri ruhande rufite 50% . ariko njye nkanabona nta na rumwe ruhamwa n’icyaha cyo guteza akajagali mu bucuruzi, ahubwo ikibazo gikomeye ni ukwibaza ngo kuki abantu bagurira bakanagurishiriza mu kajagali kandi amazu yarubatswe? igisubizo njye wakoze ubwo bushakashatsi muri ubwo buryo nasanze ari uko kujya mu mazu ni biba itegeko ntayegayezwa , bamwe mubaguraga bazareka burundu kugura cyangwa bage bagura bike cyane mugihe kirekire ikindi kandi na bamwe mu bagurisha bazahagarika kugurisha kandi ari byo byari bibatunze n’imiryango yabo.
igisubizo
==========
leta n’icyigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro nibishyireho umusoro biwite nzunguze tax izaba ikora muri ubu buryo
Nzunguze Day uyu uzajye wishyurwa buri munsi n’umuzunguzayi
Nzunguze week uyu uzajye wishyurwa mucyumweru
nzunguze month uyu ujye wishyurwa mu kwezi
Hanyuma hashyirweho uburyo bwo kwakira ayo mafaranga kandi hanashyirweho igihe ntarengwa cy’imyaka itatu ngo uwasoraga mu buryo bwa nzunguze yinjire mu basoreshwa basanzwe kuko azaba abarwa nk’uwabonye igishoro muri icyo gihe cy’imyaka 3.
urugero
=======
Nzunguze Day y’umunyagataro uyigize 500/Day
Nzunguze y’umuzunguzayi w’imyenda y’abagabo yoroheje ukayigira 1000/Day
Nzunguze y’umuzunguzayi y’imyenda y’abagore yoroheje 1000/Day
Nzunguze y’umuzunguzayi w’ama costumes y’abagabo ukayigira 1500/Day
Nzunguze y’umuzunguzayi w’ama costume y’abagore ukayigira 1500/Day
Nzunguze y’umu zunguzayi w’inkweto z’abagore ukayigira 2000/Day
Nzunguze y’umuzunguzayi w’inkweto z’abagabo ukayigira 2000/Day
ukareba ko leta itahakura akayabo kandi na bariya bacuruzi bagakomeza guhahira ingo zabo . ikindi nakubwira nuko ibi bitabuza abo mu mazu no mumasoko gukomeza gucuruza nkuko n’ubundi bacuruzanya kuko nubwo rubanda bagurira baba zunguzayi baba bazi ko harimo lisks zitandukanye , urugero ni nk’iyo uguze umwenda wagera murugo ugasanga ni muto cyangwa munini kandi wawuguze n’umuzunguzayi, cyangwa ukawugura uziko ari umugabo wataha ugasanga ni umugore kandi wawuguze n’umuzunguzayi. uba ubizi neza ko ntaho uzongera kumubona.
icyanyuma
=========
ikishe ubu bucuruzi kurusha ibindi ni uwa byise ubucuruzi bw’akajagali, ariko kandi tuye twibuka ko umwana yica akanyoni bangana, ntawanga ibyiza arabibura twese ntitwanze kujya duhahira nakumat cyangwa simba ,kwa ndoli n’ahandi ariko ntidukora bimwe cyangwa ngo duhembwe kimwe.ugendeye kuri uru rugero ntanze ndacyeka ko ushobora kubona ikindi gisubizo kitari uku bakubita no kubambura, bakabaho kandi bakaninjiriza leta akayabo.
ikibazo : ni abagura n’abagurisha babikora mu kajagali cyangwa ni abashinzwe kugenzura igura n’ihurisha babikora mu kajagali?
Uyu mujyi nushaka kugira paradizo? Nta kintu mufasha abakene ngo tuzamukane namwe mwibwira ko ariko bizahora wirukanka imbwa ukayimara ubwoba turababaye mfite murumuna wange yaraye muri gereza igihe raporo ya HRW isohoka nababwiye uwo nongera kubona ku muhanda ashobora no kuhagwa afite umugore n’abana 2 namubwiye ko ubwo babivuze ashatse yakwitonda niwe warutunze umuryango ubu yirirwa Mu masengesho Wenda Imana hari icyo yakora gusa abantu barababaye pe. Ndi umushomeri numvaga mbonye akazi twasangira Duke ariko mbona Kari kure nkukwezi ibyo nsabwa sinabibona. Uru Rwanda bamwe ruradushaririye pe cyokora ni rwiza pe nkunda kwigendera nijoro ngo nduhure umutima nkabona ni heza nabantu beza mbega Imana niyo idufitiye imigambi ibindi byo abana babantu ntacyo twabasha gusa nsabiye abayobozi ngo Imana ibiyereke bamenye ko baturanye na bakene bagirirwa nakarengane gakomeye
Murakoze
Ese iyi nyandiko ni Opinion cg ni inyandiko yakorewe ubushakashatsi na ubusesenguzi mbere yuko ishyirwa muri iki kinyamakuru?
Kuba abantu bagurira cg bagacururiza kumuhanda biterwa niki? iki nicyo kubazo Evode Mugunga na Umuseke bari bakwiye kwibaza mbere yo kwandika iyi nkuru banashyigikira ibihano bihabwa umuntu ugurira ku muhanda. Byatangiye baca akajagari bagafata ibicuruzwa by’umuzunguzayi ariko bwacya akagaruka kuko ntakundi yabona amaramuko. Singaye uriya wavuze ngo batanga amapantalon ane(4) kubihumbi bitatu(Rwf 3,000) ugereranyije ugasanga imwe iri munsi ya Rwf 1,000. Gusa ibi byerekana ko ubukene bukiri hejuru niba umuntu ashobora guhitamo kujya ku muhanda kdi hafi ye hari iguriro isoko yabonamo ibyo ari gushaka kumuhanda. Guhahira ku muhanda nubwo ari ikibazo kuko bituma imisoro yinjira muri RRA igabanuka ariko kurundi ruhande barubanda rugufi nabo babona amaramuko bakabaho. Nidukuraho iyi system abantu bose bakajya guhahira aho hantu wibwirako ariho ubukene buri muri abo bazunguza buzashira? Gute se kdi bazataha bakabura icyo bakora bakicwa na inzara babandi nabo bahaguriraga ntibazongera kwambara, kurya n’ibindi. Urugero Pomme imwe kubazunguzayi igura amafaranga y’u Rwanda 150 mugihe muri Alimentation igeze kuri 350, Urumva umuntu ukorera ibihumbi 44,000 Rwf conferez umwalimu wo mumashuri abanza azabaho gute nadahahira aho hantu. Iyi nkuru irimo kwirengagiza societe Nyarwanda urwego rw’ubukungu igezeho kuko iyaba aribyo ahubwo hari hakwiye kurebwa igitera aba bantu kujya kugurira ku muhanda. Analyse yo kubahana no kubagaya siyo nziza ahubwo hagakwiye ibiganiro bakamenya impamvu yabyo noneho abantu bagafashwa kwiteza imbere numuca 10,000 Rwf akayabura bizagenda bite? Nayabona ho se wowe uzaba wungutse iki? uzaba utumye ajya mu gihombo nuwo yaragiye kugurira umwambure utwe aburare. AMasoko y’ubuntu yubatswe siko bose bayakwiramo ikindi kandi nkuko wabivuze hari abazaza bandi baje gushaka imibereho iki ngenzi kuki ibyo byaro cg iriya migi itandatu yunganira Kigali itashyirwamo ingufu, ibikorwa remezo bihagije bigatuma abantu benshi batirunda muri iyi Kigali mbona ishaka kugirwa amahanga. Iyi nkuru irababaje muri make umuti ni uguteza cg kongera imbaraga mumirimo iteza imbere abakene(VUP, Gufasha amakoperative y’abagore kubona inguzanyo byoroshye, urubyiruko, guhanga imirimo kubantu babashomeri bamaze kuba benshi mu gihugu, …………..). Ibi byose nibikorwa ikibazo cy’abazunguzayi n’abagurira ku mihanda kizakemuka burundu.
Patrick uvuze ukuri rwose.. Ni hashakwe uko hazamurwa indi migi aho kugirango ibintu byose babirunde i Kigali kuko nibikomeza uko bimeze nabantu bose afite akazi nábatagafite bose bazirunda i Kigali. Dore nawe ibigo byari mu ntara byose barabyimuye babijana Kigali; urugero nka RAB yahoze i Rubona none bayijyanye Kigali basiga amazu námazu bari bamaze kubaka bajya gukodesha. Ibaze nawe ikigo cyúbuhinzi mu mujyi capital? Ese nibo bagikeneye koko?OYA kuko siho hakorerwa ubuhinzi.. Ahubwo usanga byakozwe n’umuntu umwe ngo nawe abe DG uba KGl ibaze nawe abaturage bose bakoraga mu mirima ya experimentation babuze akazi? nukabonye Kgl ubwo ajyana n’umuryango akenshi ugasnga umugore ntakazi yagiraga agahita aba umuzuzayi mu mujyi??? Ni barekere aho kuruna ibintu byose Kigali kuko akenshi niyo bihageze usanga ntakamaro bigirira abaturage!! Ejo bundi Minister wa Agriculture yaransekeje aho yavuze ko inzara yabaye nyinshi kubera ubushakashatsi kubuhinzi bwagabanutse??? none se wakorera ubushakashatsi kuri kaburimbo n’amatara by’i Kigali? unabukoze se buzagera kubaturage ryari?? ahaaa nzaba mbarirwa na politike ya decentralization iru kugenda ihinduka centralization??? nibajyane bajyane UR, NIRDA, Musee (yo ntakibazo??) PENAP….. nibindiiiii Jye uko mbibona ahubwo hari na ministere zari zikwiye kujya mu ntara!!!
Ese mwabanyamakuru mwe, ibyanyu ni ukwemera leta ibyo ivuze byose .Uruhare rwanyu rurihe cyangwa ubundi muziyite neza ko muri intumwa za leta aho kuba intumwa z’abaturage.
Iyi nkuru n’ubwo ishyigikiye iri tegeko ryasohotse njyewe ndabona bitari bikwiye. Iri tegeko rirapfuye kuko aho gufasha mu gukemura ikibazo ndabona rije kuzana ibindi bibazo. Nyamara ikibazo cy’abazunguzayi muragikinisha nk’aho cyoroshye kanid njyewe mbona kigenda gikura. Ubuzunguzayi buterwa n’ubukene mbere na mbere igihe cyose ubwo bukene buriho amategeko uko azaba ameze kose azahana bamwe abayacitse bakomeze. Kandi igihe kimwe uwirukaga azahagarara ahindukirane uwamwirukanaga ikizakurikiraho kizaba kibi cyane. Ntugakubitire injangwe yamennye amata ahantu hakinze itabasha kubona aho iguhungira. Kuko iyo ifashe umwanzuro wo guhangana nawe izana ubukana buruta ubw’ingwe.
Igikwiriye ni ugushaka uko bariya bantu bakora mu mutuzo mu buryo buboroheye kuko aribo ubwabo ari n’abakiriya babo bose bakeneye kubaho. Kandi nyine ku muhandi niho basigaranye amakiriro gusa. urumva rero ko ibyo bahomba bari kurengera ari bicye cyane.
Ibi nta kintu bizakemura!Kandi impamvu ni imwe.Hirengagizwa impamvu ibitera.Abajya I Kigali muzaba mumbwira.Ari amande ya 10.000frws ari no kwambura umuntu ibyo acuruza byose ukanamufunga,igikomeye ni ikihe?Iki mvuze cya nyuma cyarakozwe.Brarahagaze?Wapi
Nonese iki n’igitekerezo cy’uwanditse inkuru kugiti kuriri tegeko cg n’igitekerezo k’ikinyamakuru?aramucye ari kimwe muribyo bivuzwe haruguru ntago byaba aribyiza kuko itangaza makuru ritagira aho rihagarara cg ritagira uruhande rifata,ahubwo ryo ritangaza(communiquer).
Maze rero ni mujya guca akajagari k’abazunguzaji muzahere ku mitaka ya MTN,Tigo na AirTel,; mukurikizeho za modoka z’inyange mbona ziparika Muri gare ya Nyabugogo dore Ko ugasanga ziba zicuruza ibyenda kurangira.
insina ngufi niyo icibwaho urukoma! simbyemeye rwose kuko aha niba tudashaka kwikururira abanzi mureke tureke abantu bakore uko bashaka ariko dushake uko tubasoresha.
nta muyobozi n’umwe wo mu Rwanda udacuruza agataro cg udafite abazunguzaji barenga 20 bamuzunguriza
Muzagye New York mwirebere abazunguzayi bahaba nimugoroba. Yego amategeko ntabemerera ariko kandi ntabwo bikaze nkibi byiKigali..unemployment cg kubura akazi nikibazo gikomeye cyaane. Priority should be given to job creation.
i PARIS NAHO NABONYE NGO HABA “VENDEURS A LA SAUVETTE” (ABAZUNGUZAYI)
ABAMASAYI bacuruza rugabire, ABACONGOMANI bacuruza imitako,… nabo barimo?
Ntabwo ari umuzunguzayi utera ikibazo, nta nubwo ari umugurira utera ikibazo, bombi bararengana. Ikibazo nyamukuru ni kuki Leta ishyira ingufu n’imbaraga nyinshi mu kurwanya abakene aho gushyira ingufu nyinshi mu kurwanya ubukene no mu kuzamura rubanda.
Birababaje kandi rimwe na rimwe bitera agahinda, kubona nk’umupolisi afata umugore ucuruza twa Avocats ku gataro, agafata za avocats akazimena cyangwa akazitwara, wa mugore agataha mu rugo amara masa (niba batamufunze), yagera mu rugo agasanga abana be batatu babwiriwe barimo kwayura bari bategereje ko abazanira icyo kurya, noneho ahubwo bakabona nyina aje asuka amarira nabo bagahita barira hamwe nawe, bakihanagura bakajye mu kirago bakaryama ntacyo bashyize mu nda. Ibyo bintu ntabwo ari inkuru, ni ukuri kwambaye ubusa. Ubwo se ari wa mupolisi ari Leta imuhemba kubera akazi ayikorera, ibyo bintu birabashimisha?? ndakeka ko bitabashimisha keretse batagira ubumuntu.
Niba rero bigaragara ko ku mihanda hakorerwa ubucuruzi buciriritse usanga bwitabirwa na rubanda rugufi, na rubanda rukennye, kandi ukabona ko buri uko umwaka utashye abantu bacururiza kuri iyo mihanda n’abahaguruira baragenda biyongera,umuti nyawo ntabwo ari ukohereza abapolisi cyangwa DASSO mu mihanda ngo bakubite, basahure, bambure, bafunge bariya bakora ubwo bucuruzi (izo ngorwa), oya, rwose twumvikane neza uriya ntabwo ariwo muti. Leta yari ikwiye gufata ingamba zihamye zituma abanyarwanda batuye mu mijyi bayizamo kubera ko bafite ubushobozi bwo kuyibamo. Leta yari ikwiye gufata ingamba zo gukwirakwiza imishinga iteza imbere rubanda mu giturage, mu cyaro aho batuye,mu Turere bavukamo, ku buryo abantu batuye mu cyaro runaka batashidukira kujya mu mijyi bizera ko ariho ubuzima bwabo buzabona igisubizo, kandi nyamara bibeshya.
Uko imyaka igenda isimburana, kubera Leta kutagira gahunda zihamye zatuma abantu baguma aho bari mu giturage/cyaro bakahakunda akaba ariho babona ko hari amakiririro yabo, abantu bamwe, cyane cyane urubyiruko bakeka ko mu mujyi ariho bazabona ubuzima, bagahita rero bava iyo iwabo mu cyaro bakiyizira mu mujyi, bamara kuhagera bagasanga ibyo bifuzaga ntibabibonye, bakareba gusubira iwabo nabyo bikababera ihurizo, nibwo rero usanga umusore agize atya akarangura utwenda agacuruza ku muhanda, umukobwa akarangura utunyanya agacuruza ku muhanda, udashoboye gucuruza utwo tunyanya akajya ku muhanda nimugoroba cyangwa mu kabari gutega umugabo umuha “cinq cent” ngo baryamane. Iki kibazo kirakomeye, ntabwo gishobora kurangizwa no kwirukankana, gukubita cyangwa gufunga abo bita ngo barateza akajagari mu mujyi.
Ikindi Leta yari ikwiye kumenya ni uko ubucuruzi bwo ku mihanda n’ubwo byitwa ko butera akajagari, nyamara bukemura ibibazo bimwe na bimwe, ndetse rubanda n’igihugu bikaba bihabonera amahoro. None se abo bacuruza ku mihanda baramutse badafite uko birwanaho batyo, babaho bate?? Ko mu Rwanda tuzi ko nta systeme ihari yo guha abashomeri umushahara wo kubatunga nk’uko mu bihugu byateye imbere babigenza, ubwo murabona abo bose babujijwe gukora ubwo bucuruzi batahinduka amabandi n’ibirara bya kabuhariwe, noneho bakayogoza umujyi bateza ubujura bukabije ndetse buhanitse. Abo bitwa ngo ni abakire muri uyu mujyi wa Kigali cyangwa mu yindi mijyi barakeka ko ibyo bafite n’ibyo batunze icyo gihe babirya bonyine?, mu gihe abo bandi ntacyo kurya bafite? rahira ko batabigabana!! Erega iyi nda dufite ntawe itabaza?? nta n’uwo itababaza. Banyarwanda banyarwandakazi, dukwiye kureba kure, tukareka kugendera ku maso aduhuma, ahubwo tukagendera ku mutima utekereza kandi utuyobora.
Abakunze kugenda mu mahanga, ndizera ko bagiye babona ko no muri ibyo bihugu byateye imbere hari aho usanga bariya bantu bacuruza ku mihanda babikora kandi mu mahoro. Abageze New York ho muri USA, umujyi uhambaye ku isi urimo ariya mazu akabakaba ikirere bita “gratte-ciel”, babonye ko ku mihanda imwe n’imwe yaho hari abakora ubucuruzi ku mihanda. Ntabwo rero gucururiza ku mihanda mu Rwanda ari uguca inka amabere. Iyo abacuruza ku mihanda beretswe neza uburyo bwo ku bikora kandi bubahiriza amategeko, birakorwa nta kajagari gahari, birakorwa mu mahoro, kandi birakorwa n’isuku igakomeza.
Ku bijyanye na biriya bihano ngo biri mu igazeti ya Leta iherutse gusohoka, aho bateganya kujya baca amende ya 10.000 Frw umuntu basanze agurira abacuruza ku muhanda, kiriya kintu nicyo kwitonderwa cyane kuko ahubwo gishobora gukurura ikibazo gikomeye cya ruswa muri bariya bashinzwe kwirukana abacuruza ku mihanda. Dore ko nubu iyo ruswa bari basanzwe bayirya bayihabwa na bamwe mu bacururiza ku mihanda, noneho rero ubu bazajya barya ruswa ebyiri icyarimwe, imwe bahawe n’abo bacururiza ku mihanda indi bahawe n’abo bagurira abacuruza ku mihanda, murumva icyo kibazo cyoroshye??!!
Reka nisabira n’abo ba Nyakubahwa batoye iryo tegeko ryo guhana abagurira ibicuruzwa ku mihanda, ko bakwitonda ejo nabo bitazabafata, bikabatera isoni kuko njye nigeze kubona umutegarugori w’Umudepite arimo agura utuntu tw’abacuruzi bo ku muhanda, ntabwo rwose ari ugusebanya, ndetse nta nubwo ari urwenya, ibyo narabibonye, si ngombwa kuvuga izina kuko nta cyaha yakoze. Nta tegeko ryariho yishye, ariko noneho ubu nabikora itegeko rizamuhana, ariko ndizera ko atari itegeko ryashyizweho n’abadepite, ahubwo ari amabwiriza yashyizweho na Nyanama y’umujyi wa Kigali nk’uko twabibwiwe n’uwanditse iyi nkuru.
Ibyo aribyo byose ntabwo dushyigikiye abakora ubucuruzi bwo ku muhanda bunyuranya n’amategeko ya Leta, ariko na none ntabwo dushyigikiye ko hafatwa ingamba zitari nziza zo kuburwanya, kugeza aho bamwe twibagirwa ko abo bakora ubwo bucuruzi nabo ari abantu kandi nabo bakeneye kubaho. Imana twese idukunda kimwe, kuki twe muri twe tutakundana, tugafashanya muri ubu buzima, aho guhohoterana.
ibyo uvuze nibyo 100% ufatiye kuri comment nigeze kubona y’uwitwa umusaza ushobora kubasoresha leta ikunguka nabo bakabaho cyane ko chaumage nayo yaciye ibintu mu rubyiruko.
Nyuma y’iri tegeko,mfite amatsiko! Hatangiye kugaragara mu murwa wa Kgl babantu iburayi bitwa# personnes sans logis fixes#. Bavukiye mu mugi , expropriation ibaha ubusa, burabashirana, none ntibemerewe gusabiriza ,nuwabafungulirwa yafungwa, ntibemerewe gucuruza inyanya z’agataro. Aba bantu Leta izabagira gute?
Ariko ubundi bariya bacururiza ku muhanda ko nta n’umwe ugira uruganda rwe kdi aho barangura baba batanga imisoro sinumva aho ikibazo kiri mu misoro. Icyo nemera ni ugutera akajari hakaba hari n’ababihishamo bahungabanya umutekano ariko nge mbona uburyo bwiza bwo kubafasha ari ukubaha amajire abaranga na za badge nk’uko byakozwe kuri za moto no kubabumbira mu mashyirahamwe kuruta kubirukaho no kubaca amande bazira ko nabo bashakisha ubuzima ngo batere imbere nk’abandi.N’ubu sindumva icyo bazira. Niba imodoka iparitse ku muhanda isorera aho ihagaze byananiranye gute ngo bariya bahawe kuzisoresha banasoreshe abahacuririza babaca amafaranga ajyanye n’ubushobozi bwabo ijana cy 5o ku munsi bagahabwa agapapuro berekana ko basoze aho bageze hose?. Icyanyuma abayobozi bakwiye kumenya: Nta muntu utangira business ngo ahere ku bitangaza, yuzuze za butike aparike amamodoka,….Muri business utangiye gutyo ntumara kabiri kdi birumvikana ntuba wakamenye ikijya mbere nta n’ubunararibonye uba wakagize. Abacuruje ibyo mvuga murabyumva. Abakire bose muri business ni kuriya batangira bakagenda bazamuka buhoro buhoro. Niba rero aba bafata ibyemezo bakunda u Rwanda bakaba bifuza ko ejo ruzaba rufite abagabo n’abagore bashobora gutanga imisoro ihagije mu kubaka igihugu pepiniyeri yabo nihariya iri. Kubabuza amahwemo ni ukutareba kure. Abafata ibyemezo bakagombye gufata mu mugongo aba baba batinyutse gukora akantu n’iyo kaba gato kuko buriya si buri wese wisukira ubucuruzi abenshi barabutinya! Buriya iyo umuntu agenda atera imbere, aribwiriza akajya mu isoko ejo bundi wazagaruka ugasanga yageze mu iduka, ubutaha wazaza ugasanga asigaye aranguza wazongera kugaruka ugasanga asigaye ajya mu mahanga kubyizanirayo gutyo gutyo.Kamere muntu ikunda ibyiza ntawanga ibyiza abifitiye ubushobozi. Nge ari nge ahubwo nashyiraho ikigo gishinzwe kwita ku bakora ubu bucuruzi buciriritse, kikabagira inama uko bikwiye. Sitwe tujya duca umugani ngo izibika zari amagi?? None se kombona amagi tuyabuza uburyo tugashaka ko atangira kubika igihe kitaragera???
Ko nshimye ko itegeko rishyizweho rizareba bamwe abandi ribasige?! Aha ndavuga abacuruza amakarita ya telephone usanga hirya no hino ku mihanda, abohereza amafaranga(MOBILO MONEY, AIRTEL MONEY, TOGO CASH, KWISHYURA AMAZI N’UMURIRO, PASIPORO,TV SUBSCRIPTION,kwishyura IREMBO…)kimwe n’ibindi umuntu akorera mu muhanda(IYIKE YO KWINJIRA MU MUPIRA) birimo ubucuruzi kandi Leta idukangurira kwitabira!
Hari n’ibigo bimwe byambika urubyiruko imyenda isa rukagenda kureshya abakiliya mu mihanda: Amabanki, ibigo by’ubwishingizi, Tombola, imiti ya gakondo, amavuta, ibitabo by’ivugabutumwa, abacuruza me2u, simcards, internet, ibinyamakuru! Abo bose buzuye mu mihanda kandi ntawe ujya abatunga urutoki! bo ngo ni bite?! Cyangwa abateye ikibazo ni abacuruza imyenda inkweto n’agataro?!
My friend and others bavuze ibya M2U na za Tigo Cash n’abandi you sound very cheap minds
Ubuse muyobowe ko baba babiherewe uburenganzira, wabona Bank ishyira abantu mu muhanda bareshya abakiliya nta burenganzira ibifitiye? Come one, don’t be that cheap minded.
Hari ubucuruzi bukorerwa ku muhanda bwemewe hakaba n’aba bazunguzayi batemewe, mumenye gutandukanya ibintu pe, kandi koko najye kubarwanya bonyine simbishyigikiye ahubwo ababagurira babe aribo bafatwa bahanwe, nibo source y’ikibazo
Ntitaye kubitekerezo bya buri wese kuko wasnga ntawe udafite ukuri ariko mwibukeko byose ari ubuzima, kuko ndumva ari ugukemura akajagari mumugi hagatezwa akajagari munda zabantu bazira gushakisha imibereho kandi natwe tugurira munzira ntitwanze kujya muri za supermarket nkabandi kuko wowe utagurira munzira si ukubyanga ahubwo nicyo wibitseho
ico mukwiye kumenya nuko Urwanda ruri mu bihugu byikura mu bukene = ruracakenye. Kuvuga ngo hari benshi bagikenye, barahari ariko si mu muji bazabonera amaronko.2 aba bacuruza badasora batwara amafaranga yuwagasoze nico gituma bo bagurisha make.3 muzarabe akavuyo kaba nyabugogo hagati ya 17-18 kubera aba bantu. Uwukenye ntibivuga ngo ace yiba,abe indaya…nibindi ibyo ubiba ufite aho ubikura: iyaba abakene bose bahita baba indaya! abajura! isi iba imeze ite?
Nkuko abambanjirije babivuzeho niharebwe impamvu itera ubwo bucuruzi bita ubwakajagari abantu bose bibaza uko abantu batanganya ubushobozi bahahira mw’isoko rimwe urugero nka Minister uhembwa 2 millions udashyizeho ama extra uburyo azahahira hamwe na mwarimu uhembwa 42milles ubwo icyo bivuze nuko circulation monetaire iba ifite defaut ukennye arakena ukize nawe akire niba bashaka systeme nzima nkuko hariho ibyiciro by’ubudehe nibashyireho n’ibyiciro by’amasoko
Usibye kumanukira mu mihanda twamagana abadage bafunze KK wacu ibibyo rwose ntitugimbye kujya mumuhanda twamagana uku kuvutswa uburenganzira bwokubaho mugihugu cyacu? Ariko nifitiyubwoba bwokuraswa.
hahahahaaaaa! ibeshye urebe! sinzabajya inyuma diiii!
Comments are closed.