Digiqole ad

Abahesha b’Inkiko barinubira igihembo ngo kidahwanye n’imirimo bakora – Me Harerimana

 Abahesha b’Inkiko barinubira igihembo ngo kidahwanye n’imirimo bakora – Me Harerimana

Me Habimana Vedaste, umuyobozi w’urugaga rw’abahesha b’inkiko (Photo: internet).

Urugaga rw’abahesha b’inkinko mu Rwanda rurinubira igihembo ngo gito abahesha b’inkiko b’umwuga bahabwa mu kazi kabo, gusa ngo ibiganiro na Minisiteri y’Ubutabera bigeze kure harebwa uburyo iki kibazo cyakemuka.

Me Habimana Vedaste, umuyobozi w'urugaga rw'abahesha b'inkiko (Photo: internet).
Me Habimana Vedaste, umuyobozi w’urugaga rw’abahesha b’inkiko (Photo: internet).

Me Harerimana Vedaste, umuyobozi w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda, avuga ko ubusanzwe amategeko avuga ko umuhesha w’inkiko w’umwuga iyo arangije urubanza ahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, kandi akayahabwa n’uwatsinzwe.

Yagize ati “Ibiciro by’imirimo by’abahesha b’inkiko b’umwuga uko biteye ubungubu ntabwo bihwanye n’imirimo abahesha b’inkiko bakora kandi ivunanye. Gusa ni ikibazo twatangiye kuganiraho na Minisiteri y’ubutabera, turizera ko bizakemuka.”

Me. Habimana avuga ko akazi abahesha b’inkiko bakora kari mu nyungu z’ubutabera muri rusange, n’inyungu z’abahesha b’inkiko b’umwuga zigomba kurebwaho kugira ngo bakore akazi kabo kavunanye bishimiye n’icyo bakuramo.

Umuhesha w’inkiko utashatse ko amazinaye atangazwa, yabwiye Umuseke ko mbere bahembwaga 10% y’amafaranga cyangwa agaciro k’urubanza barangije.

Akavuga ko ugereranije n’akazi bakora amafaranga bahabwa ubu ari make cyane, ngo bamaze imyaka itatu basaba ko bakongera bakajya bahabwa 10% buri uko barangije urubanza.

Yagize ati “Aya mafaranga tuyahabwa n’uwatsinzwe, gusa hari igihe yanga kuyatanga kandi abahesha b’inkiko tuba twakoze akazi, ariko tukayabura.”

Aba bahesha b’inkiko bavuga ko impamvu basa Minisitiri w’ubutabera kugira icyo akora, ngo ni uko yemerewe buri mwaka kuba ashobora guhindura ibiciro, bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ibi bibazo byagaragajwe nyuma y’amatora y’ubuyobozi bw’urugaga rw’abahesha b’inkiko yabaye kuri uyu wa 25 Nyakanga, yasize Me Habimana Vedaste yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora uru rugaga mu myaka itatu iri imbere.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Nibakomeze bafate ayari asanzwe ariho. N’ubundi tuzi ko barya ruswa arizo zibakijije. Bareke kugora Leta. Niba ako kazi batagashaka bakareke gahabwe abandi.

  • Wa muntu we uvuze neza Yaounde ni umutoza wanditse amateka i Burundi nibamuha igihe azatoza umupira mwiza ba bana ba APR bakiri bato. Imana izabimufashemo tuzamuba i nyuma abafana

  • ubwo se mushaka anagahe ra! uwo nawo ni umurengwe ubarimo!

  • Abahesha b’inkiko nta n’ifaranga na rimwe bakabaye babona, ntabwo bubahiriza amategeko namba y’ibyo bakora. ari ukurenganya abaturage bwo babihemberwa. uwo batoye niyitegure kuko agiye kugezwaho ibirego byinshi bijyanye n’akarengane gashingiye kutubahiriza amategeko.

  • Aba Avocat kuki bagaragarijwe minimum ariko abahesha bagashyirirwaho ayo batarenza bivuze ko ibyo bakora bifite agaciro gacye? ntabwo zose ari ingaga zabanyamategeko?

  • Ikibazo bagira Ni imikorere mini yuzuye ubuswa, kudasobanukirwa, n’ibindi bituma batarangiza imanza batangiye.
    Bakabakase ahubwo ku bwanjye

  • Uyu mugabo arigiza nkaba kabisa, umuhesha winkiko niwe muntu ushora gukira vuba na bwangu murwimisozi igihumbi, mbwira nawe buri dossier aba afite mo 500.000FRWS ibaze nawe nkiyo afite dossier 10 mu kwezi kumwe 5.ooo.oooFrws. uzabeshe abatabazi kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish