Remera – Abaturage 242 barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR- Inkotamyi
* FPR ngo bayijyiyemo kubera Politiki yayo yavanye benshi mu bukene
Mu nteko rusange y’ishyaka FPR – Inkotanyi mu murenge wa Remera kuri iki cyumweru, abaturage 242 b’ingeri zinyuranye barahiriye kuba abanyamuryango kandi bagakurikiza amategeko agenga FPR-Inkotanyi. Aba, bavanzemo urubyiruko n’abakuru, bavuga ko binjiye muri FPR kubera politiki yayo babonye ivana benshi mu bukene.
Aba baturage bavuga ko kwiyemeza kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bitoroshye kuko bagomba kugendera no kugira uruhare mu murongo wayo wo kugira icyo nabo bakora ngo bateze u Rwadna imbere.
Francine Mukaneza umwe mu binjiye muri FPR-Inkotanyi uyu munsi ati “Njyewe nafashe iki cyemezo kubera n’amateka, amahame n’ibikorwa bya RPF –Inkotanyi, n’ibintu imaze kugeza ku gihugu muri rusange.”
Mukaneza avuga ko ataje muri FPR kuba umunyamuryango ku izina gusa ahubwo azanye amaboko ye n’ubwenge bwe ngo ayifashe gukomeza inzira irimo yo guteza imbere u Rwanda.
Mugenzi we witwa Munini avuga ko nawe azanye imbaraga ze mu gukomeza kubakira aho FPR igejeje.
Muri iyi nteko rusange abaturage bakora imyuga itandukanye bamuritse ibyo bakora bavuga ko byose babikesha FPR –Inkotanyi kandi ngo bizeye ko bazagera no kubindi byinshi.
John Ntakirutimana, umwe mu baje kumurika muri Koperative ikora amasabune ati “ibi twabigezeho kubera ubuyobozi bwiza bw’igihugu burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi kubera politiki yayo yo guteza imbere umuturage. Twigishijwe kwihangira imirimo duhitamo gukora amasabune ubu tumerewe neza.”
Alice Uwitonze ukora akazi ko kogosha nawe avuga ko byamuteje imbere kuko cyera ngo bibwiraga ko ari akazi k’abagabo gusa, politiki y’uburinganire ya FPR igatuma ahaguruka akajya kwiga kogosha bikamubeshaho bigatuma anajya muri uyu mutwe wa Politiki kubera iyo mpamvu nk’uko abivuga.
Prosper Mubera umuyobozi w’umuryango FPR –inkotanyi mu murenge wa Remera yabwiye abanyamuryango bashya ko bagomba kuzana imbaraga zabo zigahuzwa n’izindi kugirango igihugu gikomeze gitere imbere.
Photos © C. Nduwayo/Umuseke
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Imihigo irakomeje !! inkotanyi ndabakunda cyaneee!! RPF oyeeeeeee
WOW..Congz to Remera!!!!!!!iyi ni congress ndakubwiye!imihigo irakomeje muriremera kdi intengo yacu nuguhora kwisonga!RPF Oyeeeeeeeeeeeeeeee,Remera oyeeeeee!Ndabemera cyane!
Comments are closed.