Digiqole ad

Kuri Twitter, Perezida Kagame ntiyacecetse imbere y’umunyamakuru usebya u Rwanda

 Kuri Twitter, Perezida Kagame ntiyacecetse imbere y’umunyamakuru usebya u Rwanda

Perezida Kagame ari mu bayobozi ba mbere ku isi bakoresha cyane Twitter

Kuri iki cyumweru Perezida Kagame kuri Twitter yasubije umwanditsi mu binyamakuru wo muri Uganda wavugaga ko ibyo u Rwanda rwagezeho ari amatara yo ku mihanda n’inzira z’abanyamaguru gusa ngo ibindi byose bikaba kumenyekanisha gusa, Perezida Kagame yamubwiye ko ibyo u Rwanda rwagezeho ari imibare ibigaragaza atari ukubimenyekanisha.

Perezida Kagame ari mu bayobozi ba mbere ku isi bakoresha cyane Twitter
Perezida Kagame ari mu bayobozi ba mbere ku isi bakoresha cyane Twitter

Mu biganiro byahereye kuwa gatandatu nimugoroba kuri Twitter, Timothy Kalyegira umwe mu banyamakuru wo muri Uganda yagiye agaragaza uburyo u Rwanda ntacyo rwagezeho gifatika, abantu banyuranye bagiye bahanganisha ibitekerezo na we bamwereka aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze.

Timothy Kalyegira ujya wandika ibitekerezo mu kinyamakuru The Monitor, hari aho yanditse ati “U Rwanda ibyo rwagezeho ni amatara yo ku mihanda n’aho abanyamaguru bambukira gusa, ibindi ni ukumenyekanisha (Public Relations) gusa.”

Uyu mugabo kandi yabaye nk’ugereranya u Rwanda rwa kera n’urw’iki gihe yifashishije agaciro k’ifaranga, ibiciro byo mu 1982 n’iby’ubu.

Kuri iki cyumweru na Perezida Kagame yinjiye muri iki kiganiro asubiza uyu mugabo, n’abo baganiraga, ko we ataje kugereranye ahantu n’ahandi, ahubwo icyo areba ari aho u Rwanda rwavuye.

Ati “Mu burezi, ubuzima, ibikorwa remezo, isuku, umutekano… imibare ibivuga neza, ntabwo ari PR (Public Relations). Ariko nuhitamo kuvuga n’amatara yo ku mihanda na ‘zebra crossings’ (aho abanyamaguru bambukira), nta kibazo.”

Perezida Kagame yongeyeho ati “Turi mu rugendo rw’aho dushaka kugana.”

Ibigo mpuzamahanga bitandukanye mu byiciro binyuranye nk’ubukungu, imari, ubuzima, amabanki, ikoranabuhanga, imibereho y’abaturage n’ibindi byagiye bigaragaza ko  hari intambwe nini yatewe n’u Rwanda mu myaka 22 ishize bagereranyije n’aho rwari ruvuye.

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Nibyiza ariko ndumva inshingano za nyakubahwa umukuru w’igihugu gifite inzego zose atariguterana amagambo naza mayibobo wenda ziba zimaze gusinda mukubitumwice.Iyabeshyeye leta iramurega ikamurega ikinyoma ikamujyana mubucamanza pour diffamation.

  • Buri munyarda azi ukuli

  • greetings,

    Hari umugani uvuga mu Giswayire ngo MTI WA TUNDA NZURI TUPIA MAWE “igiti cyera imbuto nziza iteka nicyo giterwa amabuye” rero ntago bitangaje kubona harimo abantu bamwe na bamwe batifuza kubona no kwishimira aho u Rwanda rugeze, hariho abantu muri kamere yabo bashimishwa no kunenga ariko burya nuwaba yanga urukwavu yakabaye yemera ko ruzi kwiruka,
    ubu koko ninde utazi aho u Rwanda rwavuye? rwavuye kubusa none rumaze kuba intangarugero kw’isi yose gusa abanenga bazajya badutera ingufu zo dukora cyane kandi amaherezo bazasanga baribeshye.

  • erega amatara ni bindi avga nabyo ni achievement so narebe ibyabo areke kwivanga mu byacu nitwe tuzi icyo twagezeho twebwe abanyarwanda .

  • Rwanda yateye imbere.gusa ntibazibagirwe ikibazo gikomeye cy’urubyiruko rwinshi rutagira akazi kandi rwarangije kaminuza.n’ikibazo cy’inzara bahakana kandi ihari

    • Ibyagezweho mu iterambere no mu miberehomyiza ni byishi. Kandi n’ibitaragerwaho ni byinshi. Hariho n’ibitazagerwaho kuko turi mu isi. Ntidutegereze leta izavanaho burundu ubushimeri n’inzara, mu gihe abaturage bamwe batitabira gahunda leta ishyiraho zo kuhangana bibyo bibazo. Harimo gushishikariza abaturage gukura amaboko mu mifuka, kubyara abo dushoboye kurera, kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi.
      Twashimira leta ko iri guteza imbere ibikorwa remezo: amashanyarazi, imihanda, internet n’ibindi. Tuyishimire kandi ko ishyiraho ibigega byishingira abafite imishinga mu mabanki.
      Ngira ngo n’Imana nayo ntakindi iduha kitari amagara mazima n’ubwenge hanyuma tutabikorersha twakwiryamira tugasarura ingonera!

  • Jye aho nakoze hose byari bibujijwe kujya kuri Internet mu masaha y’akazi. Prezida abona umwanya wabyo buri gihe gute? Ibikorwa bya Leta ni byo bigomba kuyivugira. Ndumva umukuru w’igihugu adakwiye atanagomba kubona umwanya wo guterana amagambo n’abandika ibyo bashatse kuri social medias.

    • Nanjye mbibona kimwe na Safi

    • Aho wakoraga niba warakoreshaga amaboko utemerewe kugera ku ikoranabuhanga birumvikana, ariko wibuke ko hari ni abakora akazi benshi bifashishije internet.

    • Dear Safi,
      This is our president, kandi nu munyarwanda so Afite right yo gukoresha accounts ze anytime.ntibagasebye igihugu cyacu turi kwiyubakira maze namwe mwatake his excellent!
      Thanks.

  • Erega Tanzania na Uganda bafite ubwoba bwinshi ni shari. Hizo nikelele za vyura hazimukatazi ng’ombe kunywa maji.Waganda hawana lolote isipokuwa kupepesa domo tuuu.

    • Habaye jenoside muri Tanzaniya? Iryo niryo terambere rihamye?

  • abanyarwanda tuzi ukuri kandi nitwe tuzi ahotwavuye tukamenye naho tugana,ntitugombarero gukomwa munkokora namagambo adafite agaciro yimburamukoro nkizo mureke twikomereze imihigo.

  • Perezida Kagame aba atanze urugero rwiza ku rubyiruko
    Ntukabone umuntu asebya igihugu cyawe ku mbuga nkoranyambaga ngo uceceke umwihoere kandi uzi nezako nta kindi agamije uretse kwangiza isura y’igihugu

  • We know where we came from and where we are heading to.Its not Ugandan journalist who must challenge the achievement of Rwanda and Rwandan.The progress of our country is the result and effort of Rwandan and Leadership under the guidance of HE Paul Kagame, this journalist should not take our time because I believe either he don,t know what he is talking about or he wants to distract rwandans.

    • @Sabiti, where do you come from? From your mother’s belly? From Ugadanda? From God? From Hell? From misery? From ignorance? From where exactly?

  • L’HOMME DE VALEUR EST TOUJOURS L’OBJET DE CRITIQUES

  • NTIBITANGAJE KUBONA ABANTU BATERA COMMENTAIRE NICYO CYIGARAGAZA AHO TUGEZE,UMUHANGA WE ABA YABYUMVIISHE

  • Na commentair zinyongwa nizo ziba zifite akamaro,bakareka hagatambuka izivuga neza,kagame gusa.ngaho urebeko iyi itambuka?

  • hhhhhhh, koyatambutse c nawe ukwiye kwiga nkabandi bose

  • Ahubwo turagerageza kabsa nanyanja duturiye wenda ngo twavana amafaranga mu bwikorezi bwibintu na mabuye yagaciro dushukura wenda ngo tuze mubihugu 20 byambere kwisi dufite iki se? nacyo gusa dufite abaturage bazi aho bashaka kugera nibwo butunzi dufite
    rubyiruko tugabanye kuvuga ubushomeri tube nkabadata cyera nago bicaraga barakoraga bituma dukura twe kwicara rero mureke dukore abavuga tubime amatwi duteze igihugu cyacu imbere
    sasa abavuga bajye bareba source igihugu kiba gifite mwibuke ko tutari nka Congo cg Soudan and Nigeria

Comments are closed.

en_USEnglish