Digiqole ad

Kigali: Urubyiruko rw’Abasilamu rwahigiye Polisi gukumira ubuhezanguni

 Kigali: Urubyiruko rw’Abasilamu rwahigiye Polisi gukumira ubuhezanguni

Urubyiruko rukurikiye ibiganiro na Police

Mu biganiro byahuje Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye urubyiruko rwa Islam mu Rwanda kuri uyu wa Kane, ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, uru rubyiruko rwasezeranije ko rugiye gukorana n’inzego z’umutekano bya hafi, mu gukumira abafite ibitekerezo by’ubuhezanguni.

Ifoto rusange y'abayobozi ba Police n'urubyiruko rwaganiriye nabo
Ifoto rusange y’abayobozi ba Police n’urubyiruko rwaganiriye nabo

Mu mezi ashize, mu Rwanda havuzwe urubyiruko rwamaze gucengerwa n’ibitekerezo by’ubuhezanguni bushyira ku iterabwoba, ku buryo ubu hafunze abagera kuri 23 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

ACP Denis Basabose yavuze ko bateguye ibi biganiro mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwa Kisilamu kwirinda kwinjirwa n’ibitekerezo by’ubuhezanguni, cyane cyane ko byamaze kwinjira mu bihugu bitandukanye by’Isi.

Kuba hariho imbuga nkoranyambaga, ngo bituma ibitekerezo  by’ubuhezanguni bishobora gukwirakwizwa hirya no hino byihuse.

ACP Denis Basabose uyobora ishami rya Polisi rishinzwe gukumira no kurwanya iterabwoba avuga ko kuba urubyiruko rw’Abasilamu rwaburiwe kandi rukagirwa inama yo kwirinda ubuhezanguni.

Ngo ni mu rwego rwo gukumira kuko iterabwoba ritagira imipaka, ngo uko riri muri Syria, Libya, Somalia, Mali, Nigeria n’ahandi, no mu Rwanda ryahagera.

Polisi ivuga ko mu Rwanda, abantu bagera kuri 15 bagaragaweho ubuhezanguni  bwa ‘Jihad’ bagiriwe inama basubizwa mu buzima busanzwe, mu gihe abandi bagera kuri 23 bo ngo bari mu nkiko.

Nyuma y’ibiganiro, urubyiruko rya Kisilamu ryahize ko ruzarushaho kuba ijisho rya Polisi n’Umuryango wa Kisilamu mu gukumira ubuhezanguni.

Rwemeye ko ruzakoresha indangagaciro za Kinyarwanda, zirimo gukunda igihugu kugira ngo birinde icyakigirira nabi n’abagituye bose.

Uru rubyiruko kandi ngo rwumvise neza ko hari bamwe bashukwa bakishora mu bikorwa by’iterabwoba, bitewe no kudasobanukirwa neza na Korowani, bityo biyemeza kongeera ubumenyi bayifiteho.

Urubyiruko rukurikiye ibiganiro na Police
Urubyiruko rukurikiye ibiganiro na Police
Umuyobozi mukuru wa Police y'u Rwanda Emmanuel Gasana aganira n'uru rubyiruko ruhagarariye urundi
Umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda Emmanuel Gasana aganira n’uru rubyiruko ruhagarariye urundi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish