Digiqole ad

Ni inde ukwiye gusimbura Dr Binagwaho? Ntawukuriryayo, Sezibera cg undi?

 Ni inde ukwiye gusimbura Dr Binagwaho? Ntawukuriryayo, Sezibera cg undi?

Dr Agnes Binagwaho wari umaze imyaka 5 ayobora MINISANTE.

Kuva Dr Agnes Binagwaho yakurwa buyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima tariki 12 Nyakanga, ntiharashyirwaho umusimbura, ubuzima ni urwego rw’ingenzi cyane mu buzima bw’igihugu, buri wese yibaza uzamusimbura, benshi basubiza amaso inyuma mu bamubanjirije.

Dr Agnes Binagwaho wari umaze imyaka 5 ayobora MINISANTE.
Dr Agnes Binagwaho wari umaze imyaka 5 ayobora MINISANTE.

Mu myaka itanu Dr Agnes Binagwaho, umuhanga mu kuvura indwara z’abana, yakoze byinshi byiza ndetse anabihererwa ibihembo mpuzamahanga nk’igihembo yaherewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ruhare yagize mu kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara.

Ku buyobozi bwa Dr Binagwaho, ibitaro n’ibigo nderabuzima byariyongereye ariko hagakemangwa imikorere.

Ubuvuzi bw’indwara zandura n’izitandura kandi nabwo bwarazamutse, bazanye mu Rwanda abaganga b’inzobere bava mu mahanga bakavurira rimwe abantu benshi kandi ku buntu.

Ku rundi ruhande ariko, hari amakosa yakozwe ku buyobozi bwe abantu benshi bumvaga ahubwo yakabaye yaramukujeho ndetse akanakurikiranwa mu nkiko.

Mu makosa manini yavuzwe cyane harimo Miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika u Rwanda rwatakaje rugura inzitiramibu Miliyoni eshatu (3 000 000) zitabasha kurwanya imibu bigatuma indwara ya Malaria yiyongera cyane mu gihugu.

Andi yavuzwe ni imiti yagiye itumizwa itwaye akayabo yagera mu Rwanda bikagaragara ko yarangije igihe cyangwa iri hafi cyane kurangiza igihe cyo kuyikoresha.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta akunze kugaragaza muri raporo ze imikorere mibi y’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’ubuzima, ndetse no gukoresha nabi umutungo bigenerwa.

Ikibazo cy’imikorere y’ibitaro, ibigo nderabuzima, n’ibigo bishamikiye kuri MISANTE kandi ni nacyo gikomeye uzasimbura Dr Binagwaho azahura nacyo, kuko ahanini ngo giterwa n’uko abaganga, abaforomo, ababyaza n’abakozi b’ibyo bigo bakora batishimye.

Imwe mu mpamvu yatumaga abakora mu rwego rw’ubuzima batishima, ngo ni  amafaranga y’uduhimbazamusyi yaganutse kubera ko imishinga imwe n’imwe yateraga inkunga ibigo n’inzego z’ubuzima yagabanutse cyane kubwa Dr Agnes Binagwaho.

Ubu haribazwa ninde uzasimbura Dr Binagwaho, agashyira urwego rw’ubuzima ku murongo?

Mu biganiro by’abantu aho bahurira no ku mbuga nkoranyambaga usanga bavuga ko uwayobora MINISANTE yaba undi uvuye hanze yayo kuko ngo uwakoranye na Dr Binagwaho muri iyi myaka itanu nta kinini yahindura.

Bituma benshi basubiza amaso inyuma ku bayiyoboye mbere ugasanga barongera kuvuga ko Dr Richard Sezibera (ubu udafite undi mwanya yahawe nyuma y’ubunyamabanga muri EAC) na Hon Senateri Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo bagifite ubushobozi bwo kongera kuyobora urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Gusa ntibivanaho ko hashobora kuba haza n’undi watungurana kuri uyu mwanya agakora izi nshingano zikomeye.

Ubu hashize iminsi 15 abanyarwanda bategereje uzasimbura Dr Agnes Binagwaho…

 

[poll id=”4″]

 

UM– USEKE.RW

85 Comments

  • Sezibera Richard mbona yabikora neza bongeye bakamugirira icyizere

    • Wapi, Nibayihe RUTIKANGA FERDINAND maze ahite ayicanga na MINADEF hamwe na Ministeri y’Imikino azigire Ministeri imwe rukumbi nk’uko yigeze kubisaba.

      • Maze atujyane mungando twese, abaganga, abarwaza, abarwaye atwigishe kumasha utabishoboye bamwirukane kuko bazaba babaye ibigwari kurugamba.

      • Hhhhhhh????????????????

    • Hari n’undi mwanya muri Cabinet; STATE MINISTER TVET muri MINEDUC (ntawe urasimbura ALBERT NSENGIYUMVA), naho ubundi ntibyoroshye ko haboneka undi muntu kuri MINISANTE wabona ibihembo byinshi mpuzamahanga nk’ibya Hon. Mrs. BINAGWAHO!!!!

    • Bayihe Knowless Butera. Yabikora neza

  • Bazayisubize Dr. Rwabuhihi niwe waruyigize kuko n’umuhanga muri byose kandi byose abikorana ubwitonzi bikanogera impande zose.

  • Reka nta Sezibera, Ntawukuriryayo niwe washobora iyi ministeri kandi igihe yakoraga mwabonye uko yarigeze ahantu hashimishije

    • Nsanga Dr Ntawukuliryayo ntakintu ashobora kuzagenerwa kuva Rutaremara atari yajyanwa muzabukuru.

  • Bayiguhe wowe wanditse iyi nkuru

  • Bayimpaye se

  • Ntawukuriryayo we se ki? Wapi

  • Dr. Hategekimana Theobald yabikora neza cyane kurusha ababandi

  • Ngewe mbona Dr. Condo Jeanine yayobora iriya minisitere kuko afite ubuhanga ni nararibonye muri domain sante

  • Umuseke murimo kugenda musubira inyuma!ibyo si akazi kanyu ko gusabira abantu akazi.mubirekere abo bireba namwe mwite kumwuga mwihitiyemo.

    • @Wowe, ibintabwarugusabira umuntu akazi nuguha urubuga abanyarwanda kugirango berekane icyo batekereza kuwagombye kuyobora iriya ministeri.Nonese wowe niba wasomye neza bari gusabirande? Ubabajwe buriya nuko mwenyewanyu batamushyize buri bariya abantu bari gutora.

      • Ministeri ntabwo itorerwa, ibyo twigira byose ngo uwayiha uyu cg uyu ni ukwikirigita.muzabona bayihaye uwo tuta cyekaga.

        • Si ikibazo cyo gutora, mwikumva nabi Umuseke ! Ni sondage. Ahubwo Umuseke utangiye kuzana utuntu tw’ubwenge kabisa !

    • Ahubwo niba wari uzi ko nta website y’amakuru ikora neza nk’Umuseke. Abo bireba se ntibakorera abanyarwanda? ni uburenganzira bw’abanyarwanda kugaragaza icyo bifuza,ni inshingano z’umuseke nk’ikinyamakuru kugaragaza icyo abanyarwanda bashaka, uyu niwo mwuga wabo kandi umuseke nibo ba mbere mbona bakora itangazamakuru neza ugereranyije n’abandi.

      • Muransetsa! Ngo tora? hahaha aa!!! Noneho se na Officials Ministers tugiye kujya tubatorera ku museke ra? Mureke hari inzego zibyitaho umunsi ku munsi nizo zizaduha minister ibindi ni ibiganiro.

  • Dr Basinga Paulin!

    • Bahe Louve agerageze kabisa!

  • None se Sénateur abaye Minisitiri yaba ari promotion?

    • Iwacu ibyontabwo tubibara, ushobora kuva mugipolisi ukaba umusilikare cyangwa ukava mugisilikare ukabumupolisi.Uwo bidashimishije akarwana numutima byamunanira agahunga kimwe nibindi bigarasha.

      • Wibagiwe kuvuga ko hari nabava muri gereza bakongera bakaba jenerali.

  • jyewe ndumva DR HATEGEKIMANA THEOBALD YABISHOBORA KABISA

    • yewe H.E wenyine niwe uzi uwayikoramo akabayagerageza naho minisante yo ntishobotse kuko ikintu kigomba kumenya ubuzuma bwabantu byo ntibyashoboka ko uwayiyobora yashyitsa kugipimo cyisi yifuza ko abantu baba bahagaze byo ntibyashoboka,nibadushakire umuntu winararibonye uda technika doss nka bobose,nibura agaha nabantu akazi bize clinical psychologist nabo bakagira icyo bakimarira cg se babahe feva bajye mugisirikare

  • Nge mbona Bampiriki yayibyimba cg Musoni James ubanza ariyo na Minadef atarayobora. Abadafite akazi ni benshi na Habineza yayibasha cg se Murigande abo nimuburamo candidat muyihe Ange Kagame we hari akazi afite ? Doctorate azayikorera arimo undi we ntiyigaga arimo? Reka nge kwiterurira ama caisses ya bralirwa muzaba mumbwira naboneka

    • Ubundi bwose bayisubije Binigwaho!!! Sinumva muvuga ngo ntawe usimbura ikipe itsinda. Iminsi 15 irahagije kugirango HE yongere amugirire ikizere kuko na mayor w’umujyi nawe yongeye kugirirwa ikizere.

  • Thanks for all yr contribution so wait for the final wistle.

  • Ntawukuriryayo J.Damascene yayiyobora neza kandi ni umuhanga. Uretse gusa ko ubushize muri Senat, bamwe muri bagenzi be (b’abanyabubasha) bakoze agatendo ko kumusiiga icyashya, bituma yegura ku buyobozi bwa SENAT, kandi n’ubu abo babikoze baracyafite ingufu, bityo rero bikaba byagorana ko H.E yamugirira icyizere cyo kumuha kuyobora MINISANTE.

  • Uyikwiye ni uwo His Excellency azayiha. End of story. Nanaba Dr Runiga se ni nde uzagira icyo abihinduraho? We just do the talking.

  • Bayinyihereye se ukareba ukuntu nshyira ibintu ku murongo?

  • mwiriwe mute mwayihaye Dr damascene ko agifite akabaraga kd ari umugabo ushyira mugaciro,nicyo nivugiraga ibisigaye nibyanyu mugani naboneka muzatubwire mutureke twirire agatigito mwiyi Kigali

  • Rwose SEZIBERA arabishoboye turamusabye nagaruke yitangire uy’umwanya, naho abandi ntutaramenya ibyabo.
    Kandi ntaduhakanire, naho ibyubuhanga mu bireke ushobora kubugira udafite Lead ship muriwowe ugasanga birakunaniye,uyumwanya ukwiye umuntu ufite umutima w’wimbabazi.

  • I am in support of Dr. Condo Jeanine. She is hard working and very social but tough when the need arise.

    • HAHAHAHAHA
      HEHEHEHEHE
      HIHIHIHIHI
      HUHUHUHUHU
      HOHOHOHOHO

  • Dr Kanimba yabishobora

  • H.E nahindure gvnement kuko abariho rwose sibo bafashe leta bonyine kuko barashaje igisigaye nugusinzira munama gusa,ninaho havira nokwirirwa bamubeshya,baniba,dufite ingeri nyinshi zifite amashuri kandi babasha gukora rwose nabashyire kuri kosi ya kada shipu hanyuma bababyaze umusaruro naho papa wigihugu cyacu numuhanga ninyanga mugayo numukozi,nimurebe aho adushyikije uragahoraho H.E nkurinyuma peeee 2017

    • Erega si ngombwa ko abantu bose baba abayobozi.
      Abo uvuga bafite amashuri, nibafashe ahandi kuko byose ntibikorerwa muri Government. Nayo ikenera imitwe itekereza hasi (abatekinisiye).
      Ahubwo ni habeho kongera amafaranga ashyirwa mu bushakashatsi buhindura ubuzima bw’abaturage maze abo bize babone ubwinyagamburiro ama frw ntashirire mu mishahara y’abayobozi.
      Ibindi bizagenda biza.
      Murakoze

  • Bazayihe uzashobora gukoresha neza inshingano ze nogukoresha amafaranga ya leta icyo agomba gukoreshwa abanje gukora suivi. NB: Bazayihe umujeshi cg umucelibataire utazajya aryama na gato

  • bayihe Paul Jules NDAMAGE CYANGWA KABAYIJA EUPHREM

  • Iriya Miniseteri yashoborwa na Dogiteri Niyitegeka uyu washatse kwiyamamariza kuba Perezida wa repubulika muri 2003!Ibi birasaba ko nyakubahwa perezida wa repubulika
    abanza kumuha imbabazi agasohoka muri gereza ya Nyampanga ubundi akaza akagangahura iriya Minisiteri yigize akananirabose!

    • Uya kuba shobora kuzagira ambitions zokwiyamamariza uriya mwanya wa perezida ahubwo bamugumishemo.Iwacu kirazira kereka niba ishyarye nabanza gushinga ishyaka rigahita risabako HE akomeza kutuyobora ubuziraherezo.

  • Uwo bazayiha azibuke abakozi bake mu bitaro abaforomo aba A0 bahemberwa A1 uduhimbazamusyi

    • NJYEWE NDABONA UWAYIHA DR.RUYANGE MURINDAHABI MONIQUE YAYISHOBORA

  • Erega hari n’izindi Minisiteri zikeneye guhindurirwa abaziyobora!! Aha ndavuga MININTER, MINAGRI, MINISPOC, MINICOM, MININFRA, MINIRENA na MINEDUC!!! Bashyiremo inararibonye kuko abarimo ni ukutubeshyabeshya gusa!!!

    Dr Vincent BIRUTA (MINIRENA) na MUSONI James (MININFRA) na bo ibyo bakora ntabyo bize!! Umutungo kamere kandi yarize Pharmacie!!? Ibikorwa-remezo umuntu yarize ubukungu!!? MINICOM ya Kanimba nayo isigaye imeze nka ya Internet igenda nk’akanyamasyo!!! Ubanza ari uko Kanimba asaziyemo=Routine!!!!

    • Biruta ntakigenda .

    • Minisitiri si ngombwa ko aba yarize ibyo ayobora. Bisaba gusa umuntu ufungutse mu mutwe kandi uzi gusoma gahunda ya Guverinoma runaka akayishyirisha mu bikorwa aho ari.
      Mwibuke ko Minister aba afite PS uba ari technician uzi iby’umwuga ndetse akaba afite aba advisors ndetse n’abandi bakozi….
      Wa Nzobere we rero urumva ko tutumvikana ku gitekerezo cyawe, nubwo ncyubaha.

  • Ariko ubundi bayihaye Dr.Dushimimana Abel ko yadufashije muri mutuel kandi ikamenyekana kandi kwagifite akabaraga

  • Nizere ko iyi minisiteri bazayiha umuhutu kuko abatutsi bose bayiyoboye bagiye bakora amanyanga.

    • hahahhahahah!!!! Hama hamwe inkoni ziraje zikurye.

  • Ariko iyi bayihaye Rucagu Boniface!!!!

  • Sha mwese murindindagizi. Umuhutu yarayiyoboye biramunanira. Umusajya wapi. Ariko wamugani muyihe uboneke wese nubundi sinjye ujyaho. Ubundi se ko imyanya ariya bahutu, abasajya cg abarundi (bake). Aba Tz (nangwa nabo byibuze) na Congolais harya bo si abanyarwanda? Mwarangiza mukabeshya ngo transparency, no nepotism, birakajya. Mwese kimwe uzaza wese azategeke

  • Dr Emile Rwamasirabo yayishobora ! cg Dr Diane Gashumba, iyumuryango Uwacu julienne akajyayo , Lt Gen Ceaser Kayizari agafata Minispoc…

  • Abavuga Dr Ntawukuriryayo ntimumuzi cg se Musangiye amanyanga. Muzamubaze uko yitwaye mu bibazo byari muri Chub aho yashyigikiye amafuti kugeza ibibazo bikemuwe na H E President.

  • IRIYA MINISTRY NIYA ASIMWE ANITHA

  • jEAN yohani UWAMUNGU nawe yabishobora

  • DR NDIZEYE NTWALI YABISHOBORA, YAGOBOYE ABANYESHURI BA KAMINUZA AGEUNR, IBITARO BYA NYANZA, IBITARO BYA MUHIMA,..

    • Have ceceka hatagira n’ukumva! Ntiwongere kuvuga icyo giswa cy’icyiyemezi ngo ni Papy. Apu!

  • Bayihe intore Rucagu haaaaaaaaaaaaaa maze abakozi bose azahite abashyira mu itorero abigishe gukunda abo bavura mbere yo gukunda amafaranga!!! gukora mu buvuzi ni umuhamagaro ariko iwacu byahindutse isoko ryo gushakiramo amafaranga umuntu atavunitse! Mwigishe abavuzi kugarura umutima runtu wa mugani w’abarundi, mu bavuzi kandi ubwo mba mvuga guhera kuri minister kuko bikojeje isoni kubona minister w’ubuzima agurira abanyarwanda inzitiramibu n’imiti itujuje ubuziranenge. Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye.

  • Imitwe gusa..bayihe your grandmother

  • Ikibazo si uwabishora? ahubwo ni uwarekwa akabishobora. U Rwanda rwuzuye aba pharmaciens , nemeza kobashoboye, kuburyo batali gutuma hatumizwa inzitiramubu zidafite umuti ,n’imiti ishaje, cg ili hafigusaza. ntibali gutuma n’iyaje ,isazira mu ma dépôts. None kuki byabaye?
    Amafranga ya Global n’indi mishinga, kuki atakoreshejwe nkuko impugucye mpuzamahanga zibazababwiye?
    Ibitaro byahawe amafranga, agahita avanwa lu makonti akajya ahandi, kuki aho handi hatavugwa ku karubanda, nkuko za nka zatanzwe zikalibwa ubu zilimo kugaruka abo hasi?
    Si ubuhanga bubuze, ahubwo murebe iyo system iteye gutyo, ikosorwe mbere yo kurushya undi ngonabe ministri.

    • Komenti nziza kabisa.
      Nanjye mbabariye uzamusimbura niba nta gihindutse

  • Ariko se iyo mufata abantu bayoboye Minisiteri mukayibagaruramo baranabonye izindi Promotion ni ukuvuga ko abanyarwanda biga bose bagenda basubira inyuma.

    Simpakana ko Senateri cy Sezibera cg Rwabuhuh bafite ubwo bushobozi, ariko se kuki mu Rwanda habaho abantu ba kamara abandi bize ay’iki? Bigenze bityo ubwo Agnes yaruhuka igihe cyagera akongera akagaruka kuko ndumva ari ikipe imwe igira ababanza mu kibuga n’abajya kuri bench cg abakina umukino wa none ejo bakazakinishwa ku wundi bitewe n’ikipe bahuye.

    Ubwo niba iyo kipe ari imwe izahoraho, ubwo mubashyire ku murongo mukore tombola uwo ari we wese yayobora, kuko ndumva mutinya tecrutement nshya.

    • bayihe Rutikanga Fernando niwe twemera

  • Please NDIMUBANZI Patrick ni Minister of State not PS mukosore

  • Bayihe Rucagu cg Bamporiki

    • Oya Rucagu afatanije na Kaboneka bateribipindi abanyarwanda.

  • Iyo bavuze ntawukuriryayo mba nibaza niba batamuzi akiri perezida wa senat, ubwo se kwiyemera kwe byatuma agira icyo ashobora, nagume hariya ari kuko yabaye umurakare kubona yari deuxieume perosnnalité mu gihugu none aka yirirwa ahekenyera amenyo muri plenary atagira. Iyo ministere nibayihe Assimwe anita ndamwemera peee, naho se ndimubanzoi utazi no gusobanura ikibazo cyizamuka ry’indwara ya marariya yashobora iki

  • NTA MPMVU YO KUGARURA ABANTU BAMWE UWAYIYOBOYE NTAGARUKE KUKO NABYO BITERA IMIKORERE MIBI KENSHI! EREGA ABAYIYOBORA NTIBABUZE BARAHARI KANDI BASHOBOYE, WAGIANGO IGIHUGU NTA NCABWENGE GIFITE ZIRAHARI KANDI SI NGOMBWA ABE ASANZWE ARI UMUGANGA CANKE YARIZE IBIJANYE NABYO!

  • Mwakoze mwese gutanga ibitekerezo byanyu ikibazo si uzayobora kuko nuko uje wese ashaka guhindura byose aho gukosora gusa ibitaragenze neza bigatuma duhora muri vurugu vurugu za gahunda nshya. Ariko jye ndasaba ngo hazakorwe isuzuma kuwaba yarabaye nyirabayazana watumye uburezi buta ireme. Harya ngo ntamunyeshuri utsindwa ngo ni mwarimu uba yananiwe? Burigihe iyo mbyibutse birambabaza. Reka ntange urugero ruto umuntu yarangizaga amashuri yigisha ibijyanye n’uburezi akaba yakwigisha isomo ryose none ubu wareba ugasanga ngo umuntu yakurikiye English,Kinyarwanda ,Kiswahili byonyine ngo nibyo azi nkumirwa. Umwarimu yarangwaga no kugira ubumenyi rusange nkuko byitwaga Inderabarezi rusange. None ngo Igifaransa gihagarare ubu kigwa mumashuri yabafite amikoro kko bazi akamaro ko kumenya indimi, ubuse ninde watangwa ho umukandinda nka Kaberuka muri BAD avuga ururimi rumwe gusa? ibyapfuye nibyinshi kubera ihindagurika rya hato nahato rya za programme. Jye uwanzahurira uburezi namukomera amashyi ibindi mureke kko niryo shingiro ryabyose.

  • Erega ishyamba si ryeru. Ubundi ayo mafaranga banyereza , mugira ngo bayarya bonyine? Bayariye bonyine ntibamaraho kabiri. Abadasobanukiwe muzabaze neza aho amafaranga ya GLOBAL FUND yashiriye bigatuma n’abakozi ba MINISANTE bahembwa nabi. Ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma. Murazi se ONGs Agnes yirukanye zafashaga abanyarwanda? Murazi se icyo Dr M– USEMAKWELI yazxize? Abanyamakuru ngo bazi gucukumbura da , muzareba ko har’uzabishyira ahabona.

    • Ese ni Binagwaho wazirukanye cyangwa zabangamiraga bamwe nabamwe mubusahuzi bwimfashanyo? bamutegekako agomba kuzirukana, urumvariwe koko mururu Rda wahagurutse ngo nirukanye ONGs?

  • Batoranyemo abantu 2: Dr Theobal chef wa CHUK; cg Dr Lizine chef wa Pediatrie CHUK babikora neza rwose 150%

  • Uzi ko mutazi gushaka Minisitiri koko, ahubwo ni iya N G A M I J E Daniel, wo muri GLOBAL FUND yewe.
    AMAZE GUKAMIRIKA, amaze igihe kinini ayobora ikigo kinini.

    • Sha Dr Mgamije arabishobiye cyane pe. Ikibazo nuko yavuye muri Congo kandi abo ntibaremewe gutegeka. Reka abe good technician ntayindi kivugira. Imana niyo mucamanza utabera gusa.

  • Ariko njyewe mbere yokwibaza uzasimbura Binagwaho hari ikindi kibazo nifitiye.Ko Binagwaho yakozamakosa menshi bakabyihorera niki yakoze cyatumye bahita bamuvanaho kuburyo budateguwe kuko bigaragara ko umusimbura agitegerejwe? Aho sikimwe nawawundi bazindutse bavanaho ngokuko atagiye kukibuga cyindege kwakira abashyitsi bakaba batarashoboraga kubyihanganira? Ikindi harya dukurikije inzego zacu uko zikora twemeranyijweko turimuri régime Ministériel ninde uvanaho ministre? Ni perezida cg ni Premier Ministre? Nahise menya impamvu Twagiramungu Faustin yahise yegura hamwe na Sendashonga.

  • Igitecyerezo cyanjye cy’uko iriya ministeri bayiha Mussa Fazil ko mwakinyonze mwakikjijije iki? Ko mwasohoye icy’abayisabiye Uwahoze ari umuteramakofe Rutikanga Ferdinand??! Musa Fazil mumunenze iki ntayoboye ministeri y’umutekano neza?

  • System ifite last decision,whatever u can talk.

  • muyihe MPUNGA THARCISSE MAZE MUREBE NGO IBINTU BIRAJYA KU MURONGO NDABARAHIYE

  • Reka da iyi MINISITERI BAZAYIHE Afande dr NYAMWASA, WAYOBORAGA kacyiru Police Hospital. kuko abamuzi neza bavuga ko ariwe washobora iriya Minisiteri.niba aribyo nitubimusabire bigere kubabishinzwe babihe imigisha.

  • Dr. Musiime Stephenson niwe wayibasha

  • Kugirango ministeri igarure isura ikwiriye abanyarwanda,HE nadushakire umuganga w’umusirikare ayiyobore.Nibura abasirikare bumva amabwiriza bahawe n’abakuru kandi nabo bakabishyira mubikorwa batishisha.Kuri uyu mwanya nahitamo ku mwanya wa Dr Generali Rudakubana Charles wigeze kuyibera PS mu bihe bikomeye kandi agakomeza guhabwa inshingano nyinshi ziremereye.Amahirwe ya kabiri nayaha Major Sezibera Richard wigeze kuyibera Ministri akavamo azamuwe mu ntera.Aba bombi bavuga icyongereza,igifaransa n’ikinyarwanda cyaburaga muri iyo ministeri.

  • Nibayimpe nyiyobore abayiyobora bose sinkange se?

Comments are closed.

en_USEnglish