Kuri uyu wa gatanu, Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi yatangaje ko kuva itegeko ryo kongera imisoro ku myenda n’inkweto bya Caguwa bitumizwa mu mahanga ryatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga, ibiciro by’iyi myambaro n’inkweto ngo bimaze kuzamuka ku rwego rwo hejuru cyane. Nk’uko byumvikanyweho n’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazu, u Rwanda no mu bindi bihugu […]Irambuye
*Igiciro cy’inyanya cyari cyarazamutse cyane, 100 Frw ryaguraga Ebyiri, ubu ni umunani! Abacururiza mu isoko ry’ akarere ka Gicumbi riherereye mu murenge wa Byumba, baratangaza ko ibiciro by’inyanya byari bimaze iminsi byarazamutse ubu byagabanutse ku buryo izo bamaze iminsi barangura 8 000 Frw ziri kurangurwa 3 000 Frw. Abasanzwe bahahira mu isoko rya Gicumbi bamaze […]Irambuye
* “Uwari Sawuli yahindutse Pawulo…” Abagabo batandatu bari mu gatsiko k’amabandi akomeye mu mujyi wa Rusizi n’abagore 12 bari mu buraya, bavuga ko bakijijwe izi ngeso, mu mirimo itandukanye ituma babaho buri munsi bavuga ko babangamirwa no kutagira aho bakorera hazwi ngo n’abagerageje gukora amashyirahamwe ngo ubushobozi bwayo buraciriritse cyane. Habimana Lucie bazi cyane ku […]Irambuye
Amezi amaze kuba atandatu abanyamuryango b’ikigo cy’imari CAF Isonga (Caisse des affaires Financieres Isonga) bambuwe amafaranga yabo, bitewe n’uko ikigo cyafunze imiryango, mu minsi ishize bakaba barijejwe ko bazishyurwa bitarenze tariki 5 Nzeri 2016 n’ubu baracyategereje, CAF Isongo aho ikorera haracyafunze. CAF Isonga ni ikigo cyo kubitsa no kuguriza cyemewe n’amategeko agenga ibigo by’imari mu […]Irambuye
*Burya ntibasoma amagambo gusa, n’amashusho atanga ubutumwa, *Ngo n’umwana utarageza igihe cyo kujya mu mashuri y’Incuke hari byinshi yakwigishwa, *I Matyazo, impinja zitozwa gusoma…Ngo banahabwa impamyabumenyi! Abanyarwanda bo hambere ni bo bagize bati ‘Umwana apfa mu iterura’ bagaragaza ko icyo umwana atojwe akiri muto agikurana. Mu murenge wa Matyazo, mu karere ka Ngororero ho abaturage […]Irambuye
Ikigo cyakira abana bato bavanywe ku mihanda kiri i Gitagata mu karere ka Bugesera abana benshi bakirimo ngo ni ababa baravuye iwabo bakajya mu mihanda kubera amakimbirane mu ngo. Mu mujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo niko gafite abana benshi muri iki kigo,53, Nyarugenge 42 naho Kicukiro batanu. Ikibazo cy’abana bo ku mihanda by’umwihariko abakiri […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo gusoma ku nsanganyamatsiko igira iti “Reading the Past, Writing the Future”. Umuryango wa Rwanda Reads hamwe n’ikigo cy’uburezi REB bakoze igikorwa cyo kwizihiza uyu munsi. Umuyobozi wungirije w’kigo cy’uburezi REB uyu munsi yavuze ko umuco wo gusoma mu Rwanda uri kugenda uzamuka kubera ko ibyo […]Irambuye
*Abahinzi ngo babe baretse gutera imbuto imvura *Imvura iri kugwa ubu ngo ni 1L/m², iyi ngo ntisomya ubutaka Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe itaganyagihe bwabwiye abanyamakuru ko bukurikije ibipimo bufite bigaragara ko imvura izagwa muri uyu muhindo izaba nke mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali ugereranyije n’ubushize gusa ngo mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru ho izaba […]Irambuye
Sonia Rolland tariki 19 Nzeri umuryango Maïsha Africa yashinze uzaba wujuje imyaka 15 ukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye mu Rwanda. yaganiriye na JeuneAfrique ayibwira ibyo yagezeho n’ibyo ateganya, anayibwira ibyo abona kuri Politiki y’u Rwanda n’akarere. Uyu mufaransakazi niwe wabaye Miss France wa 70 mu mwaka wa 2000, niwe Miss France wa mbere wabayeho akomoka […]Irambuye
Yohani Munyampundu ucumbitse mu Kagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye Akarere ka Muhanga avuga ko yafashwe n’indwara atazi afite imyaka itatu gusa y’amavuko, ubu abantu baramuhunga avuga ko nta kirengera afite. Munyampundu ntazi se cyangwa nyina kuko yakuze atabasanga, ubu afite imyaka 25 ariko wakwibwira ko ari nk’umusaza wagwingiye kubera imibereho mibi n’iyi ndwara ituma […]Irambuye