Umuco wo gusoma mu Rwanda uhagaze ute?…REB ivuga ko uri heza
Kuri uyu wa kane mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo gusoma ku nsanganyamatsiko igira iti “Reading the Past, Writing the Future”. Umuryango wa Rwanda Reads hamwe n’ikigo cy’uburezi REB bakoze igikorwa cyo kwizihiza uyu munsi.
Umuyobozi wungirije w’kigo cy’uburezi REB uyu munsi yavuze ko umuco wo gusoma mu Rwanda uri kugenda uzamuka kubera ko ibyo gusoma nabyo bigenda biboneka.
Dr Joyce Musabe wungirije umuyobozi wa REB avuga ko mu ngengo y’imari y’uburezi 20% ashyirwa mu gushaka ibitabo byo kwigishirizamo abana no kubatoza umuco wo gusoma.
Avuga ko ibi bitabo binarimo amashusho bigenewe kuva ku bana b’incuke bitangwa mu mashuri anyuranye mu gihugu kugira ngo umuco wo gusoma utere imbere mu bana.
Usibye gusoma Dr Musabe avuga ko banakora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abantu cyane cyane abana ku mashuri kwandika, bahereye ku kwandika inkuru zigashyirwa hamwe zikajya mu marushanwa ku rwego rw’Akarere zikagera no ku rwego rw’igihugu.
Izitsinze ngo zishyirwa mu gitabo kimwe kigakorwamo byinshi byoherezwa mu mashuri abana bakabona ko ari bagenzi babo banditse izo nkuru bikabatera umuhate wo gusoma no kwandika nabo.
Dr Musabe akavuga ko umuco wo gusoma no kwandika ubu mu Rwanda uri gutera imbere no gutezwa imbere bahereye cyane cyane mu babyiruka.
Abafite ubumuga bwo kutabona bo?
Dr Joyce Musabe avuga ko aba nabo babibuka kandi babitaho by’umwihariko bagerageza kongera ibitabo n’ibikoresho bibafasha gusoma mu mashuri yabugenewe.
Kuri aba ngo abarimu babigisha bahabwa amahugurwa yo gufasha abana bafite ubu bumuga kugira ngo nabo bazakure bakunze gusoma.
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma ku nshuro ya 50 uyu munsi byabereye i Paris mu Bufaransa.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW