Sinzi ko bashyize imbunda ku bantu miliyoni 9 ngo bakurikire icyerekezo cy’u Rwanda – Sonia Rolland
Sonia Rolland tariki 19 Nzeri umuryango Maïsha Africa yashinze uzaba wujuje imyaka 15 ukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye mu Rwanda. yaganiriye na JeuneAfrique ayibwira ibyo yagezeho n’ibyo ateganya, anayibwira ibyo abona kuri Politiki y’u Rwanda n’akarere. Uyu mufaransakazi niwe wabaye Miss France wa 70 mu mwaka wa 2000, niwe Miss France wa mbere wabayeho akomoka muri Africa.
Sonia Rolland ufite nyina w’umunyarwandakazi yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaje mu Rwanda akabona ko hari icyo akwiye gufasha cyane cyane impfubyi zasigaye zonyine zirera. Maze mu 2001 ashinga Maïsha Africa.
Nyuma y’imyaka 15 avuga ko bishoboka ko ntacyo yahinduye ariko yafashije bamwe gukomeza kubaho nibura neza. Avuga ko i Ntarama baguriye urusyo umuryango w’abana wari urukeneye ngo ubone amafaranga, baguriye za moto zo gukora taxi indi miryango y’abana birera ngo bakomeze kubonaho n’indi mishinga mito ibyara inyungu bateye inkunga.
Yavuze ko mu myaka 15 ishize bafashije gusan inzu 36 zari zimeze nabi ubu zikaba zimeze neza zituwemo n’abana b’impfubyi birera.
Ati “ Uyu munsi mfite ishema ry’abo bana birera, bamwe turanangana- ubu bariho mu buzima butari bubi ngereranyije n’uko nari narabasanze.”
Sonia yavuze ko tariki 19 Nzeri bateguye umugoroba wo kwishimira ibyo bagezeho no gushaka abaterankunga babafasha gusana ikigo cy’impfubyi cyo kwa Gisimba mu mujyi wa Kigali, agasaba abantu kuzamushyigikira.
Sonia Rolland avuga ko nubwo ari umufaransakazi buri gihe yahoranye ku mutima igihugu cye cy’u Rwanda kubera nyina wahoraga avuga ikinyarwanda igihe cyose aho babanaga Bourgogne, ngo agahora atekereza ko hari icyo azakorera iki gihugu cye.
Iyo uvuze Kagame baravuga cyane
Yatangaje ko mu 2014 ubwo yari agiye gukora Documentaire ku Rwanda ngo mbere y’uko anandika ibiyigize abantu benshi bamunenze ngo kuko yari kuvugamo na Perezida Kagame.
Ati “Iyo ari Kagame usanga buri gihe bitera kuvugwaho, bamwe bakamunenga cyane abandi bakamushima rwose, ntabwo ibyo bavuga wabibarura. Niyo mpamvu muri documentaire yanjye nibanze cyane ku byakozwe n’abanyarwanda, gusa igihugu gifite ubuyobozi bwiza, ariko cyane cyane abaturage bakurikira icyo cyerekezo cy’u Rwanda.
Sinibaza ko bashyize imbunda kuri buri wese muri miliyoni icyenda kugira ngo bakurikire.
I Burundi nibareke kwica aba-jeunes, Congo ihe abaturage umutekano
Abajijwe icyo atekereza ku biba by’umutekano mu Burundi no mu burasirazuba bwa Congo n’ibyo bashinja u Rwanda uruhare mu bibazo by’abaturanyi, Sonia Rolland yasubije ko atari umuntu w’inzobere muri Politiki y’akarere ariko ko atekereza ko nko mu Burundi bakwiye kurekera aho kurasa ku rubyiruko no kwica abaturage kugira ngo bakomere ku butegetsi.
Ati “Muri Congo bakwiye guha abaturage umutekano, bagaca gufata ku ngufu kandi ntibarekere abaturage mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro.
Bavuga cyane ko u Rwanda ari igihugu cy’igitugu kandi gikabya mu gushaka umutekano. Ariko abantu uyu munsi bahiyumva neza. Abanyarwanda barashaka kugumana Perezida wabo kuko nta bahisemo gukomeza gukurikira icyerekezo cya Perezida Paul Kagame. Bakwiye guha umutekano uko guhitamo kwabo.
Muri Africa iyo hari ikiza kihazamutse buri gihe bashaka uburyo bwo kukirimbura.”
UM– USEKE.RW
14 Comments
Wa mukobwa we wakoze ibyawe ibya politike ukayihorera. Politiki zacu muri Afrika Mujye muzisduharira cyane se uzi ube intore nawe wigeragereze. Dushinjagira dushira.
Kariya gakobwa wasanga kamaze gukena none kigize inararibonye buriya kari kurembuza U Rwanda ngo rugahe ku macash. Kazayakura he se ko crise imeze bad. Ayinyaaaa!
hahahhhh
Sonia ngo ntiyibaza ko bashyize imbunda kuri buri wese muri miliyoni icyenda (z’abanyarwanda) kugira ngo bakurikire! Iyo aza kuba ari mu Rwanda hagati ya 1990 n’1998 ngo amenye ibyo imbunda zakoreye abanyarwanda, ni bwo yamenya ko bazitinya, akumva n’impamvu uzifite akabakoresha icyo ashatse bakagikora, n’igihe izo mbunda ziri mu bubiko bwazo. Ko avuga ko atembera mu Rwanda, ubwo ntajya abona umubare w’abasirikare bambariye urugamnba baba bari mu duce twose tw’igihugu umunsi ku wundi, urutoki ku mbarutso? Ubwo se nk’uko Jenerali Mubaraka aherutse kubyivugira, Sonia aba azi ko hari n’abafite izo mbunda bambaye gisivile bahora bazenguruka ahahurirwa n’abantu benshi hose? Iby’imbunda n’icyo zifasha abafite ubutegetsi muri Afrika byo nabyihorere ntabyo azi.
bravo sonia turagukunda cyane kandi rwose uravuga ukuri
abavuga ngo imbunda aho zitaba se ni he? ese kuki batibaza impamvu zafashwe. izi coments zirimo amaranga mutima no kwanga u Rwanda
cg kunungunika mu yandi magambo abo bashira bamarwa n’ iki?
ese abo basirikare ko baba bari mu kazi kabo babagize bate? mwagabanije i shyari.
Uyu mwana akunda u Rwanda ariko ndumva azi no guteta. None se RPF ijya gufata imbunda zari iz’umurimbo?
Uyu ayjajya mubya misi nokwerekana ibibero namabere ibindabireke rwose.
hhhhhhhhh Nzirandende uranyishe cyane hhhhhh, ubundi se uyu aravuga ibyo azi kweri? Imbunda yajyanye abantu muri zaire amamiriyoni iranabagarura….yabuzwa n ‘iki kubajyana mu cyerecyezo runaka…icecekere…imbunda za America ubu zitwaye isi nzima…n ‘izindi ngero nyinshi gabon…Uganda imbunda igumishije kaguta ku butegetsi…zimbabwe igisaza kirategeka gisinzira kubera imbunda nawe urarocangwa
Mu gitabo cy’indirimbo zo guhimbaza Imana cy’itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa 7 harimo indirimbo no 2 mu gitero cyayo cya 3 kiravuga ngo “Ntabwo intambara izashira, ntabwo amahoro azahora cyeretse ibyaha n’urupfu byatsembwe na Yesu” kandi Bibiliya ivuga ko ubwo bazaba bavuga ngo ni amahoro nta kibi kiriho nibwo kurimbuka kuzatungurana.
Kimwe mu bimenyetso bikomeye bizaranga iherezo ry’amateka y’isi nkuko Yesu yabihanuye ni intambara (Matayo 24), yavuze ko hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe, rero kuba u Rwanda ruhora ruryamiye amajanja ni ukubera ko nta mutekano wizewe, kandi uretse no mu Rwanda ntaho wasanga umutekano wizewe kuri iyi Si, muvuga Usa urebye neza wabona ubwicanyi buhahora, umuntu arabyuka mu gitondo bakamurasa ngo ni umwirabura, Reba mu burayi za France, Turkey, Russia, mu burasirazuba bwo hagati, muri Africa, hose kuri iyi si nta na hamwe wasanga amahoro, umutekano muke uri hose kandi bizaguma gutyo. Icyizere kiri mu Mana gusa, kuko Roman 8:1 abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho
Hoya mwimurenganya,none se muragirango yishyire mubibazo abizi neza,buriya murashaka kumbwira ko atazi ibyabaye kuri Ingabire??
Niko sonia we ngo ntuzi uko bashyira imbunda ku bantu miriyoni 9??? hum! Ntabyo uzi nyine!
Nyine, Ikorere ibyo kwinyonga n’iby’ubumiss ubundi urye wiryamire nibyo ushoboye/uzi ntawakurenganya.
ikibazo nawe ntabwo wakurikiye icyo yashatse kuvuga amarangamutima arenga analyse zanyu.
uyu mwana w’umukobwa yakwicecekeye ra!ko mbona ibibazo by’akarere na Africa muri rusange bitoroshye!
Nimumureke yivugire buriya afite ibyo ariho.utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi.
Comments are closed.