Amajyaruguru – Mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri mu Kagari ka Kamushenyi mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo, umukecuru n’umwuzukuru we w’imyaka 12 bishwe n’abagizi ba nabi babasanze mu buriri babajombagura ibyuma. Amakuru y’urupfu rwabo, abaturanyi bayamenye mu gitondo kuwa kabiri. Uwishwe ni umukecuru witwa Mukasingirankabo Meleciane n’umwuzukuru we Emelyne Muragijimana bari […]Irambuye
Abakora ubucuruzi bw’amatungo mu karere ka Gicumbi bamaze iminsi batungwa agatoki kutubahiriza amabwiriza yo gutwara amatungo aho bakoresha ingorofani bajyanye inka ku isoko. Ubuyobozi muri aka karere buvuga ko uzafatwa ahohotera amatungo muri ubu buryo atazihanganirwa, ko azajya ahita acibwa amande ari hagati y’ibihumbi 10 na 50 by’amafaranga y’u Rwanda. Byavuzweho kenshi ko itungo n’ubwo […]Irambuye
Abaturage bo mu kagari ka Rugarama, Umurenge wa Mushikiri, mu Karere ka Kirehe barashinja ubuyobozi bw’akagari kabo kubahitiramo ibikorwa bitabafitiye akamaro kandi bukabikora mu mafaranga y’ubudehe ngo aho bayakoresha batabanje kubagisha inama. Ibi bije nyuma y’aho aba baturage bazaniwe amazi meza muri aka kagari gusa akaba yarapfuye atamaze kabiri, kugeza ubu impombo hamwe na hamwe […]Irambuye
Abana batanu (5) bari kwitegura gukora ikizamini gisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) naho 11 bari kwitegura gukora ikizamini gisoza amashuri abanza. Aba bana bafungiye ibyaha binyuranye muri Gereza ifungirwamo abana i Nyagatare. Kuri uyu wa kabiri basuwe na Komiseri mukuru w’amagereza mu Rwanda George Rwigamba, avuga ko icyamujyanye ari ugusura iyi gereza nk’uko […]Irambuye
Iyi nama icyo igamije ni ukureba uko amakuru bahabwa n’ibyogajuru ku bumenyi bw’ikirere n’ibihe yanozwa agatuma ibihugu bya Africa biyaheraho bifata ingamba zakumira ibiza bikananoza ibihe by’ihinga n’isarura. Iyi nama irimo abahagarariye ibihugu 54 bya Africa. Fatina Mukarubibi Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutungo kamere avuga ko bishimiye kuba iyi nama iri kubera mu Rwanda, ngo […]Irambuye
Mu karere ka Kicukiro , Umurenge wa Niboye , mu kagali ka Nyakabanda Umudugudu wa Gikundiro umugabo witwa Alphonse Ndagijimana arashinjwa gukubita umugore we Seraphine bikamuviramo gupfa, uyu mugore ngo yaziraga ko abuza umugabo we kumuca inyuma asambana n’abandi bagore. Ndagijimana na Seraphine bari bafitanye abana bane (umukuru yiga uwa gatanadatu w’amashuri abanza), babiri bato […]Irambuye
Bamwe mu batuye mu karere ka Gicumbi bavuga bishimira intambwe bagezeho mu kubakirwa ibikorwa remezo, birimo Gare nshya yo mu mujyi wa Byumba, dore ko nyuma yo kuyivugurura bubakiwe n’umuhanda wa kaburimbo uyizenguruka ku buryo imodoka aho zituruka zigera muri gare nta byondo zikandagiyemo. Abaturage bagaruka cyane ku ruhare itangazamakuru ryagize mu kubafasha kumenyekanisha ibibazo […]Irambuye
Huye – Kubangurira inka ku kimasa ngo ni uburyo budatanga umusaruro ugereranyije no gutera intanga, urugaga rw’abavuzi b’amatungo bateguye amahugurwa y’aba baganga agamije kubahugura kurushaho ibikorwa byo gutera intanga kuko ari bwo butanga umusaruro ukenewe ugereranyije n’umusaruro ukomoka ku matungo u Rwanda rukeneye. Gutera intanga inka ngo ni uburyo bwizewe kandi budafite uburwayi kuko haterwa […]Irambuye
Anatalie Mukampazimpaka w’imyaka ubu 54, ni umwe mu bakobwa batatu babonekewe na Bikiramariya i Kibeho guhera mu 1981, we niho akiba n’ubu ngo kuko Bikiramariya yamusabye kuhaguma agahora asengera isi, avuga ko n’ubu Bikiramariya akimubonekera gusa nanoneho akaza mu nzozi, ubutumwa amuha ngo bushingiye kubwo yatanze n’ubundi bwa mbere ababonekera we na bagenzi be. Mukamazimpaka […]Irambuye
Itsinda ry’Abahinde 46 biganjemo ab’ukwemera Gatolika baturutse i Mumbai baza mu Rwanda baje gusura ubutaka butagatifu bwa Kibeho, bahasuye kuri iki cyumweru. Nyuma yo gusura bavuze ko ibyo babonye bitangaje koko kandi ko babona ari amahirwe ku banyarwanda kuba bafite ahantu nk’aha. Kibeho izwi cyane ku isi kubera abakobwa batatu (Alphonsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka na […]Irambuye