Digiqole ad

Ibiciro by’imyenda n’inkweto bya Caguwa bimaze kuzamuka hagati ya 12-186%

 Ibiciro by’imyenda n’inkweto bya Caguwa bimaze kuzamuka hagati ya 12-186%

Kuri uyu wa gatanu, Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi yatangaje ko kuva itegeko ryo kongera imisoro ku myenda n’inkweto bya Caguwa bitumizwa mu mahanga ryatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga, ibiciro by’iyi myambaro n’inkweto ngo bimaze kuzamuka ku rwego rwo hejuru cyane.

Nk’uko byumvikanyweho n’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazu, u Rwanda no mu bindi bihugu batangiye ingamba zo guca inkweto, imyenda, imikandara n’ibikapu bya Caguwa.

Mu Rwanda, Guverinoma yasamuye imisoroho, ku myenda ya caguwa wavuye ku madolari ya Amerika 0.2 ugera ku madolari 2.5 ku kilo, naho ku nkweto ava kuri 0.5 agera kuri 5.

Mbere y’uko iri tegeko ritangiriye gushyirwa mu bikorwa muri Kamena 2016, abacuruzi ba caguwa batumije imyenda myinshi ku buryo butari bwakabayeho, dore ko byazamutse 34%.

Batumije ibilo miliyoni 3.35 byatwaye miliyoni 2.5 z’amadolari ya Amerika, bivuye ku mpuzandengo ya buri kwezi y’ibilo miliyoni 2.5 by’imyenda ya Caguwa.

Muri Nyakanga, impuzandengo y’imyenda ipima Ibilo miliyoni 2.5 yatumizwaga buri kwezi yaramanutse igera ku bilo 28,000, ni hafi imanuka rya 99%.

Ikusanyamakuru MINICOM yakoreye mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali, Kayonza na Musanze rigaragaza ko kugeza ubu, hari imyenda ya Caguwa y’abahungu imaze kuzamukaho hagati ya 33 – 100%, ipantalo zazamutseho 21%, imipira n’amashati byazamutseho hagati ya 12 – 16%, naho inkweto zizamuka hagati ya 31 – 186%.

Naho imwe mu myambaro y’abakobwa yazamutseho 13%, indi izamuka hagati ya 50 – 78%, naho inkweto zabo zizamukaho hagati ya 60 – 75%.

Abasesenguzi banyuranye, bavuga ko Leta yihuse mu gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro mu gihe mu Rwanda hari uruganda rumwe rukora imyenda n’ibitambaro (UTEXRWA), n’izindi zikora imyenda nka ‘C&H’ yakoreraga isoko ryo hanze gusa, n’zindi ziciriritse z’abadozi zidashobora guhaza isoko ry’u Rwanda. Bakanenga kandi ireme, ubucye, no guhenda kw’imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda ugereranyije n’ibiva hanze.

Leta ihanganye ite nabyo?

Leta yashyizeho handi uburyo bwo korohereza abashoramari mu gutunganya impu, gukora imyenda n’inkweto, ndetse no gufasha inganda nto n’iziciriritse ziri muri uru rwego, baziha ubushobozi n’amahugurwa.

Kuva mu kwezi gutaha kw’Ukwakira kandi, Leta iratangira gukuriraho imisoro ibikoresho by’ibanze (low materials) inganda zikora imyenda zikenera nk’amajyora, ibipesu n’ibindi bakenera, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Francois Kanimba.

Ibi ngo bizatuma inganda zikorera imyenda mu Rwanda zitanga umusaruro, kandi zikore imyenda ihendutse.

Mu nama yahuje MINICOM n’inganda z’imyenda n’inkweto, izitunganya impu n’abacuruzaga Caguwa, Francois Kanimba yavuze ko buri mezi atatu bazajya bahura kugira ngo barebe uko biri kugenda, n’ibibazo bigenda bivuka.

Ati “Nubwo nabonye (mwishimiye izi gahunda), nagira ngo birusheho kugaragarira mu bikorwa. Nifuza ko ubushake (mugaragaza) bwo gukora ibintu byiza kandi byinshi kandi vuba, comitment nk’izo mugerageze kuzihutisha Abanyarwanda batangire babone ko hari ikintu cyahindutse ku isoko.”

Minisitiri Francois Kanimba muri iyi nama.
Minisitiri Francois Kanimba muri iyi nama.

Guverinoma kandi ngo iri muri gahunda zo guhagarika kohereza hanze impu kugira ngo zijye zijya mu nganda zikora inkweto, ibikapu, imikandara n’ibindi.

Muri iki cyumweru yasinye amasezerano n’abashoramari Albert supply Ltd, Kompanyi nyarwanda izakora imyenda n’inkweto, na Prime Economic Zone Ltd, Kompanyi y’Indundi izakora inkweto.

Leta yabahaye ubutaka bwa Ha 2.5 muri Kigali Special Economic Zone bagiye gushoramo Miliyari zisaga 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa gatanu, Umushoramari Albert Nsengiyumva, nyiri Albert Supply Ltd yatangaje ko bagiye gukora imyenda myinshi ku buryo ikibazo kitazongera kuba ubucye bw’imyenda ahubwo isoko ry’u Rwanda rishobora kuzaba rito bakagurisha no hanze.

Albert Supply muri iyi nama yateguwe na MINICOM yahaye icyizere Abanyarwanda.
Albert Supply muri iyi nama yateguwe na MINICOM yahaye icyizere Abanyarwanda.

Uruganda C&H kandi narwo ngo ubu rwatangiye gukora imyambaro igenewe isoko ry’u Rwanda, mu mwaka wa 2017 ngo bakazaba bafite abakozi 1500 bakora imyenda y’isoko ry’u Rwanda, na 1500 bakora imyenda igenewe isoko ryo hanze, nk’uko byatangajwe na Saidi Hitimana wo muri C&H.

Nyuma yo kuganira na Guverinoma, UTEXRWA nayo ngo irimo kuzamura ubushobozi bwayo bwo gukora imyenda n’ibitambaro bikenerwa n’inganda.

Gusa, izi gahunda zose zisa n’izizatangira gutanga umusaruro byibura mu mwaka utaha wa 2017.

Gutumiza imyenda yambawe ‘caguwa’ byagiye bitwara igihugu akayabo k’amadevize, yavuye kuri miliyoni 10.7 z’amadolari ya mu 2010, agera kuri miliyoni 24 mu 2015. Gusa, muri rusange imyenda, inkweto, ibikapu n’ibindi byambawe bitwara igihugu hejuru ya Miliyoni 140 z’amadolari ya Amerika.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete nawe wari muri iyi nama yasabye abanyenganda kubyaza umusaruro amahirwe Leta iri kubashyiriraho.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete nawe wari muri iyi nama yasabye abanyenganda kubyaza umusaruro amahirwe Leta iri kubashyiriraho.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ibiciro bigomba kuzazamuka bikagera aho bishaka kuko benimigati ntibajya bambara caguwa ahubwo zambarwa na rubanda rwa giseseka. Njye bijya bincanga iyo hari abategetsi bavugako bakorera abaturage nyamara ugasanga nibo ba mbere bafata ibyemezo bikandamiza abo bitwa ngo barakorera. Muri iyi minsi inzara imeze nabi mu baturage none igisubizo cyabaye icyo kuzamura imisoro ya caguwa kugirango na duke bari bafite badutange, mbega patriotism. Ba bandi twita ibifi binini nibishyirireho inganda zidukorere imyenda ya pirate ubundi byirire amafaranga naho rubanda ruririra mu myotsi, uzi kugura umwenda wa caguwa ku giciro uwawambaye bwa mbere yawuguzeho ukiri mushya kubera imisoro? Nako ngo umenya iyo abaturage bafite inzara aribwo bahora biyumva mu muntu runaka kuko ariwe ubagenera ibyo kurya maze ugasanga bamugizeho dependence ameze nk’akamana kuri bo. Umva murera nkubwize ukuri sindabona urukundo rutsindwa ndarahiye.

    • Uko bazabikora se ninde utabireba, bazajya batumiza imyenda mubuhinde, mubushinwa bashyiraho muruganda aho Gikondo bakubiteho icyapa made in Rwanda maze baze bamanikaho mu maduka maze ducinyakadiho kuko tuzaba twihesheje agaciro.

    • Urukundo ntirujya rutsindwa kabisa,ese wowe ngo kuko bo bigwijeho bisobanuye ko nabo bahagarariye bafite ni gute umuntu abyuka afite igitekerezo runaka yakivuga kigahita kijya mubikorwa ndakurahiye abanyarwanda dufite ibibazo byerekeza kunzara izamara abantu naho kwambara ubusa byo nejo bundi.Imana I tugende rere.

  • Nta gihugu na kimwe kitagira imyenda ya caguwa. Minisitiri ufite inganda mu nshingano ze niyegure izuba riva.

  • Reka dutegereze iminsi izatubwira niba igihe cyari kigeze cyo guca caguwa!
    Abafata icyo cyemezo biraboroheye kuko bafite ubushobozi bwo gutumiza imyambaro n’inkweto iburayi na Dubai bityo abaturage bato nibo bazahazaharira tutibagiwe n’abari batunzwe n’ubucuruzi bwa caguwa batari bacye nkaba nibaza icyo leta nk’umubyeyi w’abanyarwanda twese bo icyo ibateganyiriza!?

  • Kanimba yambaye ikote na cravate by’iburayi bishobora kuba ari na caguwa uretse ko atabiguriye mu Rwanda ati duce caguwa!! Ahaha!

  • Iyo numvise impamvu zo guca caguwa nku Kanimba yakunze kubisobanura batanga impamvu zigera kuri 3:
    1) bati caguwa udutwara amadovise menshi.
    2) bati kuyica bizongera akazi mu ba nyarwanda
    3) bati kwambara caguwa ni agasuzuguro ndetse byatera n’indwara.
    uko mbibona:
    -Guca caguwa ntakintu byahindura kumadevise yasohokaga mu gihugu kuko nkuko ministri abivuga hazatumizwa amajora (tissu), ibipesu, indodo ndetse ngo nimisoro yabyo bazayihabanya, mbese urumva ko igihombo kigikomeza.
    – Guca caguwa bizagabanya akazi cuane aho kukongera, kuko ntavuze menshi muziko amasoko yabaga yuzuye abasore, inkumi, abakecuru n”abasaza nacuruza, abatayeri nayigabanyaga (nkuko bagiye kujya batumiza ibitambaro bakabiteranyiriza mu Rwanda ni nkuko batumizaga
    imyenda bakayigabanyirizaga mu Rwanda).
    – Kuvugako ari agasuzuguro nibyo, ariko twasuzurwaga umwana wo mu cyaro akambara ikabutura y’100, ariko ubu azasuzugurwa cyane naba yambaye amabuno gusa, kuko Albert supply ntateze kudoda ikabutura y’ijana.
    Icyo leta yagombaga gukora:
    Gutangirira kuntangiriro tugatunganya impu ziva kunka zacu tukajya tuzigurisha hirya no hino buhoro buhoro dugatangira gukora inkweto duhereye kumpu twatunganyije aho gutumiza impu muri Ethiopia ngo tuze guteranya rugabire itazabona n’umuclient.
    -korora amagweja tukagetagera gukota ibyo bitambaro, mu mivovo y’insina n’ibindi twabona raw materials tukagenda duca buhoro buhoro iyindi.

    • Utanga ibitekerezo birimo ubunararibonye.Kuki utasimbura Kanimba koko? Ariko ubundi kuvugango kwambara caguwa n’agasuzuguro ibyo mubivana he? kereka niba mwifitiye mu mutwe ya complexe d’infériorité niyo mugomba kwivuza.Ese nta brocantes ziba i Burayi? Abantu baguramo iki se? Umuntu atomboye intebe,Urunigi,Isaha yo muri 1948 muzi akayabo k’amafaranga arimo? Twagombye kujya tuva muri slogans zigamije guhuma abantu mumaso bisa naho tuba twabuze inspiration.

  • Icyi cyemezo ni revolutionary gishobora kugira akamaro kanini cyane abayobozi nabo bafashe iyambere bakambara made in Rwanda. Kuko nibwo bazamenya nibiramuka binabaye ibibazo babashe gufa izindi ngamba. Ariko niba bazakomeza kwiyambarira amakostimu yo mu butariyani(Italy)bakaduhatira kwambara ibyo batakozaho n’intoki bazaba batanze urugero rubi ruzabakurikirana mu mateka ingoma ibihumbi. Njye ni uko mbyumva

    • Uvuze neza binyibukije intwari yacu Isidore Thomas Sankara ijambo yavugiye muri AU muri za 1987 imbere y’abaperezida bari bicaye aho ati: Twambare, turye kinyafrica.

  • Let’s wait and see!!!

  • Caguwa?Nimwicecekere bavandi,nararize ndihanagura,itegeko ryampindukiyeho ntaguze inkweto,naziguraga 25.000frws nkazimarana imyaka 3,zitarasaza,none izo naguze 20.000 ejo bundi zatobotse,akavura karaye kaguye kinjiyemo.Iki cyemezo cyafashwe kirakarishye gusa jye mfite icyizere ko H.E umunsi umwe azategeka zikagaruka kuko ntazishimira kubona abanyarwanda akunda bambaye incabari.Kandi byaratangiye ugira ngo ndabeshya azanyarukire mu Kabagari,amabuno y’abana aracanye nk’amatara ya pegeot kubera gucika.Ba nyakubahwa bayobozi nimuce inkoni izamba,umutungo w’u Rwanda ni abanyarwanda ariko noneho birakabije pe.Bamwe tugiye guhezwa mu nzu no kwambara ubusa.Hadutse imvugo ngo”Kanimba atwambitse ubusa”!

  • Murakoze gukosora.

Comments are closed.

en_USEnglish