Digiqole ad

Munyampundu ‘cancer’ yamwangije umunwa bikomeye. NB: IFOTO YAGUTERA KUGUBWA NABI

 Munyampundu ‘cancer’ yamwangije umunwa bikomeye. NB: IFOTO YAGUTERA KUGUBWA NABI

Yohani Munyampundu  ucumbitse  mu Kagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye Akarere ka Muhanga avuga ko yafashwe n’indwara  atazi  afite imyaka itatu  gusa y’amavuko,  ubu abantu baramuhunga  avuga ko nta kirengera afite.

Munyampundu ntazi se cyangwa nyina kuko yakuze atabasanga, ubu afite imyaka 25 ariko wakwibwira ko ari nk’umusaza wagwingiye kubera imibereho mibi n’iyi ndwara ituma no kurya bitamworohera.

Amahirwe ye avuga ko ari iyo umuntu amwegereye bakaganira, ngo yumva anezerewe cyane. Umunyamakuru w’Umuseke baraganiriye.

Abantu yegereye usanga bamuhunga, ibi bikamubabaza cyane ngo kuko ubu burwayi atabwiteye ahubwo yamenye ubwenge asanga abufite bukagenda bukura.

Uvuga ko aho aba yibana, akunze kugenda yipfutse mu maso ahisha isura ye ituma abantu iyo bayibonye bamuhunga.

Abayeho ubuzima bugoye, nta muntu wamuha akazi kuko nta ntege afite, nta mahirwe yo kwiga yagize kubera ubu burwayi n’ubukene, acumbitse mu nzu yishyura ibihumbi bine ku kwezi, kuyabona ngo ni ingorane ikomeye.

Mu bihe by’izuba ngo ubu burwayi bumumerera nabi cyane kuko ibi bimeze nk’ibisebe bitema kubera ubushyuhe akaribwa cyane kandi akagira umuriro mwinshi agacika intege.

Umuganga witwa Dr Epron Hakizimana yabwiye Umuseke ko abona ko Munyampundu iyi ndwara afite ari Cancer y’uruhu yabaye nini.

Munyampundu avuga ko kubera ubukene atigeze yivuza iyi ndwara ngo yigeze kujya kwa muganga bamubwira ko iyi ndwara ihenze cyane kuyivura maze akurikije ubuzima abayeho acika intege ntiyongera kwivuza.

Avuga ko mu gihe abandi batekereza iterambere no gushaka ikibashimisha we ahora yibaza igisobanura cy’ubuzima n’itandukaniro riri hagati yabwo n’umubabaro uhoraho.

Icyo ahora ashakisha ni ikimubeshaho uwo munsi gusa n’icumbi yishyura ku kwezi, gusa agahorango yizeye ko hari ubwo abagiraneza bazamujyana mu bitaro bakamuvuza.

Charlotte Uwimpeta umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage no kurengera abatishoboye mu Karere ka Muhanga avuga ko ataherukaga kubona Munyampundu ko yatekerezaga ko yaba  abarizwa ahandi hantu.

Uwimpeta avuga ko kuba ahawe amakuru  agiye kureba ubufasha yamuha mu rwego rw’inkunga itangwa n’Akarere ku batishoboye.

Munyampundu ajya agira ikizere ko yabona abagiraneza bakamuvuza
Munyampundu ajya agira ikizere ko yabona abagiraneza bakamuvuza

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

6 Comments

  • Imana niyo nkuru, humura irakuzi. niyo abantu bose bakuvaho yo ntizakureka. imana ikorohereze kd ikubesheho, ikiruta byose ukire mu izina rya Yesu.
    Uyu mwana ndamuzi arasabiriza kuko nt akundi yabaho, gusa abagiraneza bamufasha, nanjye niyemeje kuba nafatanya nuwo ariwe wese uri tayari

  • Ariko rwose bayobozi mujye mureba abantu nkaba ubuse udafashije uyu undi wogufasha urenze uyu ninde koko? plz umuuseke mugerageze gushyiraho ihuriro ababishoboye tumufashe rwose arababye rwose biragaragara. kandi mwibuke ko umubiri ubyara udahatse

  • Please Abayobozi bashinzwe imibereho myiza yabaturage rwose bajye bagerageza kugira icyo bakora. Byibuze indwara inanirane ariko hagize igikorwa. Umuntu ajyane concience iri tranquille ko byibuze yakurikiranywe. Murakoze

  • bayobozi bumurenge wa nyamabuye ni mufashe uyu musore avuzwe ndeste nimiberho yaburi munsi mumufashe, Imana irakuzi MUNYAMPUNDU

  • Murakoze kutugezaho iyi nkuru. Mubishoboyr mwadufasha kumenya uko twamugeraho. Murakoze.

  • Mushyireho uburyo bworoshye uyu muntu yafashwamo, urugero nka nomero ya mtn cyangwa tigo, abantu banyuzaho ubufasha bwabo.

Comments are closed.

en_USEnglish