Inteko Rusange idasanzwe y’Akarere ka Gicumbi, yibandaga cyane ku kibazo cy’Umutekano ushobora guterwa n’Ubutagondwa bwatangiye kuvugwa, ndetse no gukumira Ibiyobyabwenge na byo bigira uruhare mu guhungabanya umutekano, yateranye kuri uyu wa gatatu i Gicumbi, BrigGen Eugene Nkubito yaburiye abarembetsi n’abandi bahungabanya umutekano. Uhagarariye Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, BrigGen. Eugene Nkubito yatangarije abayobozi b’imirenge n’utugari, ko nta […]Irambuye
Mu nama y’umutekano yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, inzego z’umutekano muri aka karere n’Abanyamadini kugira ngo barebere hamwe uko bahangana n’iterabwoba rikomeje kuvugwa mu Rwanda, Umuyobozi wa Police muri aka karere, CIP Rutaganda Janvier yavuze ko police itazihanganira umuntu wese uzashaka kuyirwanya afite intwaro ko ‘izajya imurasa’. Mu minsi ishize, mu mugi wa Kigali no […]Irambuye
Abadepite basubukuye gahunda yo gusura abaturage mu ngendo bagirira hirya no hino mu Turere tw’igihugu hagamijwe gukurikirana uburyo gahunda zigenewe abaturage zibafasha kwiteza imbere, uyu munsi hasuwe Intara y’Amajyaruguru, (7-12/09/2016), tariki ya 14-20/09/2016 bazasura Intara y’i Burasirazuba mu gihe tariki ya 24 – 25/09 na 1-2/10/2016 bazasura Umujyi wa Kigali. Ibiganiro Abadepite bagirana n’abaturage mu […]Irambuye
Abacururiza ku mihanda bita Abazunguzayi barahagurukiwe cyane mu mujyi wa Kigali, gusa ab’abanyamahanga cyane cyane Aba-Masai bo muri Kenya bakunze kugaragara i Kigali bacuruza inkweto n’ibindi bo abirukana abasanzwe ngo barabatinya kubera ibivugwaho binyuranye. Umujyi wa Kigali ngo ugiye kubaganiriza. Abacururizaga ku mihanda I Kigali mu cyumweru gishize, Umujyi wa Kigali watashye isoko rinini rifite […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuwa kabiri hatangajwe amakuru ko abaganga batatu bo ku bitaro bya Gitwe batawe muri yombi bashinjwa uburangare mu rupfu rw’uruhinja rwavukaga ku itariki 05 Nzeri 2016. Aba baganga bavuga ko batafunzwe ahubwo Police yabajyanye bakabazwa kuri uru rupfu ubundi bagataha, kuri uyu wa gatatu uko ari batatu bari mu kazi kabo. Iby’urupfu […]Irambuye
Abagore bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye zo mu ntara y’Amagepfo, bavuga ko kutamenya amakuru ahagije ku mahirwe yo kuba u Rwanda ruri mu muryango w’Ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bibadindiza mu nzira yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo. Mu mahugurwa aba bagore bateguriwe na Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC), aba bagore bafite […]Irambuye
Muri Kaminuza ya Kibungo (UNIK) habereye ibiganiro byahuje amashuri makuru na za Kaminuza zo mu Rwanda zigenga, ku bushakashatsi bakoze bamije kureba uko Intego z’Ikinyagihumbi zaba iz’igihe kirambye bitewe na gahunda y’igihugu, abari babirimo bagaragaza imbogamizi y’uko abanyeshuri bamwe bakora ubushakashatsi barangiza Kaminuza bikaba birangiriye aho, ubundi bukazakomeza gukorwa n’Abarimu. Ibi biganiro byabaye kuri uyu […]Irambuye
Mu murenge wa Rugabano, mu karere ka Karongi, ku kasozi ka Rugabano kagize isunzu rya Congo Nil, abaturage bakora ubuhinzi bw’icyayi biyujurije ishuri ryisumbuye ryigamo abanyeshuri 704. Aha huzuye ishuli ryisumbuye rya Rugabano, hahoze hari ishuri ry’imyuga ryari rizwi nka Selayi mu gihe cyo hambere. Iri shuri rigizwe n’ibyumba byo kwigiramo 20 n’amacumbi acumbikirwamo abahungu […]Irambuye
Iyo witegereje uko abantu bambuka imihanda muri Zebra Crossing ubona ko hari ababa bari gushyira mu kaga ubuzima bwabo. Buri wese arabizi ko ari ahagenewe abanyamaguru, ariko si buri kanya kose kandi si mu isambu yawe kuko wahaburira ubuzima. Ufata amafoto k’Umuseke yafashe amwe mu mafoto agaragaza uburyo bamwe mu bagenda n’amaguru bakerensa aka kanya […]Irambuye
UPDATED 06/09/2019 9PM Kicukiro – Byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru mu mudugudu w’Ubumwe Akagari ka Rubirizi mu murenge wa Kanombe aho umusirikare w’ipeti rya Major w’umuganga mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe ashinjwa gukubita umwana wo mu baturanyi w’imyaka 18 kugeza amwishe. Biravugwa ko yamuzizaga gukorakora cyangwa gushaka kwiba mu modoka ye. Mu […]Irambuye