Abana bato bajyanwa i Gitagata benshi ngo ni ku bw’amakimbirane yo mu ngo
Ikigo cyakira abana bato bavanywe ku mihanda kiri i Gitagata mu karere ka Bugesera abana benshi bakirimo ngo ni ababa baravuye iwabo bakajya mu mihanda kubera amakimbirane mu ngo. Mu mujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo niko gafite abana benshi muri iki kigo,53, Nyarugenge 42 naho Kicukiro batanu.
Ikibazo cy’abana bo ku mihanda by’umwihariko abakiri bato cyongeye guhuza abayobozi n’abaturage ku Kimisagara ngo bagire ibyo baganira banafate imyanzuro ku bana bava mu ngo bakajya ku mihanda.
Minisiteri y’iterambere ry’umuryango ivuga ko ibi bigo nka Gitagata bidashobora gusimbura uburezi abana bahabwa mu miryango, ko ababyeyi ari bo byanze bikunze bafite inshingano yo kurera abo babyaye.
Ababyeyi benshi bari aha mu kigo cy’urubyiruko ku Kimisagara, umurenge ufite abana 11 mu kigo cy’i Gitagata bava muri Kimisagara, bagiye bavuga ko amakimbirane mu ngo n’ubukene ari byo bituma abana bazivamo bakaya mu mihanda. Muri bo harimo abari batumiwe bafite abana barererwa aho i Gitagata.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango Dr Diane Gashumba bavuze ko ibi bibazo biba bikwiye kugezwa ku buyobozi bigakemuka mbere bitaragera aho bituma abana bava mu ngo bakajya kuba ku mihanda bakiri bato cyane.
Judith Kazayire umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko usibye bariya bana babaruwe hari n’abandi benshi bari mu bigo. Gusa ngo bafashe ingamba zo kurushaho kwegera ababyeyi no kubibutsa inshingano yabo yo kurera neza.
Dr Diane Gashumba yabwiye abari aha ko umwana adakwiye kuba inzirakarengane y’amakimbirane yo mu ngo, ndetse ko amakimbirane mu ngo na kera yahozeho ariko abana batajyaga mu muhanda, ahubwo ko ari ikibazo cy’ababyeyi batezuka ku nshingano yo kurera.
Agaragaza ko ari ikibazo cyo gutezuka ku burezi Dr Gashumba ati « Ubu turanenga ababyeyi babuze abana babo ubu bajyanywe i Gitagata , abana bakaba bamazeyo umwaka ariko nta mubyeyi n’umwe uratanga itangazo ko yabuze umwana. »
Uhagarariye Police mu mugi wa Kigali ACP Maurice Mihigo we yavuze ko igihe kigeze ngo imiryango ijye ikurikiranwa n’amategeko ku bana babo baretse bakajya mu mihanda.
Bamwe mu babyeyi bafite abana i Gitagata bari aha biyemeje kwisubiraho mu burere bw’abana banahiga gufatanya n’ubuyobozi kuvana abana ku mihanda.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW