Digiqole ad

Muhanga: Nyarucyamo hakomeje kuba indiri y’ubugizi bwa nabi

Abatuye mu mujyi wa Muhanga basanzwe bakorera ingendo mu gace ka Nyarucyamo mu kagari ka Gahogo barasa nk’abahinnye akarenge kubera ubugizi bwa nabi bukorerwa muri aka gace bukomeje gufata indi ntera.

Urebeye hakurya, aka gashyamba niko izo nsoresore zagize indiri y'ubugizi bwa nabi
Urebeye hakurya, aka gashyamba niko izo nsoresore zagize indiri y’ubugizi bwa nabi

Ni mu gahanda kamanuka munsi y’ahari GITI Bank (yahoze ari FINA Bank Muhanga) hepfo mu tuyira twa bugufi tugana hakurya i Gahogo ni hafi cyane y’umujyi rwa gati wa Muhanga.

Mu ntangiro z’icyumweru dosoje nibwo hatoraguwe umurambo w’umusore, bukeye bwaho undi nawe aterwa icyuma ariko Imana ikinga akaboko ntiyahagwa, ibi byose bikaba byakorewe muri aka gace kitwa Nyarucyamo.

Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu batuye mu mujyi wa Muhanga bahanyuraga; batubwiye bakomeje kwishisha aka gace.

Abatuye aka gace bo bavuga ko ubugizi bwa nabi bwaho atari ubwa vuba aha dore ko kuva kera ubuhotozi, kwambura, gufata ku ngufu abagore, gukubita abahisi, ibi byose bikaba byarakunze kuharangwa cyane cyane bigakorwa mu masaha ya nijoro.

Mu buhamya bwa Shema Jean Claude nk’umwe wahohotewe muri aka gace; yatubwiye Umuseke ko muri aka gace ahamaze amezi agera mu 10 ariko batahwemye kumubwira ububi bw’aha hantu cyane cyane kuhagenda mu masaha akuze.

Ngo akabi kavugwa nk’akeza, muri aka gace yahahuriye n’isanganya ubwo byabaga ngombwa ko ataha mu masaha akuze akaza kuhanyurana n’umukobwa w’umwangavu bahuriye mu nzira bagafatanya urugendo.

Mu rugendo bisanze bagoswe n’abasore b’ibigango batatu babategeka kubaha ibyo bari bafite byose, naho uwo mwangavu we bagahita bamumanukana mu gashyamba kari hafi aho bakamukorera ibya mfura mbi.

Umusore we yaje kwamburwa utwo yari afite twose ndetse n’imyambaro yose yari yambaye ubundi bakamutegeka guhita agenda nawe ntiyazuyaza yahise akizwa n’amaguru.

Yagize ati “ ubu najye ndi umuhamya w’ubugizi bwa nabi bwa hano, bahanyamburiye ibyo nari mfite byose n’ibyo nari nambaye, umukobwa twari duhuye bakamujyana mu gashyamba kari hafi hariya bakamukoreraho ubufindo bamwakuranwaho. Ni ibintu bibabaje cyane.”

N’ubu biracyaharangwa

Abatuye muri aka gace badutangarije ko kuba ubugizi bwa nabi bukorerwa muri aka gace bukomeje gufata indi sura, bavuga ko ahanini bishobora kuba biterwa n’uko aka gace gasa nk’akihishe ndetse hafi y’aho hakaba hari agashyamba gafatwa nk’indiri y’amabandi.

Hafi aha ngo hatuye insoresore zitagira imirimo kandi zasaritswe n’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi.

Umusaza uhaatuye utarifuje ko izina rye ritangazwa ngo kuko akeka ko izi nsoresore zikora ibi ziramutse zimenye ko ariwe wabitangaje zamugirira nabi; yatubwiye ko ababa muri aka gace nabo ubwabo bahorana ubwoba ndetse ko barambijwe n’ubujura bakorerwa n’izi nsoresore.

Yagize ati “ nk’ubu ntiwasiga akantu hano hanze ngo ugasange, ku manywa y’ihangu ntibatinya kuza mu rugo iwawe bakwiba mu gihe babonye icyuho nk’iyo umuntu yagize aho anyarukira.

iyo bwije rero urumva ko biba ibindi bindi, biraara muri iyi mihanda bagatega abahisi n’abagenzi bakabambura utwo bafite, kandi nawe urabona ko izi ari inzira z’abava mu isoko, igihe rero hari uwatinze gutaha iyo bamubonye bamwambura amahaho ye yaba udufaranga cyangwa ibindi yahashye, igihe hajemo guhangana rero umuntu ashobora no kubura ubuzima”.

Iyi ni imbuga izo nsoresore zikiniraho urusimbi, ndetse banywera n'urumogi nk'uko bigaragazwa n'amakarita bahaciriye ndetse n'ibisigazwa b'iri tabi ry'urumogi
Iyi ni imbuga izo nsoresore zikiniraho urusimbi ngo ni naho zinywera urumogi. Aha hagaragara ibice by’amatabi y’urumodi n’ibice by’amakarita bakinisha urusimbi

Ubuyobozi bubivugaho iki?

Ubuyobozi bw’akagari ka Gahogo bwo buvuga ko iki kibazo bwakimenye ariko bukaba bwarakajije umurego mu gucunga umutekano muri aka gace ndetse ko ku bufatanye n’abaturage bakora ibishoboka byose kugira ngo aba bahungabanya umutekano bimwe icyuho.

Muzungu Erame umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gahogo yagize ati “ nta mezi menshi maze ntangiye kuyobora aka kagari ariko aho nziye kuko naje iki kibazo nkizi kiri muri bimwe nahagurukiye ku bufatanye n’inzego bireba ndetse n’abaturage bo muri aka gace”.

Avuga ko ubu inzego z’umutekano zakajije umurego by’umwihariko aka gace, ikindi kandi mu muganda w’ukwezi gushize ngo bafatanyije n’abaturage bakuraho ibihuru aba bagizi ba nabi bitwikiraga bahungabanya umutekano.

Yasoje agira inama abatuye muri aka gace gufata iya mbere mu kwicungira umutekano ndetse banafatanya n’inzego zirinda umutekano mu kuwirindira batangira ku gihe amakuru mu gihe babonye uwaba agamije guhungabanya umutekano.

Iyi nkuru ikurikiye ijambo ry’umukuru w’igihugu yavuze kuri uyu wa mbere mu muhango wo kurangiza imyitozo y’abapolisi bakuru i Gishari, aho yavuze ko icya mbere mu nshingano ze ari umutekano w’abanyarwanda.

Mbere ya Jenoside nibwo habagaho ahantu umuntu atashoboraga kunyura wenyine haba kumanywa cyangwa nijoro kuko habaga harigaruriwe n’abagizi ba nabi bakora ubwambuzi.

Abaturage bo muri aka kagari ka Gahogo bakavuga ko ibi bidakwiye nyuma y’imyaka 20, ko insoresore zigarurira ahantu zikahagira indiri y’ubwambuzi n’ubugizi bwa nabi muri iki gihe tugezemo.

uyu ni umuhanda utajya upfa kugendwa ku mugoroba kuko uzwiho gutegerwamo bikabije
Uyu muhanda umanuka ugana hepfo kuri kariya gashyamba ku mugoroba izo nsoresore ziwutegereaho abantu
Inzira imanuka igana muri aka gashyamba kuyinyuramo byabaye kirazira kubera izo nsoresore
Inzira imanuka igana muri aka gashyamba kuyinyuramo byabaye kirazira kubera izo nsoresore
Hagati muri aka gashyamba, mu ndiri y'aba bagizi ba nabi, hafi yaho hari utuyira tw'utugenderano tunyurwamo ku manywa gusa
Hagati muri aka gashyamba, mu ndiri y’aba bagizi ba nabi, hafi yaho hari utuyira tw’utugenderano tunyurwamo ku manywa gusa, nabwo utari wenyine
Abatuye hafi aho inzungi zabo zihora zikinze batinya ubujura bw'izi nsoresore
Abatuye hafi aho inzungi zabo zihora zikinze batinya ubujura bw’izi nsoresore

 

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ywerwose iby’i Muhanga byrayoberanye hasi gaye ari mu ndiri y’ibisambo niyo haba ku manywa umuntu agenda yikandagira kdi munzira nyabagendwa bagushikuza isakoshi bakiruka,mu ijoro byo rero ni ibindi bindi ariko EWASA nayo iradusonga igira itya umuliro sa kumi n’ebyili z’umugoroba ukagenda ukagaruka sa yine zijoro kdi ayo masaha abantu baba bava ku milimo hirya no hino abanyeshuli bajya ku ishuli maze abajura bo bakaba babyungukiyemo ,twayobewe icyo EWASA iduhora AMEZI arenze abili tutagira umuriro nijoro ibyo ni ibiki koko

  • Hi, Birababaje babisa. Hashakwe ukuntu bahashya ibyo bisambo. Uwakohereza ingabo cg abapolisi nka babiri bambaye civil bakahinyurisha nijoro maze ibyo bisambo byakubura agatwe bikibonera. Ndakeka ko bigenze gutyo, nta gisambo cyazongera gutekereza iyi nzira.

  • mukoze hasi munyibutsa ibuye, aha hantu narimpapfiriye ku mugoroba w’ubunani ubwo najye ibisore byari bimfashe ku ngufu nkakizwa ninkeragutabara zabiguye gitumo

  • Chief Editor wemeye gutambutsa iyi nkuru arakabyara gusa! Wenda bwo na media ibivuze hari ikizakorwa. Jye ntuye hafi y'”IPORI” ( iri ni  izina bakunze kuhita).Gusa, twe tuhatuye ubu twahinduye amayira kubera izo nsoresore.Ku manywa y’ihangu haba hari abasore nka 30. Bamwe bakina urusimbi, abandi banywa urumogi, abandi bagaramye muri ako gashyamba bategerje uwo basimbukira. iki kibazo kdi na Polisi irakizi ariko ubona ntacyo bitayeho. Hari ubwo 1 bigeze kuhagota bafatamo bake. Icyo gihe twamaze kabiri duhumeka. Aho hantu hari inzira ijya ku iriba tuvomaho. Ninaho haro akayira ka bugufi kava mu mugi kagana i Gahogo. None izi ngegera zarahigaruriye. Ubu se kdi abayobozi baho izavuga ko amakuru atatanzwe?!Ubundi bakara iyo bumaze kwira kuko banazamuka bakajya gutegera kumuhanda abo bambura.Umuganda twarawuhakoze koko dutema ibihuru byari bihari nk’uko Gitifu w’akagari yabivize, ariko n’ubundi ntabyo bihishagamo. Ngo bataba iki se?! Ubu ntimwuvise uwo baherutse kumva ushinzwe umutekano gutemagura vuba aha? Ni hirya yaho gato cyane. Hari abandi se babikora? Rwose ni mudutabare turageraniwe!

  • . Izo nzugi wagaragaje urareba zikomeye kuburyo zitamenwa nabo bagizi ba nabi. Kuba zikinzwe ntibyahuzwa nibihabera. Gufotora amazu n’imyenda yanitse ukandika munsi ngo” Inzira imanuka igana muri aka gashyamba kuyinyuramo byabaye kirazira kubera izo nsoresore’. Ntacyo bigaragaza byubugizi bwa nabi.Iyo ubasha gufotora  bamwe muri abo bagizi ba nabi byari kuba byiza kuko bari guhita bagaragara ku isi yose bakarwanywa.Ariko na none murakoze kugaragaza ubugizi bwa nabi bushobora kuba bukorerwa muri ako gace. Mukomeze mujye mugaragaza ibitagenda neza mu duce dutandukanye , inzego zibishinzwe zibihagarike.

  • birababaje kuba hari abantu mu rwanda umuturage adafite umutekano ariko ntekerezako abayobozi bi nzego zibanze barikubikurikiranbira hafi kandi ko bizakemuka mu gihe kitari kinini

  • ndumva ari ikibazo kitorohereye ubahatuy insorensore nkizi zagakwiye gufatwa zikajyanwa iwawa, ese umuntu yakibaza ati babimenyesheje inzego zinshinzwe umutekano ko tuzifite nziza kandi nzishoboye, bagakwiye iki kibazo kukigeza hejuru, aba baturage bagatabarwa izi nsorenosre zikajyanwa mukigo ngorora muco.

  • EWASA NAYO YISUBIREHO KUKO NAYO IRIMO IRATANGA ICYUHO KU BAJURA I MUHANGA NAWE SE KOKO UMUJYI NKA MUHANGA UTAGIRA UMURIRO BURI JORO BIGATUMA ABAJURA BITWIKIRA UWO MWIJIMA,BIMAZE KUTURENGA KUKO TWIBAZA ICYO EWASA ITUMARIYE BIRABABAJE GUCANA BUJI BURI MUGOROBA KDI UBA MU MUJYI ,EWASA IGERAGEZE GUKORA ISARANGANYA NEZA KUKO MUHANGA SIYO YO KUBONERANWA

  • ewana aho ni iwacu  pee gusa kuhaca byonyine ugiye kuvoma munsi yicyahoze ari orion ni ingorabahizi. kumuntu uzi aha hantu  hateye ubwoba cyane , twahoraga twatewe na amabandi nijoro ,kuko niho twari dutuye 

  • Biragaragara ko inzego z’umutekano ntacyo zitayeho muri iki gihe tugezemo abantu bigira ibyigomeke bene aka kageni ni akumiro ubwo ni tumara gushira niho muzagira icyo mukora. RDF BASI YADUTABAYE

Comments are closed.

en_USEnglish