Ibibazo by’u Rwanda bizakemurwa n’abanyarwanda bafite ubumenyi-Ndayisaba
Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza ya INILAK kuri uyu wa kabiri tariki 18 Werurwe 2014, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yongeye gushishikariza Abanyarwanda gukangukira kwiyungura ubumenyi no kugana amashuri kuko ibibazo u Rwanda rufite bizakemurwa n’Abanyarwanda bafite ubumenyi.
Idependent institute of Lay Adventists of Kigali (INILAK) yahaye impamyabumenyi abanyeshuri bagera kuri 801.
Ndayisaba yabwiye abarangije ko ari izindi mbaraga zirikwiyongera ku bushake bw’igihugu bwo kubaka ejo hazaza heza h’abaturage.
Ati “Twizeye ko izi mbaraga ziza zisanga izindi ziharanira gukora neza no guharanira ineza y’igihugu cyacu, no kurwanya icyaricyo cyose gishaka kudusubiza inyuma mu ntambwe dukomeje gutera.”
Ndayisaba kandi yashimiye ikigo cya INILAK ko ari kimwe mu bifite agaciro gakomeye mu guteza imbere ubumenyi ku buryo buri mwaka gisohora intore zatojwe neza.
Ibi ngo ni umusaruro w’abayobozi n’abarezi b’iyi Kaminuza batanga ubumenyi bwo kurwego rushimishije.
Yagize ati “Ibibazo by’u Rwanda bizakemurwa n’Abanyarwanda bafite ubushake n’ubumenyi n’ubuhanga buhagije, bubashoboza kubona no gusobanukirwa neza ibibazo bihari.”
Ndayisaba yizera ko imbogamizi iterambere ry’igihugu rigenda rihura nazo bashobora kubibonera ibisubizo mu buryo burambye.
Fidel Ndayisaba kandi akaba yanasabye abarangije kugenda bakereka Abanyarwanda ibyo bavanye muri INILAK babishyira mu bikorwa, bakazamura umusaruro wabo mu kazi kabo ka buri munsi kuko u Rwanda rwifuza kongera umuvuduko w’ubukungu ukagera nibura 11,5%.
Dr. NGAMIJE Jean, Umuyobozi wa INILAK we yasabye aba banyeshuri barangije guharanira kuba indashikirwa aho bari hose.
Ati “Turifuza ko bahora barangwa n’ibikorwa bizima biranga intore zisobanutse, aho tubifuza kuba intumwa nziza za INILAK.”
Aba banyeshuri barangije kandi bakaba banakanguriwe gushingira kubyo bize bakihangira imirimo izabateza imbere, ikanateza imbere igihugu cyababyaye.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ibibazo by’amasasu byararangiye ubu ni uguhanagana n’ibibazo by’iterambere kandi wa mugani wa Mayor ibyo bizakorwa nababifitiye ubushobozi n’ubumenyi niba leta yaruduhaye amahirwe yo kwiga reka twe kuyapfusha ubusa ahubwo twige kugirango duteze imbere igihugu cyacu.
Ibi bintu bigomba gusobanurirwa abanyarwanda bakunda u Rwanda.Izi diplome batanga zigatsindirwa n’abantu 800 barenga, ubundi harugitsindwa mu Rwanda?Niba bose uko batangiye babonimpamyabumenyi uburezi bwacu bushobora kuba bufite ikibazo cy’ingutu.
None se buriya barishimye koko ?
Nibaze ubushomeri tubusangire mbmazemo imyaka ibiri. Harya se koko ubwo barishimye,Mana we!
SHA HARI IBIBAZO BIKEMURWA BIDASABA AMASHURI , MUJYE MUHA UMWANYA N URUHARE ABATARABASHIJE KUJYA MU MASHURI NABO BAZI UBWENGE KANDI BARASHOBOYEEE, ABASAZA N ABAKECURU , hari philosophie ivuga ko plus femine biga amashuri plus devorce , namwe murabyibonera , aho ngo 85% y imanza mu nkiko ari devorce , thankx .
congratulations ku barangije bose…BAZAGIRE AMAHIRWE MU BUZIMA BAGIYEMO
igihugu aho kigeze kirashaka abantu bagiteze imbere, atari abantu giteze imbere, twige twumva tugomba kwiteza imbere atari ukwiga ngo igihugu kizaguteza imbere, nicyo aya mashuri yakatumariye
Comments are closed.