RFTC yazanye imodoka nshya mu kunoza ‘transport’ i Kigali
Mu mushinga mushya w’imodoka 200 zo gutwara abantu Impuzamakoperative yo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda (RFTC) yamuritse kuri uyu wa 19 Werurwe imodoka 25 nshya zije ku ikubitiro, ni mu rwego rwo kunoza umurimo wo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali.
Gahunda zo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali ziherutse kwegurirwa impuzamashyirahamwe eshatu mu mujyi wa Kigali, gusa n’ubu biracyagaragara ko umubare w’abagenzi uruta cyane uw’imodoka zibatwara cyane cyane mu gihe cy’amasaha yo kujya ku kazi no gutaha.
RFTC yatangje ko ifite gahunda yo kuzana imodoka 200 zo gukora aka kazi. Kuri uyu wa 18 Werurwe izigera kuri 25 zamuritswe, nyuma y’ibyumweru bibiri izindi 15 zizagera i Kigali zuzure 40 nk’uko byatangajwe na Col. Twahirwa Dodo umuyobozi wa RFTC.
Umushiga w’izi modoka 200 uzaba uhagazi miliyari imwe na miliyoni 175 z’amafaranga y’u Rwanda, arimo inguzanyo nini ndetse n’igice kimwe cy’amafaranga ya RFTC ubwayo.
Fidel Ndayisaba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wari muri gahunda yo kumurika izi modoka, yashimiye cyane RFTC ku kuba ifite gahunda nziza yo gukomeza kunoza ibyo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali.
Ubwiyongere bw’abatuye umujyi wa Kigali bugenda burushaho kugaragarira mu bikorwa by’ubwikorezi aho imodoka zitwara abantu zigenda ziba nke kubarusha, imihanda nayo bikagaragara ko ari micye mu gihe cy’umubyigano w’imodoka mu mihanda.
RFTC yatsindiye isoko ryo gutwara abagenzi muri zone abyiri muri enye zigize umujyi wa Kigali.
Gutwara abantu mu mujyi wa Kigali byatsindiwe na sosiyete eshatu; Royal Express, KBS na RFTC itwara abantu muri zone ebyiri kuri enye ziri mu mujyi wa Kigali.
RFTC yatsindiye gutwara abantu muri zone za;
Zone ya gatatu yatsindiwe na RFTC: ikorera Kimironko, Bibare, Gereza Kimironko, Mushunba mwiza, ku cya Mitsingi, Remera, KIE, Controle Technique , Umudugudu w’Urwego na RDB. Izi modoka zigera mu mujyi rwagati no muri Gare ya Nyabugogo.
Zone ya kane nayo yatsindiwe na RFTC: ikorera i Nyamirambo, Rwarutabura, Mageragere, Nyacyonga, Rutunga, Karuruma, Gihogwe, Jali, Jabana, Nduba. Izi modoka nazo zigera no muri Gare ya Nyabugogo.
Izindi zone ebyiri za mbere;
Zone ya mbere yatsindiwe na Kigali Bus Service (KBS): Remera , Kanombe, Masaka, Kabuga, Kicukiro centre, Sonatubes rwandex, Gikondo nyenyeri na Bwerankoli izi modoka zigera mu mujyi hagati no muri Gare ya Nyabugogo.
Zone ya kabiri yatsindiwe na ROYAL EXPRESS : ikorera Kicukiro centre, Kagarama ku muyange, Karembure Nyanza Gahanga, GATENGA, Magerwa, Nyenyeri, Sonatubes, Gishushu, Kacyiru, Kimironko, Chez Lando. Izi modoka zigera mu mujyi hagati no muri Gare ya Nyabugogo.
Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ni byiza cyane ko bazizanye, ngaho rero bazohereze ahafite ibibazo by’imodoka
turabishimye niba zitagiye gushaka amanshi za rubavu,cyangugu na za Butare….ariko kdi mudufashe nabataha kumuyumbu niba kbs zarananiwe kugera rugende bareke RFTC yiyizire,tubone izituzana kukazi niziducyura,doreko guterera kigali parents twegerane nazo zitagifite imbaraga zo kuhazamuka zizadutura hejuru yabzriya bana….nibura tubone izitujyana dirext mumujyi zitadukerereje kuri kariya gasozi.murakoze
Iyi sosiyete ndabona yakoze akazi keza cyane ahubwo twizereko ikibazo cyo kubura imodoka kirangiye burundu ndetse no gutinda kumirongo
Ni byiza cyane.
BYABA BYIZA MUYIHAYE N’IZINDI LIGNES Z’ANDI MA-COMPANY ZIFITE IBIBAZO….
Mwakagombye kuba mutubwira ko ari iza dubai kuko new model (inshya) ntabwo zifite amatara asa gutyo
Iyo sosiete tuyishimiye uburyo iharanira gukemura ibibazo by’abayigana.
Iyo sosiyete tuyishimiye uburyo iharanira gukemura ibibazo by’abayigana.
ni byiza kuko RFTC yarisigaranye imodoka zishaje gusa
turabishimye niba zitagiye gushaka amanshi za rubavu,cyangugu na za Butare….ariko kdi mudufashe nabataha kumuyumbu niba kbs zarananiwe kugera rugende bareke RFTC yiyizire,tubone izituzana kukazi niziducyura,doreko guterera kigali parents twegerane nazo zitagifite imbaraga zo kuhazamuka zizadutura hejuru yabzriya bana….nibura tubone izitujyana dirext mumujyi zitadukerereje kuri kariya gasozi.murakoze
Iyi sosiete rwose turayemera kuko igerageza gukoresha imbaraga zayo zose. conglatulation kuri RFTC mukomeze muterimbere. munakomezemuduhe service nziza rwose
Bavane imodoka zishaje mu mihanda kuko zikomeje guteza impanuka cyane mu duce twa Mageragere ahakomeje kugaragara imidoka zishaje cyane ndetse no muri zone ya Jabana, Nduba rutunga, twibaza aho aba Polisi bagiye tukayoberwa, aho imodoka ishobora gupfira ku bagenzi inshuro zirenga eshatu , ubu se ababishinzwe baba barihe? Agasozi ka rwarutabura ko ntabwo gasiga abaturage amahoro Pe. Polisi ntizaze ije gutabara ahubwo itangire akazi kayo itabare abaturage!
RFTC deserves Credit, Congratulations. Gusa icyo nakosora uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru nuko uyu mushinga w’imodoka 200 uzatwara 9,400,000,000 Frw aho kuba 1,175,000,000 nkuko yabivuze, kuko bibaye nkuko yabivuze Coaster imwe yaba igura 5,875,000 Frw kandi bitabaho. Conguratulation Rwanda Federation of Transport Cooperative, Unions and Cooperatives
Ni byiza cyaneee ko hari abantu bitangira igihugu na bagenzi babo. Ngaho se nibohereze i Nyamirambo twari tugiye kuzicwa n’igipfunsi tuzirwanira !!!!!! Wenda twaruhukaaaaaaaaaaa ! Amen !!!!!!!!!!!!
Comments are closed.