Digiqole ad

68% by'abacuruzi ntibaritabira kugura utumashini dutanga inyemeza buguzi

Nyuma y’igihe kitari gito Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro “Rwanda Revenue Authority (RRA)” cyari kimaze gikora ubukangurambaga mu nzego zose cyane cyane abikorera batanga umusoro ku nyongeragaciro “TVA” kugira ngo itariki ya 31 Werurwe 2014, izagere baramaze kugura utumashini dutanga inyemezabuguzi tuzwi nka “Electronic Billing Machine (EBM)” imibare iragaragaza ko abagera kuri 68% mubo bireba bataratugura kandi hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umunsi ntarengwa watanzwe ugere.

Tumwe mu twuma dusohora inyemezabuguzi "EBM"
Tumwe mu twuma dusohora inyemezabuguzi “EBM”

Ubusanzwe imibare igaragazwa na RRA, abacuruzi bagomba kwishyura umusoro ku nyungu bagera ku bihumbi 11, ariko muribo 7,500 niba ikigo gihanzeho amaso kuko aribo bakora neza bizwi, muri abo abagera ku 2400 bajya kungana na 32% gusa nibo kugeza ubu bafite EBM.

Abagera kuri 700 basabye kutazakoresha utu tumashini barabyemerewe, gusa ngo hari n’abandi bitazaba ngombwa ko batugura ahubwo bazagura ikoranabuhanga dukoresha “software” cyangwa bagahuza iryo bari bafite n’irya RRA.

Kuba abacuruzi benshi bataratugura biterwa n’impamvu zitandukanye, bamwe bakunze kwinuba duhenze kandi no kudukoresha bigoye.

Ku rundi ruhande ariko mu kiganiro RRA yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, yavuze ko urwo ari urwitwazo kuko utu tumashini tudahenze cyane kandi ngo bafashe n’ingamba zitandukanye ku buryo igiciro kizagenda kigabanyuka kugera nibura ku bihumbi 200.

Umuyobozi wa RRA, Komiseri Tusabe Richard yavuze ko amafaranga agera ku bihumbi 400 ubu EBM zigura adateza igihombo abacuruzi kuko n’ubundi bayashyira ku rutonde rw’ibyo bakoresheje (dispense) bakayishyurwa kandi ngo hari n’ibigo bizicuruza bisigaye byemerera abacuruzi gutwara utumashini bakishyura mu byiciro.

Tusabe avuga ko bakomeje gukora ibishoboka byose kugira abacuruzi bumve akamaro ka EBM ndetse anakangurira abasigaye bataratugura kwitabira kutugura batarindiriye kuzigura ku munsi wa nyuma, kugira ngo RRA ibone n’umwanya wo kubanza kubigisha uko dukoreshwa.

Ati “N’ubwo abamaze kutugura bakiri bacye twizeye ko n’abandi bazaza ku munsi wa nyuma ….kuko hari ababigize umuco.”

Tusabe kandi yanasabye abacuruzi kwirinda kugongana n’itegeko rihana umucuruzi usora umusoro ku nyongeragaciro udakoresha EBM kuko riteganya ibihano biremereye ku buryo hari n’ibigera ku mande ya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa ngo RRA ntigambiriye guhana cyangwa kubangamira abacuruzi, ahubwo ngo ikigamijwe ni ukugira ngo imisoro nka kimwe mu bikoresho byo kwiyubakira igihugu itangwe neza.

Imibare ya RRA igaragaza ko umusoro ku nyongeragaciro “TVA” ufite 30% by’imisoro yose yinjira mu isanduku ya Leta.

Itariki ya 31 Werurwe irasa n’ikomereye abasora ariko inakomereye RRA kuko ariwo munsi wa nyuma wo kuba abacuruzi bose baguze EBM, ukaba umunsi wa nyuma wo kwishyura umusoro ku nyungu z’umwaka ushize, ukaba kandi n’umunsi wa nyuma wo kwishyura imisoro itatu yakirwaga n’uturere iherutse kwegurirwa RRA.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ejo RRA niyatangira kubaha ngo ngaho babahemukiye ntibababwiye nukubagendaho, ariko kuko abanyarwanda bamwe bashaka kwigira nka moto, aho barinda guhatwa imigere nka moto kugirango bakore ibintu bibafitiye inyungu, ibi bimaze hafi nkamezi arenga atatu bitangajwe ariko ntibiritabirwa, bagakwiye guhindura imyumvire

    • iyi comment natgo ari iya RRA niya basomyi

Comments are closed.

en_USEnglish