Gukora inyigo nabi kwa MININFRA byagushije Leta mu gihombo
Minisiteri y’ibikorwa remezo MININFRA yakoze inyigo nabi ku mishinga yo kubaka ingomero nto zirindwi (7) z’amashanyarazi maze bigwisha Leta mu gihombo cy’amadorali hafi miliyoni eshanu. Ni ibyagaragajwe kuri uyu wa 20 Werurwe ubwo iyi Minisiteri yari mu Nteko Ishinga Amategeko imbere ya Komisiyo ya Politiki uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, yisobanura ku bijyanye n’izi ngomero zitakozwe neza nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umuvunyi.
Mu mwaka wa 2006 Minisiteri y’ibikorwa remezo yahaye isoko ryo kubaka ingomero nto zirindwi ikompanyi yitwa HPI(International Hydropower)ku giciro cy’amadorali y’Amerika 12.767256.19 rigomba kurangirana n’umwaka wa 2007.
Ibi nti byaje kugerwaho nk’uko byari byitezwe kuko kompanyi ya HPI yari yahawe aka kazi yaje kunanirwa gushyira mu bikorwa ibyo yari yiyemeje gukora maze mu mwaka wa 2011 ishyirwa mu bikorwa ry’isoko ryo kubaka izi ngomero ryegurira EWSA (ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu amazi isuku n’isukura) nayo igirana amasezerano n’indi kompanyi yitwa Tianjin kugira ngo irangize imirimo yari yatangijwe na HPI.
Mu guha isoko iyi kompanyi ya kabiri igiciro cyo kubaka izi ngomero cyiyongereyeho amadorari y’Amerika 6.839140.45 bivuze ko ubwishyu bwakozwe na MININFRA hongeweho ubwo EWSA ingomba gukora bihwana na miliyoni z’amadorali y’Amerika 16.898066.47.
Ibi bikagaragaza ku mirimo yo kubaka izi ngomero hiyongereyo amadorali y’Amerika 4.493066.47 ahwanye na 36.22% by’igiciro cyo ku masezerano ya mbere. Kandi ubundi mu mategeko bivuga ko iyo ibiciro bizamutse bikarenga 20% amasezerano aseswa, bagatanga isoko bushya.
Icyakora ariko n’ubwo bigaragara ko Minisiteri y’ibikorwa remezo yashoye amafaranga menshi muri iyi mishinga ndetse ikanahinduranya kompanyi kugira ngo imirimo yo kubaka izi ngomero yihute kugeza ubu nti rarangiza kandi byari biteganyijwe ko yagombaga kurangirana na tariki 16 Gicurasi 2013.
Eng.Emma Francoise Isumbingabo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo wari uhagarariye iyi Minisiteri mu Nteko ishinga Amategeko yavuze ko ikintu cyateye iki gihombo ari uko nta nyigo ifatika yabanje gukora ngo basuzume barebe abo bahaye akazi n’ibyo bagiye gukora.
Eng.Isumbingabo avuga ko icyatumye aya mafaranga yiyongera ari uko rwiyemezamirimo wa mbere atabashije gushyira mu bikorwa ibyo yari yiyemeje yarangiza akanica byinshi.
Agira ati:”Icyatumye aya mafaranga yiyongera n’uko hari byinshi yari yishe byasabaga kubanza gukosorwa, ibya kosowe rero ni byo byatwaye menshi cyane”.
Ikindi yagarutseho mu cyaba cyarateje iki gihombo yavuze ko ari uko Minisiteri yatanze iri isoko idakurikije amategeko n’amabwiriza ngo inabanze igenzure neza niba koko rwiyemezamirimo uhawe isoko azabasha gushyira mu bikorwa akazi yapiganiwe.
Agira ati:”Habayemo kudakora inyigo neza no kudatunganya iyi mirimo uko bikwiye(Poor Planing and Poor management), turabyemera kandi turabisabira imbabazi”.
Uyu muyobozi kandi yagarutse ku cyaba cyaratumye iyi mirimo idindira bigeze aha kandi kugeza ubu igihugu cyigifite ikibazo cy’amashanyarazi, avuga ko rwiyemezamirimo yagaragaje ubushobozi bucye mu guhuza ibikorwa, ikirire cyagiye kiragaramo imvura nyinshi, ibikoresho bidahagije ndetse no gutumiza ibindi bigatinda.
Icyakora ariko yavuze ko bagiye kwikubita agashyi bagashyira ibintu mu buryo, mbere yo gutangira umushinga bakabanza kuwiga no kuwunoza neza, cyane cyane bita ku kureba rwiyemezamirimo watsindiye isoko niba koko aba abishoboye.
Agira ati:”Ubu tugiye kujya dutanga amasoko , nti tuzajya dufata uwaciye make, ahubwo tuzajya tureba ushoboye koko, ubundi niba ari ikompanyi yo hanze tubanze dusabe ambasade yacu muri icyo gihugu itugenzurire koko niba uwo muntu ashoboye.”
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo kandi yanagaragaje ko rimwe na rimwe gahunda yo kwihutisha imirimo iri mu bituma bihuta ariko ngo na none rimwe na rimwe imirimo igakorwa nabi bakagira ibipfiramo.
Yavuze ko bagiye kujya bihutisha imirimo ariko bagakurikiza amategeko n’amabwiriza ndetse bakanagenera igikorwa igihe gikwiye kurangiriraho gikozwe neza.
Yongeye ati:”Gahunda yo kwihutisha turayumva ariko tugiye kujya twihutisha dukurikiza amabwiriza”.
Ingomero zubatswe ntizitanga ibupimo byari byitezwe
Raporo urwego rw’Umuvunyi rwagejeje kuri iyi komisiyo igaragaza ko ingomero zubatswe zidatanga ibipimo byari byateganyijwe, aha batanze urugero k’urugomero rwa Gashashi rwagombaga gutanga KW200 ariko kuri ubu rukaba rutanga KW 31 gusa.
Kuri iki kibazo, Eng. Isumbingabo, yavuze ko impamvu ari uko abaturage bakoresha amashanyarazi ari bacye bigatuma urugomero rurekura ingufu za KW31 ariko avuga ko urugomero rwubatse k’uburyo rufite KW 200.
Agira ati:”Ikibazo ni uko abaturage bakoresha izi ngufu ari bacye hariya, hakonetse abaturage benshi n’inganda zikoresha amashanyarazi izi ngufu zakoreshwa zose uko ari KW200, gusa ubu tuzahuza umuyoboro w’urugomero n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi mu gihugu kugira ngo izi ngufu za ruriya rugomero zisaranganywe hirya no hino mu gihugu”
Ikindi cyagaragajwe n’uko bubatse izi ngomero baziko hazubakwa ibikorwa bikoresha amashanyarazi menshi none bika ari ntabyo n’abaturage bayakoresha bakaba ari mbarwa.
Zimwe mu ngomero zubatswe ni za Janja nayo itanga KW50/200, Gashishi nayo bavuga ko yagize ibibazo biri tekinike, Nyabahanga na rwo ngo rwagize ibibazo tekinike, Nyirabuhombohombo narwo rutanga KW300/500. Hari n’urugomero rwa Nshili na rwo ngo rwagize ikibazo cy’imvura nyinshi iteza inkangu ikangiza umuyoboro.
Abaturage barahazahariye
Nk’uko byagaragajwe na bamwe mu badepite bari bitabiriye iki gikorwa ngo abaturage bari ba nyiri ubutaka bwubatsweho izi ngomero bararenganyijwe aho ngo kugeza ubu bamwe batahabwa amafaranga yingurane kandi ubundi itegeko rivuga ko umuntu agomba gutanga ingurane mbere y’amezi atatu ngo atangire ibikorwa yifuza gukorera kuri ubwo butaka.
Kuri iki kibazo Minisiteri y’ibikorwa remezo yisobanuye ivuga hari abaturage babariye mu mwaka wa 2006 mbere y’uko itegeko rishya rigenga ubutaka ritangira gushyirwa mu bikorwa bashaka kongera kwishyuza.
Aha kandi yavuze ko ikindi cyatumye batinda bakaba bamaze imyaka n’imyaka batarishyura abaturage ari uko babasabye kubanza gufunguza konti kugira ngo babishyure ariko kugeza ubu hakaba hakigaragara ibibazo bitandukanye.
Avuga ko amalisiti y’abazishyurwa yageze muri MINECOFIN bagasanga hari amazina yanditse nabi ndetse n’amanimero ya Konti bikagenda bitindiza igikorwa cyo kwishyura.
Gusa ariko Eng.Isumbingabo yavuze ko bagiye guhindura imikorere buri mushinga bafite uzabasaba kwimura abaturage ngo bazajya bawutangira ari uko bamaze kwishyura abaturage mbere y’amezi atutu nk’uko amategeko abiteganya kugira ngo umuturage nawe abanze atekereze icyo azakoresha amafaranga y’ingurane.
Rachel Mukandayisenga
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Twisimiye inteko yacu ibyo igenda igeraho, ariko turabako bitazajya birangiriraho. Umuyobozi yangiza ibintu byarubanda (Imisoro) kubera impamvu zinyuranye: Ubushobozi bukeya, cyangwa ruswa yarangiza agasaba imbabazi? Cyangwa aba akwiriye kwegura hanyuma akanakurikiranwa mu inkiko. Ubu koko Minister akwiriye kwigishwako umuturage adakwiriye kumwimura aho atuye atamuhaye ingurane ihwanye naho yaratuye? Ibi bintu biteye ubwoba!!!!!!!! rUBANDA RUGUFI RWARAGOWE. Mudufashe mukurikirane abakoze ibyo byose, kandi ubukererwe bwabayeho bubazwe ababugizemo uruhare.
njye ndumva MINNFRA yaseswa, abo ba Ministiri bagasezererwa bose, hagashyirwaho Service ishyinzwe ibikorwa remezo muri Presidence ya Republika, His Excellence akikurikiranira ibi bikorwa wenyine. kuko iyi Ministeri yagaragaje ubushobozi bucye kuva igihe kirekire kd birigutera leta igihombo kinini.
aya ni amafranga y’abaturage kandi yavuye mu misoro hitezwe ko azabateza imbere , iyo rero hajemo ngo yakoreshejwe nabi usanga nabyo harimo ikibazoa ariko reka twishimire ko bigiye gukemuka
MININFRA wagira ngo abatekinisiye bayo barasinziriye. Ubu se nk’ushinzwe igenamigambi hamwe n’ushinzwe amategeko bamaze iki guhora bahombya Leta buri mwaka kuri buriya buryo! Kuki batagenzura ayo madosiye mbere yo gutanga isoko. Ubwo se ntibananiwe?Mubyibazeho pe!
Ni ikibazo ba enginieur bakora iki se ni ba badafite ubushobozi bashaka support ariko umushinga ugategurwa kandi ugakorwa neza. Turamubabariye ariko ubutaha nta zindi mbabazi
wowe nande mumubabariye?jya umenyako imbabazi zijyanye nimitungo y,arubanda zibanzirizwa no kuyisubiza wenda ukababarirwa kudafunwa gusa niba utabizi uzabaze ZAKAYO NA YESU munyambabazi uko bagenjereje rubanda kubyimisoro yabo nuwo nafate ibyo atunze yishyure
turashima inteko kumakosa nkaya igenda isaba ibisobanuro kandi bikaboneka, ariko nanone harri ibintu bitumvikana nigute ikigo nka minifra cyuzuye abahanga abatechnicien kivuga ngo kwiga inyigo nabi? kandi haba hari n’ibyagenwe kugirango iyo nyigo yigwe atari ukuvuga ngo arrangement yabayho, nikibazo cy’uburangare ndetse na irresponsibility bikiranga bamwe baba bafitwe ibintu munshingano zabo, ariko ibi byagakwiye guhinduka kuko gucyerensa ibintu ntaho yatuganisha
Twemera amakosa kandi turabisabira imbabazi, tugiye kwikubita agashyi,agashyi nti gahagije bajye bavuga kwikubita igishyi.Bajye bavuga ko beguye,kuko ubu ni ubushobozi buke.Ejo bazongera bakore nabi bongere basabe imbabazi .Ibi nti bikwiye.Ariko uru Rwanda ko ari urwa Kanyarwanda wese mwaretse tukarukorera turukunda ,erega ruzadukiza twese ,natwe mugihe turukunda,kandi ibwiza biri imbere.
Comments are closed.