Digiqole ad

FERWAFA yisubiye, Rayon Sports na APR FC zizakinira i Nyamirambo

19 Werurwe – Mu kiganiro n’abanyamakuru kiri kubera i Remera ku kicaro cya FERWAFA, umuyobozi w’iri shyirahamwe amaze kwemeza ko umukino wa Rayon Sports na APR FC wari wasubitswe usubijwe ku munsi wari wagenweho n’aho wari kubera.

Nzamwita Vicent de Gaule umuyobozi wa FERWAFA
Nzamwita Vicent de Gaule umuyobozi wa FERWAFA

Bigaragara ko byagoranye cyane gufata uyu mwanzuro.

Ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu mukino cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu cyahagaritswe abanyamakuru babwiwe ko umwanzuro kuri uyu mukino uza gufatwa nyuma bakawumenyeshwa kuri uyu mugoroba bamaze kuvugana n’imapnde zose zirebwa n’iki kibazo.

Vicent de Gaule Nzamwita uyobora FERWAFA yatangaje ko uyu mukino usubijwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo nk’uko byari bimeze kuri gahunda ya mbere.

Umwanzuro wo gusubika uyu mukino, Rayon Sports yari yavuze ko nta shingiro ufite, ndetse Police y’igihugu yari yavuzweho na FERWAFA ko itazirengera umutekano w’abafana bazawuzaho, yari yahakanye aya makuru kuri uyu wa 19.

Mu kiganiro n’abanyamakuru umuyobozi wa FERWAFA yahakanye ko batavuze ko Police itazashobora kwirengera umutekano w’abafana kuri icyo kibuga, ahubwo FERWAFA yavuze ko impungenge ifite ari ubushobozi buto bwa stade bwo kwakira abafana benshi bashobora kuza kuri uyu mukino.

Abwiwe ko hari amajwi y’umuyobozi wungirije wa FERWAFA Albert Mwanafunzi yemeza iby’uko Police yababwiye ko itazirengeera umutekano w’abafana benshi bashobora kuza kuri uwo mukino. Nzamwita de Gaulle yagize ati “Natwe turi abantu dushobora gukosa. Icya ngombwa ni uko ubu twicaye n’impande zose tukumvikana uko ibintu bigomba kugenda  umukino ukaba uzaba ku cyumweru i Nyamirambo.”

Nzamwita yatangaje ko nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zose zirebwa n’uyu mukino hemejwe ko kuri uyu mukino hazagurishwa amatike ibihumbi birindwi (7 000) gusa, angana n’ubushobozi bw’iyi stade y’i Nyamirambo.

Kugeza ubu kwinjira kuri uyu mukino biracyari ku giciro cyatangajwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, ibihumbi bitatu aha macye, 5000Rwf ku mpande ahatwikiriye na 10 000Rwf mu cyubahiro.

Uyu munsi byatangajwe ko imiryango izafungurwa saa 11.45 z’amanywa.

Uyu mwanzuro wari wagaragaye no ku rubuga rwa FERWAFA wasubiweho
Uyu mwanzuro wari wagaragaye no ku rubuga rwa FERWAFA wasubiweho

Hari amakuru yavugaga ko APR FC yaba itifuza gukina na Rayon Sports mu giha yavunikishije abakinnyi barimo inkingi zayo nka Emery Bayisenge. APR ariko yahakanye iby’aya makuru.

APR FC irarusha Rayon Sports amanota atatu mu gihe shampionat ibura imikino itandatu ngo itangire. Rayon Sports yari yandikiye ibaruwa FERWAFA iyimenyesha ko niba umukino utabaye ku munsi wari wateganyijwe ihita yivana mu marushanwa yose ya FERWAFA ya 2013-2014.

Uyu mukino usubijweho nyuma y’igitutu gikomeye cya Rayon Sports, ikipe yigaragaza ku ma stade ku mikino itandukanye ko ifite abafana benshi mu Rwanda kurusha izindi.

Gusubizwaho kwawo byongereye agaciro uyu mukino n’amatsiko menshi yo kumenya uko uzarangira.

Damas Nkotanyi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Yewe? ntibyoroshye iby’ino ruhago. Championat itangiye kuryoha peee!!!!!

  • karekose se bashakaga kumva reactions z’abantu arega kutivugira kw’amakipe menshi mu Rwanda nibyo bituma atsikamirwa ntare imbere mistake yambere yaribonetse kuri Ferwafa  attention rero nubutaha nti bazibeshye amazi si yayandi  

  • ubundise mbere yose bawushyiraga kuri stade ntoya batabizi ko reyon sport igira abafana benshi. bakaboneraho nokubeshyera polise ikaba ibatamaje ! ahubwo ndabona munaniwe mugufata imyanzuro.

  • FERWAFA yose yakagombye guhita yegura ntayandi mananiza, kubeshyera police ndetse no gushyushya abantu umutwe!

  • Pole sana vincent de gaule cyakora ugaragaje ko abagusabye gufata kiriya cyemezo barushijwe ingufu noneho rero ubu bashakire kuri ba arbitre dore ko ku mukino nk”uyu nzenze zbz yzhzwe ikaze ngo ashakire hasi no hejuru kandi atirengagije no gukora mu mufuka akurayo akantu (yellow, red card) kugirango acogoze umuvundo w’ibitego bishobora kwinjira mu izamu rye.

  • ntibizoroha pe!

  • Ariko ni ukuri ubundi iyo ibintu nkibi bibaye ahandi ubuyobozi buhita bwegura. De Gaule yagaragaje ko yiteguye gukora ibyo wamushyizeho azamusaba byose ku cyiguzi icyo aricyo cyose. Icyakora ibi na none bigaragaje ko Rayon ifite ijambo rikomeye mu bibera mu gihugu, ubutaha De Gaule azakinire ku dukipe duto apana Gikundiro!

  • biragaragara ko FERWAFA itangiye nabi ihuzagurika,gusa bari badushyuhije umutwe kabisaa cyakora byo ndishimye kuko uyu mukino wemejwe ahasigaye ni ugutegereza ibizava muri uno mukino

  • aba rayon  tugiye  kwerekana   perfomence   ku  mugonzi  tuzarara  twi  breakingira

  • De Gaule akwiye kuhakura isomo niyo yaba akoreshwa n’abandi ariko bose babimenye ko Gikundiro hari ibintu bimwe itazajya yihanganire. Rayon oye oye oye……..

  • Ariko nk’ibi FERWAFA iba ikoze si ugusuzuguza igihugu n’Abanyarwanda kweri? Fortunately bisubiyeho, ariko si ku bwabo ni ku bwa Rayon Sports (Gikundiro), ndabona rero aba bayobozi ba FERWAFA, batangiye bagaragaza intege nke mu kuyobora iri shyirahamwe, ibi bibahe isomo ntibazongere gukora irindi kosa nk’iri, bafate abanyamuryango kimwe!

  • UBUNDI SE APR IBAYIGIRA IBIKI? NJYEWESINARIKUZONGERA GUKUNDA ABANTU BACANO ABANDI BABABUZA AMAHIRWE YABO. FERWAFA IRASEBYE. UBUNDISE APR ICYO IMAZE SI UG– USESAGURA IMITUNGO W’ABANYARWANDA?

  • Vraiment kubona Federation ihindura icyemezo inshuro zirenga ebyiri ku munsi ,biragaragara ko bakoreshwa bo ubwabo badashoboye kwifatira icyemezo ,bakwiye kujya mu itorero kandi bagahugurwa na inzobere muri foot ball ni amategeko ayigenga kandi bakiha agaciro,nongere nsabe abashobora kuganira ni abanyamakuru ba ISANGO SPORT bazabansabire kugira profesionnalisme mu byo bavuga kuko barisebya cyane.

  • Ndishimye cyane kubona tugiye kubona umukino w’ibihangange byo mu Rwanda aribyo RAYON SPORTS FC na APR FC amanota barushanwa ari atatu gusa. Gusa mfite impungenge ku basifuzi kuko sinzi ko bazashobora kurenga ku gitutu cy’abafana n’abanyamakuru bafana. Iyo wumvise comments zabo nyuma ya match usanga iyo RAYON SPORTS FC yatsinze habayeho gusifura nabi baravuga ngo kwibeshya k’umusifuzi birasanzwe kuko ari abantu kandi n”Iburayi bibaho ariko iyo umusifuzi yibeshye APR FC igatsinda abanyamakuru barasakuza ngo imisifurire yo mu Rwanda nta kigenda, ngo ni ruswa, etc.Nisabire abanyamakuru bafana kwihangana bakagira analyses zimwe ku bibazo bisa.

  • n’ubundi ndabona uriya mugabo yabera kuba igikoresho . ariko kuki turyoherwa no gushyira imbere  abaruma bagahuha  kandi  abashobora gufata ibyemezo bemaraye batabuze mu gihugu cyacu? hari abatuvangira rwose !!!

  • OYEEE RAYON YACU COURAGE BASORE NATWE ABATEGARUGORE TURABASHYIGIKIYE MUNGU ABABARIKE SANA MUZATWEREKE BYIZA LE23-MARCH.

Comments are closed.

en_USEnglish