Digiqole ad

Naje kubabwira ibirura birya intama hano ku Isi – Museveni

Mu ijambo rye kuwa 18 Werurwe i Midrand muri Africa y’Epfo ahizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 y’inteko nyafrika ishinga amategeko, yikomeye cyane ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bikomeye uburyo bifata Africa n’abayobozi bayo.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yikomeye cyane amahanga akomeye kwivanga mu bya Africa
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yikomeye cyane amahanga akomeye kwivanga mu bya Africa

Yifashishije igitabo cy’ijambo ry’Imana Museveni yagereranyije ibyo bihugu n’ibirura naho ibya Africa bidafite imbaraga nk’intama.

Perezida Museveni yatanze urugero rwa Libya aho ngo NATO (North Atlantic Treaty Organisation) ihuriro ry’ibiguhu bikomeye ku Isi biri ku majyaruguru y’inyanja ya Atlantika byumvikanye ubufatanye mu bya gisirikare, ifatwa nk’iyoboye isi ubu, ngo imyitwarire yayo mu kibazo cya Libya yari agasuzuguro kuri Africa.

Mu ijambo rye, yatanze urugero ati “ Hari igihe abayobozi b’ibihugu bya Africa barimo n’umukuru wa African Union, Perezida Jacob Zuma ndetse na Ministre wanjye (wa Uganda) w’Ububanyi n’amahanga binjiye mu ndege bagiye muri Libya guhuza abatumvikana. Maze NATO ibabwira guhindukira bagataha.”

Akomeza agira ati “Tekereza abaperezida ba Africa ku butaka bwa Africa, mu butumwa bwa Africa, gutegekwa na NATO ngo ntibagere mu gihugu. Mu gishwahili tubyita Tharau (kumva ko ikintu/umuntu ntacyo avuze).”

Mu ijambo rye Perezida Museveni yatangiye ahita arasa ku ntego, avuga mu isengesho Yesu/Yezu yigishije yavuze ngo “ ntuduhaane mu bitwoshya ahubwo udukize icyago”. Nyamara ariko ngo mu gitabo cya Izayi,11: 6 hakavuga ngo “Ikirura kizanywera hamwe n’umwana w’intama”

Asobanura aya magambo akoreshwa cyane n’abihaye Imana Museveni yavuze ko Africa idakwiye gutererana ibisambo itera irari kuko yo nta mbaraga ifite. Naho ku murongo wa kabiri ho, avuga ko ku bw’amahirwe macye ku Isi atari mu ijuru aho ikurura n’umwana w’intama bizabana neza.

Ati “ Hano ho ibirura biracyarya abana b’intama. Naje hano rero uyu munsi kubabwira ‘ibirura birya intama’ hano ku Isi.

Museveni yatangiye yibutsa ko Africa abayituye abenshi indimi zabo cyangwa imico babihuriyeho. Ati “Hari amatsinda ane gusa y’indimi muri Africa mu banyafrica miliyari 1..033

Akoresheje amateka yagiye yibutsa ko Africa ariho ntangiriro y’umuntu ariko ko nyamara ahagana mu 1900 usibye Ethiopia ibindi bihugu byose bya Africa ngo byari byarigabagabanyijwe n’Abongereza, abafaransa, ababiligi, abasipanyole, abaportugal n’abataliyani. Impamvu ngo yari uko gusa ubwami bwabaga buyoboye butabashaga kurwana n’abo bazungu n’uwagerageje ngo yaratsinzwe.

Museveni yavuze mu ijambo rye ko abanyafrica ari abantu muri rusange bayoboka bagacisha macye ugereranyije n’abahindi bo muri Amerika, abizwa Azecs bo muri Mexique cyangwa aba Incas bo muri za Peru bo bahagaze bakarwanya ba gashakabuhake kugeza baje gushakira amaboko y’abacakara muri Africa.

Nubwo Africa ngo yaje kugenda ibona ubwigenge ku bakoroni mu myaka ya za 1960, ubu bwigenge ngo ntabwo bwakoreshejwe mu kwitegura kwirinda ubukoloni bushya bw’ubwirasi no gutegekerwa kure nk’uko Museveni abivuga.

Ati “ Bya bihugu byari byaradukolonije biracyateza akajagari muri Africa mu kwimakaza ibibi n’inzira yabyo muri Africa. Urugero muri Uganda, mu 1971 bafashije Idi Amin kugera ku butegetsi, abantu barenga 800 000 baricwa nta butabera hagati ya 1971 na 1986, Lumumba muri Congo mu 1961 yarishwe abarwanya, byafashe imyaka 50 kugirango batere intambwe ubu bari kugerageza gusoza. Mu Rwanda, kwivanga kw’igihugu gikomeye kwatumye miliyoni y’abantu yicwa mu 1994. Kwivanga ntikwahagaze. Mu kibazo cya Libya, indege itwaye abaperezida b’ibihugu bya Africa bari mu butumwa bwa AU yahagaritswe na NATO kugwa ku butaka bwa Africa!!! Uruhare rwa Africa mu gukemura ikibazo cya Libya rwarirengagijwe bidasubirwaho, kugeza n’ubu Libya iracyari mu bibazo.”

Museveni yavuze ko ikigezweho ubu ari uko ibyo bihugu ngo bishaka no gutera (attack) imico y’imiryango ya Africa, atanga urugero rw’ikibazo cy’ubutinganyi,

Ati “Urugero mu burengerazuba (mu bihugu bikomeye), amategeko yabo ahana gushaka abagabo cyangwa abagore benshi (polygamy), muri Africa hamwe na hamwe mu mico ni ibintu biri mu buzima bwabo. Ibyo ntabwo duhindukira ngo tubibabuze nabo (tubabaza impamvu batemera koumuntu ashaka abagore/abagabo benshi).

Ariko, iyo twamaganye ubutinganyi tukabugira icyaha, imiryango batera inkunga bita NGOs irahaguruka ikamagana iyo mico yacu, tugakangishwa ibihano, ibi ni Tharawu nk’uko tubivuga mu giswahili.”

Museveni yakomeje yibaza impamvu Africa ikomeje gufatwa nk’ikintu kitagize icyo kivuze (contempt).

Akisubiza ariko ko byose “ Ni amakosa yacu.” Ngo kuko Africa itarabasha guhindura byinshi ifite mo imbaraga.

Kudaha umujyo umwe imbaraga zihari Museveni yavuze ibibazo 10 bibitera, muri byo yavuzemo, gutatanya imyumvire, kurwanya abikorera, kubura ibikorwa remezo, kutagira abantu bize, kubura inganda bituma Africa yohereza hanze ibintu bidatunganyije bikagurwa macye, tukabisubizwa bitugnanyije kuri menshi, ubuhinzi budateye imbere, kutagira demokarasi n’ibindi

Kuri izi ngingo yagiye atangaho ibisobanuro n’uko atekereza ko byakemuka anyuzamo akanifashisha ibyanditswe bitabo by’amadini.

Agenda atanga ingero ku bantu n’ibintu bitandukanye Perezida Museveni yagiye agaragaza ko Abanyafrica bashobora gufatanya mu guhahirana no gufashanya bakagira ikintu kinini bageraho.

Museveni yavuze ko Africa imaze igihe kinini isinziriye mu bijyanye no kubaka ibikorwa remezo, kandi nyamara ngo ubukungu ntibwazamuka vuba mu gihe nta bihari kuko igiciro cyo gukora business kizakomeza kuzamuka mu gihe nta bikorwa remezo by’ibanze biyorohereza bihagije bihari.

Aha yagize ati “Aho kugirango abanyabwenge muri Africa bicare batekereza ku kuzamura ibikorwa remezo, uzasanga bicara basaba kongererwa imishahara naho guteza imbere ibikorwa remezo bigaharirwa abitwa ‘Donors’. “

Museveni ashimangira nyamara ko mu by’ukuri abo ba ‘donors’ badashishikajwe n’iterambere ry’ibikorwa remezo ngo kuko iyo aba ribashishikaje ntaba kuva mu myaka ya 1960 atarongera kubona umushinga wa gari ya moshi wubakwa mu gace ka Africa yo hagati  kandi ngo bizwi neza ko gari ya moshi ari bwo buryo bwa kabiri bwiza bw’ubwikorezi nyuma y’inzira y’amazi.

Museveni yavuze ko ibihugu 54 bya Africa, birimo byinshi bito cyane ari ikibazo gikwiye gutanga isomo ry’uko kujya hamwe ari imbaraga, nk’uko Canada, USA na za Mexique ari ibihugu binini bitatanye bishobora kuvamo ibihugu bito bito byinshi. Asaba ko Africa yakomgera igahuza imbaraga igakomeza imiryango iyihuza nka ECOWAS, COMESA, EAC, SADDEC n’indi igakomera.

Kuri Perezida Museveni, gukomeza kohereza hanze ibicuruzwa bidatunganyije (raw-materials) abibona nk’ikosa ry’abanyafrica kandi nk’ubucakara bushya bukorerwa Africa.

Ati “Buri gihe ntanga urugero rw’ikawa, iyo twohereje hanze 1kg y’intete z’ikawa dushobora guhabwa idorari rimwe rya Amerika. 1kg yatunganyijwe na Nestle (uruganda) i Londres igurishwa US$ 15. Niyo mpamvu mpora mvuga ko Uganda yahomeje guha inkunga (Aid) UK nibura US$ 10 kuri buri kilogarama imwe ya kawa. Kubera gusa ko  babasha gukaranga, gusya no gupakira neza ya kawa. Uko kuri ko ku ikawa ni nako kuri (ukuri) kuri Kotoni, imbaho, amabuye y’agaciro, peteroli n’ibindi…”

Perezida Museveni yavuze ko Africa ifite urugamba ubu rwo kwigobotora bimwe muri biriya bibazo yabuze kugirango ifate umurongo wa nyawo.

Yatangaje ko ubu ngo nibura mu ijambo nk’irye Africa ibasha kuvuga yisanzuye iby’ubu bukoloni bushya ngo kubera ko ubu hari urundi ruhande narwo rukomeye (socialist bloc) rw’ubushinwa n’Uburusiya ngo narwo rukomeye runafite ijambo.

Ati “Nk’uko mwabibonye nabo (urwo ruhande rundi) ni ibihugu bikomeye, binini, bifite abaturage benshi kandi biteye imbere mu ikoranabuhanga. Ariko ntabwo buri gihe nabo bazadufasha, uko ibintu bitera imbere iby’ibanza kuri bo nabo birahinduka. Ubu rero dukwiye gukoresha ubu bwigenge tubaye dufite natwe tukiha agaciro, niyo mpamvu nkatwe muri East Africa turi kugerageza kwegerana ngo dukomere nk’uko byifujwe n’abakunda kariya gace ka Africa nyakwigendera Mzee Jomo Kenyatta na Mwalimu Julius Nyerere.”

Perezida Mseveni yavuze ko atasoza atavuze ko hakenewe ururimi rumwe rwa Africa. Ahereye kubyo yavuze ko imico n’indimi bya Africa bijya gusa, yavuze ko mu karere ke igiswahili gikoreshwa cyane, ariko n’ubwo kidafite amagambo ahagije, bityo kigatiira amwe mu cyarabu, ngo gishobora kwifashisha ahubwo amagambo y’indimi nto z’abaturage. Atanga urugero rw’ijambo rya “Wimbo wa taifa” (indirimbo yubahiriza igihugu), ijambo ryayo ngo rishobora gutiira mu rurimi rwo muri Uganda rumwe aho ijambo “Lubaala” risobanura indirimbo yubahiriza igihugu, bityo bityo Africa ikaba yazagira ururimi ruyihuza.

Asoza yagize ati “ Uburyo ni bwinshi muri Africa, amahirwe ni menshi cyane, imbere ni ahacu niba twitaye ku bikwiye gukorwa.

Africa ntikwiye gukomeza kureshya ibisambo kuko yoroheje kubera ko hano ku Isi ibirura biracyarya abana b’intama.”

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • M7 avuga ukuli nukoabandi bategetsi batamushyigikira

  • kabisa uyu president numunyabwenge abanyafurika turasinziriye ibyo avuga nibyo ahubwo se ndibaza bagenzi be abibwira baramwumva GHADAFI ntiyishwe bose barebera birababaje tuzaba impumyi kugera ryari nukuri Museveni nkuri iri inyuma kuri iyo mitekerereze

  • Genda Mu7 uri kwisazira ariko uvugisha ukuri!
    Rwose Africa needs to wake up

    Ndabikunze kuko ubu aba basaza bari kuvuga ibyo twari kuba twumvana ba Sankara, Lumumba, Nkwameh…icyo gihe byimwe amatwi!

    This is another chance fellow Africans, Let us stand up to build Africa of ours that shall never be a contempt anymore like today!

  • Kubura democracy mu bihugu byacu biha urwaho abashaka gukoloniza Africa bityo bigatuma habaho politcal and economical instability. None se niba umuntu ageze ku bu perezida akumva ariwe ushoboye gusa, urumva abo bashaka gukoloniza bazabura abo babwira bati reka tubafashe gukuraho uriya wigize umunya gitugu. Rwose his excellency Museveni avuze ukuri niba abayobozi bacu babikurikiza. Africa ikeneye cyane peaceful and democratic pass over of the power. Ib bizatuma Africa iba politicaly stable bizatuma n’amajyambere aziyongeraMana Humura Abana ba Africa

    • @ Iyakawe icecekere nshuti kuguma kubutegetsi si ko kubura democracy , ubu se ko abami baburambagaho hari umuvu w’amaraso wigeze umeneka mu Rwanda mugihe cyabo? umwami yajyaga guhiga agaha abaturage be, umwami yamenyaga ko abaturage ari abe koko agaharanira kubarinda icyahungabanya igihugu icyo aricyo cyose, ubu se urumva nta kwisanzura kwabagaho? ibyo byose rega byo kwitwaza ko uguma kubutegetsi atari democracy bizanwa na ba rugigana kugirango bareme urwango mu banyafurika babone aho bahera badushyira hasi, none se ko ubwami bwa London bumaze imya n’imyaniko bitwa ngo bafite iyo democracy? hah,nta kintu cyahakorerwa ubwami butemeye ngo ni uko premier ministre yakemeje, wapi , kandi nahano ureba ngo USA nta mu president ushobora kujyaho bataramuteganyije ,hah iby ‘amatora ntibizaguhume amaso ni urwiyerurutso, kuko buri wese baramuteganya, ku bwa Bush bamushyizeho kuko yari uw’intambara ,aha bari barateganyije intambara muri biriya bihugu IRAK,..,ubu bateganya umwirabura kugirango bakande Africa kweri,kuko bari baziko Africa izabona ari mwene wabo ikamwibonamo,ariko akaba ari we bakoresha kuyihekura sasa, urugero LIBYA kwa Kadaffi, ibihugu by abarabu north AFRICA, Subsahara Africa,ubu ikigezweho ni ukutuzanira ubutinganyi, rero ntituzishuke ngo kuguma kubutegetsi ni igitugu,wapi igitugu ni uko ufata abaturage bawe, ubu se Kadaffi wabahaye byose hanyuma bakamukuraho ngo umunyagitugu ubu ko LYBIA yabaye amaheru, bararira bati twari muri paradizo ku bwa Kadaffi, ibi rero ntuzigera wumva aba bazungu bita umunyagitugu umuyobozi w’inzaga ,umugome, ubareka bagasahura,oya umunyagitugu bazabyita nka Kadaffi waharaniraga kuzamuka kwa Africa, bazabyita Kagame kubera ukuntu aharanira kuzamura u Rwanda n”Africa muri rusange, bazabyita Museveni kuko atajya anigwa n’ijambo ababwira ububi bwabo,kandi aharanira kwigira kwa Africa, babyise Lumumba, babyita Mandela uyu we yavuye kuri terrorist List yabo muri 2008 ,hah rero ntuzigere wumva ko gutegeka igihe kinini ari ukutagira democracy ,kuko buriya hano USA hari agatsiko kayobora igihugu kanze ikintu ntigikorwa , rero si president cg runaka ufata ibyemezo, bagomba kubiganiraho n;agatsiko ,kandi ibi ni ukuri kuko nta gihugu kizatera imbere kidafite umurongo umwe, rero kuguma aba president basimburana ni bibi kandi ni imitwe yo kugirango igihugu ntigikomere kuko uje wese azana umurongo we, ni ukuvuga ushobora gusimbura uwari ugeze kuri 60%yubaka igihugu ,hanyuma wowe ukavuga uti ibi simbishaka njye ndashaka guhindura ibi yubatse nkashyiraho umurongo mushya ngenderwaho,niba we yaraciye mu majyepfowowe uti ndaca mu majyaruguru, ntakuntu rero cya gihugu kizatera imbere kuko ibyubatswe biguma bisenywa ngo barahindura imirongo aho kugirango ukomeze kuri byabindi uwakubanjirije yubakiyeho,kandi ibi rwose nibyo bibaho iyo ubuyobozi buguma buhinduka,kuko ibitekerezo by abantu bitandukanye, niyo mpamvu kuba Kadaffi yaramazeho imyaka myinshi byabaye byiza cyane kubanya Lybia kuko yarayubatse kweri, ariko urareba abamukurikiye ibyo bakora ,i ukwicamo ibice gusa babicirwamo n’aba bakoloni, rero ukuri ni uko ni ubwo izi USA ubona ngo president afite manda 2,blah blah yazirangiza akavaho ibi rwose ntacyo byahindura kumurongo w’igihugu kuko si we uba ugiha umurongo ngenderwaho, ahubwo ni agatsiko kari ahantu mbari gategeka , president akaza ari uwo kuvuga ijambo aho imbere ,akora ibyo bamubwiye natwe tuti aba nibo bafite democracy,hah ,rero iyo babonye hari umunyafurica ubikoze ararwanywa kuko bazi ibyiza byabyo ,bagatangira bakamuteka inyeshyamba ngo ni abaturage zikamuhirika ,bakishyiriraho uwabo uterekana ubushobozi bwo gutegeka igihugu cye mumurongo muzima,kuko ntibashaka abategetsi beza kuri Africa,ibya byagaragaye kwa Kadaffi bamuteza alkaida kandi babeshya ko bayirwanya byahe byo kajya ko ari intagondwa bishyiriyeho ngo bzikoreshe mu kurwanya abimereye neza. icyo nifuza ni uko muri Africa buri gihugu kigira akanama gafata ibyemezo ntakuka,hanyuma president akaza ari uwo kugaragara imbere avuga speech, ashyira mu bikorwa iby ako kanama kagomba kuba kagizwe n’inyanga mugayo zikorera hamwe kuburyo aba batangira gushaka aba president bo mu myaka 20-30 ,wo batoye niyo yamaraho imyaka 5 cg 4 akagira mandat 2 ,nyuma akavaho bagashyiraho wawundi bagennye gutyo gutyo kuburyo president mushya adashobora kubangamira umurongo igihugu kigenderaho azana ibyo yishakiye   kuberako ibyo agomba gukurikizabiba byararangijwe gushyirwaho,yatangira kubyica atugambanira kubakoloni(yatangira gukoreshwa nabo) agahita yeguzwa. naho ubundi tuzahora hasi ni tudakoresha aka kanama, nabakomeye ni uko babigenza ariko kuri television bakakwereka ko ari president ufata ikemezo cya nyuma,hah bongo kabisa

      • Ngo nta muvu wamaraso wabayeho ku ngoma y’ubwami?Harya kurucunshu bateranye ububyara gusa? Tujye dufana gahoro.

        • gufana si bibi, reka tureke iby’abami, Ku runcunshu baricanye koko, bapfa ubutegetsi, harya mu bufaransa ntabwo bicanye, harya mu bwongereza ntibicanye, muri america se ho bite?? banyuze mu ntambara hagati yabo, nyuma bumvikana uko bakwikemurira ibibazo, kandi babigezeho, natwemureke twirwanire ubwacu, hanyuma twishakire ibisubizo, bariya bantu bitwa abahuza nibo bica iyo democracy dushaka, niba unibwira ko igisubizo cy’africa kizava mu Bubiligi, n’ahandi twaba twishuka, niba unakeneye inkunga y’ibyo bihugu ngo uhirike ubtegetsi bwa kagame nk’uko njya numva oppositions zivuga ngo ese hari ibihugu by’amahanga byemeye kuzadufasha!!! ahahahahahahaah, nibwirako iyo stage yo gushaka ubufasha bw’amahaganga mu gicyemura ibbazo biri mu bihugu byacu cyane cyane iby’imitegekere dukwiye kuyirenga, otherwise amahanga azafasha iyo oposition gufata ubutegetse urugero wenda bw’i kigali, ariko nta cyiza mbategerejeho, kimwe n’abandi banyarwanda benshi, ni ukuza mukagendera mu nzira itraharuwe n’abanyarwanda ubwabo, dukwiye kwishakira ibisubizo! Paulyaba umunyagitugu cg umwicanyi nkuko bivugwa, azava ku butegets igihe ni kigera soit mandats ze zirangiye cg yiyongeje, ibyaribyo byose ntazarangirana n’u Rwanda kuko rwo ruzagumaho, naho ibya Rucunshu byari ibabazo by’abanyarwanda kandi babicyemuye ubwabo harya hari umuhuza wabunze??

          • ibyo wari uvuze byari ukuri ariko iyo utanga umuti w’ubwicanyi bw’abanyafurika bapfa ubutegetsi nk’ibyo uvuze byo kurucunshu. N’iwawe murugo nihaza amacakubiri, bizorohera abaturanyi kwivanga babateranya. Kuva Afurika yabaho, nambere y’ubwigenge habayeho igundira ry’ubutegetsi bigendeye kugushaka kwiharira ibyiza by’igihugu hagati y’imiryango igize ibihugu by’Afurika. aho akaba ariho abanyamahanga bahereye boroherwa no kwereka abakandamizwa ko bakwiye kuzana intugunda mugihugu. Hakwiye rero ko Afurika itekereza kuburyo yakubaka system nk’iyo uvuze muri Amerika, Ubushinwa, ndetse hari abamaze no kubigeraho nko muri Tanzaniya ndetse na Afurika y’Epfo, aho abantu bumvikana uko bazasimburana k’ubutegetsi hatagombye kumeneka amaraso dore ko binagwamo abaturage batabifitemo inyungu nimwe. Uwavuze ubwami bw’abongereza yibuke ko umwami w’aho adategeka gusa atanga ibitekerezo muri system isanzwe yubatse.

      • Uri umuntu w’umugabo cyane, uvuze ukuri, ako kanama uvuga sinangombwa ko kamenyekana, au fait ntabwo dukeneye strong leaders, dukeneye strong systems, ntabwo ari abazungu bazayaidushyiriraho, ni ibirura,n ibisambo, ni abagome, ni abicanyi, ntabwo ari abantu bifuza ko Africa itera imbere andi nibyo, ntamuntu ugomba kutugirira impuhwe, nitwebwe tugomba kuzigirira, tugafata umwanzuru, Kagame yarabivuze ko ntamuntu ugomba kuduha agaciro, nitwe tugomba kukiha, bazamwita umunyagitugu, bazamwita umwicanyi, etc ariko afite gahunda yo guteza imbere u Rwanda, euh urugero ni ubutinganyi, ngo hari abantu bavuka bemeze baty????????? hari inkokokazi mwabonye ibika?? hari isake mwabonye itera, nitwe tugomba kurwanya agasuzuguro, Africans nitwe ubwacu tugomba kwishyra hamwe, tukarwanya agasuzuguro, tugafata ibyemezo byo gutera imbere, abazungu ntibazabidufasha, ahubwo nibabona ufite na gahunda yo gutera imbere bazagusenya! izo social systems bavuga nziza z’i Burayi, Canada n’ahadi Kadafi yari yarazirenze, abaturage babaho ntawifuza kujya i Burayi, abibwira ko dukeneye democracy y’iburayi n’america kugirango dutere imbere baribeshya cyane, dukwiye gukanguka tukamenya abo duhanganye nabo, ubwo rero baragushuka bakaguha ubuhungiro bakaguha amafaranga, n’ibindi, ukarya akagarama ukavuga uti Africa ni mbi kweli!!!!!???? ayi nyaaaaa,  baragushukaaaaa. Ese ko bavuga democracy Ubushinwa bufite imeze ite? ariko nicyo gihugu giteye imbere, nicyo gufite ubutunze kurusha ibindi, babikoze mu myaka itarenga 25-30! none baraza mu Rwanda babona Kigali bakubura bikabarya ngo ntibyumvika ukuntu African city ishobora gukuburwa??? why? ariko iburay barakubura!! Museveni yavuze ukuri kose, ntacyo yasize, dukwiye guhaguruka otherwise ni ugutinya gusa ngo ntacyo twageraho, we just need to start, 

    • Uvuze neza cyane ibyo M7 avuga nibyo ariko byaba aribyo iyo aba ataragundiriye ubutegetsi bikaba bivugwa na new generation hose muri Africa niho abo bakoloni babiha agaciro naho ubundi ibyavuga nukuri ariko turakuzi Lumumba,Sankara N’krumah n’abandi.

  • museveni umwicanyi intore ze ngo umunyabwenge wavuzeko arinjiji numunyabwoba  kuki ari sansibilisatio kubera ubwoba yatekinitse neza umunyagitugu ngo ijambo ryimana ese museveni azimana nakumiro ariko na  juda ashobora kwihana

    • wowe ukeneye kwibohora, ukeneye kuba umunyafrica kwanza, I am really sorry for u!

      • Niba avuze ibibi bya M7 se bisobanuye ko aboshywe? Mwagiye muvuga mubanje mwatekereza. 

    • Mubyukuri wowe ukwiye kubanza kumenya uko wakwivana mumwijima w,imyumvire yawe.

  • Museveni uvuze neza urigishije. Ikibazo nuko bamwe mu bo wabwiriga ari ba ambassadeurs b’ibyo birura mu gitondo barazinduka bajya gupfukama bakoma amashyi ko bo batifatanyije nawe. Gusa komeza ubabwire nubwo mbona iminsi yawe ari mike kubera ibyo uvugiye mu ruhame. Ariko Imana izakurinda kandi nunagenda ntituzabura gukurikiza inyigisho zawe. be blessed

  • Iri somo ryari rikwiye gutangwa mu nama z’Abaperezida b’Afurika yunze Ubumwe “AU”, kuko hari benshi bajya ku butegetsi bashyizweho n’ibyo birura, bakayoborwa n’inda nini zabo ntibamenye ko ejo nabo bazaribwa nkabo basimbuye! Mu kinyarwanda bavuga ngo “inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo”. Ubu se abari kubutegetsi muri Libiya, barumva Kadhafi yarazize iki? Icyo barimo gukora kiruta ibyo yakoze ni ikihe, uretse gukwiza umwiryane hagati y’uturere tugize igihugu,bagaha icyuho ibyo birura! Nahandi nko muri CAR, DRC ni nkibyo! Afrika n’abayobozi bacu ni dukanguke! M7 komereza aho,ubabwire wenda bazumva!

  • Iri somo ryari rikwiye gutangwa mu nama z’Abaperezida b’Afurika yunze Ubumwe “AU”, kuko hari benshi bajya ku butegetsi bashyizweho n’ibyo birura, bakayoborwa n’inda nini zabo ntibamenye ko ejo nabo bazaribwa nkabo basimbuye! . Ubu se abari kubutegetsi muri Libiya, barumva Kadhafi yarazize iki? Icyo barimo gukora kiruta ibyo yakoze ni ikihe, uretse gukwiza umwiryane hagati y’uturere tugize igihugu,bagaha icyuho ibyo birura! Nahandi nko muri CAR, DRC ni nkibyo! Afrika n’abayobozi bacu ni dukanguke! M7 komereza aho,ubabwire wenda bazumva!

  • Izi ngurube za Westerners zikwiye kurwanywa by all means necessary including IED.

  • Uwiteka azaguhembera akazi kamuhesha icyubahiro ayikorera guhura agurukira guca ubutinganyi mu gihugu abereye umuyobozi nibwo butwari guhagararira Imana mu gihugu cye nicyo Imana yamuhitiyemo Imana nta mpamvu itamwishimira kandi ayihesha icyubahiro mu bo yamuhaye ngo abere umuyobozi .Byanze bikune Imana izabikwitura ibiguhembere ndetse kugeza no mu buzukuruza no mu buvivi 10 generations GBU

  • Uwiteka azaguhembera akazi kamuhesha icyubahiro ayikorera guhora guhagurukira guca ubutinganyi mu gihugu abereye umuyobozi nibwo butwari guhagararira Imana mu gihugu cye nicyo Imana yamuhitiyemo Imana nta mpamvu itamwishimira kandi ayihesha icyubahiro mu bo yamuhaye ngo abere umuyobozi .Byanze bikune Imana izabikwitura ibiguhembere ndetse kugeza no mu buzukuruza no mu buvivi 10 generations GBU

  • Uwiteka azaguhembera akazi kamuhesha icyubahiro ayikorera guhora guhagurukira guca ubutinganyi mu gihugu abereye umuyobozi nibwo butwari guhagararira Imana mu gihugu cye nicyo Imana yamuhitiyemo Imana nta mpamvu itamwishimira kandi ayihesha icyubahiro mu bo yamuhaye ngo abere umuyobozi .Byanze bikune Imana izabikwitura ibiguhembere ndetse kugeza no mu buzukuruza no mu buvivi 10 generations GBUkuvugisha ukuri kwa M7 UWITEKA NTAZABYIBAGIRWA.

  • Nonese nshuti ko baduteranya tukicana, bakinjira. M7 ntacyo azageraho kuko Khadaffi yarabigerageje ngo akore ubumwe bwafrika arabizi yicwa nabi abana be baricwa utarishwe ari muri gereza azapfiramo abandi barabuyera none se Khadafi ko yarafite ubushobozi mu mafranga uko yapfuye ntimwakubonye M7 nimpanuro atanga ariko yenda abakiri bato bazageraho bibohora abazungu dufashijwe n’Imana naho ubundi ntibyoroshye gusa icyo nasaba ahubwo duhuze imbaraga z’amasengesho kuko ntayco Imana idahindura ibe ariyo idutsindishiriza nkuko yabikoreraga ubwoko bwayo tuyubahe twirinde ibyaha

  • na Mobutu niko yavugaga, ngo abazungu kandi aribo akorera, igihugu yaracyishe. ubwo se amaze imyaka ingahe kubutegetsi? kandi ngo arashaka indi mandat cyangwa ngo umuhungu we akamusimbura! ubwo ibyo ni ugukunda Uganda na Afrika? ibyo kwigisha iyobokamana bifite abo bigenewe (abihayimana). abanzi ba Afrika ni abayobozi bayo bashyirwaho n’abazungu, bagakorera inyungu z’abazungu n’izabo bwite, ubundi igihe cyagera bakabakuraho. Afrika izarokorwa n’umukiza uzaturuka mw’ijuru.

    • ibyo uvuze ni ukuli pe.

  • Yes,ibyo M7 avuga ni ukuri ariko abanyafurika nabo ubwabo babigiramo uruhare, bigaha icyuho abo bazungu inzira yo kubasenya. None se niba ugiye ku butegetsi ukanga kubuvaho ukumva ko ari wowe wenyine waremewe gutegeka icyo gihugu , ba bazungu bagakoresha abatakwishimiye gusenya igihugu wumva ikosa ryaba iryande?? Abayobozi b’Afurika ahubwo nibahindure imyumvire, bashyireho ( INSTITUTIONS) z’uko imiyoborere y’igihugu izagenda kandi bazubahirize. Nahubundi mu gihe cyose muri Afurika tugifite abayobozi nka ba ( Kadafi, Mugabe, M7, sasou Ngwesso, Desantos, Paul Mbiya , Butefika ) n,abandi nk’abo , the wight man will take advantage.

  • rwose bantu banyir’umuseke.com , design, ndavuga uko uru rubuga rusigaye rugaragara ntibinogeye abarusoma na gatoya byaba byiza murushubije uko rwari rumeze rwose. ntibisomeka , byica amaso cyane ndetse no gushakaho ikintu (amakuru) ntibicyoroshye rwose mudufash

  • Ibi M7 avuze nibyo ndibuka ko hari inyandiko yanyujije muri Jeune Afrique avuga impamvu ashyigikiye Khadafi.Ariko incuti ye yahafi ndavuga i Kigali yabaye mu bambere nako uwa kabiri kuko uwa mbere yari Abdulaye Wade wa Sénégal bamaganye Kadhafi ngo afite igitugu kandi yica abaturage be.Niba mbeshya mushake ibinyamakuru by’icyo gihe.Abo banyafurika badashyirahamwe n’abandi nabo baba bagambanira rubanda.

  • uwitwa RUGONDE ndagushyigikiye kuko igitekerezo utanze kirimo ubwenge.

  • Ariko se M7 arafunga ba Besijye abaziza ubutegetsi budasaranganywa, agashaka gutegeka igihe ke cyose cy’ubuzima bwe, agashiygikira abigomeka k’ubutegetsi bw’ibihugu baturanye, agatoza inyeshyamba zo gutera ibindi bihugu,……..yarangiza ngo aratanga amasomo!!!????? Ibyo ni ibimwaro n’amayeri ngo abantu babone ibyo barangariramo maze agume yigaramire ku butegetsi n’umuryangowe(Ni ubutegetsi bwa family kabisa: His wife-Minister, his Soon-high commander!!!!!!!!!!!!!!!!) N’ubwo abo bazungu badakora byiza muri Africa, ntabwo bakwiye guhabwa impanuro na M7 ahubwo bakwiye kurwanyirizwa hamwe na M7 kuko uko M7 ayoboye Uganda bikozwe hose muri Africa twaba dusubiye inyuma ho imyaka nka 50. Hanyuma se ko numva yidoga iwe ngo ni general w’intambara, iyo NATO yamubujije kujya muri Libiya yarataraba general w’intambara?!!!! Ese ko numva yagarukiye Uburusiya n’Abashinwa aho yagizengo ni ba sewabo? Urugero atanga se ni urwo kugundira ubutegetsi ngo n’abandi banyafrika barebereho??? Ubu rero i Burundi naho ndabona bagirango bamwigane, ubuse yabaha irihe somora ko ariwe mukuru!!!!!! wagirango ahubwo africa yahawe kwigenga hataragera!Cyangwa M7 menya agirango kuba akorera biriya abaganda nk’abanyafrika nawe ari umunyafurika birashimishije? Ngirango we aho kuba ikirura kirya intama, we yabaye akawa muganingo “Akamasa kazaca inka kazivukamo”! N one aramwarira ku magambo yo muri Bible, nabanze asabe imbabazi z’abantu yakindaguye mu gihugu cye, ndetse n’abatikiye mu karere kubera politiki ye mbi.  Cyakora jye mbona agiye gusaza yanduranyije cyane..

  • muze urumunyakuri nariko ikibazo nukowagirango afbanyafrica twariye intunva kandi biroroshye gukopera abandi ukuntu babijyenje kugirango bagerehariya bageze. urebye nkiburayi namerica ntakindi kibaha imbaraga usibye gushyira hamwe umwanzi wumwe akaba uwuwundi bituma abaturage bagira ugukunda ibihugu byabo kandi bikongera dicpline nkaho ntawakora icyaha ngo nahungira mugihugu cyacyindi gifitanye umubano nakigenzicyacyo baramufata agahabwa ibihano. ariko iyo ugeze muri africa umuntu amara abaturage cg akigumura kuri reta kubera impanvu zebwite cg inda nini yahungira mugihugu cyigituranyi bakamuha intebe byabangobwa akamuha ubufasha agahungabanya ubusugire bwicyogihugu mwebwe bayobozi nimureke kwihagararaho mushyire hamwe twebwe ntakibazo dufite ariko umwera iyo uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose iyo umuyobozi ashwanye namugenziwe birangira abaturage nabo basashobora kuvuga rumwe. murakoze iyi ninkuru ishimishije kandi ireba abanyafrica. keep it up

  • njye ntabwo navuye uganda, ariko nahagize abavandimwe benshi  , buriya nkunda umugabo ntacyo ampaye,M7rwose ari mubantu batinyuka kuvuga ibitagenda kubihugu byihingange kabone naho yaba ashaka kugundira ubutegetsi ariko iki ndacyimukundira kandi az no gupanga aricara , agatecyereza agakora iudutendo twinshi!!!!jye biriya ndabikunda rwose abanyafurika yaba bashyiraga hamwe , ntwabameneramo naho baba badakize , bagombw akwihagararaho niko kuba intwali, abo yavugaga ba incas, aztecs bo muri america yo hagati barwanishaga imyambi ariko umuzungu yaratsinzwe….

  • ariko abantu banga amahoro ntacyo abatwaye nka bavuga ngo m7 agundiriye ubutegetsi biba aru gukunda abene gihugu cyangwa nukwifuza imvururu gusa niba uri umwene gihugu ukaba uryama ugasinzira ukaba ufite umutekano mubyukora ntawe ukurenganya kugumaho kwa president uriho biba bigutwaye iki kujyaho kwundi se bikongereye iki kubyo wakoraga ubu se libya abaturage baho ubu nibwo bishimye kurusha imyaka bayobowe nuwo bise umunyagitugu? ibyo mu M7 avuga nukuri nukuberiki bariya bazungu baduhitiramo uko tubaho badukunda kurusha uko twikunda jye ndu muturage woroheje ariko ibyo mbona bintera agahinda aba kuru bigihugu bakunda igihugu cyabo tubita abanya gitigu nkubu abagande bashinja iki M7 icyo atabakoreye niki ubu se abanyarwanda bashinja iki kagame icyo atakoreye buri mu nya rwanda niki imburamukoro sizo zihora sifuza intamba ngo wenda bazabona ibyu busa abandi baruhiye bo bifashe mu mifuka abo ba nya politike se  bakurikira iyo bahawe imyanya bagabana ibyo bagenerwa ubu se abari kumwe na rwarakabije mwishyamba ababwira ko mu rwanda hari igitugu ubu ntibahangayikiye mubuzima barimo jyewe igitugu gitanga amahoro kiruta demukarasi yo muntambara

    • Kadafi yakoze amakosa akomeye cyane n’abandi nkawe bashaka gukora. Kera kubwa Kinani, urwandan barwitaga Ubusuwisi bwa Afrika! Igihe cyose n’ahantu hose hatari umuco wo gusimburana kubutegetsi mu mahoro, ibyiza byose bihari biba biri hejuru y’ikirunga. (ku isi yose!!). Tugarutse kuri Kadafi na M7 nabandi nkabo, umurage mwiza uruta biriya byose Kadafi yasize akoze, ni uko yari kwigisha abaturage ba Libiya umuco wo gusimburana kubutegetsi. Murehe aho abaperezida babikoze ko ibihugu byabo bidafite amahoro arambye (Senegal, Ghana). ICYAKORA NIBA ARI UKO HARI IBITEKEREZO BIBA BYANYONZWE, IYO NSOMYE IBITEKEREZO HANO BINTERA IMPUNGENGE KU IREME RY’UBUREZI

    • Niba kugundira ubutegetsi ntacyo bitwaye se watubwira icyatumye M7 ava kukazi yari afite akajya mw’ishyamba? Nuko Uganda itagiraga presida se? Yaba yaratanze iyihe mpamvu kiriya gihe? Ese yagiye kubutegetsi abifashijwemo nande?

  • Kuki mutuka Museveni mumucira imanza?? ntawatwicaje kuntebe yibanza Imana yo nyine niyo ifite ubwo bubasha. nagwa nawe aravuga ko avuga ko ntawundi mu president urunga muryo yavuze???!!!!!!!! cg yamagane ubutinganyi kumugaragaro nka Museveni?? wama Muzeyi ogera sebo katonda ariwamu nawe.

  • M7ndakweye uze ibirikuknutimawawe byose iyabanabandi bagufashaga bakavuga byazafasha afric

  • OMG!!! I never knew M7 is a such patriotic leader, he loves Africa. M7 avugishije ukuri cyane rwose ahubwo nahacu nabandi bayobozi ba Africa kubyumva kumwe maze ukareba ngo Africa iratera imbere vuba.

  • njye hari aho ntemeranya nawe,aho yavuze ko 1kg y,ikawa bayitanga  kuri 1 dollar, noneho ubwongereza bukazayigurisha kuri 15 dollars,aho y,iyibagije imisoro y,iburaya,imashini z,iyishya,iz,iyitunganya, iziyikosora neza ,no kuyipakira by,ubuhanga bikorwa n,imashini. n,abantu kandi bahembwa. ibyo byose ubibaze wasanga inyungu wenda ari ibisanzwe k,umucuruzi wese.ariko wa mugani,muri afrika babashije kubyikorera,by,abungura cyane.ariko igihe batabishoboye, ababikora nabo b,aba bakeneye inyungu, ntaho bihuriye n,ubucakara..n,iterambere tutaragira,

    • erega uriya M7 ni demagogue! ubwo se icyo yavuze kitazwi ni igiki? icyo yakoze se ngo abirwanye ni iki? ubuse nta makosa azi yakoreye cyangwa agikomeza gukorera abagande n’abanyafrika muri rusange? Ni nka ba Mugabe Robert n’abandi bagundizi b’ubutegetsi iyo bageze munama rusange ya Loni, muyobewe ukuntu baba bitakuma (niba na Mugabe yabohoje abenegihugu be bose, ikibazo ni uko nawe abaye aka Kadafi, ubu napfa Zimbabwe izacura imiborogo). ABIRABURA WE, UWATUROZE NTIYAKARABYE

  • AOOO! Uyu muyobozi avuze ukuri rwose kandi harimo ubwenge. Uwaduha ibi bitekerezo bigahurirwaho na ba Nyakubahwa bayoboye ibihugu by’Africa. Ariko ndabona ibi bitekerezo byo kwanga agasuzuguro abisangiye na mzee wacu kuko ni abayobozi bakwiye.

  • ibi byari byo, ariko ubisesenguye wasanga bitegura ukugundira ubutegetsi M7 ashaka. Ko atabivuze mbere hose. Bavandimwe mwibuke ko Politique ari uguharanira inyungu yawe bwite kurusha guharanira iy’abo witwa ko uvugira. Inyungu bwite ya M7 muri ibi ni yo nyinshi kurusha iy’abagande.

  • urakoze kuba ubu uri maso kdi dukomeje gushyigikira ibitekerezo byiza mufite . gusa ntimukiyibagize ko africa ari nayo itunze ibyo bihugu yise ibirura

  • Imana ijye iguha umugisha inafungure amaso abandi bayobozi sinn bazisanga nta na kimwe na Africa itakiri africa

  • iri nirimwe mujambo mbashije kunva yubuhanga kandi aje mugihe gikwiye muri Africa.nuko abwira abatunva arko birakwiye ko Africa yongera ikicyara ikareberahamwe uko bakwikura muriyi second colonization. nuko nyine amatwi arimo uruphu atunvihoni arko yarababwiye m7

  • M7 arabeshya cyane. none se ko avuga gutya ibi ko atabivuze
    batera Kadafi?ko bafunze ama bank ya Kadafi bagahera ku y’i bugande ko nta cyo
    yavuze?iyi ni imitwe. ubwo rrero abantu barata igihe cyabo banamushimira.
    Icyakora icyo nemeranyaho nawe ni kimwe, ni uko ari mu marembera aravuga
    masezera kuko na Kadafi mu  minsi ye ya nyuma yavugaga gutya, naho gukunda
    aFRIKA BYO ntimwibeshye yikundiye ubutegetsi, nta rukundo na ruke adufitiye
    bibaye byo ntiyaba ashyigikira imitwe ihungabanya umutekano mu bihugu
    duturanye,Gusa kuba yaranze ubutinganyi nanjye narabimukundiye, ariko rero
    afate n’umwanya wo kwicuza ibyaha,niba atari yihana asabe imbabazi abantu yahinduye
    impfubyi n’incike.

  •  arikokuki abahezanguni burigihe batinya ukuli kuko kuryana ngo ntibahitisha ibitekerezo binenga abacanyi aribo bashebuja bakesha gukombimbehe bituma batinya ukuri bakakuniga ngo bashebuja bishime mukomeze muzabyibuka igihe kitakigarutse

  • indeed u so right africa needs president like MU7

Comments are closed.

en_USEnglish