Digiqole ad

Dr.Binagwaho yahaye ikiganiro abaturutse Havard University

Kuri uyu wa gatatu tariki 19 Werurwe, mu Murenge wa Rwinkwavu, mu Karere ka Kayonza Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yahaye ikiganiro itsinda ry’abantu bagera kuri 30 baturutse muri Kaminuza ya Havard, imwe mu zikomeye ku Isi, hamwe n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima batandukanye, ikiganiro kibanze kubyerekeranye n’urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Minisitiri Dr. Agnes Binagwaho atanga ikiganiro.
Minisitiri Dr. Agnes Binagwaho atanga ikiganiro.

Iki kiganiro yagitangiye mu amahugurwa ahuje abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n’itsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza ya Harvard n’umurezi waje abaherekeje.

Mu kiganiro cye Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Binagwaho yibanze cyane kubyiza u Rwanda rwagezeho mu kurwanya SIDA, Malaria, ingamba zo kigabanya imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu n’ibindi bitandukanye.

Minisitiri Binagwaho avuga ko aya mahugurwa azabasigira byinshi cyane cyane ubunararibonye dore ko baganiriye kuri gahunda y’igihugu zitandukanye, ubuvuzi kuri bose, gushingira ku bushakashatsi mu gufata ibyemezo n’ibindi bitandukanye.

Minisitiri Dr. Binagwaho na Joseph Rhatigan, umwarimu mu ishami ry'ubuzima rya Kaminuza ya Havard.
Minisitiri Dr. Binagwaho na Joseph Rhatigan, umwarimu mu ishami ry’ubuzima rya Kaminuza ya Havard.

Gatera Maurice, ushinzwe ishyami rishinzwe ikingira mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima “RBC” we yadutangarije ko bamaze iminsi barikwiga isomo rijyanye no kunoza imikorere y’akazi kabo ka buri munsi.

Dr.Gatera avuga ko n’ubwo u Rwanda ruhagaze neza muri gahunda z’ubuvuzi bidakuraho ko abakozi bo mu nzego z’ubuzima bashobora gukarishya ubwenge kugira ngo ibyo bakora barusheho kubikora neza.

Ku rundi ruhande Dr.Rwabukwisirwamatare Felix ukorera ku bitaro bya Rwinkwavu yavuze ko aya mahugurwa yari ingirakamaro kuko yahuje abaganga baturutse mu Ntara zose kugira ngo baganire ku bintu bitandukanye bireba urwego rw’ubuzima barimo.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ikibazo cy’impfu z’abana bapfa bavuka kugera ku mezi 28 n’ibindi bitandukanye.

Bakurikiranye ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri Binagwaho.
Bakurikiranye ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri Binagwaho.

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • gahunda z’ubuvuzi mu Rwanda turazishima ziradufasha cyane!

Comments are closed.

en_USEnglish