Digiqole ad

U Rwanda na Afurika y’epfo mu biganiro bigamije ubwumvikane

Mu nama yiga ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari iri kubera mu murwa mukuru wa Angola, Luanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we w’Afurika y’epfo Jacob Zuma bemeje ko bagiye kuganira ku cyakorwa ngo bagarure umubano mwiza umaze iminsi ujemo igitotsi kubera ibitero byagambye mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa, Afurika y’epfo igashinja  u Rwanda kubigiramo uruhare.

President Kagame na Perezida Zuma mu Nama ya ICGLR iri kubera i Luanda muri Angola
President Kagame na Perezida Zuma bombi bari mu Nama ya ICGLR iri kubera i Luanda muri Angola

Ibi birego byatumye ibihugu byombi byirukana abakozi bo hejuru muri za Ambasade bityo umubano wabyo uba usubiye hasi.

Perezida Zuma yabwiye ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo SABC ko we na mugenzi we w’u Rwanda biyemeje gushyira imbaraga mu kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu  byombi.

Yagize ati “Twiyemeje kuganira ku bibazo, tugahana amakuru ku cyakorwa kugira ngo ikibazo gikemuke.”

Ku rundi ruhande, Zuma yemeza ko igihugu ayoboye gifite inshingano zo guha ubuhungiro umuntu wese ubusabye kandi yujuje ibisabwa n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

Muri iyi nama iri kubera i Luanda, hari kwigirwamo intambwe imaze guterwa mu guhashya umutwe wa FDLR nyuma yo gutsinda M23 umwaka ushize.

Ibindi biri kuganirwaho muri iyi nama harimo kurebera hamwe aho ibikorwa byo kugarura amahoro muri CAR na Sudani y’epfo bigeze n’igikenewe ngo bukorwe vuba kandi neza.

Iyi nama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu 6 iri kwigira hamwe intambwe yatewe mu kugarura umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari kibasiwe n’intambara z’urudaca zikururwa n’imitwe yitwaje intwaro isahura amabuye y’agaciro kandi igakora ibikorwa byibasira inyoko muntu.

SABC

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish