Digiqole ad

Uwari Gitifu wa Cyuve imbere y’urukiko yemeye gufasha FDLR “mu bundi buryo”

Abantu 15 bakekwaho guhungabanya umutekano mu mujyi wa Musanze, barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve muri Musanze n’abagore batatu kuri uyu wa kabiri tariki 25/03/2014 bagejejwe imbere y’urukiko rwa Musanze bamenyeshwa ibyo barega bahabwa n’umwanya wo kwiregura.

15 bashinjwa gutera ibisasu bagejejwe imbere y’urukiko
15 bashinjwa gutera ibisasu bagejejwe imbere y’urukiko

Uruhande rw’ubushinjacyaha rwari rugahariwe na Me Rudatinya Gaspard rwavuze ko abo bantu bose bashinjwa ibyaha birindwi birimo ubwicanyi, kugambanira igihugu, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’ibikorwa by’iterabwoba ugamije guhirika ubutegetsi, guhishira abagizi ba nabi n’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’ubwicanyi.

Umushinjacyaha ashingiye ku buremere bw’ibyaha baregwa bidashobora gukatirwa igihano kiri munsi y’imyaka ibiri, yabasabiye ko baba bafunzwe iminsi 30 mbere y’uko urubanza nyirizina rutangira.

Abagejejwe imbere y’ubutabera bemeye ibyaha bimwe, ibindi barabihakana uretse Nsengiyumva Jotham, ngo ukorana n’umutwe wa FDLR wemeye ibyaha byose aregwa birimo gutera ibisasu inshuro ebyiri mu mujyi wa Musanze, akanarasa umupolisi wari ukuriye ubugenzacyaha mu karere ka Musanze agapfa. Ibi bisasu kandi byahitanye umwana w’umwaka umwe n’igice.

Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Alfred Nsengimana yemereye imbere y’urukiko ko hari murumuna we wo kwa se wa bo wamukanguriye gukorana na FDLR akabyanga ariko ngo akaba yaremereye uwo muvandimwe we ko azabafasha mu bundi buryo.

Yemera kandi ko yahishiye ikibaba abavandimwe be bateye ibisasu ntabimenyeshe ubuyobozi bw’Akarere cyangwa inzego z’umutekano kandi yiyemereye ko yari asanzwe abafasha abaha amafaranga yo kwikenuza.

Ibyo gukorana na FDLR ariko uyu Alfred Nsengimana arabihakana. Ubushinjacyaha bwavuze ko bumushinja ibyo byaha kuko urwandiko rwe rw’inzira, passport, rwerekana ko yagize ingendo zitandukanye i Goma muri Congo no muri Uganda kandi ngo muri izo ngendo nta ruhusa yabaga yasabye abayobozi bumukuriye. Ubushinjacyaha bushingiye kuri ibyo, bwemeza ko ngo yabaga agiye mu bikorwa bya FDLR.

FDLR ikunze gutungwa agatoki n’abayobozi b’u Rwanda bavuga ko ari umutwe w’iterabwoba witwaza intwaro, ukaba kandi ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.

Me. Munyaneza Francis uburanira abaregwa yabwiye ubucamanza ko Itegekonshinga u Rwanda rugenderaho ryemerera Umunyarwanda wese uburenzanira bwo kujya ahantu hose ashaka, kugirira ingendo i Goma n’ahandi hose Umunyarwanda ashaka, bityo ubushinjacyaha bukaba butabishingiraho nk’ikimenyetso cy’uko uyu Alfred Nsengimana akorana na FDLR.

Mu baregwa harimo abagore babiri bemera ko bazana ibisasu babikuye muri FDLR, bakabishyikiriza abantu baba babwiwe mu Rwanda. Uwitwa Murekatete Agnes yivugiye ko ibisasu yabihabwaga na musaza we yise majoro Noheli uba muri FDLR.

Abandi bunganira abaregwa, Me. Mucyo Donatien na Me. Nzayisenga Francis basabye urukiko ko abo baburanira baburana bari hanze kuko kuburana bafunzwe ngo ari ibyo bise irengayobora (exception) kandi ngo amategeko ntabyemera.

Itsinda ry’abacamanza ryari riyobowe na perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Musanze, Me. Riziki Isabelle yavuze ko urukiko ruzatangaza icyemezo cyarwo kuwa gatatu tariki ya 26/03/2014 ku isaha ya saa cyenda ubwo hazamenyekana niba bazaburana bari hanze cyangwa bafungwa iminsi 30.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nibwo umupolisi wari ukuriye ubugenzacyaha mu karere ka Musanze yishwe arashwe n’abantu batari bamenyekanye icyo gihe. Nyuma y’iminsi mike, igisasu cyatewe mu rugo rw’umuyobozi w’akarere ka Musanze gihitana umwana muto waharererwaga, naho ikindi gisasu cyatewe muri uwo mujyi cyakomerekeje abantu batandatu ndetse n’umwe mu bagiteye.

KigaliToday

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • AMARASO ARASAMA. BAZABAKATIRE URUBAKWIYE. Abagore kandi bava i GOMA murabona ko ibyabo atari bizima.

  • NDIBUKA TUKIRWANA MU NKOTANYI (IZ’AMARERE ZO KAVUGWA) NTA WASHOBORAGA GUFATWA NGO AJYANWE IMBERE Y’UBUCAMANZA AHUBWO BYABAGA BIRANGIYE. NONE ABA BARABYEMERA NTA MUSUSU KO BISHE ABANTU. NGAHO NDEBE NANJYE

    • Bern, ubanza utaramenya ko ibihe byahindutse! Nta muntu uzi wishe benshi wagororewe irya General se???? Nihamganishije ababuze ababo.

  • @ BernIbyo ugerenya ntibigerenywa, ni ukuvuga ko Ibyo bihe bibiri bitandukanye! Abambari ba Kinani bafataga izo bitaga Inyenzi zarwaniraga gusa uburenganzira bwazo bahitaga bazikuramo amakuru ashoboka bagahita bazirangiza. Uyu munsi abicanyi bakorana n’abasize bakoze Jenoside  bibasira abaturage, benshi bakabyiyemerera, bakagezwa imbere y,ubutabera, bagafotorwa, bakishongora, … ejo ngo nta butabera buri mu Rwanda. Ntibanyurwa ni umwana w’Umunyarwanda ariko amateka yo arivugira!!!

Comments are closed.

en_USEnglish