Digiqole ad

Urugomero rwa Nyabarongo I, ruzatanga Megawatt 28 rugiye kuzura

Mushishiro – Nk’uko bitangazwa n’abakuriye ibikorwa byo kubaka urugomero cya Nyabarongo ya mbere baravuga ko ibikorwa bigeze ubu kuri 95% ndetse mu gihe cy’amezi  uru rugomero rushobora kuzaba rwatangiye gutanga megawatt 28 z’amashanyarazi.

Mugabo Bosco yerekana ahazajya hatunganyirizwa umuriro
Mugabo Bosco yerekana ahazajya hatunganyirizwa umuriro

Ibi bikorwa bigizwe n’ahubakiye imashini ebyiri za rutura  zizafasha kubyaza umusaruro amazi y’umugezi wa Nyabarongo ndetse n’ahandi hari kubakwa urugomero  rwa m 1500 ruzafasha gukusanya amazi ya Nyabarongo hakavamo ikiyaga kizatanga ingufu zikomeye.

Uyu mushinga w’urugomero imirimo yo kurwubaka yakerereweho amezi 14.

Mugabo Jean Bosco umuyobozi ushinzwe gukurikirana iyubakwa ry’uru rugomero avuga ko kugeza ubu ibikorwa by’ibanze byarangijwe.

Ati “Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka tuzatangira igeragezwa ryo gutanga amashanyarazi kuko iby’ibanze bizaba byararangiye.”

Mugabo avuga ko kuri uru rugomero hari imashini ebyiri zikomeye buri imwe ikazatanga Megawatt 14, zikazahuzwa n’urugomero rwa Kirinda (Kibuye) kugirango zihuze ingufu zitange amashanyarazi.

U Rwanda ntabwo rurihaza mu mashanyarazi kuko kugeza ubu rukoresha megawatt zirenga gato 110 z’amashanyarazi. Mugabo ati “ Uru rugomero ni kimwe mu bisubizo kuko ruzongera ho 25% ku mashanyarazi igihugu gisanzwe gikoresha.”

Ingorane zo kubona aho gukorera n’inyigo yaje guhinduka kubera ibipimo by’amazi ya Nyabarongo byahindutse ngo byatumye uyu mushinga ukerererwaho amezi 14 kuko wakagombye kuba wararangiye muri Werurwe 2013.

Sisiyete RSW International y’abahinde niyo yubaka uru rugomero aho ikoresha n’abakozi benshi b’abanyarwanda bavuga ko hari ubumenyi bukomeye bari kuvana kuri ubu bwubatsi.

Ikiyaga kiri kubakwa Nyabarongo izaza yisukamo maze amazi menshi ari muri icyo kiyaga akabyazwa imbaraga z’amashyanyarazi biciye muri izo mashini, inkombe z’icyo kiyaga zateweho ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kugirango amazi atototera ubutaka bwa rubanda.

Ubuyobozi bwa EWSA buvuga ko abaturage bo mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga aribo ba mbere bazabanza kugezwaho amashanyarazi azava kuri uru rugomero.

Urugomero rwa Nyabarongo ya mbere, ni kimwe mu bikorwa binini by’iterambere bya Leta bigiye kuzura muri uyu mwaka, kikazakemura ku kigero gifatika ikibazo cy’amashanyarazi mu Rwanda nk’uko bitangazwa na Mugabo Jean Bosco.

Mugabo Bosco avuga ko ikibazo cy'amashanyarazi mu gihugu kigiye gukemuka bigaragara kubera uru rugomero rushya
Mugabo Bosco avuga ko ikibazo cy’amashanyarazi mu gihugu kigiye gukemuka bigaragara kubera uru rugomero rushya
Ibyuma bizajyana amashanyarazi byamaze gutungana
Ibyuma bizajyana amashanyarazi byamaze gutungana
Urugomero rw'amazi ya Nyabarongo ruri kuzura, ruzatangira amazi azabyazwamo imbaraga
Urugomero rw’amazi ya Nyabarongo ruri kuzura, ruzatangira amazi azabyazwamo imbaraga
Urugomero ruba rufite imiryango isohokeramo amazi iyo yabaye menshi bigendanye n'ibipimo bitaganyijwe
Urugomero ruba rufite imiryango isohokeramo amazi iyo yabaye menshi bigendanye n’ibipimo bitaganyijwe
Abahinde nibo bafite isoko ryo kubaka uru rugomero
Abahinde nibo bafite isoko ryo kubaka uru rugomero
Abayobora RSW International basobanurira abanyamakuru iby'uru rugomero
Abayobora RSW International basobanurira abanyamakuru iby’uru rugomero
Ni umushinga munini uzuzura utwaye miliyoni 97 z'amadorari
Ni umushinga munini uzuzura utwaye miliyoni 97 z’amadorari

 Photos/E Birori

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iyo nza kuba ndi umujyanama wa EWSA mba nababujije gutangaza amashanyarazi azava muri ruriya rugomero. Ese Nyabarongo ihindutse Rusizi ra? Meagawatts 28 ninyinshi ntizashakirwa muri biriya biziba bya Nyabarongo, mugihe Mukungwa na Ntaruka zitanatanga 28 MW ziri kumwe kandi zifatira amazi mukiyaga. Nibabishobora, ikibazo cy’amashanyarazi kizaba kigiye gutorerwa umuti mugihugu.

    • ntabwo ubunini bw’icyiyaga aribwo bwatanga ingano y’amazi bakoresha binaterwa n’amazi yiroha muri icyo kiyaga, na Risizi ntabwo amazi bayakoresha yose! NYABARONGO yo buriya mubyukuri izatanga nka 15Mw apana 28 nabyo nibashobora iriya sayo!

      • ibyo uvuze nukuri ariko wibuke ko Nyabarongo ari umugezi turbulant kuwubonamo ikiyaga bitazoroha kuko utafata ingiga z’ibiti cg icyondo ngo ubyohereze muri turbine. Byongeye igihe cy’imvura n’igihe cy’izuba amazi ya Nyabarongo aratandukana cyane niyo wayareba yabezemo Mukungwa usanga ari macye cyane. Hari igihe rero bazajya batanga 5MW aho kuba izo 15MW.

    • wowe Ayubu, ubwo ibyo uvuga urabizi? none se kuki werekana impamvu zatuma 28Mwh zitava muri nyabarongo ukavuga ko ari ukubera ko ari ibiziba? none se bisaba amazi meza cg bisaba x cubic meter (menshi) nayo ari ku butumburuke y Meters (buhagije) ?!! ni iki kikubwira ko nta yindi treatment bazayakorera mbere yo kujya mu machine? jya uvuga ibyo uzi cg ubaze ababisobanukiwe mbere yo guhita upinga 

  • abanyamakuru ntimukabeshye cyangwa ngo mubeshwe,  ngo imirimo igeze kuri 95%, ibi  ni ibintu bidashoboka kuko ariho igeze, igerageza riba ryarakozwe!!! Ese hazakorwa igerageza imirimo igeze kuri 120%

    • Ibi birababaje kubona dushobora no kubona amakosa mu makuru atangazwa ariko nta watugirira ikizere ngo duhabwe imyanya ahubwo akazi tukakihera abanyamahanga.Ziriya 28MW bavuga nibazibona muzamenye ko mu Rwanda nta bantu bazi ibyamashanyarazi bahari gusa nanjye nkurikije ubumenyi n ibyo mboma ntizishoboka uzasanga amahoro yagendeye ubusa ngo dutegereje 28MW zidashoboka;abo ba Indian peoples  ni ubwo aribo bari kubikora nta makuru ahagije bafite kuri uru ruzi muzabibona EWSA iri guhamagarwa mu nteko mgo bahombeje Leta bikarangira nta n ikibaye usibye umusoreshwa ubihomberamo twirirwa dutagaguza amafaranga mubanyamahanga baza kutubeshya.Ngaha  aho ndi,reka dutegereze_)(*

      • Ababishinzwe ibi bitekerezo babyitayeho byagira akamaro,biragaragara ko u Rwanda rumaze kugira abahanga mu bintu bitandukanye kandi bakunda igihugu ahubwo bakwiye kugirirwa icyizere iyi mirimo nabo bakayihabwa bakayikora aho kuyiha abanyamahanga badupfunyikira amazi twarangiza tugasigara turirimba ibihombo.Ingero ni nyinshi mubaze inteko ishinga amategeko irabiturusha.

Comments are closed.

en_USEnglish