Gisagara: RDF yasannye amazu 60 yubaka 25 y’abarokotse Jenoside
Kuri uyu wa 24 Werurwe ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda ishami ry’inkeragutabara bwashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara amazu asaga 80 atunganyije neza, ni amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Aya mazu 60 yasanwe neza andi 25 yubakwa bushya n’ingabo z’inkeragutabara.
Lt. Gen. Fred IBINGIRA umugaba w’ingabo z’inkeragutabara niwe washyikirije KAREKEZI Leandre umuyobozi w’Akarere ka Gisagara izi nzu zishobora guhita ziturwamo.
Aya ni amazu yubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko aza gusaza ndetse amwe aranasenyuka.
Nyuma yo gushyikirizwa aya mazu, ubuyobozi bw’Akarere bwahise buyashyikiriza abagomba kuyaturamo bahise bagaragaza ibyishimo mu mbyino bashimira ubuyobozi bwa Perezida Kagame kuko ngo aribwo bakesha ibyo byiza.
Mukabacondo Josephine wo mu mudugudu wa Ndora, Akagari ka Gisagara umwe mu bashyikirijwe inzu. Yagize ati: “Sinzi uko nabivuga, ndanezerewe cyane, kuko nari ncumbitse none nkaba mbonye inzu yanjye kandi yubatse neza. Ndishimye cyane kuko hariho n’ikigega cy’amazi kuko kubona amazi byamvungana ndi incike. Munshimire Leta y’Ubumwe na Nyakubahwa Perezida KAGAME, yampaye inka none ampaye n’inzu nziza”.
Karekezi Leandre yashimiye cyane iki gikorwa cy’ingabo z’u Rwanda, avuga ko kije gikenewe cyane, muri iki gihe aba barokotse bagiye kwinjira mu bihe bikomeye byo kwibuka ababo nyuma y’imyaka 20.
Lt. Gen. Fred Ibingira we yatagnaje ko igikorwa bakoze atari ku Gisagara gusa ahubwo ari ibintu bari gukora mu gihugu hose.
Yibukije ko ingabo z’igihugu usibye kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu zitaye cyane no ku bikorwa by’iterambere no gufasha abakeneye ubufasha.
Abubakiwe bashimira cyane izi ngabo mu byo zakoze vuba kandi neza.
Lt. Gen. Ibingira ati “ Twihutiye kuzirangiza vuba kugira ngo abagenerwabikorwa bazibone mbere yo kwinjira mu cyunamo ndetse mbere y’imvura nyinshi y’itumba.”
Lt. Gen. Ibingira avuga ko bashaka kubaka inzu yanezeza uyibamo agashima koko ikintu gishimishije.
Izi nzu zifite agaciro kuva kuri 2’000’000Frw kugeza kuri 5’000’000Frw bitewe n’uko yasanwe cyangwa yubatswe kuva hasi.
Inzu zubatswe na RDF ziteye karabasasi, zifite ibikoni n’ubwiherero bisa neza, zifite imireko n’ibigega bifata amazi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
RDF and RPF OYE OYE OYE!!!!!!!!!!!! IMANA IKOMEZE IBARINDE KANDI IBONGERE UBUSHOZI
Comments are closed.