Digiqole ad

25.03.1998: Clinton yagaye USA n’Isi ko ntacyo bakoze ngo bahagarike Jenoside

Tariki 25 Werurwe 1998, uwari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) Bill Clinton yasuye u Rwanda muri gahunda y’uruzinduko mu bihugu bitandatu bya Afurika, yavugiye ijambo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe agaragaza ko azi neza ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anihanganisha abayirokotse, iri jambo ryaje kwamamara ku isi hose kuko icyo gihe hari abantu benshi bari batarasobanukirwa neza ibyabaye mu Rwanda. Yemeye ko igihugu cye n’isi byatereranye u Rwanda.

Perezida Clinton ubwo yazaga mu Rwanda mu 1998.
Perezida Clinton ubwo yazaga mu Rwanda mu 1998.

Muri uru ruzinduko Perezida Clinton yari yazanye n’abayobozi batandukanye mu gihugu cye, ndetse n’umugore we Hillary.

Icyo gihe Clinton yavuze ko baje guha icyubahiro abantu bose babariye n’abazize Jenoside.

Ati “Nizeye ko uru ruzinduko nagiriye muri iki gihugu rugiye gutuma amakuru yabo amenyekana mu nguni zose z’Isi, bazaba bavuga ko mu myaka ine ishize ubu butaka bwiza, bw’icyatsi kibisi/bwuje amafu, bw’igikundiro, bufite isuku ababuyoboraga bakoze ibishoboka byose ngo abaturage b’iki gihugu babure amahoro.”

Yakomeje avuga mu minsi 90 gusa uhereye tariki 06 Mata mu 1994, mu Rwanda habaye ubwicanyi ndengakamere burenze ubundi mu kinyejana cyarimo gisoza.

Yongeraho ko kuva Kibuye mu Burengerazuba, kugera Kibungo mu Burasirazuba, abaturage bacicikanaga bashaka aho bahungira, bamwe bajya mu nsengero, ibigo nderabuzima n’ibitaro, amashuri n’ahandi ariko bahababona bakabica bose urw’agashinyaguro.

Abicanyi bakabica badasize abagore n’abana kuko bafite indangamuntu zanditsemo ko ari Abatutsi cyangwa Ababyeyi babo ari Abatutsi gusa, kimwe n’uko hari ibihumbi by’Abahutu byishwe bazira ko bagerageje guhisha Abatutsi.

Avuga ko Guverinoma yashyigikiye umugambi wo kurimbura abatutsi n’abahutu batari bashyigikiye ibyakorwaga maze nibura ubuzima bw’abantu miliyoni imwe buratikira.

Ati “Abashakashakashatsi kubyabaye bavuga ko abicanyi bishe abantu nabi bifashishije cyane cyane imihoro, amahiri n’ibindi.”

Icyo gihe Perezida Clinton yakiriwe n'uwari Perezida w'u Rwanda Pasteur Bizimungu.
Icyo gihe Perezida Clinton yakiriwe n’uwari Perezida w’u Rwanda Pasteur Bizimungu

Perezida Clinton avuga ko Isi ikwiriye kumenya ko ubwicanyi bwabaye butatunguranye cyangwa ngo buze nk’impanuka, ahubwo ari ibintu byateguwe igihe kirekire habibwa inyigisho zisenya.

Ashimangira ko ubwicanyi bwabaye bwateguranywe ubwitonzi, habibwa urwango mu baturage, bigera aho Abatutsi batari bagifatwa nk’ibiremwa muntu ndetse abantu bakangurirwa guhaguruka bakabica ntacyo bikanga.

Ati “Intonde z’abagomba kwicwa, izina ku rindi zari zarateguwe. Uyu munsi amashusho y’abo bose aratubabaza twese…..ntituzongera kwemera ko bibaho ukundi kandi tuzi ko twabishobora.”

Perezida Clinton ahamagarira umuryango mpuzamahanga, ibihugu bya Afurika, bagomba gufatanya inshingano kuri aka kaga.

Yagize ati “Ntitwagize icyo dukora mu maguru mashya nyuma y’uko ubwicanyi butangiye. Ntabwo twakabaye twaremeye ko inkambi z’impunzi zihinduka ijuru/ubuhungiro bw’abicanyi.

Nti twahise tugaragaza imiterere y’ibyaha mu mazina bikwiye: Jenoside. Ntidushobora guhindura ahahise. Ariko dushobora kandi tugomba kugira icyo dukora mu bushobozi bwacu bwose kugira ngo dutange umusanzu mu kubaka ahazaza nta bwoba kandi twuzuye icyizere.”

Kuva icyo gihe Clinton yabaye incuti y'u Rwanda, by'umwihariko na Perezida Paul Kagame wari visi perezida mu 1998.
Kuva icyo gihe Clinton yabaye inshuti y’u Rwanda

Mu ijambo rye rirerire cyane kuko rigaruka no kuri za politiki mpuzamahanga n’ibikwiye gukorwa kugira ngo ntibizagire ahandi byongera kuba, Perezida Clinton yemeye ko hagiye gukoreshwa imbaraga zose zishoboka kugira ngo abakoze Jenoside bahigwe aho bari hose ku Isi kandi bashyikirizwe ubutabera.

Anatanga impanuro agira ati “Mureke twikosore twubake Isi aho buri cyiciro ikiremwa muntu kibarizwamo kubera igihugu, uruhu, ubwoko cyangwa idini atabihorwa, aho kumuhesha ishema.”

Muri iri jambo kandi Perezida Clinton yanenze abayobozi batandukanye nawe atisize kuba baricaye mu biro byabo bakituriza mu gihe Abatutsi barimo bicwa urw’agashinyaguro.

Asaba kandi Isi yose guhuza imbaraga mu kurwanya ko Jenoside yagira ahandi yongera kuba ku isi kuko atari ikintu cy’Abanyafurika gusa kuko yabaye no mu Burayi no muri Asia.

Ati “Mureke dukorere hamwe n’umuryango w’ibihugu biteye imbere mu myumvire mu gukomeza ubushobozi bwo kurwanya kandi biri ngombwa ko duhagarika Jenoside.”

Perezida Clinton asigaye asura u Rwanda kenshi, ndetse anahafite imishinga itandukanye.
Perezida Clinton ubu asura u Rwanda kenshi, anahafite imishinga itandukanye yo gufasha igihugu mu nzego zitandukanye

Icyo gihe kandi Perezida Clinton yaje mu gihe ibitero by’abacengezi bari bikaze, maze avuga ko Amerika yiteguye gukorana n’u Rwanda kugira ngo ikibazo cy’abacengezi basize bishe abantu ariko bakaba bagaruka kwica abandi kirangire, abaturage bakomeze mu nzira yo kwiyubaka no kubaka igihugu cyabo.

Icyo gihe Perezida Clinton kandi yavuze ko yishimire ko igihugu cye gikomeje gufasha u Rwanda mu kwiyubaka no kuzahura ubukungu bwarwo.

By’umwihariko anezejwe n’inkunga y’amadolari miliyoni ebyiri igihugu cye cyari cyashyize mu Kigega gishinzwe gufasha Abarokotse cyari kimaze iminsi gishinzwe kandi atangaza ko bazakomeza kugishyigikira.

Yaboneyeho ariko akangurira n’ibindi bihugu kugira icyo bitanga mu gushyigikire gahunda zo kongera kubaka igihugu cy’ubumwe n’amahoro nk’uko byahoze mbere y’uko Abanyaburayi bagicamo ibice.

Ibitaro bya Butaro, umwihariko muri aka karere mu gukurikirana indwara ya Cancer byubatswe ku nkunga ya Bill Clinton biciye mu muryango yatangije
Ibitaro bya Butaro, umwihariko muri aka karere mu gukurikirana indwara ya Cancer byubatswe ku nkunga ya Bill Clinton biciye mu muryango yatangije

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ngo bagire ngo ibye ntawe ubzi rero ? Yarakoze nimumushimire.Ayinya….

  • Clinton turamwemera arega uriya byibuze yabonye ko we na leta ye bakoze amakosa. ababi ni abatsimbaraye ku makosa yabo nka France!!

    • Bariya bose baradutereranye, bamaze kutugambanira! ngo ntiyari azi ko hari bupfe abangana kuriya! Ese buriya kucyi atakorwa n’isoni ngo aceceke basi?! Abagambanyi turabazi! Niyo haza gupfa umwe se hari uwo yari kuzasubiza umwuka?! Nzarinda nsubiye mu gitaka ntakwibagiwe!

    • wowe kananga vana amaranga mutima aho amateka azabisobanura,ibisahurira munduru bizagaragara……

    • USA ntago ari abere Iyo bavuga ngo STOP abapfuye baba bakiri abacu, Ubufaransa butabara abo bushaka barareberaga so ni gute baza kudushinyagurira !!!

  • wowe kananga vana amaranga mutima aho amateka azabisobanura,ibisahurira munduru bizagaragara……

  • ngira ngo aba yarigaye kuko yari ku isonga mu bayoboye Amerika. Natbwo rero yari kugaya Amerika kandi ahubwo uruahari runini ruri kuri we kuko yari afaite ijambo n`ubushobozi bwo kugira icyo akora ubwe!

  • wowe Paul; Amateka azabisobanura se n’abo mwishe muzabazura?

Comments are closed.

en_USEnglish