Digiqole ad

Akajagari mu miyoborere ya EWSA kahombeje Leta

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta 2011-2012 igaragaza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu, amazi n’amashanyarazi gifite amakosa agera kuri 80 amenshi muri yo anatuma umutungo wa leta uhatikirira ngo atezwa n’imiyoborere idahwitse  iri muri iki kigo.

Umuyobozi mukuru ya EWSA Ntare kuri uyu wa kabiri avuye imbere ya komisiyo ibaza ku ikoreshwa ry'umutungo wa Leta
Umuyobozi mukuru ya EWSA Ntare kuri uyu wa kabiri avuye imbere ya komisiyo ibaza ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 25 Werurwe2014 ubwo EWSA yari imbere ya komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC , yisobanura ku mikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu muri uyu mwaka bagenzuwemo wa 2011-2012.

Bimwe mu bibazo 80  biri muri EWSA byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta birimo icy’imikoresheze mibi y’umutungo wa Leta bitewe ahanini no gutanga amasoko nabi no gukoresha abo bita inzobere batabanje kureba ubushobozi bafie.

Kuri iyi ngingo herekanywe ko muri EWSA hasohoka amafashanga menshi ajya mu birebana n’ikoranabuhanga (ICT) aho bavuga ko barimo gushaka gukoresha  porogaramu ya mudasobwa ‘Software’ yitwa ‘oracle’.

EWSA yatangiye ibikorwa byo gutanga isoko ryuzabafasha gushyira iyi porogaramu muri mudasobwa zabo kuva mu mwaka wa 2009 bavuga ko bizafata amezi atandatu ariko ngo byageze mu 2014 porogaramu itaratangira gukoreshwa neza nk’uko byari byitezwe kandi Leta yo ikomeje kwishyura amafaranga menshi kuri iyi  porogaramu.

Ibindi byagaragajwe muri iyi raporo n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta no gusesagura aho iki kigo kidafite ubusobanuro bugaragara ku mafaranga agera kuri miliyari 13 y’ibintu byagiye bisohoka mu bubiko byacyo.

Atanga ubusobanuro kuri ibi bibazo umuyobozi wa EWSA, Ntare Karitanyi, yavuze ko ahanini ikintu cyatezaga ibi bibazo ari uko EWSA itajyaga yikorera inyigo igaragaza imirimo izakora  n’uburyo bizakorwa’Strategic Plan’.

Ntare yasobanuye ko iyi nyigo yakorwaga na Minisiteri y’ibikorwa remezo ifite EWSA  mu nshingano zayo maze bo bakayigenderaho bagakora ingego y’imari izabafasha gushyira mu bikorwa  kuri ibi bikorwa.

Agira ati:”kuva EWSA yabaho ntiyari yakwikoreye ‘strategic plan’ ariko ubu twatangiye kuyikora ku buryo impinduka nizirangira EWSA izaba ifite iyayo”.

Bamwe mu bakozi ba EWSA bari bahamagajwe imbere ya PAC bagaragaje ko n’impinduka nyinshi zagiye zigaragaza muri iki kigo ziri mu byatumye kigaragaramo ibibazo byinshi.

Ntare yaje kunga mu ry’abadepite yemeza ko nyirabayazana w’iki kibazo ko ari imiyoborere mibi yaranze iki kigo, imikoranire idahwitse hati y’abayobozi n’abakozi b’iki kigo ndetse n’ubushobozi budahagije bwa bamwe mu bakozi, gusa ariko yijeje ko bagiye guhindura ibintu  ku buryo muri raporo itaha bazabona amanota meza.

Agira ati:”Turi kongera ubushobozi bw’abakozi tubaha amahugurwa ajyanye n’ikoreshwa rya porogaramu ya ‘oracle’ kuko n’ubundi ikibazo cyayo cyatewe n’uko nta mahugurwa abakozi babonye”.

Depite Nkusi Juvenal, Umuyobozi wa PAC, yagaragaje ko igiteza urusobe rw’ibabazo muri EWSA harimo gukoresha nabi umutungo bahabwa na Leta, ubunebwe, akajagari mu miyoborere, kutagira ibitabo bibagenga, iki kigo n’abakozi  badatanga umusaruro  uhagije.

Yagize ati:”Ibindi bigo bikora nka EWSA byatangiye kwinjira ku isoko ry’imari n’imigabane  ariko ibi  bisaba imicungire  inoze  kuko  nta abantu washora  imari ye mu kigo gihora gihomba”.

Depite Nkusi yavuze ko abayobozi bakoresha nabi umutungo wa Leta batangiye guhanwa ngo kuko hari bamwe baciwe amande, abandi baraburana ngo ubu hariho imanza zirimo kuba ndetse ngo hari n’abafunzwe kubera umutungo wa Leta.

Abayobozi bakuru ba EWSA (iburyo mu ifoto) imbere y'inteko y'abadepite bagize PAC
Abayobozi bakuru ba EWSA (iburyo mu ifoto) imbere y’inteko y’abadepite bagize PAC
Dr Papias Musafiri Malimba umuyobozi w'inama y'ubutetsi bwa EWSA agaragaza imirimo barimo gukora
Dr Papias Musafiri Malimba umuyobozi w’inama y’ubutetsi bwa EWSA agaragaza imirimo bari gukora ubu
Nkusi Juvenal uhagarariye PAC yabibukije ko amafaranga bakoresha atari aya EWSA ubwayo ahubwo ko ari umutungo wa Leta
Nkusi Juvenal uhagarariye PAC yabibukije ko amafaranga bakoresha atari aya EWSA ubwayo ahubwo ko ari umutungo wa Leta

Rachel Mukandayisenga
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Biratangaza ukuntu  abayobozi barya ibya rubanda nyuma ngo tugiye kwisuburaho ubutaha tuzabona amanota meza.Babanze barihe ibyo banyereje.

  • Hahah EWSA ngo ubutaha izabona amanota meza, we si mbateze iminsi ariko njye nta byo mbona

  • mujye mwirira, nonese mvuge nguki? nonese niba ntawe ubasaba kubyishyura urumva byagenda gute? ahubwo bituma n’abatari bafite gahunda yo kurya umutungo wa Leta/Abaturage babigana??? nonese uzakoresha abakozi batabifitiye ubushishozi, nibagera mukazi ubajyane mu mahugurwa ngo nibwo bazagukora ibitangaza? ORACLE si ikintu cyo gukinisha.

  • Katabarwa André yayoboraga Electrogaz neza.

    • EWASA nicyo kigo gikora nabi kurusha ibindi muri uru Rwanda.Kabeza/Kicukiro District tumara n’iminsi igera ku icumi nta mazi turabona, yaza nabwo ntamara isaha atagiye kandi iki kibazo kimaze igihe.

  • Hashize igihe kitari gito mubeshye abakozi kongezwa umushahara kimwe n’ibindi bigo bya leta abandi barayabonye uretse EWSA.Bayabura ku munota wa nyuma n’imishahara yarangije gukorwa.hari 13ème mois bajyaga babona nayo barayihagarika ayo bari barangije gufata barayakatwa none ngo mubatezeho umusaruro?turibaza rero ko n’abiba bafite impamvu nyinshi zibibatera.MUBITEKEREZEHO! ! !

    • Abayobozi batubwiyeko uwumva atishimiye umushahara ahebwa ko azasezera…! none abingenzi bafite uburambe barigendeye hasigaye zambonabihita gusa…. ahubwo umwaka utaha igihombo kizikuba!

  • You cannot tell taxpayers that their money to the tune of RWF 13 billion was lost due to lack of strategic plan? That a simple lie, I can not believe these kind of explanations…..  The inadequate capacity is among the executives of that institution hence don’t expect employees to be up to the task.  There are so many Rwandese who can run EWSA and deliver. . and I hope and believe the PAC recommended you guys to be asked.

  • Rwose EWSA dukora neza.Gukosa bibaho ariko turizera ko nkuko umubyeyi wacu Karitanyi yabivuze ubutaha tuzaba dufite amanota meza. Kandi ntimwiyibagize ko raport ivugwa ari iya 2011-2012. Ubu ibintu bihagaze neza rwose.

  • Ikibazo gihera  mu buryo abayobozi bashyirwa mu myanya. Nkuyu Ntare Karitanyi yayoboye hehe mbere yoguhabwa ikigo gikomeye kandi gifite ibibazo nka EWSA? Umwungirije witwa Nyamvumba ni Junior utara managinga na Branch ya EWSA, aba agizwe Deputy DG?? Ba DG bari bakwiriye kujya bakora ibizamini bibashyira mu myanya. Ni henshi hari cases nkizo y’Abayobozi badafite experience mubyo bagiye kuyobora, cyangwa se batigeze banayobora ikigo maze bagahabwa senior positions mu bigo bikomeye, murebe RHA, WDA, RBC,

    • Ibyo uvuze nukuri ibintu byicwa nihindagura rya buri munsi. Utangiye kumenya ikigo akaba aragiye kuko nkiyo EWSA ibya kiyoborwa na Mirenge ubu iba igeze kure mw’iterambere. Ibi byose babazwa byazanywe nuko byashyizwe mubikorwa nabatabifitiye ubushobozi. Ntibihagije kubona ibintu bigenda neza ngo wibwire ko washyiramo uwo ushaka bigakomeza kugenda. Nibihangane bahe ntare umwanya uhagije ubona afite ubushake bwo kongera gusubiza ibintu kumurongo.Ibyo guca ikigo mwo kabili byo aho gutanga umusaruro witezwe ahubwo bizaba umwaku kuko nta revenues z’amashanyashanyarazi, amazi ntazabasha gutangwa kugiciro kiriho ubungubu. Gusa nawe yibuke ko gukora yunguka bizaterwa no gufata aba techniciens b’amazi n’amashanyarazi neza ubundi bagakora aho kubarundaho aba engineers babaruta ubwinshi kandi bahembwa menshi ntacyo bakora kigaragara. Uko bimeze ubu EWSA ifite aba Engineers benshi, aba techniciens bacye, ubundi akazi bakagaharira ba Rwiyemezamirimo. Iyi platform murumva yatanga umusaruro? Ubonye nibura abo ba engineers nabo babanzaga bakajya kuri terrain bakamenya akazi kandi kubera ko akazi kabo ari ukuyobora abatechniciens bakaba bacye bishoboka ntibabayobye uburari!

    • Icyo nongera kubyo uvuze: ikipe ishaje yahoze ari Gitrogaz mbere ya 94,niyo ikimanajinga positions zimwe na zimwe ziri STRATEGIQUES. Kwiyuburura ikitwa Reco,Ewsa, ikaba igeze kri  Ewsa Ltd ntacyo byatanze,Mzehe asimbuze abo ba ”vieux balls” ( VETERANS )!!!!!!!!!!!!!!!! N’ iyo mishahara ya SPIU abandi bahawe,abakozi bayihabwe mu rwego rwo kubamotiva.

Comments are closed.

en_USEnglish