Digiqole ad

Abateraga ibisasu mu Rwanda babaga batumwe na Kayumba na bagenzi be – IGP Gasana

Mu kwerekana igishushanyo cy’ibikorwa bya Police y’u Rwanda n’ishusho y’umutekano muri iki gihembwe, kuri uyu wa 26 Werurwe umuyobozi wa Police y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yatangaje ko nyuma y’iperereza ryimbitse hatahuwe ko ibikorwa by’iterwa ry’ibisasu rya hato na hato byabaga byihishwe inyuma n’abahunze u Rwanda bakoranaga na Leta.

IGP Emmanuel Gasana mu kiganiro n'abayobozi b'ibitangazamakuru kuri uyu wa 26 Werurwe
IGP Emmanuel Gasana mu kiganiro n’abayobozi b’ibitangazamakuru kuri uyu wa 26 Werurwe

Kuva mu mwaka wa 2010 hagiye havugwa ibikorwa by’iterwa ry’ibisasu bya hato na hato mu Rwanda ndetse bigahitana bamwe abandi bagakomereka.

Ku ikubitiro nka Police y’u Rwanda niyo itabara igakora n’ibikorwa byo gushakisha ababikora ndetse n’ababiri inyuma.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Police y’u Rwanda IGP Gasana Emmanuel yavuze ko nyuma y’iki gihe cyose iri mu iperereza kuri ibi bikorwa byagaragaye ko byaterwaga n’ababaga batumwe.

Yagize ati « ku bintu by’iterwa ry’amagerenade ryagiye rivugwa mu bice bitandukanye by’igihugu, kugeza ubu n’ubwo muri uyu mwaka hatewe imwe ariko abakoze ibi bikorwa kuva mu mwaka wa 2010 bose barafashwe ndetse bashyikirizwa ubutabera .

Ikindi ni uko hamenyekanye abari bari inyuma y’ibi bikorwa nk’uko aba bafashwe babyivugiye, babaga batumwe n’ibigarasha, harimo ba Kayumba Nyamwasa ndetse n’abandi baherutse gupfa, bafatanyije n’andi mashyaka atifuriza ineza u Rwanda ndetse n’abasize bahekuye u Rwanda  aribo FDLR».

N’ubwo gutera za grenade mu gihugu bimze guhosha ndetse hakaba hamaze kumenyekana imvano yabyo nk’uko umukuru wa Police abyemeza, avuga ko Police y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage ntawukwiye kwirara ahuwbo bakongera umurego mu gukumira ibyaha bitaraba hatangwa amakuru mu gihe hagaragaye ufite uwo mugambi mubi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyangwa se uwukekwaho.

Abayobozi b'inzego zitandukanye za Police bari muri iyi nama
Abayobozi b’inzego zitandukanye za Police bari muri iyi nama

Ibyaha byagabanutseho 23,9%

Agaragaza ishusho y’umutekano muri iki gihembwe, umuyobozi wa Police y’u Rwanda IGP Gasana Emmanuel yavuze ko ugereranyije n’igihembwe gishize ibyaha muri rusange byagabanutseho 23,9%.

Ibi byose ngo byagezweho ku bufatanye bwa Police, inzego z’ibanze n’abaturage ndetse n’itangazamakuru ryari ryatumiwe muri iyi nama, ibyaha bikaba byaragabanutse cyane kubera  gahunda zo gukumira ibyaha bitaraba gahunda ireba buri munyarwanda.

IGP Gasana avuga ko nubwo bigaragara ko umutekano muri rusange uhagaze neza ariko bitabuza ko hagenda hagaragara ibyaha bimwe na bimwe bityo Police y’u Rwanda ku bufatanye na Leta ntibahwema gushaka ingamba n’uburyo bwo kugabanya ibyaha.

Aha yavuze ko muri gahunda Community Policing, hamaze gutozwa abaturage ibihumbi 100 hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba, Police y’u Rwanda kandi ngo yasinyanye amasezerano n’abayobozi b’uturere twose muri gahunda yo gukangurira abaturage gutanga amakuru vuba mu gihe haba hagaragaye ufite umugambi wo guhungabanya umutekano mu baturage.

Na none kandi Police y’u Rwanda mu rwego rwo kongera ubumenyi n’ubushobozi; hashyizweho ishuri rishinzwe gutanaga amasomo y’iperereza (CID School) ndetse muri uyu mwaka abapolisi 458 bahabwa amapeti y’ubw’ofisiye bakaba bazanye ubumenyi bushya mu gukumira no kurinda ibyaha mu baturage.

Ni mu minsi mike u Rwanda rugatangira igihe cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, IGP Gasana yakanguriye buri munyarwanda kuzirinda amagambo aseserezanya, kwirinda ibihuha ndetse no kutarangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse ko uzabonwaho ibi byaha hari amategeko amuhana.

Abahagarariye inzego zishinzwe itangazamakuru ndetse n'abayobozi b'ibitangazamakuru mu Rwanda bari batumiwe
Abahagarariye inzego zishinzwe itangazamakuru ndetse n’abayobozi b’ibitangazamakuru mu Rwanda bari batumiwe
Iyi nama yateguwe ku bufatanye n'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere myiza, aho abayobozi bacyo (Prof Nshyaka Anastase uri iburyo) yagaragaje ko imiyoborere myiza idashoboka badafatanyije na Police
Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza, aho abayobozi bacyo (Prof Nshyaka Anastase uri iburyo) yagaragaje ko imiyoborere myiza idashoboka badafatanyije na Police
Umuvugizi wa Police y'u Rwanda Damas Gatare yashimangiye ko kugabanuka kw'ibyaha muri iki gihembwe kwavuye ku bufatanye bwa Police n'abaturarwanda cyane cyane mu gukumira ibyaha hatangwa amakuru vuba y'aho bikekwa n'ababikekwaho
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda Damas Gatare yashimangiye ko kugabanuka kw’ibyaha muri iki gihembwe kwavuye ku bufatanye bwa Police n’abaturarwanda cyane cyane mu gukumira ibyaha hatangwa amakuru vuba y’aho bikekwa n’ababikekwaho

Photos/M Niyonkuru

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • hahahahhaahahahahahahahahahahahahhahahhahahahaa nzaba ndeba amaherezo

  • Ejobundi ntibatubwiraga ko ari Ingabire utera grenade?

    • Ni inde wabibabwiye? bababwiye ko Ingabire afatanya na FDLR nayo igafayanya na Kayumba gutera grenade. Ibimenyetso ni ibyemezwa na ba nyiri ugufatwa. Ingabire yabonanaga na FDLR za Kinshasa bapanga iterambere ry’u Rwanda?

  • ABO BAGOME BAGAMBANIRA IGIHUGU BARIBESHA CYANE KUKO NTAWUGAMBANIRA IGIHUGU UGIRA AMAHORO BAZICUZA NYUMA !! ESE BATAHA MURWABABYAYE BAGASABA IMBABAZI?

  • Hummmmmmmmmmmmmmm! Buriya na Karegeya niwe wohereje biriya byatoraguwe mu bugesera! Ahaaaaaaa! Imana irinde u Rwanda

  • Nkotanyi mwe, ndabemera cyane. Muri abakozi, muritanga kandi mugira ibakwe. Amateka yanyu kuva muri 1990 kugeza uyu munsi yaranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa n’ubwitange ntagereranywa. Ariko uyu munsi aho tugeze ndabona politiki yabananiye pe. 

    • sha nsomye iyi nkuru ya mugabo numva ntabyihanganira kuko irasekeje kandi irimo ubwenge uwumva yumve kuko buriya avauze byinshi bravo

    • sha uri umusizi kabisa. kuva nava i Minembwe mbonye inkotanyi ivugisha ukuri ndayemeye.Mugabo uri hatari.

  • genda kayumba waruha waruha

    • Umva Aline nawe niba ufite ibitekerezo nkibye wararushye kandi uzahora uruha gusa kugira inda nini nibyo bazira no kutibuka aho igihugu cyacu cyavuye bashatse bava ibuzimu bakajya ibuntu.

  • ntamuntu wikigarasha ubaho twese turabantu kimwe

  • NA kiriya gipadiri ngo ni Thomas mugikurikirane wasanga aricyo cyishe padiri Nambaje.

    • Ndashaka gusubiza Nzamwita aho abaza ngo se Karegeya yaba nawe yarateye Grenade, nonese ugirango umugome agira igihe ashobora no gusiga atanze command kuko naba kayumba bazitera ntabwo baboneka kuri terrain haje iterambere gusa ntakitarangira kandi inyungu bazazibona, gusa ndabagira inama yo kuva mubuyobe, yewe uretse nibyo nimana ntiyabura kukurwanya ufite umugambi wo kurimbura abantu no kwica inzira karengane niba arumugabo naze arwane ningabo, sinumva ngo yari Generali, iyo command ye azayitange kuri front.

  • Harya ngo iyi si tuzayisiga uko twayisanze cg tuzayienya tuyisige uko tutayisanze???????????????????????????????arikoooooooooooooooooooooo  shaaaaaaaaaa,kutareba ku mutima weeeeeeeeeeeeeee

  • ibyo nawabyemeza neza kuko na gihamya gifatika, mujye mwerekana abo babivuga

  • Mbega abagabo bafite ubwoba kandi babeshejweho no kubeshya.  Hahahahahahahahahahahahahaha, amaherezo y’inzira ni munzu. Ese ko mbona abasilikare buzuye Kigali izo grenade ziterwa barihe? Reba uko bisize nta nubwo bajya bajya kuri Terrain,  yewe imbavu, ziranyishe.

  • Umugabo Mbwa aseka imbohe sha!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish