Icyizere cy’umurimo ku banyeshuri 515 bazasohoka muri IPRC-Kigali kuwa kane
Kuwa 27 Werurwe 2014 ikigo cya IPRC- Kigali kizatanga impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza (Advanced Diploma) ku nshuro ya gatatu ku banyeshuri 515. Aba barangije ngo basohokanye uruhago rw’ubwenge buzatuma bashobora kugira icyo bigezaho mu buzima buri hanze aha.
Kugeza ubu abanyeshuri basohotse muri iki kigo kigisha cyane iby’ubumenyi ngiro, 90% yabo ngo bafite imirimo bakora, abikorera ndetse n’abafite ibigo bakorera. Ben Barigenga ushinzwe imenyekanishabikorwa ry’iki kigo avug ako bagiye gukora ubushakashatsi kubyo abaharangije bigejejeho.
Barigenga avuga ko hari icyizere kinini ku banyeshuri bazahabwa impamyabumenyi kuri uyu wa 27 Werurwe cyo kugera hanze bakaba bakikorera cyangwa bakabona imirimo kuko ubumenyi basohokanye bukenewe cyane ku isoko.
IPRC-Kigali ni ishuri ry’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga ritanga amasomo mu byiciro by’imyaka itatu, ishuri ry’amasomo magufi (short courses) ndetse n’ishuri ryisumbuye kuva muwa kane kugeza muwa gatandatu. Ubumenyi butangwa ku bufatanye n’inzobere z’abanyaKorea y’Epfo.
Ku isoko ry’umurimo mu Rwanda hari umubare munini w’abarangije Kaminuza badafite akazi, gusa benshi mu barangije mu masomo y’ubumenyingiro ngo bakunze kuba bakenewe ku isoko cyangwa se babasha kwibeshaho kuko ubumenyi bwabo bashobora kubukoresha bitangiriza ‘business’ zabo. Leta isa n’iyashyize imberaga nyinshi mu gutanga amasomo y’ubumenyingiro.
Ben Barigenga avuga ko IPRC-Kigali ishishikariza abayirangije kwishyira hamwe bagahuza ubumenyi bafite kugirango babubyaze umusaruro ufatika.
Mu banyeshuri 515 bazahabwa impamyabumenyi kuri uyu wa kane 96 muri bo ni abakobwa. Umubare w’abakobwa baza gukurikirana amasomo y’ubumenyingiro ngo ugenda wiyongera kuko mu 2012 harangije abakobwa bagera kuri 32 muri 241 barangije, naho mu 2011 harangije abakobwa 21 mu banyeshuri 177 baharangije.
Kuri uyu munsi hazatangwa ibihembo ku mukobwa wahize abandi ndetse no ku mushinga wateguwe neza muyo aba banyeshuri bakoze bakirangiza.
Leta y’u Rwanda yatangije ibi bigo by’ubumenyi ngiro n’ikoranabuhanga bigera kuri bitanu (5) mu gihugu, mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi ngiro ndetse no gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo.
Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza burashishikariza abanyeshuri baziga umwaka utaha ko nta yandi mahitamo usibye kwiga ubumenyi ngiro kuko hari ibikoresho ndetse n’abarimu b’inzobere.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
jye hari ikintu gisigaye kincanganyikisha: ishuri iryo ariryo ryose risigaye ryitwa “KAMINUZA”.. Amashuli makuru yose ntabwo aba ari kaminuza!! Please tujye duha ubri kintu agaciro kacyo
Ahubwo izitwa impamyangiro kuko ubumenyi ushobora kuba ubufite ariko nta ngiro wize.
Niko Bwana witwa ”umusomyi,” Kaminuza ni rya rindi wize ryonyine iryo abandi bize ntirikwiriye kwitwa yo ca bugufi dis
Comments are closed.