"ISAE Busogo" yatsinze "UPU" mu biganiro mpaka bya RGB ihabwa miliyoni
Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’Amatungo CAVM-Busogo (ryahoze ari ISAE-Busogo) ni ryo ryegukanye irushanwa ry’ibiganiro mpaka ku bijyanye n’imiyoborere myiza, Ikigo RGB cyateguye aya marushanwa cyageneye iri shuri sheki ya miyiyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
CAVM-Busogo yatsinze Ishami rya Kaminuza y’u Rwandai Nyagatare ryahoze ari U”mutara Polytechnique Univerity” ku manota 227/300 mu gihe iyi yakabiri yo yagize 201/300.
Uguhanga binyuze mu biganiro mpaka (debate-competition)hagati y’abanyeshuri b’izi kaminuza byibanze ku ngingo ebyiri arizo; ‘Imiyoborere ipfuye ni impamvu nyamukuru yo kudindira mu iterambere ku bihugu ?’ na ‘Ruswa ni inkingi y’imiyoborere mibi?.’
Abo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bari ku ruhande rwemera izo ngingo zagibwagaho impaka, na ho CAVM-Busogo bahakanaga izo ngingo.
Aba b’i Nyagatare bavugaga ko imiyoborere myiza ari umusingi w’iterambere, aho batanze urugero ku Rwanda ko kuva mu 1994 Jenoside ibaye mu Rwanda, ubu igihugu kigerageza kwiyubaka bitewe n’imiyoborere myiza.
CAVM-Busogo bo bahakanaga ko imiyoborere mibi atari yo nyamukuru mu kudindiza iterambere ry’ibihugu, ahubwo bavuga ko kwikanyanyiza, ruswa, umutungo kamere w’igihugu n’ibindi byose bishobora gutuma igihugu kidindira mu iterambere.
Akanama gatanga amanota kiherereye gasanga CAVM-Busogo ariyo yitwaye neza mu gutanga ingingo zifatika zisigasira uruhande bafashe, bityo ihabwa sheki y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe.
Prof Shyaka Anastase Umuyobozi wa RGB witabiriye ibyo biganiro akaba ari na we wasoje irushanwa, yavuze ko intego nyamukuru y’ibiganiro mpaka ku banyeshuri ba Kaminuza ari uburyo bwo kubaremamo kwigirira icyizere.
Yagize ati “Ibi bifasha abanyeshuri kumenya kuvuga ibitekerezo bibarimo no kubihagararaho. Ku gihugu bizabafasha gusobanura neza ibyiza igihugu gifite, kandi ni uburyo bwo kubaka imiyoborere myiza, kuko igihugu kidafite imiyoborere myiza nta kintu na kimwe cyageraho.”
Batamuriza, Umwarimu wigisha Icyongereza muri Kaminuza ndetse wari mu batanga amanota, yabwiye Umuseke ko abanyeshuri bagaragaje ubuhanga, ariko avuga ko hakigaragara imbogamizi z’ururimi no kwitinya.
Yatanze inama ko uburyo bwo kujya impaka byatangirira mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abanyeshuri bagakurana uwo muco.
Yagize ati “Biragoye kugira icyo wamenya mu gihe utabasha kuvuga neza ibintu bikurimo cyangwa ukagira ubwoba bwo kubivuga.”
Lys Brenda Umulisa, igisonga cya Miss CAVM-Busogo 2014 wari mu ikipe ya kaminuza yigaho, yabwiye Umuseke ko amarushanwa yamufashije kwiyumvamo icyizere nk’umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere agitangira ubuzima bwa Kaminuza.
Yagize ati “Nk’umunyeshuri wiga mu wa mbere, nabashije kwiyubakamo icyizere no kumenya gusobanura ibitekerezo byanjye.”
Aya marushanwa yasojwe none yaranze ukwezi kw’imiyoborere kwatangijwe mu kwezi kwa Mutarama, ariko kuzasozwa n’igikombe cy’imiyoborere gihatanirwa n’amakipe azwi mu Rwanda. Insanganyamatsiko ikaba yari ‘Imiyoborere myiza: Umusingi wo kwigira’.
Photos/A.E Hatangimana
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Aka ni akantu keza RGB yatekereje, bagahere no mu mashuri abanza ahubwo
Ubu nibwo buryo bwonyine nemera bwo kubiba imiyoborere myiza mu mitwe y’abana. Umwana wakoze debate competition kuri subject runaka ntabwo imuva mu mutwe kugeza ashaje kandi akomeza kwagura ubwenge bwe muri iyo field. RGB mukoreze aho ariko nk’uko Anny abivuga mumanuke hasi mu bana niho bikenewe cyane
Reka reka, ibi nibabikore muri primaire. aba basaza mbona se nibo bakora debate competition? abantu b’imyaka hejuru ya 25 ntacyo byamumarira atarabihere cyera…wapi vraiement. Ibi nabikoze cyara nkiri muto ariko ngeze mu Rwanda ndabibura. Ni ibintu byibaka cyane
Not bad this
wauu ISAE oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee, we are proud of you
ibi nibyiza rwose turabishimye .RGB izatarabukire no muri campus y’I huye maze natwe dutange umusanzu wacu.
Comments are closed.