Digiqole ad

FARG yemeye raporo y’Umuvunyi ku mikoreshereze mibi y'inkunga ku barokotse

Raporo y’Umuvunyi  mu bushakashatsi yakoze muri 2012-2013 ,yagaragaje imikorere idahwitse y’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu       mwaka  wa 1994. Kuri uyu wa 26 Werurwe ubuyobozi bw’iki kigega buremeranya na bimwe mu bikubiye muri iyi raporo n’ubwo ngo byabaye mu myaka ya 2006-2006-2008, igihe cy’ubuyobozi butariho ubu.

Umuyobozi wa FARG ,Theophile Ruberangeyo
Umuyobozi wa FARG ,Theophile Ruberangeyo mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 26 Werurwe

Theophile Ruberangeyo  umuyobozi w’Ikigega FARG  mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 26 Werurwe 2013, yavuze ko ubu iki kigega gifatanya n’inzego z’uturere mu kugena abagenerwa bikorwa ndetse kikaba gisigaye gifatanya n’inkeragutabara mu kubaka amacumbi y’abacitse ku icumu.

Ruberangeyo yagize ati“Hari amafaranga arenga Miliyoni 293,yatanzwe nko gutera inkunga imishinga yakoreshejwe nabi icyo gihe(2006-2008), arenga Miliyoni 130 yari agenewe ibikorwa bya FARG mu turere ariko imikoreshereze yayo ntaho igaragara yanditswe mu 2007-2008. Ni ibiri muri Raporo y’Umuvunyi.“

Ruberangeyo nyuma yo kuba yemera ko amakosa yakozwe na FARG avuga ko ugereranyije igihe aya makosa yabereye ahubwo bakabaye bamubaza icyakozwe ngo aya makosa akosoke kuko ngo byaterwaga n’uko abo ba bihemu b’icyo gihe bakoreshaga amafaranga y’abagenerwabikorwa  nabi.

Ruberangeyo avuga ko amakuru yakuye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu  ngo abo bantu bageze imbere y’ubutabera ndetse abandi bari gukurikiranwa. Gusa ntiyavuze abo aribo.

Avuga ko ngo iyi Raporo y’Urwego rw‘Umuvunyi itagomba kuvuguruzwa ahubwo igomba gushyirwa mu gihe cyayo kuko ubu hari byinshi byakozwe.

Zimwe mu ngamba zafashwe ngo ni ukwegereza inzego z’uturere n’imirenge ibijyanye n’amacumbi, amashuri ndetse n’inkunga y’ingoboka mu gihe mbere byakorwaga na FARG n’abantu bakahasiragira cyane ndetse bamwe ntibabone ibyo bagenewe.

Gusa avuga ko muri rusange mu gihugu nta ngamba zari zarashyizweho mu gucunga imari ya rubanda  neza, mu gihe ubu bakubaza uko wayakoresheje ndetse  bakakubaza n’ibikorwa.

Ubu ngo hari amasezerano hagati y’ibigo, FARG n’uturere bikaba byaragabanyije umuruho wo kwishyuza ndetse n’uturere tugakurikirana imyigire y’abana mu bijyanye n‘uburezi.

Avuga ko ubu FARG atariyo itanga amasoko kuko byagaragaye ko harimo ba bihemu, ubu bakorana n’inkeragutabara aho bubaka inzu igeza ku gaciro ka Miliyoni enye mu cyaro ndetse n’icumi mu mujyi. Ngo umusaruro uva muri uru rwego urivugira.

Amazu yujujwe n'inkeragutabara ku Gisagara mu cyumweru gishize
Amazu yujujwe n’inkeragutabara ku Gisagara mu cyumweru gishize

Ikigega FARG  yashyizweho mu 1998 kimaze gukoresha amafaranga miliyari 170, mu mwaka wa 2013 bakoresheje miliyari  zisaga 24 uyu mwaka zikaba zizongerwa zikaba miliyari 27.

Aya mafaranga ashyirwa mu burezi, ubuzima, amacumbi, inkunga y’ingoboka n’imishinga ibyara inyungu aho 75% y’amafaranga yayo ashyirwa mu burezi, FARG ikaba ivuga ko yanga akaba iyanga.

Raporo y’Umuvunyi uyu munsi bavuze ko ari iya cyera (mu myaka yashize) igaragaza imicungire mibi y’aya mafaranga, kuyakoresha ibyo atagenewe ndetse no kuburirwa irengero kuko hari agaragara ko nta cyo yakoze kiboneka.

Ubu FARG ifasha ibihumbi 21 by’abanyehsuri mu mashuri yisumbuye aho bagabanutse muri 2012 bari abarenga ibihumbi 32.

Muri Kaminuza ho bariyongereye ubu bageze ku banyeshuri 16 500 mugihe muri 2012 bageraga kuri 5 600. Abarangije umwaka  wa 2013 ni 9 491 mu mashuri yisumbuye ndetse na 1 300 muri Kaminuza.

FARG ivuga ko n’ubu ingengo y’imari ihabwa idahagije.

Perezida wa Ibuka Jean Pierre Dusingizemungu,n'Umuyobozi wa CNLG Jean De Dieu Mucyo
Umuyobozi wa Ibuka Dr Jean Pierre Dusingizemungu n’Umuyobozi wa CNLG Jean De Dieu Mucyo bari muri iyi nama uyu munsi

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish