*Abaturage bagira uruhare mu guhitamo imyaka bazahinga bagafatanya n’ushinzwe ubuhinzi. Mu Rwanda imbogamizi ikomeye mu buhinzi ni ukubura amakuru y’uko ikirere kizaramuka bituma bamwe mu bahinzi bahombywa no kurumba kw’imyaka bitewe no kutamenya icyo bazahinga bijyanye n’ingano y’imvura izagwa, mu Karere ka Nyanza, mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage basobanuriwe ingano y’imvura ihari banumvikana ku bihingwa […]Irambuye
Beatha Niyibizi ni umubyeyi wabyaye abana batatu b’impanga abazwe mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka. Nyuma yagize infection muri nyababyeyi ubu ari mu bitaro bya Muhima, akavuga ko nta muntu umugemurira afite. Uyu mubyeyi avuga ko kubera kubura ibyo kurya bihagije yabuze amashereka yo konsa aba bana batatu aherutse kwibaruka, ngo ubuzima ntibumworoheye. Kuri iki […]Irambuye
Mu mwiherero w’Abayobozi bakuru watangiye i Gabiro mu kigo cya gisirikare kuri uyu wa gatandatu, Perezida Paul Kagame yikomye bikomeye abantu banyereza imitungo ya Leta bigatuma igwa mu gihombo, ibyo yavuze ko bitazakomeza kwemerwa. Yasabye ko abayobozi barushaho gukorana aho kugira ngo buri wese akore ibye. Nyuma y’umuganda wabereye mu kagari ka Simbwa, mu murenge […]Irambuye
Urugendo rwatangiye ari abakobwa 25 baturutse mu ntara enye n’umujyi wa Kigali nyuma baza gutoranywamo 15 bajyanwa mu mwiherero mu karere ka Bugesera, bari babizi neza ko uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 ari umwe. Iradukunda Elsa ni we ugize aya mahirwe yo kuzatwara urumuri rw’Abanyarwandakazi mu mwaka wa 2017. Abakobwa 15 babanje […]Irambuye
Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, Umutaliyani Gianni Infantino yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Yarebye umukino wa shampiyona anashyira ibuye ry’ifatizo kuri Hotel ya FERWAFA igiye kubakwa i Remera Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 saa 15h nibwo umuyobozi mukuru wa FIFA, Umutaliyani ufite ubwenegihugu bw’Ubusuwisi yageze mu Rwanda, igihugu […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire bashyikireje abaturage 825 bo mu tugari tubiri two mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango ububwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de santé bufite agaciro ka miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni muri gahunda yatangijwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda […]Irambuye
Nyuma y’imyaka 23, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu baracyavuga ko kwiyubaka bikigora benshi muri bo, gusa bagashima Leta ibyo imaze kubagezaho. Ibi ngo binabangamira ubumwe n’ubwiyunge muri aka karere. Kuba Akarere ka Rubavu ari iwabo wa bamwe mu bantu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse n’ubwicanyi bwayibanjirije bwagiye bukorwa nk’igerageza […]Irambuye
*Ngo umukozi we wari ufite ubwandu bwa SIDA yajyaga yonsa umwana we, *Iyo avuga ubu buhamya ugira ngo araca umugani. Ati “ Ni impamo byambayeho.” *Ngo nta kiruta ubuzima bw’umwana. Ati “Umwana ntaho bamurangura, ni impano. » Assia Mukina wakoreshaga abakozi bo mu rugo akaza guca ukubiri na byo nyuma y’aho umukozi we wabanaga n’ubwandu bwa […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Perezida wa Republika Paul Kagame yambitse amapeti abasirikare 478 barangije imyitozo ibagira aba-Ofisiye bashya mu ngabo z’u Rwanda, Abasaba by’umwihariko kuzarinda Abanyarwanda n’ubusugire bw’igihugu. Aba basirikare barangije imyitozo ibagira aba-Ofisiye, barambikwa ipeti rya ‘Second Lieutenant’ baragera kuri 478, barimo 68 b’igitsina gore. Nyuma yo guhabwa ipeti, aba ba-Ofisiye bashya barahiriye kutazahemukira […]Irambuye
Mu bitaro bya Bushenge byo Mu karere ka Nyamasheke haratutumba umwuka mubi nyuma y’aho ubuyobozi bw’ibi bitaro bukuriyeho agahimbazamusyi kahabwaga abakozi ndetse hakabaho n’impinduka mu guhembwa kuko bari guhabwa 1/2 cy’umushahara andi ngo bakazaba bayahabwa. Uyu mwuka mubi watumye abakozi umunani barimo abaganga batandatu n’ababyaza babiri basezera ku kazi. Abazi umuzi w’iki kibazo bavuga ko […]Irambuye