Digiqole ad

Umwana we yari agiye kwanduzwa SIDA n’umukozi, ahita areka akazi ashinga crèche y’impinja

 Umwana we yari agiye kwanduzwa SIDA n’umukozi, ahita areka akazi ashinga crèche y’impinja

*Ngo umukozi we wari ufite ubwandu bwa SIDA yajyaga yonsa umwana we,
*Iyo avuga ubu buhamya ugira ngo araca umugani. Ati “ Ni impamo byambayeho.”
*Ngo nta kiruta ubuzima bw’umwana. Ati “Umwana ntaho bamurangura, ni impano. »

Assia Mukina wakoreshaga abakozi bo mu rugo akaza guca ukubiri na byo nyuma y’aho umukozi we wabanaga n’ubwandu bwa SIDA ashatse kwanduza umwana we Imana igakinga akaboko, yaretse akazi yakoraga ashinga irerero ry’abana b’impinja. Avuga ko yifuza gusangiza ababyeyi ubu buhamya atari mu magambo ahubwo no mu bikorwa bizafasha ababyeyi kutagwa mu kaga nk’ako yari ahuye nako.

Assia ngo ntiyifuza ko hari umubyeyi wahemukirwa n'umukozi we ngo amwangirize umwana
Assia ngo ntiyifuza ko hari umubyeyi wahemukirwa n’umukozi we ngo amwangirize umwana

Uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko igitekerezo cyo gushinga irerero ry’abana b’impinja cyaturutse ku byamubayeho ubwo umwana we yarerwaga n’umukozi nyuma akaza kumenya ko afite ubwandu bwa SIDA ndetse ko yajyaga aha ibere umwana we muto.

Avuga ko umwana we yaje kurwaragurika agafata umwanzuro wo kujya kumusuzumisha. Ati « Nasanze Imana yarakinze akaboko ataranduye. »

Uyu mubyeyi wagiye gupimisha umwana we afite ubwoba avuga ko uku kurwaragurika k’umwana we bishobora kuba byaratewe n’umwanda kuko uyu mukozi atamwitagaho uko bikwiye. Ati « Umuntu nk’uwo na we aba akeneye kwiyitaho hanyuma rero ukamusigira n’umwana. »

Assia yahise aca ukubiri no gukoresha abakozi mu rugo avuga ko atabarenganya kuko na bo baba bakora ibyo badafiteho ubumenyi buhagije kuko nta shuri baba barabyizemo.

Ati « Tuzana abantu tutazi, ni abantu tuyora mu mashyirahamwe cyangwa aho tutazi tukabazana, sinabarenganya kuko umuntu ashobora kuguha inshingano ariko ibyo aba agukoresheje uba ari nta bumenyi ubifiteho, utanabishoboye cyane cyane ko umuntu adakora imirimo yose. »

Ubu buhamya bw’akaga yari agiye guhura nako avuga ko bwatumye atekereza ko ibi bishobora kuba ku bandi babyeyi agahitamo kureka ibyo yakoraga byose kugira ngo ahangane na byo.

Assia yakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka yaretse aka kazi ashinga irerero Belisheba Day Care ry’abana bato kuva ku bafite amezi atatu kugeza ku myaka ibiri.

Ati «N’ubwo nagize amahirwe Imana igakinga akaboko hari abandi bafite abana bandujwe, ndavuga nti mu rwego rwo gukumira ubu bugome reka ntange ubuhamya uretse no kubivuga gusa ngire n’ikintu cyatabara impinja dore ko umwana arerwa neza muri ayo mezi. »

Gusa ngo ababyeyi bagana iri rerero ry’impinja baracyari bacye kuko batarumva akamaro karyo, akavuga ko umwana warezwe n’umukozi atagereranywa n’uwarezwe n’ababyeyi be cyangwa uwarerewe muri izi nzu zibifitiye uburenganzira.

Ati «  Muri Garderie umwana araza agasanga umuntu wabyigiye ubifitiho experience, asanga umuntu utamukubita, agasanga umuntu ufite umwanya wo kumutega amatwi, muri garderie umwana ahasanga umuntu umuha uburenganzira bwe,…ntabwo umukozi ashobora gufata umwana ngo amuhe ya minota 30 ya buri munsi yo kumukinisha. »

Ngo n’imico y’abana barezwe n’abakozi isa ukwayo.

Ati « Tuba dufite abakozi b’abakobwa umusore akamuhamagara kuri telehone, kandi nawe sinamurenganya aba afite uburenganzira bwo gukundana, hari amagambo rimwe y’urukozasoni avuga kubera ko umwana afite umutwe ufata cyane akaba arabifashe wava ku kazi akabigusubiriramo. »

Agarukira abakozi agira ati « Rimwe na rimwe turabarushya tukanabarenganya, niba yameshe ari bukenere gutera imyenda y’umwana ari bukenere kwoza ibyombo yaririyemo, ari bukenere kumutekera, urumva ni umuntu umwe wafashe umurundaho serivisi zose umwana ahabwa. »

Avuga ko muri Belisheda abana bitabwaho bagategurwa uko bazatangira amashuri y’incuke, birimo kubigisha amabara, uturirimbo tubakarishya ubwenge, abageze mu myaka ibiri bakabigisha indimi ku buryo najya gutangira amashuri y’incuke bizamworohera.

Uyu mubyeyi uvuga ko adashyize imbere inyungu z’amafaranga, ko igiciro cyo kureresha muri Belisheda kidakanganye kuko ugiyeyo bwa mbere atanga ibihumbi 90 Frw birimo ayo kwiyandikisha no kumutunga umunsi ku munsi, mu yandi mezi akurikiraho akajya yishyura ibihumbi 80 Frw gusa.

Avuga ko iki giciro kidakwiye kugira uwo gikanga kuko ubuzima bw’umwana butagira icyo buguranwa. Ishuri rye riherereye mu kagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge haruguru gato ya Cercre Sportif uturutse mu Kanogo.

Ati « Ntabwo umwana wamurangura ku isoko, ureze neza umwana ejo hazaza ni yo maboko yawe kuko uburere tubaha ni bwo bubahahira muri cya gihe tuba dushaje. »

Assia avuga ko yifuza ko ibikorwa bye byakwaguka ku buryo yashinga amarerero mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali kuko ababyeyi muri iyi minsi bahugiye mu gushaka ubuzima bityo bakaba bakeneye ibigo nk’ibi bibafasha kurera abana babo ntibahure n’ibibazo byo kurerwa n’abakozi.

Mukankundiye Donatille ukora muri Belisheda, avuga ko kuva yatangira gukora muri iki kigo ubuzima bwe bwahindutse kuko atakibura umwenda wo kwambara.

Ati « Urubyiruko rwinshi muri iyi minsi rukunze kwiyangiza ariko gukora hano biramfasha nkabona amavuta bitangoye nkanafasha umuryango wanjye. »

Uyu mwari uvuga ko gukora muri iki kigo bimuha amasomo y’uko azajya yita ku bazamukomaho, avuga ko na we yifuza kuzashinga irerero kuko yabonye rifasha umuryango nyarwanda.

Ushobora kwibwira ko ari umwana we kubera uburyo amwitayeho
Abana bazanwa muri iri rerero ngo bitabwaho cyane kurusha abasigirwa abakozi mu rugo
Ni ahantu habereye kurererwa umwana koko
Muri kimwe mu byumba barereramo abana
Bateguye aho bazajya bicara bakagira byinshi batozwa bibategura kuzitwara neza mu mashuri y'incuke
Bateguye aho bazajya bicara bakagira byinshi batozwa bibategura kuzitwara neza mu mashuri y’incuke
Udutanda abana bato babaryamishamo tuba dufite isuku
Udutanda abana bato babaryamishamo
Mu byumba babaryamishamo biba bishushanyijemo udushushanyo tunezeza abana
Mu byumba babaryamishamo biba bishushanyijemo udushushanyo tunezeza abana
Utuberceau tuba tunogeye ijisho kubera isuku
Utuberceau tuba tunogeye ijisho kubera isuku
Iyo umwana bagiye kumwambika no kumuhindurira imyambaro bamujyana ahagutse
Iyo umwana bagiye kumwambika no kumuhindurira imyambaro bamujyana ahagutse
Berekwa udushushanyo tubanezeza
Berekwa udushushanyo tubafungura mu mutwe, bakigihshwa utuntu tunyuranye tungana n’imyaka yabo

Photo © M. Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Iyi creche ko mutatubwiye aho iherereye?

    • Kuvuga ni ugutaruka; Iby’Abakozi bo mu rugo mbona bimeze nk’Ubucakara neza neza. Abakozi bo mu rugo bateka Inyama bo bagahabwa ibishyimbo, bateka ifiriti bo bagahabwa akawunga, ntibanywa isukari, ntibanywa icyayi, ntibashobora kurya ku muleti batetse, nibo barara ku bikarito cg matelas z’ubushwangi, nibo barara mu byumba bidakingwa, bifite amatara yapfuye, bifite amabati yatobotse, iyo haje abashyitsi barabahisha, bahembwa mu ntoki bigatuma babambura,ntibemererwa kujya gusenga (???), etc, etc! Harya ubu koko, ibi IMANA ntizabitubaza ra?

      • Aliko nubwo uvuze gutyo si hose babafata nabi nshuti yanjye!

      • @ X, Aba bakozi bo mu rugo uvuga ni abakora kwa nde? Aho mbona mbona ntacyo babaye, barateka bagategura ameza bakigaburira, bafite ibyumba byabo, barahembwa buri kwezi amafaranga yabo bagashyira ku mufuka, ntibahaha, ntibishyura inzu, umuriro n’amazi. Ababa bagifata abakozi babo nk’abacakara bikubite agashyi!

      • nibyo pe bibaho ariko si hose.kuko hari igihe ushaka uwo mukozi ukamuha byose acyeneye mugasangira no kumeza amwe mugakaraba isabune imwe ukamuhemba neza kandi kugihe ariko akanga akaguhemukira!!!!Abakozi bubu barahindutse cyane

  • mbega inkuru ibabaje kandi ishimishije, uyu mubyeyi akwiye gushimirwa p. ababyeyi batakita kubana babo bakabaharira abakozi bumvireho. komeza ukorere urwanda mubyeyi.imana iguhe umugisha kugira inama ababyeyi

  • Babivuze Mimi,
    bati”Ishuri rye riherereye mu kagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge haruguru gato ya Cercre Sportif uturutse mu Kanogo”

  • Nigikorwa cyiza. ariko ibyo avuga
    harimo no kuresha abakiriya.

    • Simba ariko mwabaye mute?Uzi ibibazo tugira kubera abakozi?Reka atureshye rwose kuko marketing ni ngombwa cyane muri business.Ahubwo yaratinze

  • Ahubwo ndabona ababyeyi bakwiye kujya bapimisha abana babo da!!!!!!Erega abakozi bubu ntago baba bararezwe!Usanga akenshi batanafite address ifatika,cg ugasanga baje kuba abakozi mungo ariko bafite gahunda yuburaya(bagashaka kuryamana nabagabo babandi)isi yabaye mbi,ibihe byanyuma nibyo turimo.musenge cyaneeeee

  • Yego iki gikorwa ni cyiza ariko harimo no kwiyayamariza Creche da none se ababarera aho muri Creche bo si abakozi hari aho baba barabyigiye se?? Njye ndi umubyeyi ufite umwana muri Creche nubwo atari iyo ariko nabo bafata abana nabi, ugirango ndabeshya azinyabye bakiri kare amasaha yumugoroba ataragera azabona itandukaniro. Gusa bantu mufite ama Creche byaba byiza mugiye mushyira camera muri buri cyumba mwabona abo bakozi banyu baturera abana uko biba byifashe

    • Ibyo uvuze ni ukuri. Erega creche ni business nk’izindi. Abarera abana muri creche ni abakozi bo mu rugo basanzwe, nta kubyigira (harya ubwo ishuri ryigisha kurera impinja riba he mu Rwanda?). Njye mbona byose biterwa n’ayo bahembwa. Mbibarize banyarubuga: umukozi wo mu rugo (cyangwa muri creche), uzamuhemba intica ntikize (ibihumbi cumi na … cg mirongo …), maze utegereze ko azashishikarira kugukorera n’ukuntu muzi namwe impinja wirushya? Tubyare abo dushoboye kurera da!

      • ishuri ryigisha kurera impinja ryaraje rwose kandi abahava baba bafite ubushobozi .gusa abenshi baracyashaka abo bahemba yamafaranga make.ariko ufashe umukozi wabyigiye ukamuhemba neza kandi ukagendera kumategeko agenga abakozi muri rusange ntakabuza bazagukorera neza kandi bishimye.

  • Ibyo nukuri rwose abakozi burya ni abakozi baba ababarera mu rugo nababarerera muri Creche. Gusa Imana ijye yirindira abana naho ubundi abantu ni babi ,ikindi tujye tumenya gufata neza abo bakozi nabo bazadufatira abana neza nawe se umukozi umwe yarera abana batatu bimpinja,nawe wava kukazi ntunamufashe umwana yarira nyina barikumwe akaba ahamagaye umukozi nkaho we atazi kumuhoza ,ubundi ukamugaburira imvange kdi abana bawe yabagaburiye inkoko namafiriti,mukitereka ama Nido buri gitondo mwamuhaye mukaru kdi yirirwa abahekeye abana mwataha muvuye kukazi ntimwikoze abo mwabyaye kdi nuwo mukozi aba akeneye kuruhuka ,wagirango ufashe umwana wawe yarira ugahamagara uti jya kumuhindurira , akitanga buri munsi ntunamushimire nibura ngo umukorere akantu gato abone ko umuha agaciro ahubwo iteka ugahora umutonganyiriza ibitagenze neza kdi nibyiza utabimushimiye ngo nuko ahembwa nabwo ayo ahembwa kukwezi atanahagije. Yewe abakozi ahubwo njye ndabashima kuko barihangana urebye akazi bakora nayo bahembwa ntaho bihuriye. Nushaka kumenya uko bitanga uzafate conge yicyumweru umukozi adahari uzarebe ko butazira utabonye nakanya ko gukaraba.

  • Uyu mudamu ni mwiza

  • Umushinga wawe ni mwiza rwose ariko nibwira ko hari uburyo bwinshi wawukorera publicity utagombye gusebya icyiciro cy’abantu runaka. Si byiza rwose kumvikanisha ko abakozi bo mu rugo bose ari abagome bityo tukaba tugomba kubahungira iwawe! kuko nibo badufatiye ingo, nibo batugaburira, nibo baturerera. Ibyakubayeho birababaje ariko ntiyaba impamvu yo kuvuga ibi. Uwiyise “X” abivuze neza: ukuri nuko tutazi agaciro ka “house keeper” cyangwa “house help” kubera igisirimu natwe cyatugwiririye. Ibyo uvuga ko badafitiye ubumenyi ngo kubera ko baba ari abantu twatoraguye (uti”..ni abantu tuyora mu mashyirahamwe cyangwa aho tutazi..”)si amakosa yabo ni ayacu kuko n’abafite ubwo bumenyi barahari kandi sibo dufata kubera gutinya ikiguzi cya service twifuza!!! Reka ibibazo byacu byose tujye twirinda kubishyira ku bandi. Murakoze.

  • amahoro babyeyi dufatanyije kurera, uwo mubyeyi watangije icyo gikorwa aho haruguru ni cyiza pe gusa nawe biramusaba ubwitange buhagije n’ubushishozi, kuba nawe agiye guha izo nshingano zo kumufasha kurerera abandi,naho ibyabo bakozi mubirekere Rurema, kwitwaza ibyo kurya, kunywa harimo ngo nabadashaka ngo umwereke ikosa (ako kagore kanshinzeho) dore ko bazanwa na twombi mu mago, ba Mme kuko aritwe turi expose kuri gahunda zose za mago( nitwe tuvuga nabi, nitwe babi)ba boss bo baba bagwa neza( kenshi tuba turi abagore 2 mu rugo harimo amarushanwa ataziguye), ibi mbabwira si ubufushyi ndagira ngo mbabwire ko kuri uyu munsi wa none kubona umwana w’umukobwa ufite isoni no kwiyubaha bya cyali ni ukubonekerwa, twe iyo umwakira umureresha umwana umubonamo umuvandimwe muto kuri wowe, ariko ishusho bakwiyerekamo, imvugo zimwe na zimwe ubumvana, uko bagusubiza nibyo bigenda bitera umuntu kugira amakenga,jye nakoresheje kenshi igitsina gore: ibyo kurya bavuga ibyaho barara no guhembwa byose ni nzitwazo, umukobwa wangiritse cg umugore: niyo wamuha isi yose wapi ntibimubuza kukugirira nabi,niyo umusekeye arijujuta nanga uko ruza runshinyikira(kuko ari nako bagenza kuri ibyo bisekera mwanzi).

  • nge ndikubabazwa nabantu bumvishe nabi uyu mubyeyi, rwose ntiyavuze nabi abakozi bo murugo kuko yagiye anabagarukira cyane mubyo yavuze byose arabagarukira, ubundi mu bihugu byateyimbere ntawukorsha umukozi, suko bataba babikeneye ariko nuko baba bazi akamaro ko kwikorera cyangwa kujya kujyana abana muri creche. uyu mudamu rero tureke kumwumva nabi cg ngo tumuvugire ibyo atavuze. komeza uterimbere ahubwo turagushyigikiye kandi uwo mushinga wo kugeza ibikorwa byawe ahantu hashoboka uzagire amahiwe ubugereho

    • Uyu arimo yikorera publicite asebya abandi!We se abo akoresha yarababyaye?narekere aho naho creche zo abazifite ni benshi ibiberayo nabyo birazwi

  • Uyu mudamu gahunda ya hanga umurimo yayigezeho kbs

  • Iyi ni imitwe kugira ngo yibonere abakiliya!n’ubwo abakozi bo mu rugo rimwe na rimwe habamo abana babi ariko si bose ku buryo yavuga kuriya

    • Ariko we yavuze ibyamubayeho, nawe uzavuge ibyawe ariko ntugapfe kwita abantu abatekamutwe!!

      • Ariko abantu bashimishishwa no gukora critiques gusa, ubwose kuvuga ko umukozi ufite ubwandu yamwonkerezaga umwana mubona bitashoboka?. Nonese ko dukunze kumva inkuru ngo harumukozi wibye umwana, cyangwa wakoreye umwana yarashinzwe kurera ikitu kibi?

  • Malayika urinda abana aba hafi njye ntaraba umubyeyi sina byumvaga ariko maze kubyara niho nasobanukiwe n umukozi urera umwana
    ariko inama naha ababyeyi nugusengera abana naho ntibyoroshye kuko Imana irabakurinda bene nkabo njye nahuye nabo bakozi2 ariko kubera Imana bagenda nyiri muri conge nabonye abandi2 ariko nukuri nshima Imana ko abantu bambaza icyo nabahaye
    ntakindi nukubera Imana
    inama nagira ababyeyi n ukubaha umukozi kdi ukamufasha iyo abona wikorera nawe bimutera imbaraga kdi mukihekera abana igihe muhari n ibindi nti mubiharire umukozi mukanya gato muba muhari bituma badakorera ijisho

  • MWARAMUTSE,

    UYU MUBYEYI IGITEKEREZO YAGIZE NI KIZA,NAHO IBY’ABAKOZI BATURERERA ABANA NI BIREBIRE, AHUBWO ABASENGA MUZE TUJYE DUFATA UMWANYA WO GUSABIRA BARIYA BANA. ABO MAZE GUKORESHA NTAKO MBA NTAGIZE NGO MFAFATE NEZA PE. ARIKO BAKANGA BAKANANIRA. ICYO NABONYE NI UKO TUGOMBA KUMENYA KO BARIYA BANA BABA BARAVUYE IWABO KUBERA IBIBAZO BITANDUKANYE BABA BAFITE KUKO UMWANA MWIZA NUBUNDI NTAVA IRUHANDE RW’ABABYEYI KABONE NUBWO BABA ARI ABAKENE, N’IBINDI. AHUBWO ABA AFITE IBYO YANANIRANYWEHO N’IWABO . TUJYE TUBYIHANGANIRA KDI NATWE TUREKE GUTERERA IYO TUGERAGEZE KUBABA HAFI DUKURIKIRANE ABANA BACU. HARI N’ABAZA ARI BEZA ARIKO BAGAHINDURWA NA BAGENZI BABO DORE KO BABA BANAVUGANA KU MATEREFONE N’AHANDI. UBUYOBOZI CYANE MINISITERI IFITE UMURYANGO MU NSHINGANO IZADUFASHE, HABEHO N’IBIGANIRO N’IZINDI NYIGISHO, KUKO NI IKIBAZO GIHANGAYIKISHIJE ABABYEYI. NTA RUKUNDO NARUKE BADUKUNDIRA ABANA

    • buriya wisuzume ko atari wowe ikibazo kiriho ,bigatuma mudashobokana n’umukozi , yego ushobora kubafata neza igihe gito mutaramenyerana hashirigihe akabona hari ibitagenda neza

      nkurugero:-nk’Abana bawe bababwira amagambo atari meza bikababaza bakabiceceka ugasanga . baragutunguye
      -cyangwese batishimira umushaha ubaha , ariko hari n’abakozi batagira umutima w’urukundo

      asante sana murakoze

  • Hari icyo uriya mudamu atasobanuye;uriya mukozi wonsaga umwana yari yarabyaye kugirango haboneke amashereka yonsaga uwo wa nyirabuja?
    Ku by’abakozi bo barahinduka kabone n’iyo waba umufashe neza.
    Hari uwo nari mfite ku Kibuye yahengeraga tugiye ku kazi acudika n’umugore twari duturanye ibyo twahashye bakabigabanyamo 2 bigera ubwo umwana w’uwo mugore ariwe wabanzaga kurya uwanjye yajya gukoramo bakamukubita akarya ari uko uwo w’umuturanyi ahaze;ntaho bari baziranye ariko uko baje gushodekana byaratuyobeye.uwo mugore yabonaga saa sita zenda kugera agataha.

Comments are closed.

en_USEnglish