Digiqole ad

Gako: Kagame yambitse amapeti abasirikare 478 bo ku rwego rwa Ofisiye

 Gako: Kagame yambitse amapeti abasirikare 478 bo ku rwego rwa Ofisiye

Perezida Kagame atambuka mu basirikare bashya bo ku rwego rwa ofisiye bato

Kuri uyu wa kane, Perezida wa Republika Paul Kagame yambitse amapeti abasirikare 478 barangije imyitozo ibagira aba-Ofisiye bashya mu ngabo z’u Rwanda, Abasaba by’umwihariko kuzarinda Abanyarwanda n’ubusugire bw’igihugu.

Perezida Kagame atambuka mu basirikare bashya bo ku rwego rwa ofisiye bato
Perezida Kagame atambuka mu basirikare bashya bo ku rwego rwa ofisiye bato

Aba basirikare barangije imyitozo ibagira aba-Ofisiye, barambikwa ipeti rya ‘Second Lieutenant’ baragera kuri 478, barimo 68 b’igitsina gore.

Nyuma yo guhabwa ipeti, aba ba-Ofisiye bashya barahiriye kutazahemukira Repubulika y’u Rwanda.

Perezida wa Republika nk'umugaba mukuru w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda, yakiriye indahiro zabo.
Perezida wa Republika nk’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yakiriye indahiro zabo.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yabifurije imirimo myiza, abibutsa ko amahugurwa barangije ari ayo kubaka igihugu no kurinda ibyo kimaze kugeraho.

Ati “Amahugurwa mwabonye ajyanye n’igihe tugezemo. Isi ikomeje gutera imbere muri byose harimo n’igisirikare. Ingabo z’igihugu cyacu zifite amateka. Zifite aho zikomoka, ari naho dusanga ibiduha umurongo wo gufasha kubaka u Rwanda.”

Kagame yabwiye aba basirikare ko Igisirkare cy’u Rwanda ‘RDF’ kitarinda igihugu gusa, ahubwo kinafasha no mu iterambere rigera ku baturage.

Ati “Imbaraga zubaka igihugu gifite harimo n’iza RDF ifasha mu guhangana n’ibibazo bitandukanye. Umwuga mwahisemo ni inshingano zikomeye, twizeye ko muzazirangiza neza. Icyangombwa kandi kidahinduka mu ngando z’u Rwanda ni ubumenyi bw’umwuga kandi bujyanye n’igihe n’ikoranabuhanga.”

Yongeraho ati “Ubumenyi buha RDF guhora ku isonga mu kurinda umutekano ndetse no mu iterambere rusange ry’igihugu. Amateka y’igihugu mwigishijwe abaha kumenya inshingano ikomeye mufite yo kurinda ubusugire bw’igihugu. Ubusugire bw’igihugu bivuze ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda bateye imbere ntawe usigaye inyuma.”

Perezida Kagame yabwiye izi ngabo nshya ko RDF nabo ari abaturage b’iki gihugu, bityo nabo bagomba kugira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo abaturage bahura nabyo.

Ati “Ni inshingano zanyu kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu, ariko by’umwihariko abaturage. Ubusugire bw’ukuri buvuze imibereho myiza n’agaciro k’abaturage bacu. Kurinda ubusugire bwacu bivuze gukorera iterambere rya buri munyarwanda no gukora ibishoboka byose ntihagire usigara inyuma.

Nizeye ko muzubahiriza inshingano zanyu uko bikwiye, mugahora muzizirikana igihe cyose. Mbifurije ubuzima bwiza, imirimo myiza n’ubufatanye. Ibyo duhura nabyo bidutere imbaraga zo gukomeza kubaka.”

Aba basirikare basoje iyi myitozo yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako yari imaze igihe cy’umwaka, ndetse n’amezi arindwi ku bafite ubumenyi bwihariye.

Abayobozi bakuru ba Police bungirije Juvenal Marizamunda na Dan Munyuza bacisha amaso mu gitabo cy'abarangije aya masomo ya Cadet Course
Abayobozi bakuru ba Police bungirije Juvenal Marizamunda na Dan Munyuza bacisha amaso mu gitabo cy’abarangije aya masomo ya Cadet Course
Komiseri mukuru w'Urwego rw'igihugu rw'imfungwa n'abagororwa George Rwigamba
Komiseri mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa George Rwigamba
Inshuti n'imiryango y'abarangije aya masomo
Inshuti n’imiryango y’abarangije aya masomo
Perezida Kagame ageze hano i Gako ahaberaga uyu muhango
Perezida Kagame ageze hano i Gako ahaberaga uyu muhango
Ni aba-Ofisiye bashya binjiye mu ngabo z'u Rwanda
Ni aba-Ofisiye bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda
Mu ndirimbo yubahiriza igihugu imbere y'ingabo n'abagaba bazo
Mu ndirimbo yubahiriza igihugu imbere y’ingabo n’abagaba bazo
Perezida Kagame atambagira mu ngabo zishoje amasomo ya Cadet
Perezida Kagame atambagira mu ngabo zishoje amasomo ya Cadet
Nyuma aba bahise batangira kwiyerekana mu karasisi ka gisoda
Nyuma aba bahise batangira kwiyerekana mu karasisi ka gisoda
Baba barigishijwe kutanyuranya no kutabusanya mu ngiro
Baba barigishijwe kutanyuranya no kutabusanya mu ngiro
No gutambukana imbaraga ahangombwa kandi badasobanya
No gutambukana imbaraga ahangombwa kandi badasobanya
S/Lt Utamuliza wari uyoboye isibo y'ingabo mu karasisi
S/Lt Utamuliza wari uyoboye isibo y’ingabo mu karasisi
Perezida Kagame n'umugaba w'ingabo Gen Patrick Nyamvumba bareba akarasisi k'abarangije amasomo
Perezida Kagame n’umugaba w’ingabo Gen Patrick Nyamvumba bareba akarasisi k’abarangije amasomo
Aha bagira bati "Long Live the Republic of Rwanda, Long Live the People of Rwanda, Long Live the President of Rwanda"
Aha bagira bati “Long Live the Republic of Rwanda, Long Live the People of Rwanda, Long Live the President of Rwanda”
Perezida Kagame ahemba umusirikare witwaye neza kurusha abandi kuri aya masomo
Perezida Kagame ahemba umusirikare witwaye neza kurusha abandi kuri aya masomo
Ni uwitwa Alexandre Kayitare, aha arahindukirana imbaraga n'imbaduko nyuma yo guhembwa
Ni uwitwa Alexandre Kayitare, aha arahindukirana imbaraga n’imbaduko nyuma yo guhembwa
Perezida Kagame atangaza ko aba basirikare bahawe ipeti rya Sous Lieutenant akanabagezaho ijambo ry'uyu munsi
Perezida Kagame atangaza ko aba basirikare bahawe ipeti rya Sous Lieutenant akanabagezaho ijambo ry’uyu munsi
Bahise bavanaho amapeti yera bari bambaye bambikana ayabugenewe
Bahise bavanaho amapeti yera bari bambaye bambikana ayabugenewe
Maze bakora indahiro yo gukorera igihugu mu bwitange n'ubunyangamugayo
Maze bakora indahiro yo gukorera igihugu mu bwitange n’ubunyangamugayo
Sous Lieutenant Murokore atambuka ngo bajye gufata ifoto na Perezida n'abagaba b'ingabo
Sous Lieutenant Murokore atambuka ngo bajye gufata ifoto na Perezida n’abagaba b’ingabo
Perezida Kagame nawe atambuka ngo yifotoze n'aba basirikare bashya mu ngabo z'u Rwanda
Perezida Kagame nawe atambuka ngo yifotoze n’aba basirikare bashya mu ngabo z’u Rwanda
Ifoto na bamwe mu barangije aya masomo
Ifoto na bamwe mu barangije aya masomo
Bari kumwe n'abagaba b'ingabo mu byiciro binyuranye
Bari kumwe n’abagaba b’ingabo mu byiciro binyuranye
Perezida Kagame abayobozi b'inga n'abarangije amasomo
Perezida Kagame abayobozi b’inga n’abarangije amasomo
Bishimiye ko barangije ingando bakaba binjiye mu gisirikare cy'u Rwanda
Bishimiye ko barangije ingando bakaba binjiye mu gisirikare cy’u Rwanda
Nyuma basanze imiryango yabo nabo bafata udufoto hamwe
Nyuma basanze imiryango yabo nabo bafata udufoto hamwe
Ni ibyishimo ku miryango kongera kubona abana babo bamaze igihe ku masomo akomeye
Ni ibyishimo ku miryango kongera kubona abana babo bamaze igihe ku masomo akomeye
Abo mu miryango yabo baje kwifatanya muri uyu muhango wo gusoza amasomo ya gisirikare
Abo mu miryango yabo baje kwifatanya muri uyu muhango wo gusoza amasomo ya gisirikare
Ni ibyishimo kandi ku babyeyi kubyarira igihugu ingabo
Ni ibyishimo kandi ku babyeyi kubyarira igihugu ingabo

Photo ©D. S. Rubangura/Umuseke

Daddy S. RUBANGURA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Le journaliste a bel et bien écrit Second Lieutenant mais c’est la même appelation que Sous Lieutenant. Salut.

  • bien sur avec un trait d’union, ie sous-lieutenant, les deux termes sont correctes.
    Nous pouvons dire sous-lieutenant ou bien second lieutenant ou l’un ou l’autre. Salut.

  • Kugeza n’uyu munsi, mpura n’umusirikare wambaye uniform nkaberereka, nkambukiranya umuhanda, iyo afite imbunda nkumva ahubwo nayabangira ingata nkiruka mvuza induru, kubera ibintu byose nabonye abasirikare bakoraga muri 1994, na mbere na nyuma yaho. Mbega abantu batagira impuhwe iyo bategetswe kwica uwiswe umwanzi mana yanjye we! Jye mba numva inyundo ibacura bose ari imwe iyo ndeba intambara zikomeje kurimbura imbaga hirya no hino ku isi, abagombye kuzihagarika ahubwo batsamo cyangwa bigira nyoninyinshi.

    • Ehe, si aba babakoze muri 1994, ahubwo ujye ubashimira cyane kuba bahagaritse intabambara, noneho ugaye abakoreshaga intwaro gakondo

  • Ku Bwa Habyarimana ingabo z’igihugu zabaga ari iz’ubwoko bumwe, none ikibazo cyaracyemutse.

    • Ndi umunyarwanda urayizi? kubashyira ibyo babwira mu bikorwa turubaza byarakemutse

    • Kura itiku aho! Mu Rwanda nta bwoko bukihaba, twese turi abanyarwanda. N’abarundi babonye intambwe nziza bitugejejeho, none numvise na Nkurumbi ejobundi ageza ijambo ry’umwaka ku baturage, avuga ko bagiye gufuta amoko…! Ikibazo ni uko ashobora kuzaha ubutegetsi abahutu gusa, igisirikare kikaba abahutu gusa, yitwaje ko nta bwoko buzaba bugihari, nyamara yirengagije amasezerano y’iy Arusha yavugaga 50+50. Rwanda is smart

      • Nonese wowe Benbella mu Rwanda siko bimeze azakorankibyo mu Rwanda nyine.

        • Wakitonze nshuti, ko no muri Amerika abirabura bagaragara hose no mu gisirikare cyaho! Igihugu kigomba kureberwa mu zindi ndorerwamo, nshuti.

    • @ Patriote.

      Hahahahahah!!! Cyarakemutse koko kandi n’amafoto arabigaragaza pe! Urwishe ya nka…

  • Jeshi ya Rwanda ni Jeshi la wana inchi (Igisirikare cy’Urwanda n’Igisirikare cya Rubanda), nushaka kubigenzura uzarebere muri izi ndorerwamo: “Umuganda, Ubuvuzi, (Army week), Gutabara mu gihe cy’Ibiza, Agaciro Development Fund, Gira Inka Munyarwanda, Kwubakira Inchike…

    Barebe ku mihanda bahagaze amasaha atabarika batanyeganyega, ibi byose nukugira ngo wowe nanjye tugire umutekano usesuye. Ibi kandi si mu Rwanda gusa bikorwa ahubwo niyo bagiye mu butumwa bw’Amahoro babikorera n’Abenegihugu barimo. Iki gisobanuye ibintu byinshi byamenywa n’umuntu uzi agaciro k’ikiremwamuntu n’umutekano wacyo.

    Viva viva Jamhuri ya Rwanda, Viva; Viva viva Wanainchi wa Rwanda, Viva; Viva viva Raisi wa Rwanda, Viva; Viva viva Majeshi ya Rwanda, Viva.

    Rwanda Defence Forces, you are the desired ones in Africa, Europe, Asia and event in America. More Tactical, Disciplined, Brave…

    Born for Peace, train to fight.

  • Bazirinde kwemera gukoreshwa muri Politic aho kuba ab’umuntu babe ab’igihugu bazaba babishoboye

  • l know that is were be now so it’s my commintment l had now ok so even if l will be sourlderl’m carefully to proct of peaple ok so l wish you we know who were be now ok see you against

  • Bonjour, mukosore umutwe w’iyi nkuru, aba bambaye ni ba sous ofisiye ntabwo baraba ba ofisiye buzuye. Haracyaburaho inyenyeri imwe ngo babe ba ofisiye bato. Merci Beaucoup

Comments are closed.

en_USEnglish