Ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017 Rayon sports izakina na Rivers United muri CAF Confederation Cup. Umukino ubanza uzabera muri Nigeria. Masudi Djuma utoza Rayon abona hageze ngo ikipe ye ihindure amateka mabi y’amakipe yo mu Rwanda yo gusezererwa kare mu marushanwa ya CAF. Rayon sports ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF rihuza amakipe […]Irambuye
Ati “Ukuri kurazwi, Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe kandi ishoboka kubera politiki n’abanyapolitiki babi.” Yabivuze none, mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu ku rwibutso rwa Rebero banibuka abanyapolitiki bishwe kubera ibitekerezo byabo byarwanyaga Jenoside yategurwaga, aho yavuze koi bi bigomba kubera isomo abanyapoliki bariho none. Perezida wa Sena y’u Rwanda mu ijambo […]Irambuye
Agace kitwa ‘Commune Rouge’ kari mu mujyi rwagati wa Gisenyi, munsi y’umusozi wa Rubavu iruhande rw’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisenyi, ni ikibaya cyajugunywemo abatutsi benshi mu gihe cy’ubwicanyi bw’igerageza no kwica ibyitso, ndetse no mu gihe cya Jenoside. Innocent Kabanda uyobora umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka mu Karere ka Rubavu […]Irambuye
*Abishwe muri Jenoside abenshi ni abana *Abagizweho ingaruka zikomeye nayo abenshi ni abana *Abana ba none bafite amatsiko menshi ku byabaye *Iyo usobanurira umwana ngo umubwiza ukuri kuko isi ya none yo nta banga igira Imiryango myinshi uyu munsi cyangwa ejo ifite/izagira ikibazo cy’abana babyiruka bayibaza iby’amoko. Abishwe muri Jenoside n’ababishe. Nyamara ingengabitekerezo y’ivanguramoko niyo […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka Abatutsi 17 bari abihaye Imana bashyinguye mu Rwibutso ruri muri Centre Christus i Remera, Tom Ndahiro umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka kuri yo yanenze bamwe mubahoze ari abanditsi mu kinyamakuru Kinyamateka, barimo n’Abihayimana nka Padiri André Sibomana bigishaga urwango ku batutsi. Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu witabirwa n’abantu […]Irambuye
Ku mugoroba wo kwibuka jenocide yakorewe abatutsi i Nyanza ya Kicukiro ahaguye Abatutsi basaga ibihumbi 11 Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Hon Donatille Mukabalisa yabwiye abari bitabiriye uwo mugoroba ko ko buri munyarwanda wese aho ari hose afite inshingano zo kuzirikana aya mateka yaranze u Rwanda kandi akayaheraho yubaka ameza. Urugendo rwo kwibuka rwahereye aho abishwe […]Irambuye
Rulindo – Abanyeshuri, abayobozi, abakozi n’abaturanyi ba Tumba College of Technology (TCT) iri mu murenge wa Tumba mu ijoro ryakeye bakoze umugoroba wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango watangiwemo ubutumwa busaba urubyiruko gukoresha ubumenyi n’ubushobozi rufite mu kurwanya abavuga nabi u Rwanda barusebya kandi bavuga ibinyoma. Batangiye bakora urugendo rwa 8Km bava ku ishuri rya TCT […]Irambuye
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibubye bwo kugarura amahoro mu ntara Darfur muri Sudan (UNAMID), zifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 23 abazize Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu muhango wabaye ku cyumweru tariki ya 09 Mata 2017, mu gace ka El Fasher, mu Ntara ya Darfour ahari ikicaro cy’izi ngabo ziri mu butumwa […]Irambuye
Ubuyobozi bw’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza buvuga ko muri uyu murenge hari kuvuka ibikorwa bigaragaza ingengabiterezo ya Jenoside nko kuba hari abakita bagenzi babo ‘inyenzi’ (izina ryakoreshwaga batesha agaciro abo mu bwoko bw’Abatutsi bari barahunze ubuyobozi bubi mbere ya 1994). Sekimonyo […]Irambuye
Muri Kamena haratangira imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege za kajugujugu mu karere ka Karongi kitezweho kuzamura ubukerarugendo. Bamwe mu batuye muri aka karere bavuga ko iki kibuga cy’indege kigiye kubakwa kidakenewe kurusha gare (aho bategera imodoka) bamaze igihe batagira kandi bayikeneye. Aka karere gakungahaye ku bukungu bushingiye ku bukerarugendo, gasanzwe gakennye ku bikorwa remezo nk’imihanda […]Irambuye