Digiqole ad

I Remera bibutse abihaye Imana bishwe mbere y’abandi muri aka gace

 I Remera bibutse abihaye Imana bishwe mbere y’abandi muri aka gace

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi 17 bari abihaye Imana bashyinguye mu Rwibutso ruri muri Centre Christus i Remera, Tom Ndahiro umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka kuri yo yanenze bamwe mubahoze ari abanditsi mu kinyamakuru Kinyamateka, barimo n’Abihayimana nka Padiri André Sibomana bigishaga urwango ku batutsi.

Tom Ndahiro atanga ikiganiro yateguye muri uyu muhango
Tom Ndahiro atanga ikiganiro yateguye muri uyu muhango

Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu witabirwa n’abantu bari hagati ya 300 na 600 barimo abana, abakuru ndetse n’abasheshe akanguhe.

Padiri Martin Mudenderi ukuriye Centre Christus yavuze ko abicanyi bishe abapadiri, ababikira, n’abafratiri bari muri iki kigo mu myiherero.

Ngo bishwe n’abahoze ari ingabo zarindaga Umukuru w’igihugu Juvenal Habyarimana nyuma gato y’uko Jenoside itangira.

Icyo gihe ngo nibo bahereweho mu gace ka Remera y’ubu

Padiri Mudenderi yasabye abakiri bato kuba isoko y’ubuzima mbere y’uko ubuzima buzima, ngo babere abandi urumuri rutanga amahoro n’ibyishimo ntabagaheranwe n’agahinda.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Minisitiri w’umuco na Siporo Julienne Uwacu, Umunyamabanga nshingwabikorwa mu Nteko y’igihugu y’ururimi n’umuco Dr James Vuningoma, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa n’abandi.

Tom Ndahiro watanze ikiganiro yarekanye uburyo ikinyamakuru Kinyamateka (cya Kiliziya) cyagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwanga Abatutsi, yanenze inyandiko z’abanditsi nka Nkurikiyinka na Padiri Andre Sibomana.

Inyandiko zabo muri Kinyamateka ngo zashishikarizaga Abahutu kwanga no kuzica Abatutsi kandi bakabikora bitabara kuko ngo Abatutsi bari babi, kutabica mbere bikaba byari kuba nko kwirangaraho.

Yagize ati: “Nkurikiyimfura yanditse ko ‘intambara yabaye ingabire Imana yahaye u Rwanda kuko yagaruye ubumwe bw’Abahutu”

Muri Kinyamateka (itavuzwe nomero) ngo Padiri André Sibomana yavuze ko Abatutsi aribo batizaga umurindi Inkotanyi bityo ngo kubikiza bikaba byari ‘uguca Inkotanyi umutwe’

Uyu mushakashatsi kuri Jenoside  yasoje ikiganiro cye asaba urubyiruko kwiga uko ingengabitekerezo ya Jenoside ikura, uko abantu bayishyira mu bikorwa bityo bakazayirwanya bayize nk’uko umuganga yiga indwara akayivura ayizi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Jean Sauveur Kalisa yabwiye abari aho ko ubuyobozi bw’u Rwanda bukwiye gushimirwa ubufasha buha abacitse ku icumu kuko ngo ubu mu murenge we harimo abantu 300 FARG ifasha mu masomo no mu buzima.

 

Bamwe mu bashyitsi bitabiriye uyu muhango
Bamwe mu bashyitsi bitabiriye uyu muhango
Abayobozi banyuranye bitabiriye uyu muhango barimo Minisitiri Julienne Uwacu n'umuyobozi w'Akarere ka Gasabo (ibumoso)
Abayobozi banyuranye bitabiriye uyu muhango barimo Minisitiri Julienne Uwacu n’umuyobozi w’Akarere ka Gasabo (ibumoso)
Umuyobozi wa Komisiyoy'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge Fidel Ndayisaba n'abandi bajya gushyira indabo ku rwibutso rw'aba bishwe
Umuyobozi wa Komisiyoy’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidel Ndayisaba n’abandi bajya gushyira indabo ku rwibutso rw’aba bishwe
Bamwe mu bibukwaga uyu munsi bari abihaye Imana bishwe mbere y'abandi i Remera
Bamwe mu bibukwaga uyu munsi bari abihaye Imana bishwe mbere y’abandi i Remera

Photos © J.P Nizeyimana/UM– USEKE

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

26 Comments

  • Tom arongeye! Ntiyari aherutse kujomba ibikwasi abo adakunda muri Kiliziya Gatolika. Kuki atavuze numero ya Kinyamateka Padiri Sibomana yanditsemo ariya magambo? Ntamukunda turabizi,ariko ntakamuhimbire ibyo atakoze. Kuki se ahubwo yibagiwe uruhare yagize muri anketi zerekanaga uburyo abatutsi bishwe mu Rwanda kugeza muri 1992? Ntazi ko icyegeranyo cyakozwe yari agifitemo uruhare rw’ibanze? Ariko iyo bajya guharabika Padiri Sibomana, baravuga ngo si abatutsi yarengeraga ni inyungu za MDR. Propagandes ziragwira.

  • Aba bavunamuheto ubanza ari sekibi wari ubarimo

  • None se abo ba GP bishe abihaye Imana muri Centre Christus bari boherejwe na Kiliziya Gatolika? Yapfushije, none aho kuyiyagira Tom Ndahiro arayishinja.

  • Tom Ndahiro wagirango afite icyo apfa na kiliziya gatorika? Niba hari umuntu nzi wajyiye yamagana ubwicanyi n’akarengane kakorerwaga abatutsi ni uriya mupadiri Andereya Sibomana, wenda ikitarashimishije Tom nuko Padiri Sibomana yakomeje na nyuma akajya yamagana akarengane kakorerwaga nabandi banyarwanda. Ni gute umuntu wiyita umushakashatsi atanga reference ku kinyamakuru ariko ntatange nimero yacyo, aho si mu rwego rwo kujijisha ngo abantu tumire bunguri ibivugwa byose? Twifuzako ubutaha Tom yajya aduha reference natwe tukikorera ubishakashatsi kuko si byiza kuba twagoreka amateka ababaje nkaya ajyanye na genocide yakorewe abatutsi.
    Abakora ubushakashatsi kuri genocide mujye mucengera in deep kuko hari byinshi bitarajya ahagaragara.

  • Nyamara nitutareba neza TOM NDAHIRO ashobora kongera guheembera urwango n’inzika mu banyarwanda kandi bari bamaze gutera intambwe mu bwiyunge.

    Amagambo TOM NDAHIRO avuga ubona buri gihe harimo ubuhezanguni. Niba twamagana abahezanguni b’abahutu, kuki tutanamagana abahezanguni b’abatutsi

  • Urakoze cyane Tom.kutubwira amateka

    ndi mu Gatorika ariko ntabwo nshigikiye ibyo bakoze mu nyigisho no mu mikorere.

  • ariko kuki iyo bavuze kiliziya katorika,musakuza mukayivugira….usibye kuba muri abayobocye bayo harikindi muyiziho?mwayigize idakoreka,ntibakayivuge…mbese ni ntakorwaho,ntavugwaho!!!mwarakoronijwe kweli..nimwe mutuma tudatera imbere…abantu bafite imyunvire nkiyo muri ikiazo gikomeye mumuryango nyarwanda…,muzahakana se muhakane namateka azwi naburi wese yuruhare rwa gatolika muri 59 na mbere yaho?Imana ibafashe muhindure imyunvire

    • @True, none se ko abapadiri biciwe muri Christus ari aba Kiliziya Gatolika, aba GP babishe akaba bari abasirikare ba Leta, urumva gushinja Kiliziya Gatolika mu muhango wo kubibuka bifite ishingiro koko?

  • Tuzi neza impamvu iyo Tom NDAHIRO avuze bamwe bajigimwa. Ni uko akubita ahababaza. Ni uko avuga ukuri nyako, ubwo rero mwagirango ubwo yagiye kwifatanya n’abihaye Imana abashimagizeeeee ntavuge uruhare rwa Kinyamateka mu byabaye?

    Tom akenshi avuga ibintu atabiciye ku ruhande akanavuga amazina y’ababikoraga batari bazwi cyane, ibyo rero nibyo bamwe mumuhora mwibaza ko kubiceceka bizatuma bisibangana.

    Muribeshya cyane, buri wese wagize uruhare muri Jenoside ntabwo bizasibangana, bizavugwa kandi azamenyekana. Nubwo Tom NDAHIRO yagenda nyuma ye hazaza abandi ba ‘Tutsi Genocide scholar’ ukuri kose kose kuzagera aho kujya hanze, buri wese wagize uruhare cyane cyane mu kuyitegura azagaragazwa.

    Tom Ndahiro rero ibyo akora abo bibabaza impamvu yabyo irumvikana, hari ibyo mushaka ko bitavugwa. Mu gihe tukimufite rero azabivuga kandi na nyuma ye hari abandi nabo bazabishyira hanze kugeza ku mpera z’ibihe.

    Ndetse nitugera no kuri wa munsi w’urubanza mwe mwateguye Jenoside kugeza no KUBAYISHYIGIKIYE NONEHO NO MU MITIMA YANYU aha ho muzajya ahagaragara mwese nta n’umwe uvuyemo.

    Harya ngo mwihishe za Cameroun, Congo, France na hehe hose, hari igihe muzabura aho mwihisha.

    Amaraso y’inzirakarengane ntabwo azabavaho aho mwajya hose, nimwibuke za mpinja zirira, mwibuke ba bakecuru mwakubise amahiri, mwibuka ba bana mwavugirije induru bahunga ntacyo babatwaye…mwibuke imiborogo y’ababyeyi, murebe ibikomere mwasigiye igihugu, nimurangiza ngo Tom NDAHIRO yabashinje!!!!??? Nta n’uwo akubise urushyi ahubwo!!

    Murababaje gusa

  • ngo ni umushakashatsi, umwalimu kuri genocide? nayo yabaye discipline of knowledge? ubu abantu bayiga kuriyo university zigisha kuyikumira nanjye nazijyamo

  • Oya rwose, uyu mugabo Tom Ndahiro arakabya. Ibyo avumbura byose mu bushakashatsi bwe kuki nta wundi mushakashatsi ubibona ? Agomba kuba abihimba.

    • Voilaaa! Ni nkamwe navugaga!
      Donc kuri wowe ibyo avuga cg abasha kugeraho wumva ko abihimba! ihihihihihi

  • Tom Ndahiro twamaze kumumenyera, aho yicaye hose aba avuga gatorika, bamwe bibeshyako ibyo ayivugaho byose ari ukuri ariko abandi bazi neza ko majority yabyo atari ukuri. Ubwo ari umushakashatsi koko ajye atwereka naho akura ibyo avuga natwe twihere ijisho. Ukuri kuri genocide yakorewe abatutsi kurivugira si ngombwa ibihimbano.

  • Iyaba twabimenyaga ko twese tuzapfa ko kandi nyuma yibi hazaba urubanza. Uwamennye amaraso wese azayabazwa. Ube umuhutu Ube umututsi niba waramennye amaraso uzabibazwa kandi Imana niyo izarangiza ibibazo byacu.

  • Yooo Padiri Mahame disi ndamwibuka. Imana niyo yadutabaye natwe twari tugiye kwirukirayo tuzi ngo twaharokocyera aba GP twaboneye mu madirishya turungurutseyo niba batumye tugenza imigongo dusubira inyuma kuko twahise ducyeka ko baje kuhakora ibara! Mana na none ndagushimiye ko wandindiye ubuzima. Rwanda we genda warakubititse. Ndabyibuka bikandenga ibya 94. Ahaaa

  • Jye muri iyi minsi umunyarwanda utabarirwa mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mfata nk’intwari iruta izindi, ni utera intambwe yo kwibaza ngo: Ese mu byabaye mu Rwanda, jyewe ndi miseke igoroye? Ni iki nkwiye kwicuza ku mugaragaro nakoze cyangwa navuze kibi, cyangwa icyiza nirengagije gukora? Naho gushinja abandi tukagarukira ahongaho, byo biroroha cyane.

  • Belina Ndagushimye nibareke ibyo bakoze bivugwe. ubu se igihugu gihorana imitwaro yo kubakira incike no kurera imfubyi no kuvuza abakomerekejwe nibikorwa byabo gisetse? ubu ntituba twubaka imihanda myiza twubaka amavuriro.

    Ngo TOM arabeshya? aba akanze ibibyimba byanyu uwabituritsa mugakira mukihana.

    Icyo nababwira cyo nubwo isi itabahana Imana yo izabahana kandi byanze bikunze muzabibonera hano kw’isi aka wamugani w’abafransa ngo tout ce paie ici bas. imibabaro mwaduteye Imana izayibakubira inshuro ijana.

  • Nifuriza Tom Ndahiro, Tutsi Genocide Scholar, kuzarama imyaka amagana n’amagana.

  • Nge ntekereza ko ari byiza kumenya ukuri kose ku mateka yatugejeje kuri aya marira dufite none. Ariko nanone guhora wibasira institution runaka nk’uko nkunze kubona Tom yarabigize nk’intego sibyo byubaka abasigaye. Sinzi niba unasesenguye wasanga uriya wariwo mwanya mwiza wo gushinja kiliziya, n’ubwo ibyo kuyirega bitabuze! Ni igitekerezo.

  • I kabgayi naho mukigo kimeze nka centre chritsus hari abihaye imana bahaguye sinzi umpamvu umushakashatsi Tom Ndahiro yibagiwe kubavuga.

  • Roho z’intungane ziri mubingaza bya Nyagasani, naho abavuga kiriziya gaturika siyo yonyine ifite abayoboke bijanditse muri jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ni uko ariyo yari yaramamaye ,ariko kandi icyingenzi si ukumenya uwabikoze n’utarabikoze ahubwo dukwiriye guharanira ko ntamaraso yazongera kumeneka twirinda ingengabitekerezo ubwacu, mubana bacu bakibyiruka tugaharanira ibiduteza imbere tukagendera kure icyashaka kudutanya.

  • Abavuga Kiriziya Gaturika baba bansetsa ahubwi ntibazi ko ikibazo gikomeye ari uko abicanyi bahungiye mu nsengero z’abarokore! Iwacu aho mvuka bose ubu babaye abapentikoti!! narumiwe

  • @Tom NDAHIRO: Mushobora kuduha full reference y’iyo numero ya Kinyamateka irimo article ya Padiri Andereya SIBOMANA? Murakoze.

  • Wiriwe? Wakosora imibare kuko twari twateye intebe 5000 kandi zaruzuye abantu barasaguka.

  • Abantu nka Thom , n abantu bafite inyungu mu gu hembera urwango. Urakoze Kanya Rda ku mwibutsa abihaye Imana ba Kabgayi . Pour moi Thom ni Hassan Ngeze , batandukany ku gihe gusa .

  • abiyaye y Imana ba centre kristus bishwe n aba GP , Ubwo rero Leta iri ho ikwiye ku ba ryoza , igaha Kiriziya gatolika impoza marira . Si byo Thom ?

Comments are closed.

en_USEnglish