Digiqole ad

Ikinyoma {ku Rwanda} cyumvikana nk’ingunguru irimo ubusa – Eng Gatabazi

 Ikinyoma {ku Rwanda} cyumvikana nk’ingunguru irimo ubusa – Eng Gatabazi

Rulindo – Abanyeshuri, abayobozi, abakozi n’abaturanyi ba Tumba College of Technology (TCT) iri mu murenge wa Tumba mu ijoro ryakeye bakoze umugoroba wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango watangiwemo ubutumwa busaba urubyiruko gukoresha ubumenyi n’ubushobozi rufite mu kurwanya abavuga nabi u Rwanda barusebya kandi bavuga ibinyoma.

Bakoze urugendo rwo kwibuka rwa 8Km
Bakoze urugendo rwo kwibuka rwa 8Km

Batangiye bakora urugendo rwa 8Km bava ku ishuri rya TCT bakagera ku ishuri rya Nyirabirori bagaruka TCT, bageze mu kigo bacana urumuri rwo kwibuka bakurikira ubutumwa bwateguwe n’abatandukanye.

Umuyobozi w’iri shuri Eng. Pascal Gatabazi yabwiye cyane cyane urubyiruko ko mbere yo kurwanya ikibi bagomba kubanza kugisobanukirwa barebeye ku mateka yaranze iki gihugu yageze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Eng Gatabazi atimukwiye kurwanya ibinyoma bivugwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ku gihugu cyacu, twebwe rero nk’ikigo cy’ikoranabuhanga ni inshingano zacu kugira uruhare rufatika, nk’urubyiruko tumenye kuvuga ukuri no kukuvuga koko dukoresheje ikoranabuhanga.”

Uyu muyobozi yakanguriye urubyiruko gushyira mu mihigo yarwo iki kintu cyo guhangana n’abasebya u Rwanda baciye mu ikoranabuhanga, babereka ukuri ku Rwanda n’intambwe rumaze gutera mu bumwe, mu bukungu no kwiyubaka kw’abanyarwanda.

Ati ‘Umuntu ashobora kuba ari umwe cyangwa babiri {bakwiza ibinyoma} bakumvikana nk’aho ari benshi,  ariko burya ikinyoma cyumvikana nk’ingunguru irimo ubusa,  ukagira ngo ni benshi. Urubyiruko rwacu rero rukwiye guhangana n’ikinyoma ruvuga ukuri ku Rwanda runyomoza ikinyoma kugira ngo hatagira uwo gifatirana akagirango ni ukuri.”

Ni inshingano zacu rero kubitoza urubyiruko, ikoranabuhanga turarifite , nta kintu tudafite uretse ubushake gusa bwo kwandika.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Jean Claude Musabyimana nawe yavuze ko ikoranabuhanga ari igikoresho cyiza mu kuvuga ukuri ku Rwanda no gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda n’indi myitwarire y’urubyiruko yatuma rwubaka igihugu cyiza ejo.

Guverineri Musabyimana avuga ko imbere h’iki gihugu hari mu ntoki z’urubyiruko rwa none bityo ko ari inshingano zarwo kurwanya ibitekerezo bibi binyuzwa mu ikoranabuhanga.

Ati “Ababikora ntabwo babarusha ibitekerezo, ntabwo babarusha ubumenyi ku gihugu cyanyu, ntabwo babarusha imbaraga.”

Yasabye urubyiruko kwirinda ivangura iryo ariryo ryose kuko ari ryo ryagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rugendo rwahagurukiye runasorezwa ku ishuri rya TCT
Uru rugendo rwahagurukiye runasorezwa ku ishuri rya TCT
Mu nzu mberabyombi y'iri shuri aho uyu muhango wakomereje
Mu nzu mberabyombi y’iri shuri aho uyu muhango wakomereje
Bafashe umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Bafashe umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Bacana urumuri rwikizere
Bacana urumuri rwikizere
Guverineri w'intara y'amajyarugu Musabyimana Jean Claude atanga urumuri rw'icyizere
Guverineri w’intara y’amajyarugu Musabyimana Jean Claude atanga urumuri rw’ikizere
Eng. Pascal Gatabazi asaba urubyiruko guhagurukira kurwanya ikinyoma bamwe bagishaka kuvuga ku Rwanda
Eng. Pascal Gatabazi asaba urubyiruko guhagurukira kurwanya ikinyoma bamwe bagishaka kuvuga ku Rwanda
Guverineri Musabyimana Jean Claude abwira urubyiruko ko ejo hazaza h'u Rwanda hari mu ntoki zarwo
Guverineri Musabyimana Jean Claude abwira urubyiruko ko ejo hazaza h’u Rwanda hari mu ntoki zarwo
Hari abantu benshi banyuranye bitabiriye iki gikorwa
Hari abantu benshi banyuranye bitabiriye iki gikorwa
Habaye kandi n'ijoro ryo kuzirikana abazize Jenoside
Habaye kandi n’ijoro ryo kuzirikana abazize Jenoside

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Tuzayirwanya mpaka nkurubyiruko nkuko umuyobozi wacu Eng. GATABAZI PASCAL yabitangaje mu ijoro ryo kwibuka @ TCT.

    • Ndashima Gatabazi,ubukangurambaga atangije murubyiruko rwo guhangana n´abavuga ibinyoma,bavuga ubusa ariko mukurwanya Abanyarwanda bashyaka kubaka Igihugu,tukwiye
      kumva ko abo bose basebya ubuyobozi bwacu baba bibasira twese.Nitwa Bandora Charles
      buri igihe duhangana nabo ku mbuga nkoranyambaga,haba kuri youtube,n´izindi zitandukanye murazi ko arinyinshi, ntaho batari rero.
      Ubu tuvugana nandika mbasabye mufungure muri Google,murebe video iburyo irimo icicikanaho aho ba matata joseph, ba rene mugenzi,ba pacifique mbega n´abandi benshi
      bazwiho guhakana no gufobya Génocide yakorewe abatutsi batanga ubuhamya bwabo bw´ibinyoma nkuko Gatabazi abisobanura,ariko ntabwo ushobora kubona umuntu n´umwe
      nawe yahita ashira munsi yayo ibinyomoza ibyo bari kwerekana,njye birambabaza nkabura uko mbigira, kubera ko nabyo bisaba ubushobozi ntabwo byoroshe.
      Turasaba abantu mufite uburyo bwo gukora za videos mubonye izabo babishya,muhite namwe mushiraho video yacu y´Urwanda irata ibyo igihugu gikora,ibyo twagezeho,haba murwego rwa sociyeti cg se mubukungu!nje ndumva hari n´inzego n´ibigo bya Leta bihari bifite inshingano nkizo! nonese habura iki ko uburyo bwabihawe?,mbese abarimu muri Kaminuza bariha ko tutababona?,mbese abanyeshule baza kaminuza barihe
      ko tutababona banyomoza?Ndashima Dépité Bamporiki biratinda we akanagaragara ko hari icakora kuri abo babishya.Mw´itangazamakuru nka RBA hakabaho urwego atakandi kazi rukora atari uguhangana naba bantu bayobya amahanga kuri za murandasi,yewe wagirango nibo bonyine bafite uburenganzira bwo guhitisha ibyo bifuza.
      Ndashaka kumenyesha abantu bose bafite aho bahuriye n´ikaranabuhanga,bafite uburyo
      n´ubumenyi bukwiye kugira barwanye ababanzi b´Urwanda twifuza rwejo hazaza.

  • Dufite ubumenyi buhagije my’ikoranabuhanga, abo ba byacitse tuzabarwanya mpaka. “ukuri kugomba gutsinda ikibi uko byagenda kose” @ ENG. GATABAZI, imbuto wabibye zareze igihe cyo gusarura kirageze kandi ntituzagutererana.

  • Byakabaye ubu bukangurambaga bwagera kuri buri munyarwanda ubishboye kguira muri za
    gahundaze zose ashobore gushiraho guhangana n´ubu bugizi bwa nabi bunyura kuri murandasi,bwangiriza byinshi kandi muzi ko isi yose ibireba.
    Yego Abanyarwanda tumaze gusobanukirwa n´imikorere yabo, ariko mwibaze nk´umunyamahanga ataragera mu Rwanda abonye izo videos kuco yifuza cose kureba k´Urwanda cg se kuri youtube,ahangahaho biroroshe,ushobora kwandika ubutumwa bwawe
    bugahita na video binyuze mugutanga ico utekereza kunkuru yose.
    Murumva ko intambara ubungubu yahinduye isura, itakiri iyamasasu guse ahubwo ubu ikaze no mubukangurambaga butandukanye,kandi birumvikana.
    Ese wazagira gute ishyaka ryo kuja kurugamba rw´amasasu warabuze n´akanya ko gukangurira abandi gukora urugamba rworoshye nk´uru?

  • Nkuko nyakubahwa umuyoboziwacu Eng. GATABAZI Pascal yabibwira imbaga yabaturage naba nyeshuli, Nkatwe nkurubyuruko byumwigariko twiyeneje kurwanya icyaricyo cyose cyaza kivuga cg gihugabanya I gihugu cyacu cyu RWANDA ko tutamurebera uwariwewese.

    © Gushyigikira ibyiza twagezeho kandi natwe tubiguzemuruhare nirwo rufunguzo rubereye abanyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish