Digiqole ad

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan zibutse abazize Jenoside

 Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan zibutse abazize Jenoside

Ingabo ziri muri UNAMID zifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibubye bwo kugarura amahoro mu ntara Darfur muri Sudan (UNAMID), zifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 23 abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Ingabo ziri muri UNAMID zifatanya n'Abanyarwanda mu kwibuka.
Ingabo ziri muri UNAMID zifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka.

Uyu muhango wabaye ku cyumweru tariki ya 09 Mata 2017, mu gace ka El Fasher, mu Ntara ya Darfour ahari ikicaro cy’izi ngabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga umutekano no kugarura amahoro muri iyi ntara.

Avuga mu izina ry’intumwa yihariye y’umuryango w’abibumbye muri Sudan, Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi, umuyobozi w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarara amahoro muri Sudan wari umushyitsi mukuru, yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri muri iyi ntara zateguye iki gikorwa. Anashimira n’abashyitsi batandukanye bari baje kwifatanya n’abo banyarwanda bibukaga abana b’u Rwanda bazize amaherere.

Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi
Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi

Nk’uko tubikesha urubuga rw’ingabo z’u Rwanda, Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda muri Sudan Shyaka Ismael yavuze kwibukwa abazize jenoside bigomba gukorwa kugirango hanarwanywa ko yazongera kubaho ahandi hose.

Shyaka Ismael
Shyaka Ismael
Bamwe mubitabiriye uyu muhango, barimo n'ingabo zo mu bindi bihugu birimuri UNAMID.
Bamwe mubitabiriye uyu muhango, barimo n’ingabo zo mu bindi bihugu birimuri UNAMID.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish