AMAFOTO: Mu rugendo nk’urw’abishwe i Nyanza ya Kicukiro
Ku mugoroba wo kwibuka jenocide yakorewe abatutsi i Nyanza ya Kicukiro ahaguye Abatutsi basaga ibihumbi 11 Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Hon Donatille Mukabalisa yabwiye abari bitabiriye uwo mugoroba ko ko buri munyarwanda wese aho ari hose afite inshingano zo kuzirikana aya mateka yaranze u Rwanda kandi akayaheraho yubaka ameza.
Urugendo rwo kwibuka rwahereye aho abishwe bari bamaze gutereranwa n’ingabo za ONU muri ETO Kicukiro (ubu ni IPRC-Kigali) bajyanywe i Nyanza ya Kicukiro (ahari ikusanyirizo ry’imyanda ya Kigali) ngo bicirweyo babeshywa ko bagiye kurindirwayo.
Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro bagabweho igitero n’Interahambwe zirabazamura zibakusanyiriza i Nyanza ya Kicukiro, baraharasirwa, abadapfuye bakicishwa amahiri n’imihoro.
Rwizihirangabo Irene watanze ubuhamya nk’waharokokeye yavuze ko umunsi ingabo za MINUAR zagendeyeho ari nawo Interahamwe zahise zica abari bahahungiye ku buryo ugutererana abicwaga kwabo byigaragaza. Irene, yahaburiye ababyeyi bombi n’abavandimwe batatu.
Mu rugendo nk’urwabo, urubyiruko, abakuru n’abantu mu nzego zinyuranye barimo na Minisitiri w’Umuco na Siporo bitabiriye uru rugendorugera kuri 3Km rwo kubibuka.
Mu ijambo rye ku rwibutso rwa Nyanza, Hon Mukabalisa yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ubumwe, hari abakiyifitemo, bamwe bayigaragaza mu magambo abandi mu bikorwa by’ubunyamaswa.
Ati “umuntu utema inka y’umuturanyi we aba agaragaje ko yabuze nyirayo. Ariko abakorewe ibyo byose nibahumure uwabagabiye ntaho yagiye azongera abashumbushe, ikindi kandi abangiza imitungo y’abarokotse jenocide barakora ubusa kuko turacyafite ingufu amaboko yacu azabafasha kongera kwiyubaka”
Yasabye urubyiruko guhaguruka bakarwanya abafite ingengabitekerezo ya Jenocide kuko bake bakiyifite bashobora kongera bakabaroga, kandi abakuru nabo bafite inshingazo zo kubiba imbuto nziza zo gukunda igihugu.
Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 11 y’abiciwe aha i Nyanza biganjemo abavanywe muri ETO Kicukiro, abaturutse Gahanga, Gatenga, Kagarama, Niboye n’ahandi hafi aha.
Photos © Innocent ISHIMWE/UM– USEKE
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW