Hon Bernard Makuza ati “Ukuri kurazwi”
Ati “Ukuri kurazwi, Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe kandi ishoboka kubera politiki n’abanyapolitiki babi.” Yabivuze none, mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu ku rwibutso rwa Rebero banibuka abanyapolitiki bishwe kubera ibitekerezo byabo byarwanyaga Jenoside yategurwaga, aho yavuze koi bi bigomba kubera isomo abanyapoliki bariho none.
Perezida wa Sena y’u Rwanda mu ijambo rye yashimiye abaje kwifatanya n’abandi muri uyu muhango, yatanze ubutumwa bwo gukomeza abarokotse Jenoside by’umwihariko abafite ababo bashyinguye aha ku Irebero.
Aha kw’Irebero hari urwibutso rushyinguyemo abantu bagera ku 14 000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bya Nyamirambo, Gikondo, Cyahafi, Gitega n’ahandi…
Hashyiguye kandi abanyapolitiki 12 bazize kurwanya politiki mbi y’urwango yaganishaga kuri Jenoside.
Hon Bernard Makuza yavuze ko bibuka abashyinguye aha bose ariko kandi by’umwihariko abo banyapoliki “bishwe bazira kwanga ivangura bazira ibitekerezo byabo n’umurongo mwiza bahisemo.”
ati “ {twe} Abanyepolitiki twaje kunamira no guha icyubahiro abatubereye rwose urugero rwiza rwo kwitandukanya n’ikibi. Kubibuka bitwibutsa intego n’indangagaciro bikwiye ubundi kuranga umunyapoliki wese nyawe, ugomba guharanira no gushyira imbere inyungu, imibereho myiza n’icyateza imbere abo ayoboye nta kurobanura.”
Yemeza adashidikanya ko ngo icyo abayapolitiki bibuka uyu munsi icyo baharaniye kugeraho bagatanga ubuzima bwabo nkitasibanganye. Kandi ngo ni igihango ku banyarwanda n’abanyapoliklui by’umwihariko.
Avuga ko kwibuka aba banyapolikiti bifite impamvu yabyo; ko ari umwanya wihariye wo kuzirikana icurwa ry’ingengabitekrezo ya Jenoside, itegurwa ry’umugambi n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi nyirizina.
Ati “Ukuri kurazwi, Jenoside ntiyabaye impanuka cyangwa se ikiza cyatugwiririye kuko yateguwe imyaka myinshi higishwa amacakubiri guhera mu gihe cy’ubukoroni abanyarwanda bacibwamo ibice bitari bifite n’aho bishingiye.
Ubutegetsi bwa Republika ya mbere bwimakaza imiyoborere mibi, irondakoko, irondakarere, n’umuco wo kudahana, Jenoside ishakirwa ibyangombwa byose, Jenoside kandi irageragezwa mu bice bitandukanye kugeza ku mugambi wari waragenwe nk’imperuka y’abatutsi muri 94.
Uko rero niko kuri, Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe kandi ishoboka kubera politiki n’abanyapolitiki babi.”
Hon Makuza yavuze ko abagerageza kuyipfobya bata igihe kuko bidashoboka, ko ibimenyetso bihari, byaba umurongo wa Politiki ndetse n’ibigaragaza ubwicanyi bwabayeho.
Ati “mu by’ukuri twebwe nk’abanyapolitiki n’abayobozi muri rusange tugomba guhora tuzirikana inshingano dufite yo kudatatira politiki nziza dufite ubu. Tukarangwa no gushyira imbere ubumwe muri byose, iyo politiki niyo yaharaniwe mu rugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Mu ijambo rye yahumurije Thadee Sibomana (yahoze mu ngabo za FAR ashinzwe ibyo gushyingura abasirikare) wari umaze gutanga ubuhamya bw’ibyo yabonye, akanavuga ko ubu hari abamuhamagara bari mu mahanga bamukanga ku buryo agenda yikandagira.
Hon Makuza yamubwiye ati “nta mpamvu n’imwe yo kwikandagira, nta uzagukoraho, uretse n’ubugabo wagize mubyo wadusobanuriye waniyemeje guhagarara ku kuri ukavuga ibyo uzi kuko bidufitiye akamaro twese nk’abanyarwanda.”
Icyumweru cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu gishojwe uyu munsi nyuma y’uyu muhango, ariko ibikorwa byo kwibuka muri rusange bikaba bikomeza mu gihe cy’iminsi 100 yakozwemo Jenoside ku batutsi.
Andi mafoto yo kwibuka Abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi reba hano
Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE
UM– USEKE.RW
5 Comments
Nibyo Honorable Makuza. Ukuri kurazwi.
Abakuru muritwe bajye banatanga ubuhamya kumwuka wa politiki waruri mu Rwanda icyo gihe abumvaga radio zabavugaga muri 1992 harimo na Muhabura ibyigishwaga abanyarwanda icyo gihe ukwintambara yakazagumurego niko naradio zahindukaga.
Honorable uvuze ukuri : UKURI KURAZWI.
Harinabandi banyapolitiki bishwe, Gatabazi Felisiyani,Gapyisi n’abandi burya nabyo byari biri gukwegera abanyarwanda kabutindi.
A ce que Makuza a dit j’ajoute rien.
Comments are closed.