*Dr Bizimana ngo abatagaragaza imibiri y’abazize Jenoside ni ingengabitekerezo ikibajengamo Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatandatu Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa yanenze abateguye umugambi wa Jenoside kuko barimo abize ndetse bakiyita abahanga we akavuga ko nta bantu bajijutse bashobora gukora nk’ibyo bakoze ahubwo ko ari […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Mata, mu murenge wa Rwamiko habaye igikorwa cyo gutera imiti yica udusimba twitwa ‘NKONGWA’ idasanzwe, kuko twari twatangiye kwinjira mu mirima y’abaturage, izi nkongwa iyo zageze mu kigori zirya amababi zikayatobora hagakurikiraho kuma ntibizere. Abaturage twaganirije babidutangarije ko muri uyu murenge wa Rwamiko babangamiwe cyane n’iyi nkongwa idasanzwe, kuko […]Irambuye
Ubuhamya yahaye Umuseke, Mukankusi uri mu kigero cy’imyaka 64 avuga ko atazibagirwa umunsi yiciwe abantu be barindwi (7) muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ahitwaga Komini Cyimbogo mu gace bita Gatandara aho atuye, ngo yabonye byinshi atazibagirwa, ngo Interahamwe zahigaga Abatutsi zabicaga mu buryo buteye ubwoba. Mukankusi Henriette ngo icyamuteye ubwoba na n’ubu ahora yibuka ni uburyo […]Irambuye
*Abantu bane bamaze kugwa muri aya mazi bakahasiga ubuzima, *Ngo baza koga mu gicuku bakabura uwabatabara bagize ibyago. Kuba hari abantu baturuka hirya no hino bakajya kogera mu mazi y’amashuza ngo abenshi baba baje kwivura amavunane muri aya mazi ahora ashyushye, nyamara hari abayagwamo kubera kutamenya koga no kutamenya ubujyakuzimu bw’aho bari aho hantu hahuruza […]Irambuye
Hashize igihe mu Karere ka Ruhango havugwa ubwumvikane buke hagati y’abakorera muri aka Karere cyane cyane mu bagize Komite nyobozi yako.Ibi ngo bigira ingaruka mu bakozi kuko basigaye baracitsemo n’ibice. Amakuru Umuseke wahawe na bamwe mu bakozi bo mu nzego zinyuranye mu Karere ka Ruhango aravuga ko hashize igihe kitari gito hari ukutumvikana hagati y’abagize […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye ‘Village Urugwiro’ Ambasaderi mushya w’Ubushinwa mu Rwanda Rao Hongwei ufite ikicaro i Kigali, na Ambasaderi mushya w’Ubuhinde Ravi Shankar ufite ikicaro i Kampala muri muri Uganda. Ba ambasaderi bombi bamushyikirije impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, ndetse bongera no kugaruka kuri gahunda zagutse […]Irambuye
Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kunamira no kuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi, umutangabuhamya warokokeye muri aka gace yagarutse ku mateka agaragaza ko Jenoside yateguwe igihe kirekire kuva mu 1959 ubwo Abatutsi batangiraga kumeneshwa abandi bakicwa. Abarokokeye muri aka gace bavuga ko banyuze mu […]Irambuye
Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Marie Rose Mureshyankwano Guverineri w’intara y’Amajyepfo atangaza ko Ubutegetsi bubi bwifashishije Umugezi wa Nyabarongo burohamo Abatutsi, ariko ngo uyu munsi Nyabarongo irifashishwa mu guha Abaturage amashanyarazi. Uyu muhango ku rwego rw’Akarere ka Muhanga wabereye mu Murenge wa Rugendabari ahari urwibutso ruriho amazina y’Abatutsi […]Irambuye
Caporal Commandant Karamaga Thadee ubu ni umurinzi w’igihango, yakoze byinshi mu kurokora abari bamuhungiyeho haba mu 1993, no muri Mata 1994 yarokoye abana barenga 10 yari yasanze mu nkengero z’urugo rwa Perezida Juvenal Habyarimana i Kanombe, ababyeyi babo bamaze kwicwa. Karamaga avuka mu ntara y’Amajyaruguru, mu cyahoze ari Ruhengeri, ubu ni mu karere ka Burera, […]Irambuye
Myugariro w’ibumoso w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon sports Abouba Sibomana ababazwa n’ukuntu abona abari mu mikino batitabira bihagije ibikorwa byo kwibuka. Yagize inama agira abayobora imikino. Kuri uyu wa kane tariki 13 Mata 2017 ni umunsi wo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994. Gusa ibikorwa byo kwibuka byo bizakomeza […]Irambuye